Pageviews all the time

Uruzinduko Perezida Jacob Zouma aherutsemo muri Uganda na Tanzaniya ashakira amahoro akarere k’ibiyaga bigari, rukwiye kubera FDLR umwanya wo kwihagararaho no kurushaho kumvikanisha ikibazo cyayo muri LONI mu minsi ibarirwa ku ntoki isigaranye ngo irimburwe na Kagame/ TUYISENGE Garasiyani

Perezida Kagame i Luanda muri Angola yakirwa na Perezida Dos Santos amuhendahenda ngo bazamutsembere FDLR

Mu rurimi rw’Igifaransa, hari umugani uvuga ngo: «La guerre avant de tuer les gens, elle commence par tuer la vérité». Tugenekereje mu Kinyarwanda ni nko kuvuga ngo intambara tuzi y’amasasu mbere y’uko idusohoraho ngo idutwarire ubuzima, ibanzirizwa n’indi ntambara yo kutubeshya no kuturindagiza ngo tutamenya igihe umuriro uzatwakiraho.

Muri SHIKAMA, uyu mugani w’Igifaransa tuwubona nk’uburyo bwo kubuza n’uwifitiye agatima ko gukiza amagara ye kuberereka. Nk’uko byakunze kugarukwaho n’abanditsi batandukanye, u Rwanda benshi bakunze kwibeshya barwita igihugu kimaze imyaka 20 kivuye mu ntambara aribyo byahawe inyito ya «Nyuma y’intambara» mu by’ukuri atari byo.

Hari abibeshya ko mu Rwanda intambara yarangiye

 Ahubwo u Rwanda ruracyari mu ntambara inakomeye kurusha iy’amasasu rwashowemo na FPR mu 1990 bikitwa ko irangiye muri Nyakanga 1994 icyo gihe cyose ndetse n’ubu ikaba igeze igihe cyayo cyo kwiyuburura ikaza ari mbi kurusha iki gihe cyose yamaze tumaze kuvuga hejuru ahangaha.

IBYAHISHUWE BYA 14: 1) Mu mpera za 2013 Perezida Pawulo Kagame yatanze amabwiriza yo gutaburura abiciwe i Kibeho barenga 5000 bajya gutwikira imirambo yabo i Gabiro muri Parike y'Akagera. 2) Kagame yatanze amabwiriza yo gutega imitego urubyiruko rubeshywa ko RNC na FDLR bariho bandika abayoboke bajya kubafasha urugamba abicanyi ba Kagame bamaze gukora amalisiti bica inzirakarengane baziroha muri Nyabarongo zitungukira mu kiyaga cya Rweru/NKUSI Yozefu















Bavandimwe nshuti za Shikama, nkuko twari twabibamenyesheje mu minsi ishize, Shikama imaze iminsi ibaha inkuru zanditse ku buryo busanzwe ariko tukaba twaranatangiye igice cya kabiri cyo kubaha amakuru y'impamo kigizwe n'UBUSHAKASHATSI bwimbitse. Umwaka ukaba urangiye ku byerekeye ubushakashatsi tumaze kubagezaho: 1. Impamo ku cyorezo cya Ebola cyamaze abantu muri Afrika y'Uburengerazuba, 2. Itwikwa ry'imirambo y'inzirakarengane z'Abahutu  ziciwe i Kibeho n'ingabo za Kagame (APR)muri 1995,  3. Urubyiruko rwashutswe ngo rujyanywe muri FDLR na RNC rukisanga mu maboko y'abicanyi ba Kagame, imirambo yabo ikaba imaze iminsi ireremba muri Rweru.

SHIKAMA turagira inama impunzi z'abanyarwanda zose ziri muri UGANDA kugendera kure umwicanyi ruharwa witwa BAZIRABABO Jean Marie kuko uretse kuneka, kugambana kugira uruhare rutaziguye mu ishimutwa ry'impunzi afatanije na ambasade y'u Rwanda i Kampala ngo zijyanwe mu Rwanda ku gahato; no kwica inzirakarengane ntabitinya/ UDAHEMUKA Eric

Icyapa kikwereka ko ugeze mu mbago z'inkambi y'impunzi ya NAKIVALE muri Uganda

Kuva mu 1990 kugeza kuri uyu munota usoma iyi nkuru kuri SHIKAMA, u Rwanda rwaguye mu manga n'akaga ko gutegekwa n'ingoma y'inkoramahano zitwara bubandi. Ku isi y'abazima, Leta ya Paul KAGAME niyo yonyine ikurikirana impunzi aho zahungiye ikajya kuzicirayo. Muri SHIKAMA tukaba tubona biteye agahinda kuko nta rupfu ruruta kutagira igihugu.

Mu butumwa bwinshi muri SHIKAMA twakira buvuye mu Rwanda, benshi mu batwandikira usanga batugaragariza ko abari imbere mu gihugu bari ku mwobo w'imva ni uko bakadutakambira bashaka kutwereka ko twebwe twahunze twakize kandi twibera mu mahoro kuko twacitse inkota ya FPR.

Ubuhamya ku bwicanyi bwakozwe n’ingabo za FPR Inkotanyi muri perefegitura ya Kibungo (Kirehe) muri Gicurasi 1994 bwemezwa n’uwabuhagazeho (igice cya mbere) / S/C de l’anonymat

Ubwicanyi buvugwa ni ubwabereye aho twakwita mu karere ka Kirehe, mu ntara y'iburasirazuba muri iki gihe

Hari muri Gicurasi, mu mibyuko yamasaka menshi dore ko yeraga cyane mu masegiteri ya Nyamugari na Gisenyi mu turere twari twegereye uruzi rw Akagera. Aka Kagera nari nkamazemo imyaka igera kuri ibiri ntavamo nkora umurimo wo kuroba amafi n’ubwo nari nkiri muto cyane ariko iyo nicaraga mu i Rango ry ubwato(igice cy imbere gisongoye) nabashaga kwiruka ngasiga imvubu iyo zabaga zimvumbukanye.

Ibi bikunze kubaho cyane iyo imvubu uyibyukije mucyemo cyayo (aho iba isinziririye). Kuhanyura bisaba gutwara ubwato bucece udashibagura amazi cyangwa ngo ingashya ikome kurubaho rw’ubwato. Muntangiriro za kuriya kwezi(Gicurasi 1994) nibwo navunitse cyane ubwo abantu benshi batabarika bavuyanze umubyuko wamasaka bashaka kwambuka ngo bahungire Tanzaniya.

Aba bantu babaga bari guturuka aho inkotanyi zari zamaze gufata. Muri za Rukira, za segiteri Kigarama, Gatore. Ni nako kandi ibintu byaturikaga ubutitsa mu turere twa Nyakarambi na za Cyunuzi. Icyo gihe byavugwaga ko inkotanyi zageze muri Rusumo ndetse ko zafashe ibitaro bya Kirehe.

Ihagarikwa ry'inkunga ya miliyoni 40 z'amayero Ububiligi bwimye u Rwanda ni ingaruka ibanjirije izindi nyinshi zizakurikira ubutegetsi butihanganira abatavuga rumwe na FPR, Filimu ya BBC, imirambo muri Rweru, kujujubya itangazamakuru ryigenga; ingaruka ni zose ku baturage bo mu ntara y'Amajyepfo bakeshaga kuramuka umushinga PEPAPS wa Belgian Technical Cooperation (CTB)/ UDAHEMUKA Eric

Ikirango cy'umushinga w'ababiligi mu Rwanda ari nawo wanyuzwagamo inkunga zose Buruseli yateraga Kigali

Mu nkuru yasohokeye i Kigali kuwa mbere, taliki 22 Ukuboza 2014 bemeje ko Leta y'Ububiligi yahagaritse inkunga ingana na miliyoni mirongo ine z'amayero(40,000,000 ). Televiziyo yo mu Bubiligi yitwa VRT yatangaje bwa mbere aya makuru yemeje ko Leta y'i Buruseli yafashe iki cyemezo cyo kudaha u Rwanda inkunga ingana na miliyoni 40 zamayero yari igenewe ibikorwa byiterambere ivuga ko u Rwanda rutubahirije ibyo rwari rwaremeranyije nu Bubiligi.

Inkunga z'Ububiligi, inkomoko yo kwirukanwa kwa Minisitiri KARUGARAMA Tharcisse muri MINIJUST

Mbere y'uko Filimu ya BBC isohoka, mbere y'uko abantu batangira kujugunywa muri Rweru, mbere y’uko hashyirwa mu majwi kujujubya abanyamakuru bigenga,... leta y'Ububiligi yari imaze iminsi irwaye iya Kigali. Mu bikorwa Leta y'Ububiligi yateraga inkunga bitandukanye mu Rwanda birimo ubuvuzi, inkiko gacaca, itangazamakuru, amajyambere y'icyaro harimo isuku n'isukura mu mushinga PEPAPS uyoborwa na Madamu BUHIGA Goreta, n'ibindi.

Tuzirikane ijambo ry'Imana kuri iki cyumweru, taliki 28 Ukuboza 2014, UMUNSI MUKURU W’UMURYANGO MUTAGATIFU. Isomo rya mbere: Mwene Siraki: 3, 2-6.12-14. Zaburi: 127, 1-5. Isomo rya kabiri: Abanyakolosi: 3, 12-21. Ivanjili:Matayo: 2, 13-15.19-23."INGORANE NYINSHI UMRYANGO UNYURAMO MURI UBU BUZIMA NTIZISHOBORA KUWUTEMBANA IYO URIMO URUKUNDO HAGATI Y’ABASHAKANYE N’URUBYARO RWABO" Abatagatifu: Abana b’i Beterehemu, Theophila na Domina/ Padiri TABARO

Umuryango Mutagatifu w'i Nazareti ugizwe na Yezu, Yozefu na Mariya

Mu muco wa Kiliziya Gatulika yamamaye ku isi hose kubera Impuhwe za Nyagasani zabaye igisagirane, icyumweru gikurikira umunsi mukuru wa Noheli hizihizwa umunsi mukuru w’umuryango mutagatifu. Mu gitabo cya Mwene Siraki turabonamo itgeko ryo kubaha ababyeyi bitewe n’uko Uhoraho ahimbariza se w’abana imbere yabo kandi agashyigikira ubutegetsi bwa nyina ku bahungu be.

Mu isomo rya kabiri, Pawulo intumwa yandikiye abanyagakolosi aradusaba kugira umutima wuje impuhwe, kugira neza, kwiyoroshya, gutuza no kwiyumanganya ndetse no kwihutira no kwihatira kubabarirana mu gihe umwe muri twe ahemukiye undi. Hejuru y’ibi byose ikibihatse ni urukundo kuko arirwo ruzaduhuriza twese mu butungane.

ISESENGURAMPAMVU, UBUKUNGU NA POLITIKI: “NYUMA Y'UKO FPR ISAHUYE BNR IKAYEZA, BASHYIZE KU ISOKO IBIFARANGA BYINSHI BABESHYA NGO NI UKUGABANYA INDIMI ZIBYIGANA KU NOTI BITYO UMUNZANI W'UBUKUNGU BW'U RWANDA UKABA UGIYE GUHUNGABANA KURUSHAHO”/ UDAHEMUKA Eric

Iyi noti bakuyeho gusa ahanditse ijambo ryose mu Gifaransa ibi bikaba bitari bikwiye kuba impamvu yo gukuba kabiri cyangwa kenshi amafaranga ku isoko



Mu Ugushyingo 2014, inama y'abaminisitiri yateraniye muri Vilaje Urugwiro iyobowe na Perezida Paul KAGAME yemeje ko hagomba gukorwa inoti nshya ebyiri imwe ya 5000 n'indi ya 2000. Muri iyo nama muri SHIKAMA tutatinya kuvuga ko ariho hacuriwe umugambi wo guhubanganya ubukungu bw'igihugu bafashe umwanzuro bakekaga ko wabacyemurira ibibazo ariko bawufata amacuri nk'uko Kagame akunze kubigenza kenshi.

Nk'uko nza kubigarukaho ku buryo busobanutse muri iyi nyandiko, ubusanzwe gukora ifaranga rishya mu gihugu nta kosa ririmo ariko gushyira ku isoko ibifaranga byinshi bidindiza ubukungu bw'igihugu kandi umuturage w'umukene akabura ubushobozi bwo kujya guhaha ku isoko. Ikosa mvuga bakoze rero ni uko barekeye ku isoko inoti bise bajijisha ko yasimbuwe ariko ari amayeri y'igisubizo ku isahurwa ry'umutungo w'igihugu.

Nyuma y’uko Kayibanda ahinyuye ko Habyarimana azamuhirika, uyu nawe agahinyura Magayane wamubwiye ko intsinzi izava mu kwegura ku butegetsi akabuha abanyanduga ngo kuko aribo bari bazi amayeri y’abatutsi, Perezida Paul KAGAME ubu niwe utahiwe yemeza ko azaca amazi abamwicaje ku butegetsi!/ TUYISENGE Garasiyani

U Rwanda rwarasananiwe: Hagati ni umwami wa byose mu Rwanda KAGAME, ibumoso bwawe ni BAZIVAMO Kirisitofe utagira ijambo ariko akaba yungirije umwami naho iburyo ni NGARAMBE umunyamabanga wa FPR akaba n'umuntu uzira abanyamakuru ibi bitavugwa 
Mu nama ya biro politike y’ishyaka rya FPR inkotanyi yabaye kuri taliki ya 20 ukuboza 2014 ijambo umukuru w’igihugu akanaba umukuru w’iri shyaka yahavugiye riteye kwibazwaho n’abanyarwanda tutanirengagije ibihe tugezemo mu mateka y’u Rwanda.

Ntabwo bimenyerewe ko muri politike cyane nk’imbere mu ishyaka FPR ryakunze kurangwa n’amayeri menshi bamwe bajya bavuga ko arenga ibihumbi, twe twemeza ko ubwo imyaka yari yihiritse irenga 25 ubu yari bube yarikubye inshuro nyinshi none byahe byo kajya!

Iyo usubiye inyuma mu ndirimbo za animasiyo za FPR, nk’igira iti :«kaze FPR urengere u Rwanda» amagambo meza ayirimo, biratangaje ko uwo muryango baba baririmba usoje umwaka wa 2014, umukuru wawo yivugira ku manywa y’ihangu ko azaca amazi umunyarwanda wese uri imbere mu gihugu.

Tuzirikane ijambo ry'Imana kuri uyu wa kane, taliki 25 Ukuboza 2014, UMUNSI MUKURU WA NOHELI. Isomo rya mbere: Izayi: 52,7-10. Zaburi: 97,1,2-3ab,3cd-4,5-6, Isomo rya kabiri: Abahebureyi:1,1-6. Ivanjili: Yohani: 1,1-18. "BANYARWANDA, NTIMUHERANWE N’IBIRYO N’AMAYOGA GUSA KUKO IVUKA RYA YEZU ARI UBUNTU BUGERETSE KU BUNDI ABAMWEMERA TWESE TWAGIRIWE ARIKO BUDASHOBORA KUBONESHWA AMASO Y’UMUBIRI" Abatagatifu:(-)/ Padiri TABARO

Akana Yezu mu kirugu
Kuva iyobokamana ryasesekara mu Rwanda ahayinga mu 1900, ku rutonde rw’iminsi mikuru ngaruka-mwaka abanyarwanda bazirikana harimo na Noheli. Amateka ya Noheli akura isoko mu byahanuwe n’abahanuzi ndetse na rwa ruzinduko twagarutseho ku Cyumweru ejo bundi Malayika Gabuliheli yakoreye kwa Mariya wari ukiri inkumi(umwari) akamubwira ko azabyara umwana w’Imana.

Abanyarwanda iyo Noheli yegereje usanga bashyashyanye bagurira abana imyenda yo kuzajyana mu Misa ku munsi mukuru, mu muryango hakabaho gutegura amafunguro n’ibinyobwa birushijeho kuryoha cyangwa bihenze kandi buri muryango ukabyitegura ukurikije ubushobozi bwabo, kubaka ikirugu bakoresheje amasadara(isederi), gutera ingwa mu nzu, gukubura ku muharuro no mu ntanzi z’urugo,...

URUBUGA RW’BATWANDIKIYE : ABANYAPOLITIKI BA OPOZISIYO BAKOMEJE KWISUZUGUZA IMBERE Y’UBUTEGETSI BW’ INKOTANYI/ KAYITARE NA UWIMANA

Paul KAGAME n'mashumi ye yo muri FPR bishe abanyarwanda b'inzirakarengane bene aka kageni i Kibeho, Zayire n'ahandi henshi wasaba gushyikirana nawe cyangwa wamurwanya ushize amanga ugasaba ko yoherezwa mu rukiko?
Iyo witegereje imikorere  y’abanyapolitiki biyita ko barwanya ubutegetsi bwa FPR, usanga imvugo za benshi muri bo zitera urujijo cyangwa zikagaragaza uguhuzagurika no kutiyizera muri politiki. Ibyo tuvuga muri iyi nyandiko ni ibitekerezo byacu bwite, bityo hagize undi ugira uko abyumva yazatwunganira cyangwa akadukosora.

Abanyapolitiki barwanya Leta bahuriza ku gushinja Kagame /FPR ko ari umwicanyi ruharwa. Kandi koko ibyo ni ukuri kuko n’amaraporo y’impuguke mpuzamahanga  anyuranye arabihamya (DRC Mapping Report, Gersony Report, Rwanda’s untold story n’izindi).

Birababaje rero kumva abanyapolitiki barwanya ubutegetsi bwa Kagame, birirwa basabiriza ibiganiro na Kagame/FPR, abandi bakavuga bati «Kagame ntaziyongeze indi manda, ahubwo arekure ubutegetsi maze ajye mu kiruhuko, hanyuma ajye ahabwa ibyubahiro n’ibindi bigenerwa uwigeze kuba umukuru w’igihugu».

MEMORANDUM YA FDLR: IMPUNZI ZIZICWA KUGEZA RYARI?/Ikazeiwacu


22 décembre 2014
Twebwe impunzi z’abanyarwanda ziri mu mashyamba ya KONGO zibumbiye mu RUGAGA RUHARANIRA DEMOKARASI NO KUBOHOZA U RWANDA (FDLR),
Nyuma y’aho dushyize ahagaragara ibyifuzo byacu by’uko dushaka amahoro arambye mu gihugu cyacu ndetse no mu karere kose muri rusange;
Nyuma y’uko tugaragaje ku mugaragaro ko dushyize intwaro hasi;
fdlr
Nyuma y’uko dutangarije ko dukeneye ibiganiro n’abandi Banyarwanda bose ngo hasuzumwe uburyo ibibazo Abanyarwanda bafite cyangwa batumva kimwe byakemuka. Twasanze buri wese yarumvise ibyifuzo byacu. Nyamara ariko igitangaje ni uko ibisubizo twagiye duhabwa usanga bishingiye ku myumvire itandukanye bitewe n’uko badufata ndetse bikanaturuka cyane cyane ku nyungu buri wese ku giti cye akura mu byatugirirwa.

Mushobora gusoma Memorandum yose hano mu kinyarwanda ndetse no mu gifaransa:

Bikorewe i Walikale/RDC tariki ya 17-12-2014

Byirirngiro Victor
Général Major
Président ai FDLR
Source:Ikazeiwacu

ARIKO JYEWE HARI IBINTU BYANYOBEYE: “PAUL KAGAME WATWICIYE ABEPISIKOPI, IBISONGA, ABAFURERE, ABABIKIRA N'ABASASERIDOTI I GAKURAZO TALIKI 05 KAMENA 1994 AKADUSENYERA KILIZIYA YARANGIZA AGASHYIRAHO LETA Y'AGATSIKO K'ABICANYI N'AMABANDI MU RWANDA; ATINYUKA KOHEREZA AMBASADERI I VATIKANI WO KUJYA GUKORAYO IKI?”/ UDAHEMUKA Eric

Ikibi kizakomeza kuganza ku isi kugeza ryari? Nyirubutungane Papa Faransisiko I amaze kwakira i Vatikani ambasaderi w'ingoma y'abicanyi i Kigali yahekuye Kiliziya y'u Rwanda


Ikinyamakuru THE NEWTIMES cya FPR na KAGAME gikorera i Kigali cyasohoye inkuru mu rurimi rw'icyongereza ivuga ko Perezida Kagame yagennye NGARAMBE Faransisiko Saveri kumubera ambasaderi i Vatikani kwa Papa.

Kubera ibyaha KAGAME yakoreye Kiliziya y'u Rwanda kandi nkaba ntawabimpakanya, mbabazwa bikomeye n'uko hashize imyaka 24 atarabiryozwa ahubwo ubu akaba akomeje kujijisha isi yohereza ngo ingirwa ambasaderi i Vatikani. Ibi nibyo bikomeza kumbabaza cyane bikanantera ishyaka ryo kurengera no kuvugira Kiliziya Gatulika y'u Rwanda kuko ku giti cyanjye mbona abategetsi bayo bameze nk'abadahari.

URUBUGA RW'ABATWANDIKIYE: NTA YANDI MASASU PAUL KAGAME YARWANISHIJE URETSE TWEBWE ABANYARWANDA; DUSHYIZE HAMWE AMBASSADE Z'U RWANDA MU MAHANGA ZIKAREKA KUBA INDIRI Y'AMAROZI ATURIMBURA, KAGAME TWAMUKURA KU BUTEGETSI VUBA(Igice cya kabiri)/ RWAMAPFA Jean Baptiste-AUSTRIA

Tito RUTAREMARA wagaruye mu Rwanda SHIKU N'UBWAMI intwari KAYIBANDA Gregoire yari yaraciye akaruhura ba data na ba sogokuru(Foto Internet)


3. Kudatinyuka kwitandukanya n'uwo wavumbuye( rukururana  mbi y'Abanyarwanda).

Aha ndabivuga mpereye ku kiganiro Frank Ntwali  yagiranye na Serge Ndayizeye bavuga uko impunzi zitwara. Abanyarwanda tumeze nk'abantu babohanye: Ntabwo ari bibi ku bantu bumvikana ndetse iyo Kagame adatera, MRND yari yabigezeho (Rukururana nziza): Nta muntu wari ukireba indeshyo, amazuru, akarere, umugore ko aturuka aha cyangwa muri aba, ibara ry'uruhu.

Buri wese yabyukaga ajya ku murimo, areba igitunga abana be. Mu cyaro buri wese yashakaga kwambara ingozi y'icyabiri(1,200 Frw), cyangwa isaha ya Disko, mu mijyi ati kereyo sinayitangwa, ati ikoti rya Jaksoni riri murihe duka ngende ndyambaye nta maboko akayaga gahuhe mu mayasha.  Ababyeyi bati ubu abana banjye ko bahindutse abaswa? Inganda zigakora ntawirukanwe.

Perezida Paul KAGAME mu nama y’umushyikirano ya 2014 yanyometse abanyarwanda ku manywa y’ihangu yemeza ko nta munyarwanda uniganwa ijambo :«Abanyamakuru bahunga buri munsi, abanyapolitiki bakatwa amajosi, bafungwa n’abameneshwa, bahutu bimwa akazi byose biterwa n’iki?»/ TUYISENGE Garasiyani

Perezida KAGAME mu mushyikirano wa 2014

Igihugu cy’uRwanda gikomeje inzira yo kubeshya no kuryaryana ku manywa y’ihangu abategetsi ku ngoma ya Paul KAGAME bibwira ko ari ko bizahora boshye bimwe ubaza umukobwa niba atwite ati oya kandi azi neza ko ategereje ko amezi icyenda yihirika ukazamubonana uruhinja.

Uretse guta umwanya, ni gute washyikirana n’imkomamashyi zawe usize FDRL iteye ikibazo?

Mu by’ukuri nk’uko nabigarukaho muri iyi nkuru ya SHIKAMA, abanyarwanda badashyira mu gaciro barakataje mu kubeshya, kuryaryana no kubeshyerana, kuko tutagendeye ku marangamutima na za soni zirisha uburozi twese mu rurimi rwacu twisanze kuri iyi si tugasanga duhuriyeho( ndrl : nubwo i Kigali icyemezo cyo kurucurika cyamaze gushyirwa mu myanzuro!) , tuzi ubusobanuro bw’ijambo gushyikirana aho mu magambo make twabyibukiranya!

Ubusanzwe gushyikirana biva ku nshinga gushyikira nabyo bisobanuye gushaka kureshyeshya no kumvikanisha abantu bashyamiranye nyuma cyangwa mbere yo kurwana, rero hamwe n’ubu busobanuro muri SHIKAMA  twibaza icyo Perezida Paul KAGAME ashyikiranamo n’inkomamashyi ze hariya ku ngoro y’inteko ishinga amategeko ku Kimihurura bikatuyobera.

Ese baba bashyikirana bapfuye iki ko ntawe twari bwabone abandi batanga amashyi y’urufaya ngo we amutunge agatoki, cyangwa ngo anahigime gusa! Ubundi ijambo imishyikirano ryatangiye kumvwa n’abanyarwanda igihe Perezida Habyarimana Yuvenali yashishikarizwaga kujya gushikirana na Kanyarengwe na FPR inyuma ye.

Ejo bundi Kagame afashe manda ye nibwo twongeye kumva inama z’imishyikirano ariko umunyarwanda wese mpamya ko atakwihandagaza ngo asobanure impande ebyiri ziba zishyikirana cyangwa icyo iyo mishyikirano yagezeho kugera kuri iyi nshuro ya cumi na kabiri. Maze bakanyomeka abanyarwanda bemeza ko nta munyarwanda uniganwa ijambo, akazi gatangwa nta kimenyane, ubukungu bwarazamutse,….

Kuri Kagame ngo nta munyarwanda uniganwa ijambo!

Aha iki ni ikinyoma cyambaye ubusa nka kumwe natangiye inyandiko mbivuga, Perezida Kagame arabeshya abo ashinzwe kuvugira ntacyo yikanga maze nabo bakamwikirizanya ikinyabupfura bemera kumubeshya nabo bati ibintu nibyo ntawe uniganwa ijambo, wasubira inyuma gato ugasanga abapasitoro bafunzwe bazira kwisengera atari n’ubutegetsi batunga agatoki ukabura aho wifata.

Ese niba nta munyarwanda uniganwa ijambo Madamu Ingabire Victoire na ba Maitre Ntaganda Bernard, abanyamakutru b’abanyarwanda birirwa bameneshwa, n’abandi tutarondoye atari ijambo baniganywe tuvugeko baniganywe iyihe ntwaro yindi bari bishingikirije ? ibi byose nibyo  muri SHIKAMA duheraho twanzura ko iri jambo rije ribeshya abanyarwanda nabo bakaryumva bakanyurwa manuma aka wa mugani ngo umuntu aguhisha ko akwanga nawe akamuhisha ko ubizi.

Perezida Kagame mu 2014 nta n’isoni afite zo gutinyuka kuvuga ko akazi gatangwa nta kimenyane!

Aha ndabanza ngaruke kw’ijambo naba narabwiwe n’umuntu wamize umuti FPR yanywesheje abanyarwanda aho twarimo tuganira nkamutekerereza ukuntu serivisi zipfa kubera ukuntu akazi gatangwa hagendewe ku kimenyane mu Rwanda maze agiye kumpuhura aba arambajije ati: «Ese niba akazi gatangwa ku kimenyane  wowe wakoze iki ngo umenyane nawe kakugereho!»

Ibi nibyo byibereye mu Rwanda umuntu wese aho kwiga ashishikariye ubumenyi bwazagirira igihugu akamaro ariga uko azamenyana maze nawe akazi kazakunde kamugereho. Kuko impfubyi yimenya rero, turashishikariza abanyarwanda bakiyoboka amashuri kwiga akazi aho kwiga aho bazakorera kuko isi yabaye umudugudu nyuma y’aho haziye ikusanyabukungu, bivuze ngo ushobora kwiga utegerejwe ngo uze uyobore ikigo runaka ariko ukirengagiza ibyo wiga wa murimo wabura ukarutwa n’utarakandagiye mu ishuri.

Mu bukungu ho minisitiri Gatete arakwanjika imibare agahereza Kagame

Aha ku baba barakunze gusoma SHIKAMA twanyujijeho amasomo menshi agendanye n’uko ubukungu bw’igihugu bubarwa, ko kubona Kigali yuzuye imodoka n’inzu zizamuka Atari bwo bukungu bw’igihugu, cyangwa kubwirwa ko BNR yenda gusohora izindi noti za 2,000 na 5,000 zikaba nyinshi ari bwo bukungu, oya ubukungu nk’uko twakunze kubigarukaho babubara bashingiye ku bipimo fatizo byibanda ku buzima buri hariya hasi mu cyaro cya nyuma y’ibindi bakareba ikizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza bw’umuturage waho afite.

Dusubiye inyuma tukareba ariya mavunja yo muri Kirehe yavuzwe bigatinda, tukajya ku buhinzi n’ubworozi byateshejwe agaciro; muri SHIKAMA duhakana twivuye inyuma izi raporo kuko twe intego yacu ari ukwimika ukuri, ntitwajya aho ngo tubeshyane  ngo yego mwidishyi dutatiriye intego yacu.

Umushyikirano wa 2015(niba uzabaho), ukwiye kuzahuza FPR na FDRL maze Kagame akazisobanura ku binyoma arimo kunyomeka abanyarwanda muri iyi nama yo kwifotoza, kurya no kunywa
Nk’uko mu Kinyarwanda bivugwa ko ukuri kutica umutumirano, ntituri abanazi b’igihugu nk’uko ubu ariyo mvugo iharawe I Kigali. Turamutse twanga u Rwanda, inyandiko zikorwa umunsi ku wundi twingingira FPR gutanga ituze no gusubiza inkota mu rwubati, zaba zarahagaze tukayireka ikazirwariza ku munsi wa NGIRE NTE Nyirabiyoro yahanuye kandi FPR ikwiye ndetse igomba kumenya ko uwo munsi uri hafi kuko nta gahora gahanze.

Ikizima niba habaho imishyikirano koko atari bimwe byo kubeshya natangiye mvuga, uw’ubutaha ntuzasige FPR na FDRL badashyikiranye aho guta umwanya n’amafaranga bitakarira mu itegurwa ry’iyi mishyikirano ussanga ari umwanya wo kurya, kwifotoza no gusinda, mu gihe amamiriyari ahatikirira yakabaye afasha abaturage batishoboye cyangwa agakoreshwa mu bindi bibazo igihugu gifite nk’imyenda turimo amahanga.

TUYISENGE Garasiyani
Shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

IBYAHISHUWE/NKUSI Yozefu

Mu gihe kitarenze icyumweru Shikama izabagezaho ubushakashatsi imazemo amezi atari make ku bwicanyi n'andi marorerwa amaze hafi umwaka abera mu Rwanda.
Turasaba abafite amakuru bose bifuza kuduha yerekeranye n'amarorerwa Leta ya Kagame Pawulo iriho ikorera abanyarwanda kuyatugezaho bitarenze tariki ya 25/12/2014, mbere y'uko dutangariza abanyarwanda n'isi yose icyegeranyo cyacu.

Dushimiye byimazeyo za maneko za Pawulo Kagame, abategetsi banyuranye bo mu Gatsiko, n'abandi bose bagiye badufasha muri ubwo bushakashatsi kugirango turengere inzirakarengane z'abanyarwanda n'abaturanyi ziriho zivutswa ubuzima ku nyungu z'udutsiko twikunda. 

IMANA IKOMEZE ITURINDE KANDI IBIKORERE N'ABATURANYI N'ISI YOSE

Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.com
shikam

Shikama mu cyongereza : Ubwicanyi abajenerali ba Pawulo Kagame, Nyamvumba na Kazura bakoreye i Byumba n'ahandi. 2. Uko abofisiye b'Abahutu bo muri Ex-FAR Col. CYIZA n'abandi, batwikiwe muri Nyungwe


Mukanguriwe kujya musoma Shikama mu zindi ndimi abazumva kuko hari amakuru menshi agiye kujya acaho ntanyure muri Shikama y'ikinyarwanda kubera kubura gihe cyo kuyashyira muri urwo rurimi.

Mushobora kugera kuri Shikama /FRANCAIS na Shikama/English ku buryo bukurikira:

1)wandika muri Browser: 

  • shikamale.blogspot.com, ukaba ugeze kuri Shikama/ Francais
  • shikamago.blogspot.com, ukaba ugeze kuri Shikama/English
2)uburyo bworoshye ku bakoresha Shikama /kinyarwanda


  Ujya kuri Shikamaye.blogspot.com 
Hejuru ugasanga ahanditse
SHIKAMA in English cyangwa Shikama en FRANCAIS, ugakandaho ugahita ugera ku rurimi ushaka utiriwe ukoresha Browser. Abakoresha Mobile twaberetse uko namwe mubigenza mu nyandiko nyinshi z'ubushize. Abatabyibuka mwajya mukoresha buriya buryo bwa mbere, bwa Browser      

Mukomeze muryoherwe n'inyandiko za Shikama

Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)                          

Tuzirikane ijambo ry'Imana kuri iki cyumweru cya kane cya ADIVENTI, taliki 21 Ukuboza 2014. Isomo rya mbere: 2 Samweli: 7,1-5.8b-12.14a.16. Isomo rya kabiri: Abanyaroma: 16:25-27. Ivanjili: Luka: 1,26-38. "MANA WAREMYE BYOSE KUKO NTA KIKUNANIRA, KUGERA N'AHO UDUHA INCUNGU Y'UBUGINGO BWACU, GIRIRA IMPUHWE ABANYARWANDA TWESE UDUKIZE UMUBI" Abatagatifu: Petero Kaniziyo/ Padiri TABARO



Uyu munsi taliki 21 Ukuboza 2014, tugeze ku cyumweru cya 4 cya Adiventi hakaba hasigaye iminsi 4 gusa ngo isi ihimbaze NOHELI.

Mu isomo rya mbere umuhanuzi Samweli aradutekerereza ubuhanuzi bwa mugenzi we Natani aho asobanura ko umwami ugiye kutuvukira mu minsi 4 isigaye azatura mu ngoro kandi uwiteka akazamuha ihumure.

UKURI KWANJYE MU BYO MBONA: "Abanyarwanda bifitemo igitekerezo cyo guhatanira amatora yo gusimbura Paul KAGAME bakwiye gusubiza amerwe mu isaho, ibibazo by'u Rwanda bizarangizwa n'intambara y'amasasu n'amabombe, iyo ntambara nirangira nta ruhande na rumwe ruzigamba cyangwa ngo rwitirirwe intsinzi kuko uzategeka u Rwanda nyuma y'iyo nyagwa y'intambara izaduhekura azashyirwaho n'Amerika n'Ubwongereza"/UDAHEMUKA Eric



Ubusanzwe politiki ikorerwa mu bubasha butatu aribwo Nshinga tegeko, Nyubahiriza tegeko n'ubutabera. Benshi mu basobanukiwe itangazamakuru bemeza ko ari ububasha bwa kane. N'ubwo bimeze bityo ariko, kenshi ntitujya tujya imbizi n'abanyapolitiki ndetse rimwe na rimwe iyo bari ku butegetsi bafite ububasha bakaduhiga bikaba impamvu yo kutumenesha tugahunga.

Turongera kwibutsa abashaka gucisha amatangazo yabo n'inyandiko zamamaza amashyaka yabo kuri SHIKAMA inzira banyuramo/NKUSI Yozefu

Iyangire kuzimira nkuko ingagi yabikoze

 Mu rwego rwo gushaka kwigenga, twashyizeho amabwiriza ko umuntu wese ushaka gucisha  itangazo kuri Shikama atanga umusanzu( aho utangirwa harahari ku ruhande rw'ibumoso ku rubuga rwa Shikama) kugirango nyine twiyubake twigenga kuko ikinyamakuru cyose kigirwa burya n'amatangazo cyangwa kugurisha inyandiko zacyotwe kuba tutaratangira kugurisha inyandiko murumva nyine ko twirya tukimara kugirango tubone amakuru y'ukuri tubagezaho.

Ikindi ni uko kwanga amazimwe n'abantu bashobora kugereka urusyo ku bandi, nyiri itangazo ni ukuvuga nyiri kurisinyaho niwe wenyine wemerewe kuritanga. Kugirango tumenye ko ariwe ashyiraho ifoto nkuko twabivuze ku rubuga  kenshi cyangwa akayitwoherereza ku ruhande, akaduha nimero ye ya telefone, kugirango aramutse abeshyeye umuntu avuga ko ahagarariye abe yakurikiranwa n'amategeko; mbere yo gutambutsa itangazo rye, turabanza tukamuhamagara kugirango tumenye ko ari nyiri iyo nimero koko.

Reba uko wariha n'ibiciro by'amatangazo n'uko wakoresha konti ya PayPal hasi aha:
Murakaza neza abashaka gutanga amatangazo  yanyu mwese kuri SHIKAMA: abari mu Rwanda n'inyuma yarwo. Dore uko watanga itangazo ryawe kuri Shikama.

Diyosezi Gatulika ya Gikongoro ibonye Umwepisikopi wa kabiri mu mateka yayo nyuma ya Mgr MISAGO Augustin(+) ariwe Mgr Dr HAKIZIMANA Célestin wabitorewe na Nyirubutungane Papa Faransisiko I ku italiki 26 Ugushyingo 2014/ UDAHEMUKA Eric


                                                       Myr Hakizimana Selisitini
Ku italiki 26 Ugushyingo 2014, Umushumba wa Kiliziya Gatolika Nyirubutungane Papa Faransisiko I yemeje ko Padiri Dr. Celestin HAKIZIMANA atorewe kuba Umwepisikopi wa kabiri wa Diyosezi Gatulika ya Gikongoro asimbuye Mgr Misago Augustin(+) witabye Imana mu 2012.

ITANGAZO N° 0018/PS IMB/2014 RIGENEWE ABANYAMAKURU: ISHYAKA PS IMBERAKURI RIKOMEJE GUKORWA MUNDA! COMMUNIQUE DE PRESSS N° 0018/2014: LE PARTI SOCIAL IMBERAKURI PLEURE LA MORT PROBABLE DE L'UNE DE SES FIGURES DE PROUE/Me Bernard NTAGANDA

Me Bernard NTAGANDA
Nyuma y'iminsi myinshi Ishyaka PS IMBERAKURI rimaze rishakisha umurwanashyaka waryo Bwana SHYIRAMBERE Dominique waburiwe irengero;
Après quelques jours d'enquete  sans relache  sur la disparition mystérieuse de Mr SHYIRAMBERE Dominique;
Rigarutse kandi  ku makuru rifitiye gihamya y'uko  Bwana SHYIRAMBERE Dominique yari amaze iminsi ahigwa bukware n'abagome bambaye umugoma;
Se fondant sur les informations dignes de foi qui font état de diverses tentatives d'assassinats que Mr SHYIRAMBERE Dominique était l'objet;

Urubuga rw'abasomyi: Fidele N'tezy yagize icyo avuga ku nyandiko yerekeye igurishwa ry'udupira ku bihumbi cumi by'amanyarwanda rikorwa na FPR


 
Birababaje cyane, biteye agahinda. Abaturage b'u Rwanda ntibagira abategetsi ahubwo bafite abacancuro babacuza, babambura icyagombye kubatunga. None se hari ahandi kw'isi ibibera mu Rwanda biba? Ibihugu byose byo muri Afrika ntibigendera kuri demokrasi ariko byibura abaturage bararya bakaryama noneho ugasanga akenshi abahohoterwa ari abanyapolitiki batavuga rumwe n'ubutegetsi kandi na bo ntibakorerwa iyicarubozo nk'irikorerwa abanyapolitiki bo mu Rwanda. Yaba umunyapolitiki utavuga rumwe na FPR yaba umuturage bose bicwa urubozo. bigaragara rero ko abiyita abategetsi ari abacancuro n'abicanyi bafashe abaturage nk'abacakara babo.

Witness to Genocide -- A Personal Account of the 1995 Kibeho Massacre


Inkuru musanga kuri
  Shikama  in ENGLISH

1. Uwo mutwe uri hejuru ni uwo inyandiko ndende y'amapaje 6 yanditswe na kibonamaso wari wibereye mu nkambi y'i Kibeho muri 1995 igihe ingabo za FPR zitwaga RPA zicaga impunzi, agakora akazi katoroshye ko kubara imirambo akageza ku bihumbi bitanu!( 5000), akavura inkomere, agatoragura impinja mu bihuru no mu mwanda, agatoragura abana bamwe ari bazima abandi barashwe na RPA, agakura impinja zigera ku ijana(100) zapfiriye ku migongo y'ababyeyi bazo,   agatwara inkomere mu modoka no muri kajugujugu azijyana ku bitaro by'i Kigali na Butare 

Ararangiza avuga ati :
"FPR yaduhaye isaha ntarengwa yo kuba twakuye abantu mu nkambi mbere ya sa sita, twinginga abantu baratunanira; nyuma ya saa munani niho badutegetse kuva mu nkambi batangira kurasa ku bantu. Icyo nzicyo nubwo tutabashije gukiza abo bantu bose, iyo tutahaba nk'abatangabuhamya, RPA iba yarishe umuntu wese wari muri iyi nkambi rugikubita."

Turabibutsa ko iyi nkambi yarimo abantu bagera  ku bihumbi ijana na makumyabiri120,000. )
Ibyabereyemo tuzabikomeza kubibagezaho vuba aha:

2. Hasi y'iyi nyandiko murahasanga ALUBUMU y'Amafoto yafashwe n'undi mutangabuhamya wari uhibereye 

Icyitonderwa: mwihanganire inyandiko uko yasotse ku rupapuro, biraturuka ku kubahirza amabwiriza ya nyirayo ko igomba gusoka nkuko yasotse imeze mu kinyamakuru cya gisirikare cya Australia.

NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD)