Pageviews all the time

IJAMBO RY'IBANZE. SHIKAMA TWONGEYE GUHA IKAZE ABAKUNZI BACU NYUMA Y’ISOZWA RY’IMIKINO Y’IGIKOMBE CY’ISI CYABERAGA MURI BUREZILI.

                                                      SHIKAMA
Nyuma y’imikino y’igikombe cy’isi imaze ukwezi kose ikinirwa muri Burezili ku mugabane w’Amerika y’Amajyepfo, ikinyamakuru cyanyu SHIKAMA twongeye guha ikaze abakunzi bacu, abasoma urubuga rwacu ndetse n’abandi banyarwanda bose barimo n’abadafite uburyo bwo gusoma bitewe n’amikoro make ariko bakaba bazi ko SHIKAMA ihari kandi ikora ubutaruhuka.

Nk’uko bisanzwe kandi mu bihe byose, umupira w’amaguru ni kimwe mu bintu bikundwa n’abantu benshi niba atari bose. Impamvu kandi irumvikana ndetse natwe muri SHIKAMA turayumva kuko umupira uruhura rubanda ukanarufasha gusabana no kungurana ibitekerezo.

Umupira kandi ni igikoresho ntagereranywa gitanga isomo ry’ubworoherane hagati y’abantu bashyamiranye cyangwa bashobora gushyamirana. Ibyo bigaragarira mu myitwarire y’abakinnyi mu kibuga aho ku kibazo cyose kivutse, umusifuzi abasaba kumwikana mu bworoherane(fair play).

Birumvikana ko mu bakunzi b’umupira w’amaguru harimo n’abakunzi b’akadasohoka b’urubuga rwacu SHIKAMA kandi natwe biratunezeza cyane. Tukaba twongeye kubaha ikaze ku rubuga rwanyu nyuma yo gufana bikomeye n’amasaha menshi mwageneraga umupira muri Burezili ariko mukanyaruka mukareba no kuri SHIKAMA.

Mu rwego rwo kurushaho kubafata neza ku rubuga rwanyu, ubu mugarutse musangaho indi ngingo nshya : « AMATEKA Y’U RWANDA » Tumaze kubagezaho ibice bitatu aribyo : Inkomoko y’ibimanuka, Urutonde rw’abami bategetse u Rwanda, igihe bategekeye n’amazina y’abagabekazi babo n’intangiriro y’ubucurabwenge.

Amateka y’u Rwanda yahuye n’ibibazo bikomeye kandi byinshi ariko ikiruta ibindi byose ni uburyo Leta y’agatsiko ka FPR yayagoretse ikanategeka abantu bose harimo n’abaminuje muri yo kuyagoreka ku gahato banze bakunze. Twebwe muri SHIKAMA turimo kuyabandukurira mu mwimerere wayo kuko ahari kandi azwi.

Izi nyandiko eshatu mushobora kuzisanga ku rubuga rwacu kandi rwanyu SHIKAMA mukazinyuzamo amaso kugira ngo izo turimo kubategurira zizakurikiraho muzisobanukirwe uko bikwiye. Ubu kandi turimo no kurushaho kubasesengurira ibibazo by’u Rwanda kuko uko iminsi ihita ariko birushaho gukomera aho gucyemuka.

N’izindi nyandiko kandi zisanzwe ariko zivuga ibiriho mu buryo busesenguranywe ubuhanga buhanitse twubahiriza amategeko mpuzamahanga y’itangazamakuru rikozwe kinyamwuga zirakomeza kubageraho buri munsi. Muhawe ikaze kandi murarikire n’abandi banyarwanda aho bari hose gusoma SHIKAMA.


Ubuyobozi bwa SHIKAMA 

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355