Pageviews all the time

Rwanda.SHIKAMA yatahuye ubushakashatsi bwerekanye ko ya fumba irimo umunyotwe abakoloni badusigiye ariyo yacumbekeye mu bitekerezo bya Dr Petero Damiyani HABUMUREMYI na BAMPORIKI Edouard bashinga NDI UMUNYARWANDA maze bazura akaboze biviramo Dr MAKUZA Bernard kwirukanwa muri PRIMATURE uwo mwanya KAGAME awuhemba uwo mugambanyi wo mu Bukonya !!!

Kagame na Haburemyi batangiza
 ikigega Agaciro; baraseka
 abacyuzuzagamo inoti
Mu minsi iheruka, Radiyo B.B.C y’abongereza mu kiganiro cyayo cyitwa IMVO N’IMVANO gihita kuwa gatandatu mu gitondo saa moya na saa ine ku masaha yo mu Rwanda yatambukije ikiganiro cyavugaga ku moko  mu Rwanda no mu Burundi.
Muri icyo kiganiro hatumiwemo abantu b’inararibonye kandi ba’abahanga banyuranye barimo na Dr NKUSI Yozefu. Mu kiganiro Dr NKUSI Yozefu yahaye iyi radiyo BBC yasobanuye ko ikibazo kiri hagati y’abahutu n’abatutsi atari umwihariko w’u Rwanda kuko no mu Burundi gihari kandi bikaba byarazanwe n’abakoloni.
Ikindi Dr NKUSI yasobanuye ni uko abahutu n’abatutsi batandukanye haba mu mico no mu ngeso ndetse n’imibereho ni ukuvuga ibyo bakunda n’ibyo banga. Muri icyo kiganiro kandi Dr NKUSI yagaruyemo cyane ijambo ryitwa Umunyota (umuriro uhwekereye ukagirango wazimye kandi ucyaka) twasigiwe n’abakoloni aho yerekanye ko ariwo wakuruye ibi bibazo byose.
Dr Petero Damiyani HABUMUREMYI nka bukorikori bwa nzikoraho
Mu bushakashatsi SHIKAMA twakoze twavumbuye inyandiko nini cyane ikubiye mu gitabo cyanditswe na Dr Petero Damiyani HABUMUREMYI ngo nk’umusanzu we muri gahunda ya NDI UMUNYARWANDA. Icyo gitabo yacyise : « Rwanda : Building model nation-state » bisobanuye kubaka u Rwanda nk’igihugu cy’ikitegererezo, kandi ubwe akemeza ko ubwo bushakashatsi yabukoze guhera mu mwaka w’2006.
Muri icyo gitabo uwacyanditse yanakozemo filimu documentaire ifite iminota cumi n’umunani n’amasegonda mirongo ine n’arindwi (18h47sec) aho agaruka ku bintu byagaragaye mu mateka y’u Rwanda ariko akibanda ku mpindura-matwara ya rubanda yo mu mwaka w’1959.
Ikindi agarukaho, muri iyo Filimu SHIKAMA dufitiye kopi, Dr Petero Damiyani HABUMUREMYI avugamo n’ibirebana n’ihirima ry’ingoma ya M.R.N.D akagaragaza n’amafoto n’imvugo za bamwe mu bari ibikomerezwa kwa Habyarimana nka Dr NGIRUMPATSE Matayo, BARAYAGWIZA Yohani Bosco wakoraga muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, n’abandi benshi turi bugarukeho muri iyi nyandiko.
Muri iyo filimu, Dr P.D Habumuremyi avugamo ko umwami yari ipfundo ry’ubumwe bw’abanyarwanda. Agaragazamo kandi interuro yanditswe na Karidinali LAVIGERI mu 1900 aho yasobanuye ko abatusti yabonaga bafite ububasha bwatuma ivanjili ikwira hose mu Rwanda ku buryo bworoshye.
SHIKAMA tukujyane i Kabgayi mu mateka mu 1959
Harimo kandi interuro yanditswe na Musenyeri Leon Paul Class wanayoboye Kabyayi akaba ari nawe se wo mu batisimu w’Umwami MUTARA III Rudahigwa aho yavuze ko abatutsi batandukanye n’abahutu kandi ko bafite inkomoko yihariye. Musenyeri Class yemezaga ko abatutsi bafite inkomoko yihariye kandi bakaba bifitemo n’imbuto yo kuyobora rubanda (Gutegeka rubanda).
Muri iyi filimu kandi harimo n’imvugo ya Musenyeri Andrea Perraudin ukomoka mu Busuwisi nawe wategetse Kabgayi kuva mu 1954 kugera mu 1986 aho mu ibaruwa ye yatangizaga igisibo yandikiye abakirisitu b’i Kabgayi ku italiki 11 Gashyantare 1959 yashimangiye ko abahutu bagomba kwigaranzura abatutsi akaba ari nabo bagira uruhare ku byiza by’igihugu kubera ubwinshi bwabo.
Mbere y’uko dukomeza umuntu usesengra kandi utekereza yakwibaza impamvu imvugo ya Myr Perraudin yaje itandukanye cyane n’iya Myr Class mu gihe bayoboye bombi Diyosezi ya Kabgayi kandi mu bihe bijya kwegerana cyane kuko uwasimbuye Class ari Myr DEPRIMOZ akaza gusimbrwa na PERRAUDIN.
Igisubizo cy’iki kibazo uwagikenera ku buryo burambuye yagisanga mu gitabo Myr Andrea Perraudin yanditse cyitwa UN EVEQUE AU RWANDA kiri mu bubiko bw’Iseminari nkuru ya Philozofiya i Kabgayi aho asobanura neza ukuntu yamenyanye na KAYIBANDA na MAKUZA Anastase.
Muri icyo gitabo Myr Perraudin avugamo ko yasanze KAYIBANDA Gregoire na MAKUZA Anastase ari abasore b’abahutu b’abasirimu bazi ubwenge ku buryo byari bikwiye rwose ko bigaranzura ubuhacye bw’abatutsi.
Kubera ukuntu Myr Perraudin yabonaga neza ko abahutu batsikamiwe, yahise afata icyemezo cyo guha KAYIBANDA akazi mu icapiro rya Kabgayi anamwohereza mu mahugurwa y’akazi mu Bubiligi anamuhuza n’abagombaga kumufasha mu gushorera impinduramatwara kugera igezweho (Ni Myr Andrea Perraudin ubyivugira mu gitabo cye twabasomeye).  
KAYIBANDA Gerigori yavuze ko u Rwanda rumeze nk’igihugu kimwe kirimo bibiri kandi ko abatuye ibi bihugu badahuje imico kandi bameze nk’abava ahantu hatandukanye. Mu ibaruwa ndende cyane yo kuwa 24 Werurwe 1957 ibitse mu bubiko bw’i nyandiko za Diyosezi ya Kabgayi igaragaza ibyo abahutu bahaye inyito ya HUTU MANIFETAL bishatse gusobanura ibyo abahutu bashakaga gukabwa batsikamiweho.
Muri iyi Filimu kandi Dr Petero Damiyani yazanyemo imvugo-bwite n’isura-bwite ya MAKUZA Anastase umwe mu bashinze MDR PARMEHUTU ari nawe se wa nyakubahwa Senateri Dr MAKUZA Bernard aho yagize ati : « Eeeeeehhhhh urebye, mu mateka y’u Rwanda abatutsi ari nabo bake bangana na 14%  bakaba barategetse rubanda nyamwinshi rw’abahutu kandi urebye rubanda nyamwinshi bakaba aribo twakwita abanyarwanda b’umwimerere !!!».    
Iyo fumba y’umuriro utazima yacumbekeraga mu kirere cya Kabgayi no mu mitima y’abahasengeraha, abahabatirizwaga, abahakomerezwaga n’abahashyingirirwaga niyo yaje kwibaruka impinduramatwara irangajwe imbere n’abasore b’intwari nk’uko Myr Perraudin yabise.
Amateka abogamiye ku ruhande rumwe
Nk’uko twabivuze mu gutangira iyi nyandiko, uwakije mu ziko ry’umuriro n’ubundi wari waravumbitswe ugahwekera ni Dr Petero Damiyani HABUMUREMYI. Mu gukora iyi Filimu yasomwe n’umunyamakuru witwa Saada HAKIZIMANA ukora kuri radiyo Rwanda, bakomeza bakavuga n’ibyavuzwe na ba Dr NGIRUMPATSE Matayo, KAMBANDA Yohani weretse abaturage MASOTERA ko nawe ayitwaza ndetse ko nabo bakwiye kuyitwaza kuko ngo komande zari zaje.
Ikibazo ariko dufite muri SHIKAMA ni uko Dr HABUMUREMYI wanditse iki gitabo n’iyi filimu  (inkuru-mashusho) yavuze ibibi by’abahutu agataka abatutsi ntagire ikintu na kimwe kibi akomozaho cyaranze abatutsi kandi bihari byinshi mu gihe kandi nawe ari umuhutu ndetse utanavangiye ukomoka mu Bukonya mu Ruhengeri.
Kubera iyi mpamvu umuntu akaba yamucira umugani w’ikinyarwanda ugira uti : « Igisiga cy’urwara rurerure cyimennye inda.» Kubera iki uyu mugani ??? Kubera ko mu bigaragara Dr Petero Damiyani HABUMUREMYI tumubona nk’umuntu utagira urukundo muri we kandi akaba ari bwenge buke bureba hafi cyane kurusha aho umuyobozi w’ikinyabiziga ashobora kugeza amaso ye mu gihe atwaye imodoka.
Kuko uyu mugabo atigeze atekereza ku bizaba kuri bene MAKUZA Anastase mu gihe yatekerezaga gushyiramo ijwi n’ishusho bya Nyakwigendera MAKUZA Anastase kandi ari umugabo ukuze uzi ubwenge kandi wize cyane ??? Ese abonye Kagame amumushimbuje muri PRIMATURE umutimanama wamubwiye iki?
Ese igihe yandikaga iki gitabo akanategeka ko bakora iyi filimu yibagiwe ko nawe ari umuhutu ??? Ese yaba yaributse n’abatutsi b’ibihangange Kagame yaharurutswe bagashwana ubu umuriro ukaba ushobora kwaka muri Kigali umunota ku munota ?
Ese Dr HABUMUREMYI yaba yibwira ko hari cyo azaha Kagame ngo we azahore ku ibere ??? Aho ho yaba yibeshye cyane kuko uretse no kuba akomoka mu rukiga unavuga urukonjo kandi akaba n’umuhutu, niyo yamanura ijuru ntashobora kurusha KALISA B.C.D.I na RUJUGIRO ubutoni kwa KAGAME. Ubu bari hehe ????????????
Mu 1994 Kagame ntiyari asobanukiwe amateka y’u Rwanda
Iki kibazo birakwiye kugitekerezaho kuko MAKUZA Anastase impamvu yashinze MDR PARMEHUTU byatewe n’uko yavuye kwiga umwami akamwima akazi kandi agahitamo kujya kuba umukarani ku Kibuye nyuma akajya gukorera muri Zaire.
Iki gicumuro yakorewe birumvikana ko cyagombaga kugira ikiguzi kuko yari umwenegihugu wimwaga uburenganzira mu gihugu cye. Kuki Bukorikori bwa nzikoraho atatekereje icyateye MAKUZA Anastase kuvuga kuriya???
MAKUZA Anastase yaje gushaka umugore uva inda imwe na se wa Kagame ubwo ni ukuvuga ko MAKUZA Bernard na MAKUZA Michel ari babyara ba Kagame. Mu 1996 Faustin TWAGIRAMUNGU amaze kunaniranwa na Kagame, FPR yahise itekereza umuntu wagirwa Minisitiri w’Intebe maze kubera ko MAKUZA Bernard muri 1994 atabaga mu Rwanda kuko yigaga mu Budage aza mu bitekerezo bya Kagame.
Mu gihe bari bakibaza kuri MAKUZA Bernard bashyizeho Petero Selesitini RWIGEMA ukomoka mu Butantsinda bwa Kigoma na Muyange aza gukurwaho nawe mu manzaganya asimburwa na MAKUZA Bernard.
Inkonkobotsi HABUMUREMYI rero yaje kuhasesekara n’akarimi keza niko kwadukana ubushakashatsi ngo bucukumbuye niko kurikorera abahutu. Ikindi kibazo cyo kwibazwa : Kuki Kagame yabonye iyi filimu agahita akura MAKUZA Bernard kuri minisitiri w’intebe ahubwo agashyiraho uwahimbye iyi filimu ; ubwo si ikimenyetso cy’uko KAGAME yari afite amakuru macye cyane ku muryango wa MAKUZA???
Ese noneho hadutse undi ufindafinda ibivuguruza ibya HABUMUREMYI we yajya hehe ???
Kagame umugabo uvoma hafi !!!
Iyi nteruro umuntu uvoma hafi biba bishaka gusobanura umuntu uhubuka mu gufata ibyemezo ibi n’ibi. Kuba MAKUZA Anastase yaravuze ko abahutu aribo banyarwanda nyakuri  sinshobora kumusubiriza icyabimuteye kuko ntari mu mutima no mu bitekerezo bye.
Icya kabiri kuba Kagame yaramaranye na MAKUZA Bernard imyaka irenga icumi muri PRIMATURE ni ikimenyetso cy’uko yacyererewe cyane kwirukana MAKUZA Bernard kandi ko MAKUZA ari imfura kuko iyo aza kuba umuhemu cyangwa umuparimehutu nk’uko Kagame abita aba yarahemukiye igihugu ariko ntabyo yakoze akaba akwiye kubishimirwa.
Icya gatatu ni uko icyaha ari gatozi bikaba bidakwiye ko MAKUZA Bernard na MAKUZA Michel baryozwa ibyaha cyangwa amadisikuru ya se ubabyara. Perezida Kagame wabikoze atya akanategeka ko ABAHUTU bose bagomba gusaba n’imbabazi ubwo aba yemeje ko nawe napfa ; cyera CYOMORO azaba akwiye kuryozwa rya Jambo rye rutwitsi yavugiye muri KIGALI SERENA HOTELI ku italiki 12 Mutarama 2014. Ntibikwiye !!!
Perezida Kagame rero ntiyari akwiye kuziza bene Makuza Anastase ayo mateka kuko n’uwo wigaragaje ko yavumbuye batazi ibyo ahatse cyangwa batazi n’amateka yaranze umuryango yakomotsemo n’ubwo nzi neza ko muri politiki harebwa inyungu kuruta ibindi byose.
Dr P.D Habumuremyi umugabo uri mu mayira-abiri
Kubera ukuntu u Rwanda ruhora runtera igishyika mu mutima, njya nyoberwa uko abantu bamwe batekereza. Utazi Kagame aramubarirwa. Niba hari umuntu utanyurwa ni Kagame. Rujugiro wamuhaye imodoka ye ngo ayigenderemo murebe uko arimo amugira ay’ifundi igira ibivuzo.
Mu masengesho yo muri SERENA, Kagame yerekanye ko ashyigikiye byimazeyo uyu muminisitiri w’intebe nyamara ntiyishuke kuko igitondo kimwe azamuhinduka akumirwa kuko atahindutse bake.
Mu gushyingura Colonel KAREGEYA muri Afurika y’Epfo, Major Dr RUDASINGWA Theogene yise Dr Petero Damiyani HABUMUREMYI igishushanyo bishatse kuvuga ko ari minisitiri w’intebe w’icyitiriro kuko nta bubasha bujyanye n’umwanya abereye ku isonga.
Abaturage nabo basanzwe bazi uyu mugabo bamubona nk’umutu udafashije kubera ibigambo yirirwa ahuragura haba mu manama,haba mu baturage yabasuye. Dore urugero : Ubwo yasuraga abaturage kuri Base kwa Nyirabasare ku mupaka ugabanya uturere twa Gakenke na Rulindo yabwiye abaturage ko inyigo y’igishanga igomba kuba yarangiye mu kwezi kumwe.
Utagera we ntagereranya : Umuntu nka minisitiri w’intebe utinyuka kubwira abaturage ko inyigo y’igishanga izarangizwa mu minsi mirongo itatu kandi no mu mezi bitarangira  ubwo wamutegaho musaruro ki ??? Uru ni urugero rumwe mbahaye ariko mfite n’izindi nyinshi cyane.
Mu gusoza iyi nkuru, Minisitiri w’intebe Nyakubahwa Dr Petero Damiyani HABUMUREMYI akwiye gusubira mu bushakashatsi no mu bitabo agasoma neza yitonze agasubiramo igitabo cye na filimu ye kuko yigaragaje nk’ugira abatutsi abamarayika mu gihe nabo hari byinshi amateka abavugaho n’ubwo bitari bikwiye ko habaho ibyabaye.
Akwiriye kongera gusubiza ubwenge ku gihe akiyumvisha agaciro k’iyi nteruro : Ntushobora kunga abenegihugu ngo bimare kabiri mu gihe uhatira bamwe kwihana no kwemera ibyaha batanakoze ugaharira ububasha n’uburenganzira bwose abo ku rundi ruhande ubita abere abamarayika n’abatagatifu kandi nabo barimo ba rukarabankaba.
Umufilozofe witwaga Renes DESCARTES nawe ati : « It is not enough to have a good mind; the main thing is to use it well » : Bishatse gusobanura ngo : « Kwirata ko ufite ibitekerezo nta cyo bimaze kuko icy’ingenzi ari ukubikoresha neza bikavamo icyateza imbere rubanda!!!»
Harahagazwe !!!

Padiri NZAHORANYISINGIZA D.
Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
____________________________________________________________________

PS/NKUSI Yozefu:
Murakoze cyane Padiri. Hari interuro nshaka kongera kuri iyi nyandiko yawe itagira uko isa, aya akaba ari amagambo aherutse kuvugwa na Habumuremyi Minisitiri w'intebe wa FPR."Kudahora umuntu ashimira FPR, ni nko kwibagirwa uwakugabiye inka"!!

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355