Pageviews all the time

Politiki - umutekano Nyuma y’ingabo zifatwa na Loni nk’inyeshyamba kuko zirenze izo umuryango mpuzamahanga wemerera u Rwanda, n’indi mitwe yitwara gisirikari mu Rwanda, perezida Kagame ashinze umutwe DASSO twagereranya n’INTERAHAMWE zo mu 1994


local defense
Local Defence Force(LDF), Kurufensi
igiye gusimburwa n'undi mutwe w'abicanyi
Kagame yise DASSO

Muri politiki y’u Rwanda hakunze kugenda hakorwa ibikorwa byitirirwa iterambere ry’ubukungu no kubungabunga umutekano w’igihugu nyamara atari byo. Ibi abanyarwanda bari baciye akenge mu 1994 murabyibuka.

Mu nkuru ziheruka kuri SHIKAMA twababwiye ukuntu u Rwanda ushingiye ku mubare w’abaturage rufite rutemerewe kurenza ingabo ibihumbi icumi (10,000) nyamara rukaba ubu rufite abasirikari barenga ibihumbi mirongo irindwi (70,000). Amategeko arebana n’iby’ingabo n’umutekano w’ibihugu ateganya ko abarenga kubo igihugu cyemererwa bafatwa nk’inyeshyamba(amabandi).

Ibi kandi byiyongereyeho n’ishingwa ry’indi mitwe nka INTERSEC, KK SECURITY, GARSEC, TOPSEC,INKERAGUTABARA,…yitwara gisirikari imbere mu gihugu no kujijisha amahanga bavana bamwe mu ngabo nyamara bagakomeza gukora ibikorwa bya gisirikari. None se ni gute ukura umuntu mu gisirikari warangiza ugakomeza kumwambika amapeti ya Jenerali?


Inkeragutabara
Ingero zirahari, umunsi umwe Kagame yigeze kubwira abanyamakuru ko Fred IBINGIRA atakiri umusirikari ko yahinduwe umusivili mu cyiciro cy’ababatijwe INKERARAGUTABARA none ubu ahora yambaye amapeti ye nk’abandi ba Jenerali bose. Ntibizabatangaze umunsi umwe na Kagame abyutse agaturamo Uniforms za gisirikari akambara n’amapeti.

Kagame kandi yashinze imitwe myinshi y’ingabo mu karere k’ibiyaga bigari yagiye ihabwa inshingano zo guhungabanya umutekano no kubuza amahwemo yemwe no kwirenza abo yabonaga babangamiye inyungu ze bwite. Uwibukwa bya vuba ahangaha ukaba ari M23 wakoze amarorerwa muri Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo.

Ubwo umutwe w’interahamwe washingwaga, nta muturage wigeze atekereza ko uzakoreshwa mu kumena amaraso y’abana b’u Rwanda kuko abawushinze bavugaga ko ari uwo kubungabunga umutekano no kunganira Jandarumori ubu nabwo bakaba bavuga ko ari ukugira ngo uyu mutwe mushya uzunganire polisi y’igihugu.
Uyu  mugabo wambaye bururu ari mu mutwe wundi witwara gisirikari

Muri politiki bitangira ari nk’ibikino bikarangira hameneka amaraso y’inzirakarengane. Ariko ikibabaje kurushaho ni ukuntu abategetsi ba FPR bagaragara nk’abatazi amateka y’u Rwanda na busa. Amagambo yatangajwe na polisi y’igihugu ku ishingwa rya DASSO ahuye neza n’ayavuzwe ubwo umutwe w’interahamwe washingwaga.  

L.D.F yajujubije abaturage mu byaro byo mu Rwanda
LDF cyangwa Local Defense Force ubundi abaturage bamwe bakayita KURUFENSI ni umutwe witwara gisirikari washyizweho na Leta ya FPR hagamijwe gushyira mu bikorwa umugambi wayo mubisha wo kujujubya abanyarwanda no gushinga amashyirahamwe ya hato na hato atagize icyo yunguye abahatirwa kuyajyamo.

local defense
LDF(Kurufensi)
Mu bikorwa byose byasubije abanyarwanda inyuma nta na kimwe cyashyizwe mu bikorwa LDF itabigizemo uruhare. Uyu mutwe witwara gisirikari kandi mu mwitero wo kubungabunga umutekano, niwo wakunze gukoreshwa mu bucuruzi bwa FPR bwo gukwirakwiza KANYANGA / WARAGI n’URUMOGI mu midugudu ikomotse muri Uganda nyuma bakagenda babeshyera abaturage b’abahutu bifashije babaga barabuze ibyaha barega bityo bakabashinja kuyicuruza bagafungwa bazira akamama bityo imiryango yabo igasigara mu kangaratete.

Mu bikorwa bibi bagiye bakora mu byaro ku buryo abaturage bifuza ko iri zina ryasibangana harimo guca abaturage amafaranga ku bikorwa birebana n’ubuhinzi n’ubworozi nko kuguca ibihumbi icumi (10,000 Rwf) baramutse bagufashe uciye ikigori kimwe mu kwawe.
LDF kandi yajujubije abaturage ku birebana n’itegeko ryo guhindira inka mu biraro mu Rwanda rwa Kagame aho bagusangaga uragiye inka ku gasozi bakaguca amafaranga ibihumbi icumi ntibaguhe n’inyemezabwishyu. Ikindi ni uko kuba barakoze badahembwa byatumye abaturage basigara iheruheru.

Iki kikaba cyarabaye ikibazo gikomeye kuko gufata umuntu ukamuha imbunda agakora akazi adahemberwa nta kuntu batari gukora amahano mu byaro. Bagiye barasira abaturage mu tubari babimye ku nzoga inshuro nyinshi (ingero turazifite), bagiye barasa abanyezamu mu bigo bitandukanye uwibukwa wa vuba ahangaha akaba ari umuzamu warariraga ku muturirwa w’umucuruzi KANYARUTOKI i Gitarama uherutse kwicwa n’abantu ngo batamenyekanye.

Izi LDF zabujije abaturage amahwemo kugera ubwo abaturage batahwemye gusaba Leta ya FPR kubakuraho kuko ntacyo bunguye none ahubwo igisubizo ku kibazo cy’abaturage kibaye kubihanangiriza no kubaha gasopo ibusanye cyane n’uko babitekerezaga.

Kagame aho gukuraho LDF ashinze umutwe w’intambara DASSO
Mu nkuru yasohotse ku rubuga www.igihe.com ku Cyumweru, taliki 22 Kamena 2014 ifite umutwe ugira uti: “Urwego rw’umutekano rushya DASSO ruzasimbura Local defense rwatangiye gutozwa”. Ukuriye uru rwego Komiseri wa Polisi Bruce MUNYAMBO yatangaje ko ubu amahugurwa arimbanije i Gishari mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ikindi gikomeye yavuze ni uko yemeje ko abazahugurwa bose ari 7420 bagomba gukwirakwizwa mu turere mirongo itatu mu gihugu hose. Ni ukuvuga ko buri Karere kazagenerwa za DASSO 247 uyu mubare ukazaba ari munini cyane ndetse nkaba ntatinya kuvuga ko Kagame ashyizeho uyu mutwe kubera izindi mpamvu zitari ukurinda umutekano w’uturere witirirwa. Amateka arabitwereka mu gihe kitarambiranye.

Bruce MUNYAMBO avuga ko DASSO izaba ishinzwe gushyira mu bikorwa imyanzuro y’akarere yerekeranye n’umutekano. Hanyuma polisi igakora iki? Turaza kubigarukaho mu kanya ariko ibyemezo by’akarere ntibyagombye gushyirwa mu bikorwa hitabajwe intwaro kuko bihabwa abo mu nzego z’ibanze kandi ishyirwa mu bikorwa ryabyo rikaba nta kintu gihambaye risaba.

Ikibazo kikaba kumenya impamvu bahisemo guha iri zina uyu mutwe. DASSO (District Administration Security Support Organ) ukaba mu gusoma usomeka kimwe na  DASSAULT yo mu gihugu cy’Ubufaransa. Naketse ko abategetsi b’i Kigali bashobora kuba barashinze uyu mutwe bakabura izina bawuha bagapfa guhitamo DASSO ariko batabanje gusesengura ngo basubire mu mateka y’isi banamenye ibyo DASSAULT yagezeho n’aho igejeje isi y’uyu munsi n’ukuntu Leta y’Ubufaransas yicuza ishingwa ry’iki kigo kirimbuzi.

Amateka ya DASSAULT yo mu Bufaransa
Mu gihe intamabara ya mbere y’isi ahagana mu 1914 yacaga ibintu mu Burayi nibwo umusore witwaga Marcel Bloch DASSAULT wari ufite imyaka 22 y’amavuko yatekereje ko indege z’intambara zishobora kuba igisubizo ku kibazo isi yari ifite muri icyo gihe.

Mu 1931 Marcel DASSAULT yakoze indege ya mbere yahawe izina rya MB 12 trimoteur ( ifite moteri 3). Mu 1935 umushinga warakomeye unungura uwawutekereje kuko kubera ibikoresho by’intambara byari bikeya bahawe isoko ryo gukora ibidege bimisha ibibombe ku butaka byo mu bwoko bwa M-200 na MB-210.

Mu 1944 uwashinze iyi DASSAULT baje kumuca mu gihugu bamuziza ko yakoze umushinga urimbura isi maze bamucira  (deported) ahitwa Buchenwald hamwe n’abavandimwe n’umuryango we wose. Nyamara kumuca ntacyo byunguye abari babitekereje kuko kubera uburyo ibyo yari yarahimbye byifashishijwe n’abanyapolitiki bari bahananye mu ntambara, byatumye ku italiki 11 Mata 1945 ingabo zijya kubohoza Marcel DASSAULT agarurwa mu buzima busanzwe hamwe n’umuryango n’abavandimwe be.

Mu 1949 nibwo uru ruganda rukora ibitwaro bya kirimbuzi n’ibidege by’intambara rwahawe izina rya DASSAULT ku buryo bwemewe n’amategeko ya Leta y’Ubufaransa. Ubu rero uru ruganda nirwo rwabaye isoko y’amahoro make n’akaduruvayo isi ifite muri iki gihe kuko mu byo rukora harimo ibidege bya rutura mujya mwumva bivugira mu kirere, mujya mubona cyangwa mujya mugenderamo niba mujya mu ndege byitwa BOEING - AIRBUS - A 380.

DASSAULT/Dornier Alfa Jet ikoreswa n'ingabo
 zo mu kirere z'abongereza
indege DASSAULT /RAFALE ikoreshwa
n'ingabo zo mu kirere z'Ubufransa
                     DASSAULT/nEUROn /indege  y'intambara yitwara(Drone)/
                                              Imurika ry' i Paris 2005
Mu bindi bikorwa n’uru ruganda harimo ibyo twitwa chasseurs supersoniques abantu bazi ku izina rya burende z’intambara harimo kandi indege mujya mwumva zitagira abapilote zizwi ku izina rya DRONES DE CHASSEN’ibindi byinshi biganisha mu ntambara isenya ibikorwa remezo ikica inzira karengane zitabarika. Hamwe n’aya mateka yose, nta gushidikanya ko Perezida Paul Kagame ashinze uyu mutwe ashaka gucira abanyawanda amarenga ko bagomba kwitegura intambara ikaze izaza ari kirimbuzi mu Rwanda.

Polisi kominali wasanga igarutse!!!
Ku ngoma ya Habyarimana, mu Rwanda habaga FAR arizo ngabo z’igihugu, hakaba jandarumori nasiyonari hakaba n’ikitwaga polisi kominari. Kuri buri Komini wahasangaga abapolisi batatu (3) baba benshi ntibarenge batanu (5) kuko nibuka ko kuri Komini y’iwacu twari dufite abapolisi batatu bambaraga imyenda y’icyatsi kibisi umwe yitwaga Kayumba, undi witwaga Nzarubara,…

Tubaye nk’abagereraya twifashishije itegeko ryitatu, twavuga ko muri rusange akarere k’ubu kagizwe n’ibyari amakomini 5 kuko twari dufite Komini 147 none ubu tukaba dufite uturere 30. Ni ukuvuga ko muri rusange Akarere kagombye kugira abapolisi nibura 25 babaye benshi ariko dushingiye ku byavuzwe n’ukuriye uru rwego rushya buri Karere kazagenerwa DASSO 247.

Iki nacyo kikaba ari ikibazo cyerekana ko imibare n’ibitekerezo byabaye bikeya kuko Akarere kugaha abapolisi bahuguwe by’ubunyamwuga bagera kuri 247 atari gusa ndabarahiye. Ikindi ni uko izo mpuhwe Kagame yagirira abaturage mu Karere zidashingiye ku busa cyane ko bazanahembwa akayabo k'amafaranga kandi ntayo igihugu gifite. Bikaba bigaragara, niba koko bazajyanwa mu turere, ko polisi yo kuri komini igarutse nk’imwe yo kwa Habyarimana bityo amateka akaba yisubiyemo mu myaka makumyabiri gusa.

DASSO / DASSAULT niyo Kagame azarwanisha mu ntambara na Tanzaniya
Nk’uko SHIKAMA duheruka kubibandikira tubabwira ko u Rwanda rufite ingabo nyinshi cyane ugereranije n’iziteganywa n’umuryango w’abibumbye, hari amakuru arimo gucicikana hano muri Kigali avuga ko muri Loni bahamagaye Kagame bakamubwira ko gutoza izindi ngabo bitaba aribyo. Ibi bikaba bishingiwe ku itangazo Minisiteri y’ingabo iherutse gutanga isaba urubyiruko rushaka kwinjira mu gisirikari kujyamwo. Ayo makuru akomeza avuga ko Kagame w’umunyamayeri yahisemo kubitirira urwego rw’umutekano ku karere ariko agamije kubarwanisha mu ntambara na Tanzaniya.

Kubera ko Kagame azi neza ko abaturage batari kubyitabira kandi akaba azi neza ko mu cyaro ubushomeri bunuma, yahisemo gushyiramo iyeri (agatego) ko kubwira urubyiruko ko abashakwa muri DASSO ari abafite nibura amashuri 6 yisumbuye kugira ngo bakeke ko abagiriye impuhwe zo kubaha akazi kandi banavugamo ko uzatsinda ikizamini azajya ahembwa buri kwezi agahabwa n’ubwiteganyirize ndetse akanavurwa ariko mu by’ukuri ibi byose sibyo.

N’iyo byaba byo, bizaba ar’iby’igihe gito cyane aka wa mugani uvuga ko ujya kwica ubukombe abanza kubwagaza. Umugambi wihishe inyuma y’iki gikorwa ni intambara Kagame agiye gushoza kuri Tanzaniya kuko azi neza ko izamuhenda cyane haba mu bantu no mu bikoresho, kandi akaba azi neza ko ingabo ze inyinshi zamuvuyeho basigaye babana kandi bagakorana ku mitwe. Kagame rero arashaka kwigarurira urubyiruko ngo azarugire ibitambo bizagwa ku rugamba agiye gushoza kuri Tanzaniya ariko akibagirwa ko icy’ingenzi atazaba agikemuye kuko ashyikiranye na FDLR byose byaba bibonewe umuti ukwiye, udahenze kandi utavusha amaraso y’abana b’abanyarwanda.

Uyu mutwe usura intabara kandi uzaba ufite imyitwarire nk’iy’interahamwe zo muri 1994 kuko uzaba ukwirakwijwe mu cyaro cyo hasi cyane kandi waratojwe ibyo kwica ibi bikaba ari ikibazo ku baturage. Icya kabiri ni uko uko ikibazo cya FDLR kigenda gifata indi ntera niko Kagame azasaba aba ba DASSO kurasa abaturage nk’uko aherutse kubivugira i Nyabihu. Kagame rero yari azi icyo avuga kandi yari azigamye n’abo azatuma kurimbura abanyarwanda. 

BWIZA M.
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)  

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355