Pageviews all the time

Uguheza abahutu mu burezi si ibya none

 Iyi nyandiko yigeze gusoka ku rubuga SHIKAMA rugitangira, hari mu kwezi kwa Nyakanga  k'uyu mwaka wa 2013. Baravuga mu kinyarwanda ngo umugani ugana akariho; nanjye ndumva ngomba kugaruka kuri iyi nyandiko nkuko nari nabibasezeranyije ko nzabagezaho igice cyari gisigaye, kandi nkaba mbona koko ihezwa navugaga ryatangiye igihe cy'ubukoloni noneho ririho rivuza ubuhuha ku ngoma ya Kagame. Mbere y'uko dukomereza ku gice gikurikiyeho, nifuzaga ko abacikanywe n'iyi nyandiko bayisoma, dore ko ari na benshi kuko Shikama.fr icyo gihe yari ikiri uruhinja itaramenywa na benshi.  


                                                          Kagame. Photo Google

Biragaragara ko urwango Kagame afitiye abahutu rwagiye rwandikwa hirya no hino ku mbuga cyangwa rukavugwa ku maradiyo n'amateleviziyo na bamwe mu batutsi bahoze bakorana nawe, rukongera no kugaragarira muri amwe mu madiskuru ye, noneho arashaka ko rujya ku karubanda mbere y'uko ingoma ye ihirima burundu. Ni ubugome ndengakamere kubuza abantu aba n'aba uburenganzira bwo kwiga hitwajwe impamvu izo arizo zose. Ibi byo guheza abana b'abahutu mu mashuri si ibya none, kuko na mbere y'ubwigenge bw'urwanda niko byahoze nkuko tuzagenda tubiganiraho mu minsi iri imbere. Mu kwereka abanyarwanda ko ubwo bugome bwahozeho na kera, tuzifashisha ubushakashatsi bwakozwe n'abarimu ba kaminuza Nkuru y'Urwanda muri 2008.


Igisata cy'ubuurezi nicyo soko y'ubutegetsi no kuramba kwabwo
Abahanga benshi bemeza ko mu bihugu byinshi bikiri mu nzira y'amajyambere cyane cyane Afrika, igisata cy'uburezi kitabwaho kurusha ibindi bisata nk'ubuhinzi cyangwa ubworozi. Ibi kandi ngo si umwihariko wa biriya bihugu tuvuze hejuru gusa ngo n'ibindi byinshi byateye imbere niko bikora. Iki gisata nicyo abayobora igihugu bubakiramo ingufu zabo kugirango bakomeze ubutegetsi butajegajezwa! Ni uko abashakashatsi benshi nka Ivan Illich, Henry Giroux na Paul Friere, babona uruhare rw'uburezi. Kuribo, uburezi n'imiyoboro yabwo bikora mu rwego rwa politiki. Kubera ibyo, usanga buri gihe bibogamira ku ruhande uru n'uru. Uburezi bukoreshwa kugirango bukomeze ubutegetsi buriho akaramata cyangwa se guhindura ibintu mu gihugu mu nyungu z'ubwo butegetsi.
Ibi bivuzwe hejuru biratwereka ko ibyagiye bikorwa mu Rwanda muri kiriya gisata bitegurwa kubera gahunda runaka z'abari ku butegetsi cyane cyane hagamijwe kubukomeza atari ugukumira ubwoko runaka gusa. Ubushakashatsi bwakozwe n'abarimu ba Kaminuza nkuru y'Urwanda buzaduhishurira byinshi muri urwo rwego.

Ubushakashatsi ku ivangura mu burezi bwamaganwa n'agatsiko
Mu mwaka wa 2008 abarimu 3 bo muri Kaminuza nkuru y'Urwanda  aribo: Rutikanga Bernard, Rwamucyo Ernest na Muusahara Herman bakoze ubushakashatsi ku byerekeranye n'imigabo n'imigambi y'Urwanda mu ruhando rwo kwikura mu bukene. Ubu bushakashatsi bakaba barabukoraga mu izina ry'ikigo kitwa Organisation for Social Science Research in Eastern and Southern Africa (OSSREA) gifite icyicaro I Addis Ababa muri Ethiopia.
                                               
                                                                          Dr Biruta V.
Ubu bushakashatsi bukaba bwarasohoye icyegeranyo cyabwo kigizwe n'ibice bibiri. Icya mbere kigizwe n'imibanire y'abantu naho icya kabiri kikaba kigizwe n'ubukungu. Ikigizwe n'imibanire y'abantu cyakozwe na Rutikanga naho icy'ubukungu gikorwa na bariya babiri basigaye. Ibyo byombi byashyizwe ahagaragara muri 2008 mu gitabo kimwe bise : “ Assessment of Poverty reduction Strategies in Sub-Saharan Africa. The case of Rwanda”

Ubu bushakashatsi bukimara kugera hanze bene kubukora ntibwabaguye neza n'abashinzwe kwamamaza amatwara y'icyama avuga ko nta moko ari mu Rwanda kandi ko abanyarwanda twese dukize, kuko buri kwezi hari miliyoni ebyeri kagame na Blair bakura mu bukene. Kutabagwa neza si ikindi rero ni uko aba bashakashatsi bakoze akazi  kabo nk'abashakashatsi koko bagomba kwigenga bakavuga ibintu uko biri nta marangamutima arimo. Kuko icyo ubushakashatsi buba bugamije ari ukuvugutira umuti ibibazo runaka atari ugusiga imva igwa yera. Kagame n'agatsiko ke ntibashakaga ko abanyarwanda bamenya ko ubwoko bw'abahutu bwari bwarahejwe muri byose igihe cy'ingoma ya gihake na gikolonize bikaba byaragize ingaruka zitari nziza mu mibanire y'abahutu n'abatutsi nyuma y'aho.

Mu gice cya kabiri cy'iyi nyandiko tuzabagezaho uko ingoma ya gihake yaheje abana b'abahutu kujya mu mashuri yisumbuye. Ibyagenderwaho mu iheza hari ugupima uko umwana areshya, niyo yabaga yatsinze ikizami indeshyo ye yatumaga atemererwa kwiga mu Ndatwa( Groupe Scolaire d'Astrida) nkuko igitabo tuvuze hejuru kibyemeza ku rupapuro rwacyo rwa gatatu(P3)!

Nkusi Joseph
shikamaye


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355