Pageviews all the time

Mu gihe Kagame akomeje gushimuta ababyeyi bonsaga impinja akazivutsa uburenganzira bwazo bw'ibanze nk'ibiherutse kuba ku ruhinja rwa madame Ingabire Yozefina, abategetsi ba Tanzania bo bakomeje kwerekana ko buri mwana wese yaba uwa Ngofero cyangwa uwo mu baherwe, ntawe ugomba kumuvutsa uburenganzira bwe. Ni muri urwo rwego, wa mwana Nasra Rashid baherutse gukura mu isanduku aho yari yarahishwe ubu yitaweho ku buryo budasanzwe n'Abaganga b'inzobere mu bitaro bikuru bya Muhimbili biri mu murwa mukuru i Dar es Salaam

Nasra Rashid mu bitaro bikuru bya Muhimbili
Kagame Pawulo afunga n'impinja zikivuka
Ku itariki ya 23/5/2014 niho Shikama yabagejejeho inkuru y'umwana wo muri Tanzania w'ahitwa i Morogoro wamaze imyaka 4 ahishwe mu isanduku na nyina wabo Mariam Said adasoka hanze atanasukurwa. Uyu mwana Nasra Rashid w'imyaka 4 akimara kuvumburwa n'abaturanyi kuri 21/5/2014, basanze yaravunaguritse amagufa ndetse avuga ko anababara mu gituza.

MASISI: UBUNDI BUBIKO BW’INTWARO ZA RDF ZIRENGA TONI ESHANU BWAVUMBUWE I NGUNGU.


31 mai 2014
Amakuru Ikaze Iwacu ikesha BBC GAHUZAMIRYANGO yatangaje tariki ya 30-05-2014 sa mbiri n’igice, aravuga ko ku wa kane tariki ya 29-05-2014, abashumba b’inka bavumbuye icyobo cyari gitabyemo intwaro nyinshi cyane zirenga toni eshanu kandi z’ubwoko butandukanye mu karere ka NGUNGU muri Masisi. Abo bashumba ngo bamaze kuvumbura icyo cyobo, babyongoreye abasirkari ba FARDC bari baje gusimbura abari basanzwe muri ako karere.
Icyobo nk'iki cy'i Chanzu ni cyo cyavumbuwe i Ngungu muri Masisi
Icyobo nk’iki cy’i Chanzu ni cyo cyavumbuwe i Ngungu muri Masisi
Abo basirkari ba FARDC ngo baraje batangira gucukura, maze baza kumirwa basanze icyo cyobo ari kinini cyane kandi harimo n’ibitwaro bya rutura, nka za katiyusha, izihanura indege, ndetse n’ibibombe bishwanyaguza za bulende. Nkuko byatangajwe n’umudepite wo mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru, bwana Jean Bosco Sebishyimbo, kuri BBC, ngo ako kazi ko gutaburura izo ntwaro katangiye sa mbiri za mugitondo (8:00), karangira sa kumi n’imwe z’umugoroba (17:00). Sebishyimbo yakomeje avuga ko abaturage benshi baje gufasha ingabo muri icyo gikorwa, aho batundaga bashyira mu makamyo nayo yajyanye izo ntwaro i Goma.

«DUFATANYE IJAMBO RY’IMANA KURI IKI CYUMWERU CYA 7 CYA PASIKA, TALIKI 02 KAMENA 2014 TWIBANDA KU MYAKA 20 ISHIZE ABASENYERI BICIWE I GAKURAZO: KU MUGOROBA W’ICYUMWERU NK’IKI KURI ASENSIYO MU 1994 « YEZU AMANUKIRA MU MITIMA Y’INTUMWA » NIBWO BISHWE URUPFU RUTEYE ISONI KU ITEGEKO NDAKUKA RY’IGIKENYA, INKORAMARASO N’ICYIHEBE KIZOREKA U RWANDA aricyo KAGAME » Isomo rya mbere : Ibyakozwe n’Intumwa : 1,1-11 Isomo rya kabiri : Abanyefezi : 1,17-23. Ivanjiri : Matayo :28,16-20 : «Imyaka ibaye 20 itangazamakuru na Kiliziya Gatolika mu Rwanda ari ibiragi kuri dosiye ya Gakurazo yatsembye intore za Kiliziya ku maherere mu gihe Vaticani imeze nk’iyatamitswe ikinyama gikaranze mu mavuta y’inka ngo nayo idakoma rutenderi icyihebe Kagame.» Abatagatifu : Yusitini na Reveriyani

Mgr Thaddée Nsengiyumva (4), Mgr Joseph Ruzindana, (6), Mgr Vincent Nsengiyumva (7)
Mgr Thaddée Nsengiyumva (4), Mgr Joseph Ruzindana, (6), Mgr Vincent Nsengiyumva (7)
Mu masomo matagatifu yo ku Cyumweru gishize twakomoje ku bantu babaye ibikomerezwa muri iyi isi harimo nka Adolph Hitler wategetse abadage akaza kwiyahura kubera gutsindwa intambara. Twavuzemo n’abandi bakomeye mu bihe byabo kandi bagasiga amateka meza mu bihugu byabo kandi tukaba tubashima.
Uyu munsi rero SIKAMA igiye kubabwira umuzi n’umuhamuro ku muntu w’ikivume udasanzwe kuko bigaragara ko nta buzima yifitemo. Uwo nta wundi utari KAGAME ubu urimo gutoba u Rwanda ngo araruyobora hejuru y’amaraso y’inzirakarengane zitabarika z’abana b’u Rwanda yamariye ku icumu kandi bitari ngombwa.

Iki cyumweru Shikama imaze ibagezaho ibyabereye i Gakurazo kizasozwa no kubagezaho amasomo n'ivanjili byahasomewe n'abasenyeri kuri uwo munsi, amasaha macye mbere y'uko baraswa ku mabwiriza ya Kagame Pawulo, hakaba hashize imyaka 20 ibi bibaye.

Shikama imaze iminsi ibagezaho inzira y'umusaraba abihaye Imana n'umwana Sheja Richard baciyemo mbere y'uko barasirwa mu cyumba bari bashyizwemo i Gakurazo. Nkuko muzabibona ejo, abishi b'izi ntore za nyagasani n'umumalayika Sheja Richard, bari bumvise misa yasomwe n'aba ba nyakwigendera ndetse banahagijwe nabo!

Shikama isabye buri wese uzafungura uru rubuga ejo kumara iminota 5 yinginga Imana ngo ibane natwe muri iyi nzira y'umusaraba dukomeje; kandi buri wese nyuma yo gusenga, yumve ko agomba kugarukira Imana data akazava muri iyi si yiyejeje nk'uko abo tubonye hejuru bayivuyemo ari inziramakemwa.

Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.no
shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)

Shikama irasubiza abayandikiye: ikibazo cyerekeranye na comments n'ikindi cyerekeranye na Shikama kuri mobile

Abashaka gutanga ibitekerezo byabo nizeye ko muzi ko nta kibazo. Ariko nubwo Email yawe itiyandika ku rubuga, nabonye ko Google isaba ko buri wese ushaka gutanga igitekerezo agomba kuba afite email muri Google kuko ninaho Shikama icumbikiwe(hosted). Abadafite izo email rero muzifungure, nkaba kandi nkomeje gushimira abakomeje gutanga ibitekerezo byabo no kutwandikira. Ikibazo mwatubajije kivuga ko abari muri Afrika Shikama itinda gufunguka kuri telefone mobile, nababwira ko ibi biterwa n'ubwoko bwa telefone mufite, ariko tukaba tuzi ko umuvuduko wa Shikama kuri desktop utandukanye n'uwo kuri telefone. 

Ibi bikaba aribyo byatumye mu byumweru bishize dukuraho logo: za nzovu bikaba byarahise byongera uwo muvuduko ku buryo bugaragara nkuko ikoranabuhanga ryacu ribitwereka. Abagifite icyo kibazo, mu gihe mutwandikiye mujye mutubwira ubwoko bwa telefone mukoresha kugirango bitworohere gukurikirana ikibazo muba mwabajije.
Mukomeze muryoherwe na SHIKAMA.

Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.no
shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)

Urutonde rw’ibikomerezwa Perezida Kagame aziza Revolisiyo yo mu 1959

Fideli Ndayisaba
.


Urubuga rwanyu SHIKAMA ubu benshi mu Rwanda basigaye bita IKINYAMAKURU cyangwa IKINYAMATEKA kubera kubagezaho amakuru acukumbuye, yuzuyemo ukuri kandi afitiwe n’ibimenyetso bihagije rurakataje mu gukomeza uyu murimo ngo hato hatagira ijambo ribasoba cyangwa inkuru ibacika. Turabashimira byimazeyo ari abari mu Rwanda imbere nkanjye, ababa mu karere, abibera i Burayi, abatuye muri Amerika n’ahandi mwese; nimukomeze musome urubuga rwanyu. Ikindi kandi twishimira ni uko kugeza aya magingo nta nkuru n’imwe turandika ngo haboneke uyivuguruza anatange ibimenyetso bigaragaza ko ibyo twanditse ari ibinyoma.

Ibi byose kuba bishoboka ntibiva ku busa kuko bivubuka mu isoko y’abanyamakuru b’umwuga kandi baminuje mu gusesengura politiki SHIKAMA yibitseho. Muti ese tuzabameya ryari ? Turaje mutumenye mu minsi mikeya kuko icyo kibazo turimo kugisesengura tugishyizeho umutima.

Ikibazo cya Comments: kimaze gukemuka(byavuguruwe: 20.45 GMT)


SHIKAMA
Twishimiye kubamenyesha ko ikibazo mwari mufite cy'aho mushyira ibitekerezo byanyu kimaze gukemuka nkuko ikoranabuhanga ryacu ribitugezaho. Dore uko ubigenza ngo ujye kuri comments :
1. jya ku rubuga Shikama
2. kanda ku nkuru ushaka gusoma cyangwa gusoma ibitekerezo byayitanzweho
3.  hasi y'iyo nkuru umaze gusoma urahita ubona ibi bikurikira:


Reactions: 
 Links to this post   


Kanda hariya hejuru handitse 2 comments urahita ubona idirishya ushyiramo igitekerezo cyawe( ibitekerezo bindi byayitanzweho byose bikurikiranye n'ako kadirishya)

Niba hari aho mugifite iki kibazo mwatwandikira vuba tukareba ukuntu namwe mwagikemurirwa.Email: nkusijo@gmail.com

Dushimiye abantu bose batugezaho ikibazo icyo aricyo cyose kirebana n'urubuga SHIKAMA.

Murakoze cyane
Ijoro ryiza aho bwije.

Nkusi Yozefu 
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

Ikibazo cya comments: Abari muri Afrika y'Amajyepfo ngo ibyo twavuze ntabyo babona!!


SHIKAMA

Hari abantu  bamaze kwandikira Shikama mu kanya  bavuga ko ibyo twavuze none  kuri comments ataribyo, kuko ngo hariya navuze hajya x comments abari muri Afrika y'Amajyepfo batahabona. Niba n'ahandi  ku yindi migabane ari uko bimeze mwabitugezaho.

Iki kibazo ariko kirabonerwa umuti mu gihe kitarambiranye ku buryo muzajya mwisanzura kakahava niba koko mushaka guhitisha ibitekerezo byanyu byubaka. Buri munota tuba dutekereza icyashimisha abasomyi ba Shikama. Muzatugaya gutinda ntimuzatugaya guhera! Dore ngo abari muri Afrika y'amajyepfo ibyo babona. X comments ntayo babona:

Posted by at 12:52 
Reactions: 

 Links to this post

MURAKOZE CYANEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE

Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi



Ikibazo cya Commentaires: Kuki nta hantu ho gushyira ibitekerezo by'abasomyi kuri Shikama? Igisubizo: Harahari!!!

SHIKAMA
Shikama imaze iminsi igezwaho ikibazo kivuga ngo: Ese kuki nta hantu mwaduteganyirije twashyira ibitekerezo byacu nko ku mbuga zimwe na zimwe?

Ibi bibazo birababaje cyane kuko Shikamaye.blogspot kuva yafungurwa yagiye ibabwira ko hari ahantu hajya ibitekerezo byanyu. Iyo ufunguye inyandiko, umaze kuyisoma munsi yayo hari ahanditse  "4comments" ugakandaho maze akadisrishya kagahita gafunguka ugatanga igitekerezo cyawe cynagwa se ukanenga cyangwa ugashima ibyo abandi banditse. Icyitonderwa hariya handitse 4, hari igihe wasanga handitse 2, 3, cyangwa undi mubare biterwa n'umubare w'abantu bamaze gutanga ibitekerezo byabo ku nkuru. Dore uko hasi y'inkuru umaze gusoma haba hameze:

1. Posted by(izina ry'uwashyize inkuru ku rubuga): Nkusi Joseph
2. Reaction( icyo uvuga ku nyandiko umaze gusoma): biranyuze,---------------, ntabwo binyuze
3. x comments: aha niho ukanda ugasoma ibitekerezo byatanzwe ku nyandiko maze nawe ugasubiza ababitanze cyangwa ukagira icyo uvuga ku nyandiko.



Dore umwe mu basomyi ba Shikama udasiba gutanga igitekerezo cye kuri buri nyandiko dusohora rimwe na rimwe anenga n'izo abanyamakuru ba Shikama baba banditse, tukaba tumushimira cyane. Reba icyo yavuze kuri iyi nkuru ikurikira:

Ibinshengura. Ese ubugome bwa Mariam wafungiye mu isanduku imyaka itatu yose umwana Nasra afite amezi 9 hari aho butaniye n'ubwa Kagame wavukije umwana w'amezi 10 konswa igihe yashimutaga nyina Ingabire Yozefina kuri 21/4/2014 avuye kugemurira umuntu muri 1930 kugeza na n'ubu umwana akaba atarabona nyina?




Marie Kampororo

12 hours ago  -  Shared publicly

Ikibazo nk'iki kirakomeye cyane, mu gihe tubwirwa ko u Rwanda aricyo gihugu gifite Leta abategarugori bafitemo imyanya ari benshi kuruta ibindi bihugu. Nabonye ba bana ba Nyakwigendera Hakolimana Emmanuel baragize abatabazi benshi, ndetse abavandimwe babo batatu bandikiye L'ONU. Ese nta muryango aka kana kagira ngo nabo bagarageze bandikire umuryango wa LONU wita ku burenganzira bw'abana na ba nyina????Ibintu ndabona bigeze iwa Ndabaga....



Ibinshengura. Ese ubugome bwa Mariam wafungiye mu isanduku imyaka itatu yose umwana Nasra afite amezi 9 hari aho butaniye n'ubwa Kagame wavukije umwana w'amezi 10 konswa igihe yashimutaga nyina Ingabire Yozefina kuri 21/4/2014 avuye kugemurira umuntu muri 1930 kugeza na n'ubu umwana akaba atarabona nyina?

Uyu mugore ni umugome

 Mariam, umugabo

 w'ishati ya bururu ni Rashid 

Mvungi se wa Nasra mubona aha


Ku isi  hose, umwana ahabwa uburenganzira busumba ubw'abantu bakuru: kuvurirwa ubuntu, gushaka abamuhagararira mu mategeko iyo uburenganzira bwe bwahonyowe, gutabarizwa na buri wese ubonye ko abangamiwe mu bureganzira bwa muntu, guhabwa uburezi bw'ibanze ku buntu mu bigo bya Leta, n'ibindi byinshi tutarondoye. Umuco nyarwanda nawo ntiwasigaye inyuma mu kwerekana ko umwana ari agati kadacanwa, ibi tukaba tubisanga mu migani myinshi yaba imiremire cyangwa iy'imigenurano. Mu migani miremire twavuga nk'uwitwa Nyamutegerakazazejo wari utuye i Gihinga na Gihindamuyaga, aho werekana ko ineza n'inabi ugirira rubanda umwana uzasiga azabisanga imbere. Mu migufi twavuga nka: umwana ni umutware cyangwa utazi umukungu yima umwana.

Iyobokamana.DUFATANYIRIZE HAMWE IJAMBO RY’IMANA RYO KURI IKI CYUMWERU CYA 6 CYA PASIKA, TALIKI 25 GICURASI 2014 : Isomo rya mbere : Ibyakozwe n’Intumwa : 8,5-8.14-17 Isomo rya kabiri : 1 Petero : 3,15-18. Ivanjiri : Yohani :14,15-21 : «Nimuhore mwiteguye guha igisubizo umuntu wese uzababaza ibyerekeranye n’imyizerere yanyu n’ubwoko bwa Demukarasi mwahisemo kwerekezamo igihugu kandi mubikorane ubugwaneza, icyubahiro n’ikinyabupfura kuko hasigaye igihe gito u Rwanda rukava mu icuraburindi.» Abatagatifu : Gerigori wa 7, Beda na Mariya Madalina wa Pazi/Padiri TABARO M.


Aba ni abaturage ubutegetsi

 bwa FPR bumaze iminsi bushimuse
ku Gisenyi. Ubutegetsi nk'ubu ni ubwo 
gusezerera mu maguru mashya
 butaratumaraho ababyeyi
 n'ibibondo.
Mu bihe byose abaturage bagiye bagira ababayoboye n’ababayobora muri ibi bihe. Uhereye cyera cyane amateka yanditswe agenda atwereka abatware babayeho bakomeye cyane. Mu Bugereki, ukanyura mu baromani ku ngoma ya Kayisari Ogusito, ukanyura mu Misiri ku ngoma y’umwami Farawo n’abazungura be bose.
Aho ni cyera cyane ariko ugarutse hafi ahangaha mu mateka tubonamo abagabo babaye ibihangange bidakorwaho nka Adolf Hitler wategetse Ubudage akanaba impamvu yateje intambara ya mbere y’isi akaza no guteza intambara ya kabiri y’isi yose ahagana mu 1942-1945.
Twibutse ko impamvu Hitler yateje intambara ya kabiri y’isi ari uko SDN yaje gusimburwa na Loni mubona cyangwa mwumva ubungubu yamusabye kwishyura ibyo yari yarangije mu ya mbere mu cyo bise DIKTAT ariko akabona Ubudage butabishobora agahitamo gushoza iya kabiri.

TUGANIRE KU BWANDITSI NYARWANDA.

Uyu munsi ndagira ngo tuganire ku byerekeye ubwanditsi. Ndavuga akamaro k’ inyandiko, impamvu twandika, n’ igihe tugomba kwandika. Icya mbere twandika kuko tuzi gusoma no kwandika, none ubungubu hakaba haraje na technology idufasha kwandika, tukikosora, tugahindura amagambo, ndetse tukandika mu ndimi zitandukanye.

Abanyarwanda bagomba guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika
Abanyarwanda bagomba guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika
Ubwanditsi ni uburyo bwo kugirana ibiganiro, gutumanaho, no kumvisha abantu icyo ushaka kubabwira udafunguye umunwa. Niyo mpamvu buri wese aho ava akagera afite uburenganzira bwo kwandika ndetse no gusoma ibyo ashaka, igihe ashakiye no mu birimi ashaka. Akaba ari nayo mpamvu nta muntu ufite uburenganzira bwo kubwira undi ngo nareke kwandika, cyangwa ngo amuhindure umwanzi kuko yavuze ibitamunyuze.

Sheikh Mussa Fazil HARELIMANA wakomeje gushinjwa n’abacikacumu bo mu Biryogo nyuma akaza kuvugira mu nama y’umushyikirano i Kigali mu 2010 ko azakora ibishoboka n’ibidashoboka akazagwa imbere ya Perezida Kagame yishyize mu mazi abira muri politiki kuko aherutse kuvuguruzwa n’urwego ayobora mu gihe kitarenga amasaha atandatu

Sheikh Mussa Fazil Harerimana (iburyo)uyu wifashe
ku itama no ku kananwa

Bwana Sheikh Mussa Fazil HARELIMANA utarakunze kugira amahirwe yo kurengwa n’imijugujugu y’abanyamakuru umunsi ku munsi, ubu noneho birasa n’aho ageze ku mpera y’amayeri yagiye arisha mu kumufasha gukora ku mbehe Kagame yamugeneye.

Nk’umunyamakuru w’umwuga, Minisitiri Sheikh Mussa Fazil H. ndamuzi neza kandi nakunze kwitabira ibiganiro yatumiragamo abanyamakuru inshuro nyinshi. Umunsi umwe nigeze kumubaza icyo atekereza ku baturage bo mu Biryogo iwabo bahora bamushinja ko yagize uruhare mu kwica abanyarwanda muri 1994.
Icyo gihe Nyakubahwa Fazil yaransubije ngo : «Ariko nkawe ko uri umunyamakuru  nk’ibyo bintu bya jenocide ubijyamo ute ko utaba uzi uko umuntu yinjiye muri politiki.» Nongeye kukimubaza arambwira ngo : «Abo banshinja ubihorere bazakomeza banshinje nibagera aho bazarambirwa bampe amahoro!»

Kwamagana Ishimutwa n'iyicwa ry'Abaturage: ISHYAKA PRM/MRP - ABASANGIZI RIRAMAGANA INYEREZWA N’IYICWA RY’ABANTU RYEZE MU RWANDA MURI IKI GIHE



Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo mu Rwanda birimo ikinyamakuru IZUBA RIRASHE cyo kuya 16/05/2014, hirya no hino mu Rwanda abantu bashize bashimutwa na Leta ya FPR – Inkotanyi yagakwiriye kuba irengera rubanda, bakaburirwa irengero. Nk’uko ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI ryabyanditse mu mahame - remezo yaryo ku rupapuro rwa 20 mu ngamba yaryo yo “Gushyira ingufu mu kubahiriza uburenganzira busesuye bw’Abanyarwanda bose kuko aribo ngufu z’igihugu, kuko ari bo bukungu bwa mbere bwacyo”, abantu kunyerezwa bakaburirwa irengero ni ikintu ishyaka ryacu rirwanya cyane kuko kivutsa u Rwanda n’abanyarwanda ubukungu bwabo bwambere y’ibindi byose ari bwo ABANTU.

Rwanda. Kagame akomeje gutegura intambara ubwo abandi bamusaba kumvikana n'abatavuga rumwe nawe/NKUSI Yozefu


Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama tariki ya 25/2/2014


Abanyarwanda babivuze ukuri ngo ibijya gucika bica amarenga. Kagame ubu ntakirya ntakiryama kuva aho atsindiwe intambara yo muri RDCongo yitiriwe byo kujijisha M23. Ubu Kagame niwe muperezida wa mbere ku isi uhora mu ngendo zihenze zo hanze zitwara akayabo isanduku ya Leta. Nguwo muri Leta zunze ubumwe z'Amerika ahari abana be hafi ya bose, yavayo hadashize n'umunsi ukamwumva mu Busuwisi, muri Singapour cyangwa mu cyirwa cya Seyschelles.

Utazi amacenga n'amacabiranya ya FPR na Kagame uyibereye umuyobozi yakwibeshya ati Kagame muri Amerika aba agiye kureba Butike z'umugore we ziri i Boston uko zikora, cyangwa kureba niba amata y'Inyange industries agurwa neza ndetse akaba ayoboka n'abana be. Oya da, si uko ibintu bimeze, Kagame ariho arapfunda imitwe hose ku bantu baziranye nawe ngo igikombe cyo kugirana imishyikirano n'abamurwanya kimurenge, kandi akabasaba n'intwaro zo kuzakongeza umuriro mu karere bibaye ngombwa nkuko babimukoreye muri 1990.

MBANGURUNUKA. Nyuma y'itohoza ryimbitse amazemo iminsi, Mbangurunuka aremeza amakuru Shikama imaze iminsi itangaje: MAKUZA Berenarudo yarafunzwe kandi aracyafunzwe. Umukwabu Kagame aherutse gukora muri za mudasobwa z'abategetsi bakuru b'Agatsiko niwo umukozeho, iyo serwakira ikaba hari n'abandi bategetsi bakuru igiye gukoyorera muri za Gereza nibagira Imana ntibakubitwe agafuni!

Berinarudo Makuza

Aya makuru nyabagejejeho ntinze ariko nari nkiri mu iperereza ryimbitse kandi ngerageza n’uburyo bwo kuyabagezaho ntahungabanyije umutekano wanjye.

Hari amakuru amaze iminsi acicikana ko Makuza Bernard yashimuswe cg afunzwe. Ayo makuru niyo cyane koko arafunzwe kubera impamvu ngiye kubavira mu mizi aha hasi. Ibyaha akurikiranyweho bishobora gutuma asa n’ubohorwa gato ariko arinzwe ku buryo n’isazi itamwegera, bikaba ari ukugirango hafatwe n’abandi benshi cyane kandi bakomeye bakekwa gufatanya nawe.

Mumpera z’umwaka wa 2012, nibwo hadutse umuntu usa n’udasanzwe wiyise Mbangurunuka Pawulo. Amabaruwa ye abiri ya mbere yahitishije ku rubuga rw’Umuhanuzi ruyobowe na Padiri Nahimana Thomas, yashimishije abakuru b’agatsiko k’ibyihebe karahava ku buryo ariyo nkuru baganiraga mu tubari cyangwa mu rugo rwa Osama (utagira idini) bamaze gukora lisiti y’abahabwa utuzi twa Munyuza cg abanigishwa umugozi wa Gakwerere.  Ariko amabaruwa yagiye akurikiraho,  yatumye abayobozi b’Agatsiko sajya (ariko kayobowe n’icyihebe cy’Umunyarwanda) batangira kubira ibyuya batangira guhirigita nk’uwenda guta ibitabapfu kugeza ubwo bafashe umwanzuro ko uwo muntu cyangwa se itsinda ry’abantu bahigishwa uruhindu kubura hasi kubura hejuru amazi atararenga inkombe.

Agatsiko kahuye n’akaga gakomeye bitewe n’izo nyandiko kuko hari imigambi yagiye iburizwamo bitewe nuko amakuru yayo yatanzwe abicanyi benda gusohora inkota mu rwubati. Urugero rwa hafi ni iburizwamo ry’iyicwa rya Padiri Nahimana Thomas, watabawe cg se waburiwe abanzi bageze mu ntanzi z’urugo(uwasomye inkuru za Mbangurunuka P. arabizi). Siwe gusa hari n’abandi bagiye baburirwa biciye ku mbuga nkoranyamabanga kandi ubwicanyi bakabasha kuburokoka.

Icyihebe gikuru ibyo ntibigishimisha na gato kuba imigambi ikomeje kuburizwamo ngo kibonere amaraso akiramutsa kabiri. Niko guhita (hamwe n’abungirije mu Gatsiko) gushakisha uburyo aho izi nyandiko ziva hamenyekana. Nibwo babanje gutumiza impuguke Prof. Karangwa Chrisologue kugirango arebe niba koko izo nyandiko zandikwa n’umuntu umwe cyangwa ari itsinda ry’abantu benshi. Umwanzuro uyu musaza wizerwa cyane na Kagame yaje gutanga, ni uko izi nyandiko zikorwa n’itsinda ryihariye rihuriweho n’impuguke nyinshi kandi abaririmo bakaba babarizwa mu byiciro byose byaranze amateka y’u Rwanda. Ni ukuvuga abazi amateka y’ingoma ya Kayibanda, Habyarimana, na Kagame. Karangwa yagaragaje ko niyo umuntu yakwihinduranya nk’uruvu cyangwa akarangwa n’amabara menshi nk’ikinyugunyugu, byagira aho bigarukira. Bitandukanye cyane n’uburyo iri tsinda  (according to him) ryihinduranya. Amaze gutanga umwanzuro we, hari n’abandi bagiye bagishwa inama ariko buri wese agakurura yishyira ashaka gushyira mu kaga uwo atifuriza amahoro. Hageze n’aho kwibaza ku bagize opposition ko baba batabifitemo uruhare cyangwa se bakaba ari nabo babyandika. Abatekerejweho cyane ni abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame ariko batavuye hanze kubera ikinyarwanda gikunze gukoreshwa muri izo nyandiko.

Padiri Nahimana Thomas yatekerejweho : 
Agatsiko kabuze epfo na ruguru, kanze gushira amakenga Padiri Nahimana Thomas ndetse na Twagiramungu Faustin. Aba bagabo batekerejweho ko aribo bahitisha izi nyandiko kubera impamvu eshatu :
1.       Ntibavuga rumwe na Leta kandi babikora ku mugaragaro
2.       Inyandiko za Mbangurunuka zenda kugira isano na zimwe aba bagabo bajya bahitisha
3.       Amasaha izo nyandiko zikunze gutangarizwamo yenda kwegerana n’amasaha y’I Burayi aho aba bagabo bakunze kubarizwa cyane.

Umwe mubatangaga inama akaba n’umutekinisiye wizewe mu Gatsiko yasabye ko hakorwa igeragezwa kuri Padiri Nahimana Tomasi maze bakamwitirira imwe muri izo nyandiko hanyuma bakareba reaction agira. Niko byagenze bamwitirira inyandiko yasohotse taliki ya 07/01/2014, ikurikiranye n’urupfu rwa Col Karegeya.  Bahise bategeka Tom Ndahiro guha iyo nkuru umunyamakuru Burasa Jean Gaulbert wiyita Cyiza Davidson, bayihitisha kuri Rushyashya taliki ya 15 Mata 2014. Padiri Tomasi yabaye inyaryenge ntiyagira icyo abitangazaho kandi yari amenyerewe guterana amagambo na Tom Ndahiro nka kumwe yigeze kujya ayaterana na Mbangurunuka P. muri comments kuri le Prophète we yiyise Hutu Power. Byose binaniranye, Agatsiko kahisemo gutungura abayobozi hafi ya bose b’Abahutu bahita babambura za mudasobwa zabo abandi bo mu rwego rukomeye bazibwa n’aba Maneko babarinda.

Icyo gitekerezo cyatanzwe hibukijwe uburyo Bazivamo C. atigeze atora Kagame mu matora ya 2003 kandi yari yaramurahiriye ko nanapfa azamuherekeza mu mva. Baje kumutega umutego igihe yari agiye mu cyumba cy’amatora we yibwira ko Inkotanyi azihejeje akubita igikumwe kuri Twagiramungu F. nyamara ntiyamenya ko hari agasinye bakoresheje ko kumufata. Nyuma yabisabiye imbabazi yivuye inyuma hanyuma arababarirwa ubuzima burakomeza. Umwe rero mu mpuguke z’Abatutsi bari mu iyiga z’izo nyandiko, yaje kubibutsa ko umuhutu ahora ariwe ntacyamuhindura umututsi nk’uko byagaragajwe na Bazivamo. Nuko abagira inama yo kutizera aba bagabo kuko n’ubundi ngo ntawe ujya yishimira agatunambwene nk’ako abahutu bariho.

Ifatwa n’isakwa rya mudasobwa, inzira y’ikuzimu kuri Makuza n’abandi bayobozi b’Abahutu bagerageje gukurura amazuru uko bwije uko bukeye ngo ngaho nabo base naza Batutsi wo gacwa we!
Musasobwa n’ibindi bikoresho nkoranabuhanga bibikwamo amabanga bya  banyakubahwa (ku izina gusa)bimaze kugera imbere ya Kagame, yongeye atumiza za mpuguke ze zigizwe n’Abatutsi gusa ngo bamusuzumire ibitekerezo by’ibipingamize(Abahutu). Muri iryo suzuma, abahutu benshi baguwe gitumo kuko uretse no kuba basanga waragiranaga correspondence n’ababa hanze batavuga rumwe na Leta y’Agatsiko, kuba gusa basanze ukunze gusura zimwe muri websites na blogs zabo bikuviramo gucibwa umutwe. Ibyo rero biri mubyakozeho Makuza kuko igihe hatangizwa gahunda ya Ndi umunyarwanda, muri database ya Laptop ye(yibwe n’umurinda)basanze muri fields(babifashijwemo na hacker w’Umuhinde n’undi w’ Umunyakenya) ibiganiro birebana na gahunda ya Ndi Umunyarwanda yagiye agirana n’abantu batandukanye kandi we agaragaza ko ayipinze. 

Ngo hari n’aho yakoresheje ijambo kudatatira igihango, rikaba riri mu yamukozeho cyane. Muri iyo gahunda yo gufatira ku ngufu n’isaka ritunguranye ry’ibikoresho bibitse amabanga y’Abayobozi bakuru biganjemo abo mu bwoko bw’Abahutu, byatumye Agatsiko kabona amakuru menshi ko Abahutu kagize ibikoresho bamaze kukarambirwa kandi ko batahuye ko ingoma yako yamaze guhengama isigaje gusa serwakira imwe ubundi igahirima. Umuti w’icyo kibazo cy’abo Bahutu nta wundi uretse nk’uko mubizi kuri Kagame na Nziza, ni uguhita babica nta yandi marangamutima. Niyo mpamvu irigiswa ry’abantu rikabije cyane muri iki gihe, abandi mukumva ngo bishwe bashaka gutoroka gereza n’ibindi n’ibindi.

Ubu nandika iyi nkuru ndagirango mbwire abaririra Makuza B. ko rwose baba bihanagura amarira kuko byo ari ku ngoyi kandi uko Kagame aboha murakuzi (nkeka ko umuhutu utazi uko Kagame aboha ni uwari ufite imyaka munsi y’itanu uhereye 1994). Ikindi ni uko nyuma ya Makuza n’abandi benshi bagiye gukurikira maze ibyo Kagame yahanuye ko bizaba muri uyu mwaka wa 2014 bigasozwa.

  *Ngayo nguko uwapfuye yarihuse atabonye iby’iyi ngoma ya Kagame. Habayeho abanyagitugu benshi ariko uyu we ararenze, mpamya ko ariwe wa mbere w’ibihe byose kuko nta wundi uzamurenga*
Nkurikije uko uyu mugabo muzi nanamubona, nsanze nakwifashisha zimwe muri  Sense organs z’umuntu kugirango tumushakire izina dukoresheje bimwe mu bigendanye nazo :
1.       Sight (la vue)  kuri we ni destruction (destruction). Niko abona ibintu gusenya ibyo atubatse
(yarayisenye MDR, arayisenya CDR, MRND, arasenya za Congo,Burundi, ubu ageze muri RDI Rwanda Nziza akoresheje umwiyahuzi Evode wigemuriye impysi kandi abizi).
2.       Hearing (l’ouïe), kuriwe ni evection (évection). Icyo abwiwe na Nziza, Kabarebe, ba Musoni bombi, ntiyirirwa abaririza. Niba abwiwe ububi bwa kanaka ni uguhita amukuraho amaboko, ugize amahirwe akaruca (urupfu) mumyanya y’intoki agahunga. Nka Karegeya, Sebarenzi, Kayumba, Rutabana, Himbara, Rudasingwa n’abandi.
3.       Taste (le goût), kuriwe ni aggression (agression). Ntiyita ku busugire bw’ibindi bihugu cyangwa ku bumuntu Imana yiremaniye umuntu. Kuri we ikijya mbere ni reka njye na hariya bice iyo byagaciye wenda nahakura amaronko. Nguko uko ahunahuna nk’imbeba cyangwa isiha ashakisha aho yiba. Nyuma ya Congo yahereye cyera ahunahuna yiba, yakomereje muri za Minisiteri, ibigo by’imisoro n’amahoro ubu ageze mu kigega cy’Agaciro ariko agenda ahunahuna yiba kugeza aho yiba n’imyaka y’abaturage.
4.       Smell (l’odorat). Kuriwe ni Terrorism (terrorisme ). Aho kugirango ahumurirwe n’icyatuma abaturage ayoboye bagira ituze n’ amahoro, we ahumurirwa n’uwamuhunze, ushaka impinduka nziza, ushaka amahoro, uvuga ukuri maze yarangiza si ukubashyiraho iterabwoba yohereza abicanyi be kubatsemba sinakubwira.
5.       Touch (le toucher). Hatred (haine). Kuri we ikintu cya mbere kimuba hafi mumyumvireye ni Urwango. Icyo nicyo atushaho bwa mbere. Iyo atagushaka uhura na rwa rwango rwe, akagutuka akakwandagaza, akagusebya kugeza akwishe ;  Kayumba yaba urugero rufatika. Hanyuma byagera ku bwoko bw’Abahutu ho bigahumira ku murari kuko urwo abanga rurenze. Nyuma yo kubavana Kagitumba abarasagura, gukomeza za Nyacyonga agenda abakubita ubufuni, akamanuka mu Nduga ababoha akandoyi kugeza Gikongoro na Mugunga abacucumira mu nkambi, yagezeho arananirwa noneho ahitamo kubica atabakozeho maze abazanira Ndi Umunyarwanda yo ituma bicukurira urwobo bakihamba babona bagasiga bacukuriye imva n’abazabakomokaho.

Iyo mfashe biriya nkoresheje nshakira izina rikwiriye Kagame(uhereye kucya 1 ni ukuvuga Destruction kugeza kuri Hatred), bitanga izina ry’Urupfu arirwo DEATH mucyongereza. Niba umpinyuza irebere nawe:
1.       Destruction
2.       Evection
3.       Aggression 
4.       Terrorism
5.       Hatred
 D+E+A+T+H = DEATH = URUPFU=DECES=KAGAME

Mbangurunuka Paul
Inshuti ya Shikamaye.blogspot.no
______________________________________
Icyitonderwa: Ejo ku wa gatatu 21/5/2014: Umunyamakuru wa Shikama Baziguketa F. azatugezaho amatohoza amazemo iminsi nawe mu Rwanda: Aremeza ko jenerali Rwarakabije afunze. Ku wa kane BWIZA M . azatubwira ukuntu Musa Fazili ari mu mazi abira. Ku wa gatanu NKUSI Yozefu azakomeza kubagezaho inyandiko za Ambasade ya Amerika i Kigali, naho Padiri Tabaro abagezeho ijambo ry'Imana mukunda cyane. Ntimuzacikwe!