Pageviews all the time

Goma: Abanyegoma nibisubirire mu mirimo yabo bahagarike iminsi mikuru barimo yo kwishimira urupfu rwa Kagame: Umugabo ngo ni mushya nta n'igicuranne aniha!

KURAZIKUBONE ni umwana w'umunyarwanda


Abanyarwanda baca imigani ngo :  inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo, uwiteye akazana ntamenya akazaza bakongera  bati Umwijuto w'ikinonko ugirango umvura ntizagwyo mpamvu rera.
Iyi migani akenshi bayicira umuntu ushaka kwishongora ku bandi  mu bibazo barimo  bamubwira ko nawe afite umubiri, ibishyikiye kanaka nawe bishobora kumusohoreraho. Iyi ikaba ariyo mpamvu tutagomba kwishimira ibyago bya bagenzi bacu.

Nta gihe gishize naditse inyandiko nagaragajemo umujinya mwinshi n'agahinda numvise yuko Nyiramongi ngo yakoresheje umunsi mukuru amaze kumva urupfu rwa Karegeya. Nashoje inyandiko mburira umuryango wa Nyiramongi ko Karegeya agiye tukaba turiho tumuririra abahutu, abatwa n'abatutsi ariko Nyiramongi n'umufasha we Kagame ibyabo bishobora kurangira nk'ibyo kwa Kadafi aho umurambo wanitswe ku isok
o iminsi irenga 3 ngo abaturage bose baze barebe uwari warabapyinagaje.


Sindi umuhanuzi, ibi nabivuze nkurikije agahiri n'agahinda uyu muryango wa Kagame wateye Abanyarwanda, Abaganda , abakongomani , abarundi, abatanzania noneho n'Afrika y'Epfo. Kuba uyu munsi abanyegoma muri RDCongo babyukiye mu munsi mukuru wo kwishimira urupfu rwa Kagame abo mu Rugwiro bakavuga ko umwami wabo ari mushya nta gicurane ataka ni ibintu byagombaga gutera ubwoba abo mu Kazu. None se Kubona amashuri afungwa, amaduka nuko. amamoto agakora akarasisi n'amamodoka bishimira urupfu rw'umuntu si ikibazo? Niba akiriho agomba kumenya ko biriya bya Kadafi navugaga byari byoroheje kuko Abategetsi nibo bahamagaraga abaturage kuza gushinyagurira umurambo wa Kadafi; naho muri RDCongo abaturage nibo bavuze bati twishimire urupfu rw'umwanzi wacu! Ibi biraha isomo Nyiramongi niba agira umutimanama.

Ndamennyesha abakunzi ba Shikamaye.blogspot.no ko inkuru y'urupfu rwa Kagame yangezeho mu gitondo nka sa 8.00GMT ariko nshakisha ku mbuga hirya no hino ku isi nka 20 nsanga nta na rumwe ruvuga ibyo uru rupfu. Nagerageje gushaka abanyamakuru bacu bari mu Rwanda no mu Karere ariko nabo ntibabonetse kugeza na n'ubu nandika.Ibi rero ni ubwa mbere bitubaho kuko igihe mbashakiye mbabona bakambwira uko ibintu byifashe aha n'aha ku makuru aba avugwa ku Rwanda kugirango tudaha abaturage amakuru y'ibihuha, dore ko 35% y'abasomyi bacu bari mu Rwanda.
ibyishimo ni byose muri RDCongo
Nakomeje gukurikira amakuru yose yandikirwa muri RDCongo nsanga nta na hamwe bavuga iby'uru rupfu. Ngiye muri Tanzania nsanga nabo bamenye iyi nkuru! Urubuga rukunda gusohora amatangazo akomeye harimo n'aya Leta ya Tanzania ariko nkeka ko rwigenga rwitwa WAVUTI.COM nirwo rwasohoye inyandiko ya AFP i Kigali mubona hasi aha ivuga ko urupfu rwa Kagame ngo ari igihuha cyambaye ubusa!Ubundi ngo iki gihuha cyasakajwe n'abantu basoma amakuru kuri Facebook na Twitter.

Murabona hasi aha ukuntu abakozi bo muri Perezidansi kwa Kagame na Mushikiwabo babonye akazi kenshi uyu munsi. Yewe hari n'abazungu nkeka ko nabo bakora mu Rugwiro babazaga umuvugizi mu biro bya Kagame Yolande Makolo niba bashobora kwikorera nkuko bisanzwe shebuja atapfuye! Nawe ati nimujye mu kazi nkuko bisanzwe. Hanemejwe ko rwose Kagame ngo ariho abonana n'abanyeshuri bo muri Amerika. 
1522156_10201104009340104_1575533763_n
bagiye guhamba kagame

Ariko ejo hari amamkuru yaturukaga ku Gisenyi avuga ko abasoda ba Kagame biraye mu baturage bakabatera hejuru ngo barasaka FDLR. ubu kandi abanyagisenyi ngo imitima ntiri mu gitereko kubera ibihuha biriho biva muri RDCongo.. Baca umugani mu kinyarwanda ngo ibijya gucika bica amarenga. Kagame nawe niba akiri na muzima arabona ko urwo yakaniye abandi narwo rukomanga ku muryango we kandi ntazarusimbuka kuko ngo ijwi ry'abaturage niryo jwi ry'Imana( Vox populi, vox Dei)

Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.no
------------------------------------------------------------------------------------------------------------

 Rwanda's presidency on Friday dismissed rumours
 that the country's leader Paul Kagame was dead. 

The denial came amid reports of street celebrations in the Democratic
 Republic of Congo city of Goma, situated on the border with Rwanda,
although it was not immediately clear what sparked the celebrations. 

"That is completely wrong," an official from President Kagame's office
said of the rumours adding: "The president is currently meeting
 US students as part of his routine audiences. You are free to come and
attend the audience and meet him as well," the official said. 

A close aide to Kagame, 
Yolande Makolo, also dismissed the

rumours, saying on Twitter that they were "utter nonsense".

Source: http://www.wavuti.com/#ixzz2q075xz51


Picture

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355