Pageviews all the time

Rwanda.Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Madamu Mukasonga Solange; arakataje mu mugambi mubisha wo kuboha ABAHUTU bene wabo muri ya gahunda Kirimbuzi-Rukukumba ya “Ndi umunyarwanda”

Mukasonga solanje

Ntabwo nzi impamvu abategetsi bayobora u Rwanda batajya bafata akanya ngo bigire ku mateka n’uburambe n’ubunararibonye bahuye nabwo cyangwa bene wabo bahuye nabwo ngo bavanemo amasomo yatuma bubaka ejo hazaza heza h’u Rwanda n’urubyaro rwabo kuko; aka wa mugani w’umunyabukungu w’umwongereza witwaga Adam Smith, iyo witeza imbere uba uteza imbere n’igihugu cyawe muri rusange utabizi (Doctrine de la main invisible / invisible hand doctrine).

Umuyobizi w’Akarere ka Nyarugenge, Madamu MUKASONGA Solange, mushiki wa Dr Ambasaderi Anasitazi GASANA wigeze kuba umugabo ukomeye by’igitangaza mu Rwanda haba ku bwa Habyarimana kimwe no ku bwa Kagame ubu akaba ari impunzi mu mahanga, ntarabasha kumva politiki icyo aricyo n’uko ikinwa.
FPR ikubwira ko uri ikibondo kandi uri injigija
 ukabyemera, ejo izakubwira kwitandukanya
n'ubwenge bwawe muri gahunda
 z'urukozasoni nka Ndi umunyarwanda

Madamu MUKASONGA uvuka i Gasabo muri Kigali y’Umujyi, akaba ari umuhutukazi kandi wujuje ibyangombwa, nk’uko abagande birirwa bamuryaniranirana inzara bamunnyega muri Kigali mu bwami bwabo, ahanini bashingiye ku isura ye n’uko agaragara nkuko babikora kuri BAZIVAMO C., ubu niwe ukataje mu kuboha abavandimwe b’abahutu abinjiza muri kirimbuzi-rukukumba yiswe ndi umunyarwanda.

Gahunda ya ndi umunyarwanda icyo igamije ubu nti kikiri ibanga kuko mu nama yiswe amahugurwa y’abayobozi b’intara 43 zo muri Kenya yabereye i Naivasha muri Kenya, ayo mahugurwa akaba yarayobowe na Perezida Kagame, yasobanuriye umunyamakuru ko gahunda ya ndi umunyarwanda ari ukurengera uburenganzira bwa ba nyamuke aribo Abatutsi.



Abagande muri Kigali barimo kuvuga ko batumva ukuntu Madamu MUKASONGA Solange ashima gahunda ya Ndi umunyarwanda nyamara akaba atarasaba imbabazi kandi nawe ari umuhutukazi!!! Umugambi rero ugiye; nako umaze kuba gikwira kandi simusiga kuko nk’uko Kagame yabyivugiye nta muhutu n’umwe utazasaba imbabazi uko yaba ameze kose nicyo yaba akora cyose.   

Mu cyumweru gishize cy’italiki (2-8 Gashyantare 2014), abakozi b’Akarere ka Nyarugenge bakorewe umwiherero hagamijwe kubacengezamo inyigisho z’amacakubiri ashingiye kuri gahunda ya ndi umunyarwanda.  


Ubuyobozi bw’aka Karere buravuga ko gusobanurira abakozi gahunda ya “ndi umunyarwanda” mu buryo bwimbitse bizabafasha kuyiyumvamo bakarushaho gukorera hamwe, umusaruro ukiyongera, bikaba ari byo byatumye bahabwa amahugururwa yihariye kuri iyo gahunda muri iki cyumweru turangije.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Mukasonga Solange, yavuze ko nubwo bamwe mu bakozi b’Akarere bari barahawe ibiganiro kuri “Ndi Umunyarwanda”, byari bikwiye ko banahabwa ikindi kiganiro cy’umwihariko nk’abakozi bakorera hamwe.
Mukasonga avuga ko Ndi Umunyarwanda atari isomo ritangwa rikarangira, ngo ibiganiro kuri Ndi Umunyarwanda bigomba guhoraho. Iyi mvugo ya Mukasonga irasa n’iyemeza kandi igashimangira ko koko nta gukura mu rujye ndetse ko FPR igomba gukomeza ikabiba amacakubiri kuko we yemeza ko izahoraho kugira ngo igere aho bifuza kugera no kugeza abanyarwanda.
Yagize ati “Ndi umunyarwanda ni urugendo rugamije kwigira ku mateka, kugira ngo dukomeze kunga ubumwe bw’Abanyarwanda.Tuzakomeza kubikora.”
Yakomeje ashimangira ko ibiganiro byihariye kuri “Ndi Umunyarwanda” bizafasha abakozi b’akarere ayobora kurushaho gusangira amateka, bityo abakozi bakarushako gukomeza gufashanya gukira ibikomere by’amateka mabi yaranze igihugu.
Mukasonga avuga ko buri wese akwiye kumva neza kandi akiyumvamo iyi gahunda nta kugendera mu kigare cyangwa kubiharira abandi, ahubwo ngo buri wese ku giti cye akwiye kuyigira iye bwite ari nayo mpamvu bayise “Ndi” Umunyarwanda ntibayite “Turi” Abanyarwanda.
Mukasonga azasaba imbabazi ryari?
Abanyarwanda baciye umugani ngo “Ujya kwica ubukombe arabwagaza”. Ubukombe ubu sinzi niba bukibaho ariko hambere cyabaga ari ikimasa cy’inka kinini cyane ku buryo cyabaga giteye ubwoba. Nta mubazi (kubaga) washoboraga gutinyuka kugisogota imbugita ngo acyice bagiye kukibaga kubera amahane cyabaga gifite.
Kubera ko cyabaga giteye ubwoba babanzaga kucyagaza. Kwagaza ni ugushimashima no gushitura uburondwe inka ahayiryohera cyane cyane nko mu nsina z’amatwi, ukayiha n’isa y’ubwatsi kugira ngo ise n’itwarwa n’urwo ruviri (umunezero) nyuma uyisogote. Niko bicaga inka zabaga zifite amashagaga akabije kuko zitagira ubwenge bwo gutahura ibigiye kuzibaho cyane cyane abazigirira nabi bazibaga bakaziryamo inyama.
Nshingiye kuri uru rugero ntanze, nta gushindikanya ko Mukasonga S. nawe mu minsi mikeya azasaba imbabazi ku byaha byakozwe na bene wabo. Ni ukuvuga ko utugambo avuga yemeza ko iyi gahunda ari nzima twatugereranya n’utwatsi, kwagaza no gushitura bibanza gukorerwa inka nyuma ikazisanga bayirangije.
Nyamara muri SHIKAMA dukoma urusyo tugakoma n’ingasire: Mukasonga agomba kwibuka neza ko musaza we, Dr Anasitasi GASANA wabaye minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba na ambasaderi wa Kagame muri ONU agakora amanywa n’ijoro bitamubujije guhunga u Rwanda rwamubyaye.
Ibi mbivuze kuko MUKASONGA Solange atarusha amashuri menshi n’ubuhanga musaza we ndetse ntamurusha no kuba yarakoreye igihugu kuko mu masezerano ya Arusha Gasana ni umwe mu batararyamaga bararaga rwa-ntambi batekereza icyagirira u Rwanda akamaro nyuma byose FPR ikaza kubihindura zeru.
Mukasonga S. kandi mu mirimo yakoze n’iyo akora nta na kimwe cy’icumi yari yageraho ku byakozwe na musaza we Dr Anasitazi GASANA. Ikindi Mukasonga agomba kwibuka ni uko musaza we Dr GASANA Anasitazi, umugabo w’imico myiza cyane kandi w’imfura, ubu yashinze ishyaka.
Gasana Anasitazi apfukamira Kagame muri Amerika
Iryo shyaka ryashinzwe na Dr A. GASANA aho aba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ryitwa MRP-Abasangizi kandi rikaba rifatwa nka rimwe mu mashyaka arwanya ubutegetsi bwa Kigali kandi bikaba bitoroshye kuko naryo risaba ko hagomba kubaho imishyikirano izaba igamije guhuza FPR na FDLR. Ibyo se Mukasonga S. arabyibuka akabizirikana???? SHIKAMA turabimwibukije. Ararye ari menge!!!!
Ikiganiro cyatanzwe n’umunyamoko wajujubije abaturage
Muri icyo kiganiro cyabereye mu cyumba mberabyombi cy’Akarere ka Nyarugenge, abakozi b’Akarere bagihawe na Dr Senateri Antoni MUGESERA. Uyu Mugesera ni umugabo urangwa no kuvangura amoko no kujujubya abaturage ku buryo nta mpamvu yo kumuha umwanya ngo aganirize rubanda kuko nta cyiza cyamuvamo.
Nk’uko kandi muri SHIKAMA twigeze kubibandikiramo inkuru irambuye, umuntu wize ufite Dobitora mu mateka watinyutse kuvuga ko abana bakubaganye bakarasa abasenyeri, kandi azi agaciro k’abepisikopi muri Kiliziya kandi batari mu barwanyaga ababarashe, ni ukuvuga ko kuri we nta gitangaje ko abahutu bose baka imbabazi ku byaha batakoze byaba ngombwa nabo bose bagatsembwa.

BWIZA M.
Shikama ye
_____________________________________________________________

PS/NKUSI Yozefu

Ndabaza Kagame n'agatsiko ke: nizera ko usoma buri gihe SHIKAMA urubuga rwawe ukunda cyane kandi natwe tukaba twishimira ko muri bimwe tunenga usanga ko biba byarazambye kera nk'ikibazo cya Kashe pawa na ba babyeyi basenyeweho amazu bariho bonsa impinja! Ukomereze aho rero gusoma Shikama, ntituzahagarara gutanga umuganda w'urwatubyaye, nta kizadukoma imbere twaba utuzi twa Munyuza cyangwa ibiziriko.

Nyuma yo kugushima rero hari icyo nakwibarizaga: RUCAGU azasaba imbabazi ryari ? Ese nazisaba azasaba n'izirondakoko yigishaga muri Kangura nawe ubwawe ufitiye kopi?Cyangwa azasaba iz'uko yafashe umugabane w'amafaranga 5000F(Bitanu) muri RTLM gusa? Niba ari uko bimeze se kuki mutashaka n'abandi bari mu bihome hirya no hino mu gihugu bazira ko bafashe imigabane muri RTLM, bakaba baratanze 1000F ( igihumbi) gusa kiri munsi cyane y'umugabane wa Rucagu? Uti ntabahari! Ndaguha urugero rwa Mwarimu wa Kaminuza ya Butare Kampire Mariya Tereza uzira inzu ye yiyubakiye kandi ubikora akaba uri uwo yarokoye! Bazakubwira ko Gacaca imuburanisha yabanje kumushinja kwica ababyara n'abishywa akaburana bagasanga batarabayeho, bamuburira ibyaha bati n'ubundi wafashe umugabane w'amafranga igihumbi(1000F) muri RTLM, imyaka 25 ya gereza ku Karubanda!

Icyari kigamijwe kuri uyu mwarimukazi wa UNR nta kindi atari ukwigarurira imitungo ye no kumwumvisha kuko ari umuhutukazi nkuko byakorewe benshi nkawe i Butare muri 2005-2010. Kandi ababipanze bagiye kugera ku mugambi wabo mubisha kuko ubu Diyabeti igiye kumutsinda ku Karubanda. Niba rero, mu Rwanda haba ubutabera koko, nimumufungure hamwe n'abandi baganga n'abarimu batabarika b'abahutu bafungiye i Butare bazira ko bafashe imigabane muri RTLM bazasabire hamwe imbabazi n'intore nkuru Rucagu.

Ikindi narangirizaho ngaya cyane ingoma y'agatsiko, ni ukuntu BAMPORIKI witiriye iriya gahunda ya Ndi umunyarwanda, aho kumureka ngo akomeze ayidumpukizemo ubu mwamushinze indi gahunda isa n'iriya yo gusenya idini rya ADEPERI(ADEPR) mu ntara y'iburengerazuba aho ashishikariza abantu kuyivamo burundu ahereye ku bayobozi, nkuko biherutse gutangazwa n'urubuga rw'agatsiko www.igihe.com.


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355