Pageviews all the time

TUGANIRE KU BWANDITSI NYARWANDA.

Uyu munsi ndagira ngo tuganire ku byerekeye ubwanditsi. Ndavuga akamaro k’ inyandiko, impamvu twandika, n’ igihe tugomba kwandika. Icya mbere twandika kuko tuzi gusoma no kwandika, none ubungubu hakaba haraje na technology idufasha kwandika, tukikosora, tugahindura amagambo, ndetse tukandika mu ndimi zitandukanye.

Abanyarwanda bagomba guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika
Abanyarwanda bagomba guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika
Ubwanditsi ni uburyo bwo kugirana ibiganiro, gutumanaho, no kumvisha abantu icyo ushaka kubabwira udafunguye umunwa. Niyo mpamvu buri wese aho ava akagera afite uburenganzira bwo kwandika ndetse no gusoma ibyo ashaka, igihe ashakiye no mu birimi ashaka. Akaba ari nayo mpamvu nta muntu ufite uburenganzira bwo kubwira undi ngo nareke kwandika, cyangwa ngo amuhindure umwanzi kuko yavuze ibitamunyuze.
Ibi ni ugukandamiza, cyane cyane iyo biturutse ku biyita abayobozi. Nabigereranya no gupfuka umuntu umunwa cyangwa kumukangisha igitsure nk’ ubwira umwana we. Muri iki gihe buri wese mu nzira iharanira ubwigenge n’ ukwisanzura mu buzima bwacu, ni ngombwa kumva neza icyo bivuga, kandi bakabishyira mu bikorwa. Kwandika ni uburyo bw’ ubwisanzure (Freedom of expression). Mu bihugu byinshi iyi niyo ngingo ya mbere mu itegeko nshinga ryabyo, kuko ukwisanzura ari uburenganzira tuvukana.
Ubwanditsi ni igikoresho gikomeye cyane mu kurinda amateka cyangwa amahame (Principles) kugirango atavaho agorekwa na ba mayeriste, rutemayeze, cyangwa abagenzwa n’ inyungu zabo bwite. Niyo mpamvu iyo igihugu gitewe n’ umwanzi akagifata, yihutira gutwika inyandiko zose z’ amahame n’ amateka yagengaga icyo gihugu. Byarabaye mu Rwanda, byarabaye I Bugande, Iraq, Ubudage n’ ahandi henshi. Umwanzi kandi yihutira kwica abahanga mu bwanditsi no mu buhanzi nkuko mwabibonye mu Rwanda, aho ba Ferdinand Nahimana bahizwe kubura hasi kubura hejuru, ba Murego Donat bahotorewe mu mashyamba, padiri Mudashimwa n’ abandi benshi. Abatazi Padiri Mudashimwa niwe wari waranditse akanaririmba indirimbo z’ inzirabwoba, imbangurirakubanza, ababerankiko n’ izindi.
Ese Umuntu yandika ryari?
Umwanditsi yandika iyo yumva afite ubutumwa bukeneye kugera kuri benshi bashoboka. Haba mu bitabo, ibinyamakuru…Akenshi umwanditsi kuri politiki yandika kubera ibintu abona bitanyura mu nzira yemera cyangwa yifuza. Ariko ni ngombwa ko atanga ibyemezo bigaragara byerekana impamvu yandika ibyo yanditse, kuko umwanditsi ugira ubwenge, agomba kugabanya ibibazo bishobora kumubazwa nyuma y’ inyandiko. Ibi ni ibyangombwa by’ inyandiko iburira, ibaza, ariko akenshi idasubiza.
Mu nyandiko isubiza indi, umwanditsi agomba kwerekana koko ko yasomye ibivugwamo, cyangwa ibivuga ku nyungu ze zaba umwana we, inzu ye, cyangwa uwamutumye. Umuntu usubiza inyandiko yita cyane cyane ku byavuzwemo kurusha uwabivuze, cyangwa igihe yabivugiye. Kuko iyo ibyo bitabaye, ahubwo agahitamo gusubiza atasomye, cyangwa yihunza ibyanditswe, aba yerekanye ingufu nke mu bumenyi bwo kungurana ibitekerezo.
Mu Rwanda cyane cyane muri opposition, ibyo byabaye umuco aho abayobozi bahitamo kwita “Inkotanyi” uwabanditse wese. Bagakina umukino w’ iterabwoba, ari byo bituma abanyarwanda benshi batinya kwandika ku bayobozi babo ngo batabacira iteka. Banyarwanda! Abatazi imungu yamunze U Rwanda, ni iyingiyi; Umuco wa “ndiyo bwana”, “Mutware Wacu”, …nicyo cyatumye kugeza ubu nta muyobozi, ndavuga ukorera abaturage dufite. Kubera ko abo bayobozi nabo bamenye ubwoba bw’ abanyarwanda, babwuririraho, bakababwira ko nta wundi mutware wabatwara neza atari we.
Ibi biteye agahinda kuko ubona Grégoire Kayibanda yararuhiye ubusa. President Jefferson wa USA kera yaravuze ngo “When the people fear the government there is tyranny, when the government fears the people there is liberty” Ni ukuvuga ngo “Iyo umuturage atinya ubuyobozi haba hari leta y’igitugu, iyo ubuyobozi butinya abaturage haba hari ubwisanzure”. Iby’ I Rwanda rwa gasabo turabizi, ariko muri opposition hasa naho hibagirana, nyamara impamvu byananiranye nuko buri gihe ubwiru bubamo buhishe ibisebe byabaye imifunzo, abayoboke barumiwe barayoboka gusa. Buri munyeshyaka ni umutware wagabanye imitwe y’ impunzi zishwe n’ agahinda.
Ese ubu hakorwa iki?
Abanyarwanda bafite impuguke, abahanga, aba doctors n’ abantu bikoreye impapuro za diplome, bambaye amakoti n’ ibiziriko (za cravates) banywa amayoga adashira. Ariko naho birangirira. Bose bahagarara imbere y’ abatware babo (Abayobozi b’ amashyaka), bagahinduka imigabane n’ ibipande by’ abami babo. Bose babaye nk’ abarinzi b’ umutware aho kuba abajyanama babo. Nta numwe utinyuka kubaza ikibazo, kuvuguruza umuyobozi, ngo kugirango batamuca mu ishyaka. Kubera ko njye rero nta cyizere ngifite muri politiki y’ amakoti, abasore n’ inkumi ni mwe musigaye.
Gukurikira buhumyi kubera umuco mubi twakuriyemo w’ ubutware na “Mwene wacu” ni ubujiji buzabaheza mu mwijima utazashira. Nta kibi kirimo na gato gutinyuka umuyobozi wawe, kumuhangara, ukamubaza ibibazo bikomeye kandi bidashimishije. Ntabwo akazi k’ umurwanashyaka ari ugushimisha no gukeza umutware. Ntabwo ari ukumuririmbira no kumwoza ibirenge ngo urebe ko yakugabira. Biragaragara ko ubuhake bwamunze abana b’ u Rwanda, bukaba bukomeje guhererekanywa “generation after generation”.
Reka nibwirire abahutu kuko nibo mvamo. Nta muntu uzabacyura. Nta muntu uzadukiza. Tuzakizwa nuko tuzavamo abantu nka Rukara rwa bishingwe. Nk’ abacunguzi FDLR, kugeza ubu berekanye ko badakeza umutware, batirirwa mu makoti batonze umurongo mu bazungu.Rubyiruko mwubahe ariko mutinyuke kuko demokarasi itangirira aha, kuko guhakwa ni indwara y’ ubwami. Mugire “Principles”. Mugire ishema. Abaturage batagira amateka barutwa n’ abapfuye. Ntabwo Kayibanda, Mbonyumutwa n’ abandi baraye amajoro, ngo muzabe bajeyi. Mwandike, musome, mubohore imitwe yanyu mbere yo kubohora U Rwanda.
Jean-Paul Rugero Romeo
Ikazeiwacu.fr

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355