Pageviews all the time

IBYAKOREWE PADIRI GATETE TEWOTIMI, BIKOMEJE GUHISHURA UBURYARYA BWA MUSENYERI SIMARAGIDE MBONYINTEGE.

20 novembre 2013

Taliki ya 9 Ugushyingo 2013, Urubuga shikama.fr, rwasohoye inyandiko, uwitwa Baziguketa F. yise « Padiri Théotime GATETE, agatsiko k’abapadiri b’abatutsi kamugomwe ubusenyeri bwa Diyosezi ya Ruhengeri none na Mgr Smaragde MBONYINTEGE wa KABGAYI ateye ikirenge mu cyabo ». Uwo mwanditsi yatewe agahinda n`uburyo Padiri Gatete Tewotimi yimuwe nk’uwirukanywe ku buyobozi bwa seminari nto ya Kabgayi.
Padiri Théotime Gatete
Padiri Théotime Gatete
Maze kuyisoma, nakoze ubushakashatsi ku byanditswe, ibyo naguyeho biteye ubwoba. Biragaragaza ko Kiliziya y’u Rwanda iri mu kaga, kuko yifitemo amashitani mu bayobozi bayo, ku buryo kuyigangahura (exorciser) bizafata igihe kirekire, dore ko bamwe mu bagombaga kuyigangahura aribo bahindutse ikiguri cy’amashitani.
Nubwo umwanditsi w’ iyi nyandiko avuga ko Padiri Gatete yambuwe Diyosezi ya Ruhengeri, njye namenye by`imvaho ko uyu mupadiri atigeze agambirira kuyobora diyosezi. Icyo padiri Gatete ashyira imbere mu bupadiri bwe ni ubwiyoroshye no kwakira bose nk`abana b’ Imana. Iyi migenzo myiza yihishe musenyeri Simaragidi nk`uko turi bubibone.
Ubugororangingo
Umwanditsi w’ iyi nyandiko, hari ibintu bibiri yibeshyeho ngira ngo nkosore. Padiri Gatete Tewotimi ntiyahawe ubupadiri mu w’ i 1987. Yabuhawe mu w’ i 1991, kuko icyiciro cye gikurikira cya kindi cy’ abadiyakoni bahawe ubupadiri na Papa Yohani Pawulo wa II, mu w’ i 1990.
Impamvu ngarutse kuri ubu bugororangingo, nuko icyiciro cya padiri Tewotimi Gatete ari cyo kirimo ba bapadiri b’ abatutsi b’ abahezanguni, nka Mana Fransisiko, Tuyishime Yohani Batisita, Butera Esitaki, Rukanika Aimé, Ngendahayo JeraliRuhumuriza Karabodiyani, n’ abandi biyamamaje mu guhekura Kiliziya bafungisha bene wabo kandi bakanicisha abakirisitu.
Nk’ uko rero Baziguketa F. abivuga, aba bagabo ntibashobora gushimishwa nuko umuntu nka padiri Gatete utigeze agaragaza ibogama iryo ari ryose, yatera imbere. Ikindi gikwiye gukosorwa, padiri Gatete Tewotimi ntiyigeze yiga muri Université à Pontificia Urbanniana. Ibi bigomba gukosorwa kuko iri shuri rya Kiliziya ry’ i Roma, ngo rifatwa nk’ ishuri ryigisha abalimu ba gatigisimu (les catéchistes), kuko ryashingiwe Abamisiyoneri badakenera ubuhanga buhanitse.
Ubundi ngo ryoherezwamo abapadiri n’ ababikira, batagamije kuzakora ubushashatsi bukomeye, bitewe naho ubushobozi bwabo bwo kwiga bugarukira. Akaba ari nayo mpamvu ishami rya Patrologie de l’Eglise (Ubumenyi bw’ Abakurambere ba Kiliziya) padiri Gatete yize ridashobora kuhabarizwa. Koko rero, gukurikirana izi nyigisho bisaba umuntu w’ umuhanga mu by’ indimi za cyera nk’ ikigereki, ikilatini.
Padiri Gatete yize muri université yitwa Augustinianum y’ i Roma, akaba ari nayo yonyine yigisha Patrologie. Ingero z’ abapadiri bayizemo ni Musenyeri Misago Agustini na Musenyeri Linguyeneza. Nta munyarwanda n’ umwe utazi ubuhanga bw’aba bagabo bombi. Ngicyo ikigero cy’ubuhanga bwa padiri Gatete Tewotimi.
Impamvu eshanu zigaragaza ko Musenyeri Simaragidi atigeze akunda Padiri Gatete
Mu by`ukuri imiterere ya Padiri Gatete itandukanye cyane n`iya Musenyeri Simaragidi, ku buryo imibereho ya Padiri Gatete isa nk`icira Musenyeri Simaragidi urubanza. Kubisobanura birambuye byasabaga kwandika igitabo cyose, ariko reka mbihinire mu magambo make.
Umupadiri w`umututsi witwa Kayomberera Yohani Damaseni wari ushinzwe amasomo mu iseminari ya Nyakibanda, inshuti ze zamubajije icyo apfa na Musenyeri Simaragide wayoboraga iyo seminari, abasubiza agira ati : “Cet homme-là est le diable en personne”. Ngo “uriya mugabo ni shitani yigize umuntu”. Icyo ni cyo gisobanuro gikomeye cyumvikanisha icyo Musenyeri Simaragide ahora apfa n`abantu, by’ umwihariko na Padiri Gatete Tewotimi. Reka mbisobanure mu ngingo eshanu.
1.Musenyeri Simaragide n`indyarya, Padiri Gatete Tewotimi agakunda ukuri 
Musenyeri Simaragide ni we Musenyeri wenyine w`umunyarwanda utarize mu iseminari nto. Ibi ariko ntibivuga ko ahandi batigishaga, ahubwo bivuga ko uyu Musenyeri afite inzira zindi yanyuzemo, kugira ngo agere ku bupadiri nk`Umututsi, mu gihe cye, seminari n`imiryango y`Abihayimana, zari inzira zitibeshya zo kugeza Abatutsi ku cyubahiro no ku gukomera muri Leta no muri Kiliziya.
Musenyeri Smaragde Mbonyintege
Musenyeri Smaragde Mbonyintege
Ubwo buryo yakoresheje, yarabukomeje. Ubwo yari umwe mu barezi bo mu Nyakibanda, abaseminari b`abatutsi bamuziraga kubi, kuko atabahaga amanota y`ubusa nk`uko bamwe muri bagenzi be babigenzaga. Ahubwo, yashakaga abaseminari b`inshuti mu Bahutu b`abahanga. Yababonagamo abashobora kuzaba abasenyeri n`abandi bayobozi muri Kiliziya. Ntiyatekerezaga ko ibintu bishobora kubogamira ku bwoko bwe.
Ni nayo mpamvu nyine yanditse iriya baruwa ivuga ko “Interahamwe zica, ariko Inkotanyi zo zikabaga”. Aho ibintu bihindukiye, Musenyeri Simaragide yaranzwe no kwishyira mu ndobanure z`abatutsi ku buryo burenze. Urugero rufatika, ni ururebana n`uburyo yitwara imbere y`Abapadiri be. Ubundi Musenyeri Simaragidi akunda amabwire kubi. Iyo hari umupadiri w`umuhutu yumvise ko yaba yitwara nabi mu bijyana n`abagore, ahita amuhagarika atazuyaje.
Nyamara iyo ari Umututsi, Simaragidi yiruka Isi yose avuga ko abeshyerwa, kabone n`iyo yaba yafatiwe mu mashuka asambana. Ingero ntizibuze : Hari Padiri Ilideburandi Karangwa. Twese twabonye amafoto ye ari mu buriri bw`undi mugabo asambana n`umugore we. Ubu Karangwa araganje muri Komisiyo y`igihugu ishinzwe ibya Bibiliya !
Urundi rugero ni urwa Padiri, nako Musenyeri, Rutaganda Alufonsi, wawundi ngo ugenda afunguye lisani, ashakisha ahari ingutiya yaba idafashe neza, maze akinjira bitamugoye. Ubu se s’ umwami wica agakiza muri Kiliziya y`u Rwanda ? Padiri Gatete we, yize bitamugoye kuko yari umuhanga, aba ahantu hose amaranira kubanira bose mu kuri no mu bwiyoroshye, ku buryo yari yarahawe akazina k`akabyiniriro ka “Ntama w`Imana”.
2.Musenyeri Simaragide ahorana umushiha, akagira n`ipfunwe ryo kumva ko rubanda rubona ko ari ntacyo ashoboye
Umupadiri twaganiriye, yambwiye ko ubusanzwe Simaragidi afite impano ya Sekibi yo kwangwa cyane, kubera ko kuvuga neza byamwihishe. Afite ijwi nk`iry`inkotsa cyangwa se iry`umushumba wamenyereye gukoronga. Iyo abumbuye umunwa, aba agamije gutukana no guhangana, ku buryo Musenyeri Simaragide ari amahane yigize umuntu.
Ababanye nawe bose bemeza ko ari we wahoraga avangira Musenyeri Misago mu Nyakibanda, bukeye akoresha bamwe mu bapadiri b`i Kabgayi barimo Karangwa Ilideburandi, mu guhirika Musenyeri Mutabazi Anasitazi, nawe abigizemo uruhare, dore ko ngo atari azi guhishira nibura ingeso ze.
Naho Padiri Gatete kugira ngo uzumve yazamuye ijwi, biragoye cyane. Ahorana ubwiyumanganye, gutega amatwi, gutuza no gusabana na bose. Ngo ntashobora kwivanga mu by`abandi. Ibyo ariko ntibimubuza kuba yagira abantu inama, ariko atacira urubanza. Ubundi kandi Padiri Gatete ni umuhanga cyane. Naho Simaragidi ngo igifaransa cyaramwihishe. Icyongereza cyo ni ihurizo rikomeye, mu gihe ibindi byose akora, aba akoreshwa n`umuhate gusa.
Bene abo bantu ngo iyo ufite icyo ubarusha, bumva wava mu nzira, noneho bagashimishwa no gushyira mu buyobozi bwa Kiliziya, abazi gucinya inkoro (guhakirizwa) n`abo basumba mu bwenge.
3. Musenyeri Simaragide akunda ibintu n`amafaranga kurusha indaya n`isiha
Mu nyandiko ya Baziguketa F. yerekana uburyo Padiri Gatete agira ubuntu buteye kwibaza, ku buryo ngo n`abafaratiri bamuhungaga ngo atagumya kubagirira neza. Ibi n’ukuri, bose barabihamya. Ngo n`igihe yari umunyamabanga mukuru w`Inama y`Abepisikopi bo mu Rwanda, Padiri Gatete ntiyaburaga umwanya wo kugira neza. Musenyeri Simaragidi we, ngo agenda ateganye n`urukundo nk`inkombe z`uruzi (il marche parallèlement avec la charité).
Icyakora ngo kuruvuga byo akaba uwa mbere. Ngo iyo yigisha abapadiri umubano wa kivandimwe, wagira ngo ni Yezu ubwe. Ariko wamuvugisha akakuka inabi, bigaragaza ko“ururimi ntacyo rupfana n`umuntu”. Wagira ngo ni we Yezu yavugaga ubwo yabwiraga Abafarizayi n`Abanditsi ati : “Nimukore kandi mukurikize icyo bababwira cyose, ariko ntimukigane imigenzereze yabo, kuko bavuga ntibakore” (Mt 23, 3). Umuryango akomokamo wo warumiwe !
Impamvu ya mbere itera Musenyeri Simaragide kugira urukundo ruke, ni irari ry`imari n`ibintu. “Ni koko, umuzi w`ibibi byose ni irari ry`imari” (1Tim 6, 10). Urugero rufatika kuri iyi ngingo, ni uburyo abapadiri bose bagiye bashingwa umutungo mu Nyakibanda, batandukanaga na Simaragidi bashwanye, bakagenda bikura imbori. Birumvikana ko umuntu nk`uyu atashobora kumvikana na Padiri Gatete udashobora kwihanganira ko hagira umuntu ugira icyo aza kumusaba akagenda amara masa.
4. Musenyeri Simaragidi akunda ikuzo n`icyubahiro, Padiri Gatete we agakunda ubwiyoroshye no kwicisha bugufi
Aha simbitindaho, muzamubaze niba hari igisonga yigeze ashyiraho kuva yaba Musenyeri wa Kabgayi, ubundi mumubaze uko yigaragaza nk`uyobora bya hafi buri Paruwasi. Icyakora ngo kuri iyi ngingo si we wenyine, hari abandi bepiskopi 2 bameze nka we.
5. Musenyeri Simaragide azi kwangana kandi akagira inzika
Musenyeri Simaragide yabaniye nabi cyane Padiri Gatete mu Nyakibanda, bituma uyu mupadiri yisabira kwimurwa. Abasenyeri b`icyo gihe bamuhaye ukuri, kuko yahavuye ajya kuba umwanditsi w`Inama y`Abepisikopi bo mu Rwanda. Ibyo Musenyeri Simaragide yarabirwaye, ariko Padiri Gatete we ntiyabyitaho.
Aho abereye Musenyeri wa Kabgayi, yihutiye gukuza Padiri Gatete kuri lisiti y`abashobora kuba Abasenyeri, afite gahunda yo kumuhonyora, no kumwumvisha ko noneho amufiteho ijambo. Ibi rero bibaye kuri Padiri Gatete Tewotimi ngo nta gishya kirimo, Simaragidi iyo yanze umuntu, no kumwicisha yabikora. Muzabaze ibyo yakoreye Padiri Yozafati Hitimana, agakizwa n`uko nawe yari azwi hejuru.
Umwanzuro
Iyo umuntu yumvise umushumba nk`uyu yakwibaza ibintu bine : 1.Roho Mutagatifu aracyaba muri Kiliziya yo mu Rwanda ? 2.Umushumba nk`uyu iyo adatinye cyangwa se ngo yubahe abantu, azirikana ko umunsi umwe Imana izamubaza uburyo yaragiye ubushyo bwayo ? Kereka niba atacyemera ko Imana ibaho.
Ariko se ubundi uwangana aba acyemera Imana ? Ubu se umurage asigiye amateka ni uwuhe ? 3.Padiri Gatete we ashobora kwitagatifuriza na hariya i Gihara, kuko n`ubundi abifitiye impano. Musenyeri Simaragidi se noneho azamuha amahoro, cyangwa naho azamuterayo amusebye mu bo ashinzwe nk`uko asigaye abigenzereza benshi mu bapadiri b`abahutu ? 4.Akabazo ka nyuma. Ubu koko Imana yagiye he ko Abanyarwanda tumaze kurambirwa abayobozi nka Kagame na Simaragidi ? Mana tabara.

Emma Ayinkamiye, i Kabgayi
Ikazeiwacu.unblog.fr

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355