Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Afrika y'Epfo. Obama yamwaje abicanyi n'abanyagitugu nka Pawulo Kagame mu ijambo rye avugiye mu muhango wo gusezera Kuri Nyakwigendera Nelson Mandela/ Nkusi Yozefu

                                  Iyi nyandiko yaciye kuri Shikama bwa mbere kuri 11/12/2013
Perezida Barack Obama
Ubu muri Afrika y'epfo hateraniye intumwa z'ibihugu 191 zaje mu muhango wo gusezera bwa nyuma ku mpirimbanyi yo Kwishyira ukizana na Demokrasi, nyakwigendera Nelson Mandela, witabye Imana mu cyumweru gishize afite imyaka 94 akaba azashyingurwa kuri 15/12/2013 mu gihugu cye cy'Afrika y'Epfo.
Intumwa nyinshi ziherekejwe n'abakuru b'ibihugu. Intumwa za USA ziyobowe na Perezida Barack Obama zirimo ababaye abakuru ba USA n'abagore babo nka G. Bush na Clinton.Abantu bose bagiye bahabwa ijambo ryo gusezera kuri nyakwigendera bagiye barata ibigwi n'ubutwari bye mu kubohoza Afrika y'Epfo ku butegetsi  bwari bushingiye kw'ivangura rishingiye kw'ibara ry'uruhu ryitwaga "Apartheid" aho abirabura aribo nyamwinshi bari barakandamijwe na nyamuke y'abazungu.
Obama araritswe nawe ngo aze asezere kuri nyakwigendera, yahise ahabwa amashyi n'impundu n'abaturage b'Afrika y'Epfo bari muri ya sitade yabereyemo imikino y'umupira w'amaguru w'isi yari yakubise ikuzura. Obama yahise afata ijambo umuntu yahinira mu bice bitatu by'ingenzi bikurikira.
1. Urugamba rwa Mandela rwaranzwe na "UBUNTU"
Mu ijambio rye, Obama yavuze ko Mandela yaje adashaka kwihorera k'ubugome bw'abari bamuhejeje mu munyururu imyaka 27 yose y'agatsi. Ibiri amambu yaje aje kunga abanyafrika y'Epfo agamije ko abantu bose bareshya, abarenganijwe bakarenganurwa hatitawe ku ibara ry'uruhu. Ibi byose ngo yabikoranye umutimanama wuje imbabazi, ushakira amahoro arambye igihugu cye. Nyamuke akaba mu gihugu cye mu mahoro asaranganya ibyiza by'igihugu na nyamwinshi.
Ibi ngo bikaba biri mu ijambo abaturage b'Afrika y'Epfo bakunda gukoresha bita "UBUNTU". Iri jambo rero n'ubusobanuro bwaryo ntaho bitaniye n'ibyo mu kinyarwanda twita " kugira ubuntu"" kuba umunyabuntu". Ibi bakaba babivuga ku muntu utanga akaba atandukanye cyane n'umunyabugugu. Umuntu utanga kandi burya aba ari umugiraneza. Umugiraneza akaba arangwa no gukunda amahoro n'ubumwe by'abandi. Nguwo uwo Madela yari we. 
2. Mandela ntiyagundiriye ubutegetsi
Mu ijambo twabagejejeho tubabwira ko Mandela yasezeye ku isi,  Shikama.fr yababwiye ko bimwe by'ingenzi uyu mugabo azibukirwaho ari uko atagundiriye ubutegetsi agaha inkoni y'ubuyobzi abakiri bato. Obama nawe nibyo yagagarutseho, maze avuga ko Mandela atazibukwa nk'umuntu wayoboye Afrika y'Epfo akayishyiramo Demokrasi gusa ahubwo icy'ingenzi azajya yibukirwaho cyane ni uko atashatse indi manda ya kabiri nkuko hirya no hino biriho bikorwa ubu. Aho mu bihugu byinshi abaturage bariho barimbuka kubera abategetsi bagundira ubutegetsi bashaka manda 2 cyangwa zirenzeho
Aha nagerageje kureba aho Kagame na Museveni bari bihishe muri Sitade ngo ndebe uko bakiriye iri jambo ariko ushinzwe kamera ntiyayibatunze. Ndakeka ko aho bari bari bakozwe n'isoni n'ikimwaro. Ariko igice cya gatatu gikurikira nicyo wenda umuntu yavuga ko cyabakojeje ikimwaro bakagira n'ipfunwe kurusha iki cya kabiri ku buryo umuntu yavuga ko nibasubira mu bihugu byabo, batazongera kubona ibitotsi ku buryo bworoshye.
3. Bamwe mu bayobozi bari mu muhango buzuye ubugome n'ubucakura( cynicism)
Aya ntabwo ari amagambo yanjye ni aya Obama, yavuze asa n'ushaka kurira.Icyamurizaga si ikindi ni uko , nkuko yabyivugiye, hari abakuru b'ibihugu baje kunamira Mandela barata ibigwi bye ukuntu yagobotoye abaturage b'Afrika y'Epfo mu maboko y'ingoma y'ironda-ruhu y'abazungu, mu gihe mu bihugu byabo hari abicwa buri munsi bazira ko batavuga rumwe na Leta, abandi bagatorongezwa, abandi bakaba bariho baborera muri za gereza z'ibihugu byabo bazira ko bashaka Demokarasi. Aha Obama, yahise ahabwa amashyi y'urufaya. Yakomeje avuga ko isi idashobora gukomeza kwihanganira abantu nk'abo nkuko Mandela baje kunamira atabihanganiye.
Nongeye gusaba Imana ngo ushinzwe Kamera ayerekeze kuri Kagame ndebe uko yakiriye iri jambo ariko umenya Imana yavuze iti tunga kamera ku bavuga amahoro wiyitunga ku nkoramaraso. Nguko uko ntashoboye kugira ayo mahirwe ngo menye niba umwicanyi Kagame ari mu bahaye amashyi Obama, cyangwa se yubitse umutwe nk'abandi bakozi ba satani bandi bari aho!
Ibi bice 3 mbagejejeho, Obama yabirangije ahabwa amashyi y'urufaya , ndetse n'abari aho bose bakaba ariwe mutegetsi wenyine bahagurukiye amaze kuvuga ijambo kugeza Ubu! Narangiza nemeza ko Kagame ataha yicuza impamvu atohereje Mushikiwabo usigaye yararushye uwa Kavuna ngo abe ariwe wumva uku kuri yanga kumva kuva yakwitwa Kagame.Ariko ngo Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona kandi ngo agatinze kazaza ni amanyenyo ya ruguru.

Nkusi Joseph
Shikama.fr

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355