Pageviews all the time

Amateka y’ibikomerezwa bya Kiliziya Gatolika Kagame yisasiye muri 1994. Menya amateka arambuye ya Nyakwigendera Musenyeri RWABILINDA Yohani Mariya Viyani intwari y’u Rwanda na Kiliziya y’isi yose wiciwe i Gakurazo ku itegeko ndakuka rya General Major Paul KAGAME kuwa 05 Kamena 1994


C:\Documents and Settings\user\Desktop\INDIRIMBO\ISIMBI 51\UDAHEMUKA\Fondation Mgr RWABILINDA\PHOTO\Picture and video 084.jpg
Kuva mu 1994 Kagame afashe ubutegetsi mu Rwanda kugera uyu munsi nandika iyi nkuru ku italiki 30 Mata 2014 hasize imyaka 20 Kagame yivovota kandi yishongora ku banyarwanda avuga ko ABAHUTU ari abicanyi. Kubera ko abanyarwanda duhamba mu nda kandi tukaba tuzi neza uwamaze abanyarwanda twaramwihoreye.
Nakomeje kwibwira ko Kagame azagera aho akinyara mu isunzu nk’umuntu w’umugabo nibura akabwira abanyarwanda ko umutima umukomanga. Ibyo rero byarananiranye kuko aho nakekaga yaona amahirwe ya nyuma yo gusaba kiliziya imbabazi ni umunsi yitabiraga ibirori byo guhimbaza imyaka ijana Iseminari ntoya ya Kabgayi imaze ishinzwe byabaye ku italiki 05 Mutarama 2014 ariko byagaragariye abari bahari twese ko yari azanywe no kwihera amamiliyoni Musenyeri Simaragidi ubundi agataha.
Urebye ukuntu Kagame ategetse u Rwanda muri iyi minsi, bisa n’uko (kandi ni ukuri) atagifitiwe igaruriro igisigaye ni ugutegereza uko azasimburwa u Rwanda rugahabwa umuyobozi muzima kuko we ubu yicaye mu Rugwiro ku ntebe igurumana kandi yuzuyeho umuvumo n’amaraso y’inzirakarengane z’abana b’abanyarwanda yisasiye abandi akabiyorosa.
Ubu umunyarwanda ufite ubwenge, utekereza, ushyira mu gaciro akwiye kwandika, kuvuga no gusobanura ibyo yahagazeho nta makabya-nkuru kuko guceceka ari ukwifatanya n’ikibi kandi twari dukwiye gukora ibishoboka byose tukamagana Perezida Kagame. Ni muri uru rwego urubuga rwanyu SHIKAMA rugiye kubagezaho amateka y’umuntu wakunzwe cyane n’abanyarwanda akaza kwicirwa i Gakurazo ku italiki 05 Kamena 1994 ku itegeko ndakuka rya Paul Kagame.
Uyu Rwabilinda kandi yari inshuti ikomeye n’abategetsi bakomeye muri iki gihe bo mu gihe cye kuko bamukundaga bitavugwa ubwo biganaga. Kubona Kagame yicarana nabo agategeka u Rwanda kandi bazi neza ko ariwe wamwishe ajye amenya ko bamuseka mumutima ko nta muntu umurimo.
Mu bantu biganye na Rwabilinda kandi bamukundaga bitavugwa bahora bababazwa n’uko atakiriho barimo Dr Bernard MAKUZA wigeze kuba minisitiri w’intebe imyaka myinshi ubu akaba ari Visi Perezida wa Senat ku Kimihurura bakaba barakundanye bitavugwa biga i Kabgayi mu Iseminari ntoya yaragijwe Mutagatifu Andereya, harimo kandi Senateri MUNYABAGISHA Wellars, hari Musenyeri RUTAGANDA Alphonse n’abandi benshi…
Kagame kandi udashyira mu gaciro akarangwa no kwica uwo bahuye wese, ajye amenya ko mu nshuti magara za Musenyeri Rwabilinda harimo na Musenyeri MBONYINTEGE Simaragidi kuko uyu Rwabilinda ariwe wafatanije na Musenyeri NSENGIYUMVA Thadeyo mu 1994 gukiza Simaragidi aho batanze ibya Mirenge ku Ntenyo (amamiriyoni n’amamiriyoni) kugira ngo Simaragidi MBONYINTEGE abonerwe ubwihisho mu ishuri rya’abakobwa ryisumbuye ry’ababikira ku Karubanda i Butare. Simaragidi Yarabyibagiwe ntakikoza n’umuryango!!!
Ibi nkaba mbyanditse kugira ngo Perezida Kagame ajye amenya ko n’abo bakorana bose bamubonamo KINYWAMARASO kandi ko nta bumuntu na busa bamubonaho. Kubera ko muri SHIKAMA tuzi neza ko Kagame asoma uru rubuga rwacu ubwe; bitamushobokera akarusomerwa n’abidishyi be bakamubwira ibyo twarwanditseho, nta kabuza ko iyi nkuru imusakaraho kandi amenye ko yanditswe n’uwayihagazeho nta makabyankuru ayirimo na makeya.
C:\Documents and Settings\user\Desktop\INDIRIMBO\ISIMBI 51\UDAHEMUKA\Fondation Mgr RWABILINDA\PHOTO\Picture and video 084.jpg
Nyakwigendera Myr Rwabilinda J.M.V ahagaze ku rubuga 
rwitiriwe Petero Mut. i Vaticani mu 1992 arangije
amasomo muri Doctorat yitegura kuza kuba igisonga 
cy’Umwepisikopi wa Kabgayi (Photo Shikama / 2014)
Twanditse iyi nkuru kandi kugira ngo tumenyeshe Kagame ko abanyarwanda twese dukomoka i Kabgayi, abahagenda, abiganye na Nyakwigendera Musenyeri Rwabilinda n’abandi bose bamuzi n’abo yagiriye neza aho bari hose baba mu Rwanda imbere no mu mahanga ko twababajwe bikomeye n’urupfu Kagame yamwishe ari umuziranenge kandi ko impera n’imperuka Kagame azaruryozwa byanze bikunze mu nkiko kuko amaraso y’uyu muziranenge atazapfa ubusa.
Rwabilinda Appollinaire Se wa Musenyeri Rwabilinda; yanambye ku BATUTSI amagana bari bahungiye iwe agera n’aho yemera gupfana nabo aho kubatererana maze Kagame nawe aje amwicira imfura amizero y’igihugu na Kiliziya ariwe Musenyeri Rwabilinda Yohani Mariya Viyani. Bikaba biteye agahinda katabonerwa imvugo kandi mu  miryango myinshi ibi bibazo byarahabaye. SHIKAMA tukaba tubasaba imiryango nk’uyu kwihangana no gukomera ntimuheranwe n’agahinda.
Tukaba rero tubahitiyemo kubagezaho ubuzima bw’iyi ntwari y’u Rwanda kandi twamagana Kagame wamwishe mu gihe we yari amutegereje nk’uje gucungura abaturage yari amaze minsi avunikira abanambaho i Kabgayi maze igihugu kikagira amahoro n’umutuzo birambye. Nimwisomere
Intwari Myr Rwabilinda JMV
Izina Rwabilinda rifite inyito ebyiri. Umwe ni Rwabilinda Appolinaire nk’umubyeyi naho uwa kabiri ni Rwabilinda Jean Marie Vianney nk’imfura ye akaba umusaseridoti wari igisonga cy’umwepisikopi wa Diosezi Gatolika ya Kabgayi kugeza ku itariki ya 05 Kamena 1994.
Mzee RWABILINDA Appolinaire ni mwene Marcel RWASABISA na NYAMIKENKE Marciane bari batuye i Karambi ka Masango, yavutse mu 1917. Yubatse mu mwaka w’1959 afite imyaka 42 ashyingiranwa na KANYANGE Anathalie.
Muri icyo gihe yari amaze imyaka 9 i Bujumbura kuko yari umwe mu bapolisi b’umwami RUDAHIGWA. Ubukwe bumaze gukorerwa kuri Paruwasi Gatolika ya Muyunzwe bahise bimukira i Bujumbura mu murwa Mukuru w’u Burundi. Bahabyariye umwana wa mbere amaze amezi atatu (3)  gusa avutse ahita yitaba Imana. Bahasamira inda ya kabiri ariyo ya RWABILINDA Jean Marie Vianney wavutse muri Kamena 1961.
Uwaje kuba Musenyeri Rwabilinda amaze ibyumweru 3 avutse bahise bava i Bujumbura baza i Butare bahamara amezi 6 bahava berekeza i Cyangugu, bahava berekeza i Kigali aho bamaze amezi make, bahava basubira gukorera i Cyangugu, bahakoreye iminsi mike bahava bajya gukorera ku Gikongoro nyuma naho baza kuhava basubira gukorera i Kigali ari naho yirukaniwe mu gisirikari mu mwaka w’1973.
Bahise baza i Karambi ka Masango muri Nyakanga 1973 bahamara amezi 3 mu kwezi kw’Ukwakira 1973 bahita bagura ikibanza ku Buhanda bahubaka inzu ari naho umuryango wasigaye utuye kugeza ubu. Ubutwari no kugirirwa icyizere by’uyu muryango si ibya none.
RWABILINDA Appolinaire wanabaye umusirikari ku ngoma ya KAYIBANDA Grégoire akaba n’umwe mu bapolisi barindaga umwami MUTARA III Rudahigwa, yari afite mukuru we wari umusushefu witwaga Michel NYAMURINDA watwaraga i Rugobagoba ya Kamonyi. Umwami MUTARA III Rudahigwa yatanze muri Nyakanga 1959 ari kuwa gatandatu saa kumi zo ku gicamunsi.
Umuryango wa Rwabilinda Appolinaire wari umaze ukwezi kumwe ugeze i Bujumbura(Nyuma y’ubukwe). Rudahigwa akimara kwitaba Imana (gutanga) umuzungu w’umubiligi yagiye mu kigo cya gisirikari cya Bujumbura akajya abaza uwo bahuraga wese niba ari umunyarwanda.
Kubera ko RWABILINDA Appolinaire yari yaraye izamu mu gisirikari i Bujumbura, mu gitondo yashyizwe mu itsinda ryazanye umugogo wa RUDAHIGWA bamuzana i Nyanza. Bavuga ko Rudahigwa yatatse umutwe bamujyana mu bitaro bamutera urushinge ahita apfa. Bamaze kugaruka i Karambi ka Masango mu 1973 yirukanywe mu gisirikari n’ingoma ya Habyarimana Juvénal ariko ahabwa imodoka yo kumutwaza ibintu bye byose we n’umuryango we ibageza ku Nkambi i Karambi barayipakurura isubira i Kigali.
Ubuzima bw’igisiviri ntibwamugoye na busa kuko yasanze iwabo bafite imyaka bejeje kandi batunze. Yahise atangira guhinga ibye. Mukuru we yashakaga ko bajya gukodesha ahitwa mu Kazarusenya Kigali ngo babe ariho batura ariko umugore arabyanga n’uko mukuru we avuga ko umugore we ari umushizi w’isoni. Abandi basirikari basigaye kwa Habyarimana bakomokaga mu Nduga barabishe.
Umuryango wa RWABILINDA Appolinaire watangiye ubuzima bwo guhinga no korora maze umuvandimwe abaha inka ibyara nyinshi cyane batunga inka, ihene, intama baratunga baratunganirwa ariko abanyabuhanda / Masango bakamuzira cyane bitewe n’uko yari afite akaboko ko gukora kandi bikamwitaba bikarumbuka.
RWABILINDA Appolinaire kandi yasimbutse urupfu inshuro nyinshi. Imwe muri izo ni igihe ibisigazwa by’imodoka byamukomerekeje mu kiganza ahunga abashakaga kumurasa icyo gihe yakoreraga i Cyangugu bahita bamwimurira i Kigali. Bigeze igihe cyo kwiga amashuri yisumbuye. RWABILINDA Jean Marie Vianney yatsinze ibizamini byombi ni ukuvuga ikizamini cya Leta n’ikizamini cy’iseminari bamuhitishijemo ahitamo kujya kwiga mu iseminari ntoya y’i Kabgayi.
Iseminari ntoya yayitangiye i Kabgayi muri Nzeri 1973. Ikizamini cyamuhesheje intsinzi ya Seminari yagikoreye kuri Paruwasi y’umuryango Mutagatifu « Sainte Famille » i Kigali. Iseminari ntoya yayirangije mu mwaka w’1979.  Ayirangije yerekeje i Rutongo aho yahuriye na Nyiricyubahiro Musenyeri Thaddée NYIHINYURWA Arikiyepisikopi wa Kigali wanyemereye ko Rwabilinda Jean Marie Vianney mu mwaka umwe bamaranye i Rutongo yamubonye nk’umuntu udasanzwe wuzuye Roho Mutagatifu.


C:\Documents and Settings\user\Desktop\INDIRIMBO\ISIMBI 51\UDAHEMUKA\Fondation Mgr RWABILINDA\PHOTO\Picture and video 216.jpg
Ahangaha ni kwa Musenyeri i Kabgayi aho Myr Rwabilinda yabaga
kugera ku italiki 02 Kamena 1994 ubwo bahakurwaga bakajyanwa mu Ruhango nyuma
bakagarurwa i Gakurazo ari naho biciwe (Photo Shikama / Mata 2014)

Ibi nabibwiwe na Mgr NTIHINYURWA Thaddée ubwo namusangaga mu biro bye i Kigali ku itariki ya 06 Kanama 2010. I Rutongo yahamaze umwaka umwe ahava yerekeza mu Nyakibanda mu Iseminari Nkuru. Mu gihe yigaga mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda, Rwabilinda JMV yigeze kwirukanwa n’abapadiri bayiyoboraga bamuziza ko ngo yasaga n’abatutsi cyane amara iminsi myinshi mu rugo yarakuwe mu ishuri.
Iyo nkuru mbi yaje kugera i Kabgayi kuri Musenyeri Andrea Perraudin maze ubwe ku giti cye afata imodoka ajya mu rugo rwa RWABILINDA Appolinaire ku Buhanda asanga RWABILINDA Jean Marie Vianney yicaye aho amutegeka gufata ivarisi aramutwara amusubiza mu Nyakibanda ku ishuri akomeza amasomo ye atyo.
C:\Documents and Settings\user\Desktop\INDIRIMBO\ISIMBI 51\UDAHEMUKA\Fondation Mgr RWABILINDA\PHOTO\Picture and video 212.jpg
Bazilika ntoya ya Kabgayi yafotowe na Shikama muri Mata 2014
(Photo Shikama / Mata 2014)
RWABILINDA Jean Marie Vianney yahawe isakaramentu ry’ubusaseridoti muri Kamena 1986 abuhererwa muri paruwasi ya Karambi ari nayo akomokamo. Ubutumwa bwe bwa gisaseridoti yabutangiriye i Kabgayi avaha ajya muri paruwasi ya Kibangu ahava ajya kwiga i Roma mu Butaliyani mu 1988 aho yavanye Doctorat muri Filosofiya mu mwaka w’1992 ari nabwo yagarutse akagirwa igisonga cya Musenyeri wa Kabgayi.
Hagati aho Musenyeri Nsengiyumva Thaddée amaze kugirwa Umwepisikopi wa Kabgayi na Nyirubutungane Papa Yohani Paulo wa II, kubera ko Mgr Nsengiyumva Thaddée yayoboraga iseminari nto yo ku Rwesero, Inama nkuru y’abepisikopi yahise ifata icyemezo cyo kohereza Padiri Rwabilinda Jean Marie Vianney kuyobora i Seminari yo ku Rwesero ariko yahamaze igihe gito ari naho yahuriye na NTIHINYURWA Thaddée ku nshuro ya kabiri. Kubera urukndo Musenyeri NSENGIYUMVA Thadeyo wa Kabyagi yamukundaga yahise amugarura amugira igisonga cye.
Padiri Rwabilinda Jean Marie Vianney yanigishije mu iseminari nkuru ya PHILOSOPHICUM i Kabgayi icyo gihe kandi yari igisonga cy’Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi ku bwa Mgr NSENGIYUMVA Thaddée, ndetse yanatangaga amasomo mu Iseminari nkuru ya Nyakibanda.
Myr Rwabilinda Jean Marie Vianney yari umuntu ugira impuhwe n’urukundo byahebuje bikagaragazwa n’abantu yarihiriraga amashuri benshi b’abakene, abatutsi yafashirije i Kabgayi muri Mata-Kamena 1994 barizwa n’uko atakiriho ntibagira ingano kugera n’aho yavaga mu biro kwa Musenyeri akajya kubashyira ibiryo mu nkambi muri CND, muri Seminari ya Saint Leon, muri Saint Joseph, mu bitaro i Kagbayi n’ahandi hahakikije.
Mu bindi bikorwa bikomeye yakoreye Kiliziya Gatolika y’u Rwanda harimo ko ariwe wagiye i Roma mu Butaliyani gusabira abakirisitu b’abanyarwanda RADIO MARIA RWANDA. Iyo Radiyo u Rwanda rwaje kuyihabwa ku italiki 15 Kanama 2004.
Tugarutse ku butwari bwa RWABILINDA Appolinaire ku itariki ya 14 Mata 1994 hashize iminsi 7 gusa Habyarimana arashwe, abandi bahungiye i Kabgayi we asigara mu rugo wenyine. Nakwibutsa ko impamvu abo mu muryango we bahungiye i Kabgayi byatewe n’uko umugore we yari umututsikazi kandi barimo guhigwa bityo yari asanze abandi benshi bari bahungiye i Kabgayi cyane ko n’umuhungu we yaru umutware i Kabgayi.
Ubwo Inkotanyi zari zigeze kuri Base hafi cyane ya Buhanda. Abantu nka Vincent, Gatega, bahungiye kwa Rwabilinda Appolinaire mukecuru yaramaze kugera i Kabgayi. Interahamwe zigeze kuza kwa Rwabilinda guhiga abatutsi bavuye i Kigali. Harimo umuntu wize mu Bubiligi bamwita inyenzi.
Bavuye Kigali bahunga Muzehe ajya kubagurira inzoga. Ibyangombwa byabo bisigaranwa na Yavanim bajya kubigombora mu gitondo. Mu guhunga RWABILINDA Appolinaire bamusabye guhungana n’abandi avuga ko atava mu rugo asize abo yahishe kuko iwe hari ABATUTSI BENSHI kandi iyo abasiga interahamwe zari kuza kubica nta kabuza.
Uwitwa Buregeya yazanye n’izindi nterahamwe bamusaba kubafungurira abaha intama n’amata baragenda. Bwaracyeye baragaruka bongera kumusaba inka yo kujya kurya abaha inka nkuru barayanga bamusaba kubaha iyonsaga umutavu arabamwira ati:«Koko inka mwaraye munywereye amata mwayirya? Ati se nimuyirya umutavu yonsa urasigara ubayeho ute?».
Bari ibisambo by’abicanyi n’ibipfamutima bitagifite impuhwe no kubaha umuco. Bananiwe kumvikana izo nterahamwe zaramubwiye ngo kwanza reka tugusake turebe ibyo ukindikiye muri iyi nzu yawe. Binjiye mu nzu basangamo abatutsi benshi yari yaranambyeho bahita babarasa nawe bamurasana nabo yitaba Imana atyo nk’intwari yanze gutererana abari mu kaga.
Mu bapfanye nawe harimo Gatunguru umwana wa RUHANGARA Dani na Colette. Zaburoni, Buregeya na Gaspard waje gupfa nibo bantu bazi neza aho RWABILINDA Appolinaire ahambye. Buregeya ubu afungiye muri gereza ya Mpanga yakatiwe burundu y’umwihariko kandi ashobora kuba azi neza aho bahambye Muzee RWABILINDA Appolinaire nyamara bamuhendahenze inshuro zitabarika ngo avuge aho bamuhambye bityo ashyingurwe mu cyubahiro arabyanga.
Twaje kumenya amakuru y’uko Kagame n’abo mu gatsiko ke bagategeka Buregeya muri Gereza ya Mpanga kutazavuga aho biciye Muzehe RWABILINDA kugira ngo adashyingurwa kuko iyo haza kumenyekana byari gutuma tumushyingura mu cyubahiro kandi Kagame atabishaka kuko yari UMUHUTU kabone n’ubwo yagize ubutwari bungana butyo!!!
Abaturage bo mu Kabagari bafata RWABILINDA Appolinaire kimwe n’imfura ye nk’intwari kuko bakunze ababahungiyeho akemera gupfana nabo kandi bari afite uburyo n’ubushobozi bwo kwihungira ari naho mpera mvuga ko ari intwari zabuvukanye.
Nyamara Mukecuru we KANYANGE Anathalie w’umututsikazi wahigwaga waniciwe umugabo kuko yahishe abatutsi yagiye mu nama ya AVEGA-IBUKA-FARG ngo bibaza impamvu yiyandikishijemo maze umugore witwa Veneranda amusubiza ko ngo RWABILINDA Appolinaire koko bazi neza ko bamwishe ariko ngo atahigwaga kuko yari UMUHUTU.
Umuryango we ubuzwa kujya ku rutonde rw’abafashwa barokotse Genocide yo mu 1994 mu gihe nyamara Rwabilinda yashoboraga guhungana n’abana be ario agahitamo kunamba ku bABATUTSI no kubitangira kugeza ubwo apfanye nabo.
Tugarutse kuri Musenyeri RWABILINDA Jean Marie Vianney ubwo inkotanyi zafataga Kabgayi kuwa kane ku italiki 02 Kamena 1994 zaramubonye zitangazwa n’ubwiza bwe niko kumwikundishaho karahava. Ubwo babamanukanaga bavuga ko babahungishije babajyanye ahari umutekano baje kubajyana mu Ruhango ariko Rwabilinda arabyanga babajyana i Gakurazo.
Kagame amaze gutegeka ko babatsemba abasirikari barimo Wilson Gumisiriza, Musoni, Juma, Kabandana Innocent, Wilson UKWISHAKA na Sam bahendahenze Rwabilinda inshuro nyinshi bamusaba kwitandukanya n’abasenyeri bari bagiye kwicwa ariko arabyanga avuga ko atazabona amagambo abwira abakirisitu b’i Kabgayi abasomera Misa muri BAZILIKA nyuma yo kwitandukanya n’umubyeyi we wamukunze igihe cyose ariwe Musenyeri NSENGIYUMVA Thadeyo.
Yagize ati : “Ubu abaturage bazi ko ndi hano kandi ndi kumwe n’Umwepisikopi wanjye. Nibambaza aho namushyize nzavuga ngo iki??? Ahubwo nimube arinjye muheraho mu kwica”. Nyamara abo basirikari bari babitegetswe na Kagame, Rwabilinda yabahaye amashapule kugira ngo bajye bamwibuka.
Ni uko ku bushake bwe-mvamutima, Musenyeri Rwabilinda ahitamo gupfana n’abo ku Cyumweru tariki 05 Kamena 1994. Urupfu rw’iyi ntwari rwababaje abanya Kabyayi, abanyarwanda, rwababaje abategetsi ba Kliziya i Vatican bitavugwa ku buryo tutazamwibagirwa bibaho kandi azahora yibukwa iteka muri Kiliziya.

C:\Documents and Settings\user\Desktop\INDIRIMBO\ISIMBI 51\UDAHEMUKA\Fondation Mgr RWABILINDA\PHOTO\Picture and video 407.jpg
Aho ni imbere mu rugo rw’abafurere b’abayozefiti i Gakurazo. Imbere muri ayo madirishya atanu abanza uturutse hirya ubara ugaruka hino; niho Musenyeri Rwabilinda, abepisikopi, abapadiri, abafurere, ababikira n’ikibondo Sheja biciwe ku itegeko rya KAGAME. Aho mubona haryamye izo MBWA niho abicanyi ba Kagame bari bahagaze bamisha amasasu ku ntore za Kiliziya .(Photo Shikama / Mata 2014)

Mu gusoza iyi nkuru, turasaba abanyarwanda guhaguruka twese tugashyira hamwe tukarwanya ikibi kuko udashobora gutera imbere ukiri kumwe nacyo haba mu mutima, mu bitekerezo byawe kimwe no mu mbago zawe. Namwe niba hari abantu muzi bagize ubutwari bishwe nimutwandikire muduhe amazina, imyirondoro n’ibikorwa bagezeho tubatangaze kandi bizagira akamaro binatere ikimwaro Kagame kurushaho kuko abica atari aziko tuzaba tukiriho ngo tuvuge ibyiza bagezeho.
Abo mu gatsiko ka kagame nka Dr Agusitini IYAMUREMYE ngo ukuriye tsinda rigena imidari y’intwari n’impeta by’ishimwe arabe yumva. IYAMUREMYE we, va ku giti dore INTWARI ZABUVUKANYE
Nimukomere kandi turabakunda kuko muri SHIKAMA twiyemeje kuvugira abanyarwanda no guca akarengane ku kiguzi icyo aricyo cyose!!!


SHIKAMA uharanire ko ukuri gusimbura ikinyoma
Padiri MUTABAZI E.
shikamaye.blogspot.no
shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355