Pageviews all the time

Inama y’abaminisitiri yo ku italiki 30/06/2014 yasubije irudubi ikibazo cy’abaturage bazimurwa ahazubakwa ikibuga cy’indege cya Bugesera batarahabwa ingurane kuko Perezida Paul KAGAME akomeje kugenda biguru-ntege no kuyobya uburari mu ifatwa ry’ibyemezo bigomba kuvana abo baturage mu kangaratete nyamara amafaranga azubaka icyo kibuga arimo kuborera ku makonti muri B.N.R ; kurya azi neza ko MAGAYANE yaraguye ko byanze bikunze ariho azarasirwa n’umuntu we yizeye cyane kandi adacyeka!!!


uko ikibuga kizaba kimeze kimaze kuzura
Aho ikibuga kizubakwa



Ku italiki 06 Mata 2014 kuri uru rubuga rwanyu SHIKAMA mukunda twabagejejeho inkuru yari ifite umutwe ugira uti : Perezida KAGAME kubera gutinya ko umwambi w’igishirira azaraswa n’umuntu ngo azaba yizera kurusha abandi uzamwahuranya mu gatuza ari i Bugesera; amaze imyaka 8 ahejeje mu kangaratete abaturage bo mu tugari 3 mu Murenge wa RILIMA i BUGESERA mu mbago z’ahazubakwa ikibuga cy’indege : «Kugera n’aho abaturage bagenda 40km bacunga umurambo ku magare bashaka aho bawushyingura na 30km bashaka aho bavoma amazi yo gukoresha mu rugo!!!»

Ikibazo cyaduteye kwandika iyi nkuru icyo gihe ni amarira y’abaturage yumvikanamo agahinda aho bamaze imyaka 8 ishyira 9 barabujijwe guhinga, barabujijwe gushyingirana, barabujijwe kubaka amazu mashya no gusana akuze (ashaje) ngo kuko nta gikorwa na kimwe cyemerewe gukomeza gukorerwa mu mbago z’ahazubakwa icyo kibuga abanyarwanda twese nta n’umwe uvuyemo dutezeho amakiriro.

Aho ikibuga kizubakwa
                                                                 
Kuri uyu wa mbere taliki 30 Kamena 2014, inama y’abaminisitiri yari iyobowe na KAGAME yongeye guterana igira icyo ivuga kuri icyo kibuga cya BUGESERA ariko ntiyacyemuye ikibazo cy’abaturage bikaba byongeye kwerekana ko ikibazo kitarabonerwa umuti kandi ko abagomba kugikemura bakomeje kuvunira ibiti mu matwi.

Muri iyi nama y’abaminisistiri yateranye kuri uyu wa mbere taliki 30 Kamena 2014, umwanzuro wa 3 uragira uti : « Inama y’abaminisitiri yemeje ishyirwaho ry’isosiyete NSHYA izakurikirana iyubakwa ry’ikibuga cy’indege cya Bugesera. New Bugesera International Airport Project Company »

Muri uyu mwanzuro abazi gushishoza murahita mubona ko harimo kugenda biguru ntege, kuyobya uburari no gufata ibyemezo bijijisha abaturage kuko kuvuga ko ari sosiyete NSHYA bisobanuye gusimbura iyabanje kandi ntiwasezerera sosiyete yagombaga kuhubaka itaratangira ibikorwa ngo inanirwe ugire ibyo uyinenga.
Ubutegetsi bwa Kagame bwarananiwe kandi ntibugira n’isoni : Niba Inama y’abaminisitiri idashobora kumara impungenge abaturage bazazimarwa nande ?Amafaranga agomba kuzubaka icyo kibuga arahari kandi arimo kubonera muri BNR nk’uko twabibabwiye mu nkuru iheruka nshingiye ku kiganiro twahawe na Minisitiri w’imari n’igenamigambi icyo gihe.


uko ikibuga kizaba kimeze kimaze kuzura
Abaturage bagomba guhabwa ayo mafaranga barahari none ikibazo kirihe? Nk’uko nabivuze mu mutwe w’iyi nyandiko, ni uko Kagame yayobewe icyo akora n’icyo areka ubu akaba asigaye araguza umutwe. Muri uko kujijisha Kagame w’umunyamayeri arenze urugero arasa n’urimo gusunika iminsi ngo arebe ko yakwicuma.

Ibi kubikora ni uko azi neza ko ubuhanuzi bwa MAGAYANE bushobora kumusohoreraho umunota ku munota aho uyu mu nya Bukonya yavuze ko bidapfa bidapfusha, Paul KAGAME azarasirwa i Bugesera umwambi w’igishirira (isasu) kandi ngo akazaraswa n’umuntu we azaba yizeye bikomeye ku buryo atari kubimukekeraho.

Muri SHIKAMA turabona ko aho ibintu bigeze bigomba gusobanuka, niba Kagame ahisemo kwikunda kandi akaba amarira y’abaturage ntacyo amubwiye nafate icyemezo nk’umuntu w’umugabo atangaze ko ikibuga kitacyubatswe basubize abaturage uburenganzira ku masambu yabo bihingire cyangwa se niba cyubakwa bazane za tinga-tinga cyubakwe birangire ariko abatuye mu mbago zacyo bakurwe mu kangaratete.

BAZIGUKETA F.
shikamye.blogspot.no
shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)

_________________________________________________________________________________


SOMA HASI AHA INKURU TWABAGEJEJEHO TALIKI 06 MATA 2014 HANO KURI SHIKAMA
Rwanda. Perezida KAGAME kubera gutinya ko umwambi w’igishirira azaraswa n’umuntu ngo azaba yizera kurusha abandi uzamwahuranya mu gatuza ari i Bugesera; amaze imyaka 8 ahejeje mu kangaratete abaturage bo mu tugari 3 mu Murenge wa RILIMA i BUGESERA mu mbago z’ahazubakwa ikibuga cy’indege : «Kugera n’aho abaturage bagenda 40km bacunga umurambo ku magare bashaka aho bawushyingura na 30km bashaka aho bavoma amazi yo gukoresha mu rugo!!!»

Mu 1962 nibwo ikibuga cy’indege cya mbere cyubatswe mu Rwanda. Icyo gihe cyubatswe i Kanombe mu Mujyi wa Kigali. Muri uko kubakwa cyahawe izina rikurikira : «Aéroport International Grégoire KAYIBANDA Kigali Kanombe »
Iri zina iki kibuga cyararihamanye ku ngoma ya Kayibanda kandi na Habyarimana wamwishe ntiyigeze atinyuka kurihindura ngo acyite ukundi ariko Kagame ageze ku butegetsi yihutiye gukuraho iryo zina ndetse n’amazina y’imihanda yose yo mu Kiyovu ategeka ko ikibuga gihabwa izina rya : «Kigali International Airport»

Mu myaka ya za 80 abahanga mu birebana no kubaka ibibuga by’indege bakomeje kubwira Habyarimana n’ingoma ye ko ikibuga cy’indege cya Kanombe kitujuje ubuziranenge n’ibipimo mpuzamahanga fatizo maze basaba ko hakubakwa ikindi kibuga cy’indege cyasimbura kiriya cya Kanombe byaba na ngombwa kikimurwa.

Ibi byavugwaga kubera ko hari indege zimwe na zimwe zidashobora kukigwaho kubera ubunini bwazo cyangwa se kubera n’urusaku ruremereye cyane ku buryo rwakwangiza amatwi y’abagituriye cyane. Iyibukwa cyane ni indege yo mu Burusiya yitwa ANTONOV yigeze kuza i Kigali izaniye intwaro Leta ya Habyarimana ariko kubera ukuntu yari iremereye byabaye ngombwa ko ijya kugwa i Nairobi.

Amakuru avuga ko iyo iza kuhagwa byari gutuma ikibuga kiriduka kubera uburemere yari ifite n’iriya nzu abagenzi bategererezamo indege yitwa Aérogare igashwanyagurika igahinduka uburere. Ikindi ni uko ikibuga cya Kanombe cyegereye cyane abaturage bikaba byatuma urusaku rw’indege zihagwa n’izihahagurukira rumena abaturage amatwi ku buryo bushobora kubatera indwara.

Abaturage batuye ku Kabeza nibo babera abahamya SHIKAMA ariko kubera ko bimaze igihe kirekire babifata nk’ibisanzwe kugera n’aho babihinduye imibereho n’ubuzima bwabo bwa buri munsi.
Ibi twandika kandi bifitiwe n’ibisobanuro kuko tugiye kubaha ibibuga by’indege bitandukanye ku isi ngo murebe ukuntu ikibuga cy’indege cya Kanombe gishobora kuba ari cyo ku isi cyegereye cyane umujyi abaturage bagituriye batuyemo.

Ikibuga cy’indege cyitwa Tripoli International kiri muri Libya cyubatswe ku birometero 35 uvuye mu mujyi gituriye. Ikibuga mpuzamahanga cy’indege cyitwa Gardermoen kiri mu murwa mukuru wa Norvège witwa Oslo cyubatswe ku birometero 47 uvuye mu Mujyi bituranye.
Ikibuga cy’indege cyitwa Arlanda kiri mu murwa mukuru wa Suwede witwa Stokholm cyubatswe ku birometero 43. Ikibuga cy’indege cyitwa O’Hare International kri mu Mujyi wa Chikago muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyubatswe ku birometero 29 uvuye mu mujyi wa Chicago.

Ikibuga cy’indege cyitwa Kansai International cyubatswe mu Mujyi wa Osaka mu gihugu cy’Ubuyapani cyubatswe ku birometero 50 uvuye mu Mujyi bituranye, Ikibuga cy’indege cyitwa Hong Qiao International giherereye mu Mujyi wa Changhai mu Bushinwa cyubatswe ku birometero 13 uvuye ku mbago z’umujyi bituranye.

Ikibuga cy’indege cyitwa Malpensa Intercontinental iherereye mu Mujyi wa Milan mu gihugu cy’Ubutaliyani cyubatswe ku birometero 45 uvuye ku mbago z’umugi bituranye; izi ngero tubahaye muri SHIKAMA tuzisoreze ku kibuga cy’indege cyitwa Soekarno-Hatta cyubatswe mu Mujyi witwa Jakarta  ari nawo murwa mukuru wa Indoneziya aho giherereye ku birometero 20 uvuye ku mbago z’umujyi bituranye.

Izi ngero zose tubahaye ndetse n’izindi nyinshi twabagezaho mubishatse murabona ko ikibuga cy’indege cya Kigali koko byari bikwiye ko kimurwa kuko kuva aho cyubatswe kugera i Remera ku Giporoso no ku Kabeza ndumva nta na Kilometero imwe irimo.  Umugambi wo kukimura rero si uwa none kuko nk’uko nabivuze ku ngoma ya Habyarimana wari uhari ariko mu 1994 biza kuyoberana kubera amajye igihugu cyari kirimo.

Ku ngoma ya Kagame byakomeje gutekerezwaho kuko nibuka ko mu 2006 mu kiganiro n’abanyamakuru cyatanzwe na Minisiteri y’imari n’igenamigambi tukaba tugifitiye Kopi muri SHIKAMA bavuze ko amafaranga yo kubaka ikibuga ahari ko abazungu bayatanze ndetse ko bitarenze umwaka umwe abaturage bazaba bamaze kubarirwa imitungo yabo itimukanwa mu tugari dutatu bakagenda ikibuga kigatangira kubakwa.

Kagame afata ubutegetsi mu 1994 ntiyari azi ibyahanuwe na Magayane na Nyirabiyoro 
Agatsiko k’abavuye i Bugande kakigera ku butegetsi kugira ngo kikundishe ku bazungu kihutiye gushyira mu bikorwa imishinga ya Leta yihutirwaga kari gahiritse. Muri iyo mishinga harimo n’ikibuga cy’indege cya Bugesera.

Kubera ukuntu Kagame yari ashyushye kuri iyo dosiye byatumye abazungu bamuha amafaranga vuba cyane maze nawe ategeka MINECOFIN gutumira abanyamakuru ngo bereke isi yose n’abanyarwanda muri 2006 nta gisibya ikibuga kigiye kubakwa. Ubwo bari bakiri muri ibyo mu gatsiko hatangiye kuvukamo abasirikari batabyumva kimwe nawe bashatse kumuhirika ubugira kenshi.

Andi makuru dufite ni avuga ko umugambi wo gutangiza icyo kibuga warimo n’icenga ryo kunyuza amabuye asahurwa muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo kuko abazungu bavugaga ko i Kanombe abaturage bahegereye bashobora kubona ubujura bukorwa n’amabuye apakirwa mu gicuku ari nayo mpamvu abazungu bo bakomeje kubaza Kagame impamvu ikibuga gitinda kubakwa kandi inoti zitabuze.

Kubera ukuntu Kagame atinya gupfa byabuze urugero, yagiye yumva n’ibindi byinshi cyane birebana n’ibyavuzwe n’ibyahanuwe ku Rwanda kandi akaba yarabyumvaga nk’impuha za mpuruye aha. Kagame uhorana amakenga iteka yatumye muntu i Bugande kujya kumuraguriza ku bapfumu be afite i Toro bakomeye maze bamubwira ko nta kabuza azarasirwa i Bugesera yagiye gutangiza ikibuga cy’indege kigiye kuhubakwa.

Kagame yabaye nk’utabyemera noneho kubera gutahwa n’ubwoba ahitamo gutumayo nyina umubyara bwite kugira ngo amenye niba koko uwo yatumye mbere ataramubeshye. Nyina wa Kagame agezeyo bamuraguriye ko nta kabuza umuhungu we azarasirwa i Bugesera yagiye gutangiza ku mugaragaro iyubakwa ry’ikibuga cy’indege kandi ko nta gisibya bigomga kuzaba ndetse ko azaraswa n’umuntu uzaba ari inshuti ye magara kandi ngo azaba yizeye kurusha abandi bose mu bamwegereye.

Ibi bikaba byari ikibazo gikomeye kuko Kagame yari yaremereye abazungu ko azajyanayo nabo kandi bikaba byumvikana kuko abaguteye inkunga baje ngo mujyane gutangiza igikorwa utakwanga kujyayo mu gihe bo baje. Kubera ubwoba n’umujinya Kagame yahise asubiza nyina ngo NANJYE SINZAJYAYO NZARORE Kagame yashakaga kuvuga ko atazajya i Bugesera kugira ngo abe RUHINYUZA-MANA ku byahanuwe.

Kuri iri jambo-tsimbarara rya Kagame namubwira ko i Bugesera ku Mupfumu hashobora kuba hashushanya kuva i Rilima ukagera no mu Rugwiro yicaye, muri sitadi nasiyonari amahoro i Remera azaba ari ejobundi mu biroiri byo kwibuka ku nshuro ya 20, ndetse yewe kugera no kuri Muhazi aryama kuko mu myumvire y’abapfumu ubuso bw’ahazabera igikorwa runaka ntibugira imbibi bishobora no kuba i Nyaruguru cyangwa i rusizi. Ikiba gishoboka  ni uko icyahanuwe kigomba kuzasohora naho aho kizabera sicyo kibazo ntacyo havuze.

Ikindi ni uko abo bagande bazanye i Kigali mu Rugwiro ariho bamwegereye kuruta i Bugesera, aho agenda hose nibo baba bamurinze kandi bamufiteho ububasha bwose ku buryo bashatse kumwivugana nta wababuza its matter of time ku mugani we ubwo yavugaga ko n’abo atarica ari ikibazo cy’igihe gusa. Kubera izi mpamvu mbasobanuriye rero nta bisobanuro afite byo kuvuga ko natazajya i Bugesera adashobora kuzaraswa na bene-nyina (abo bavanye i Bugande) ku mugani wa MAGAYANE.

Abaturage kujya gushyingura mu 40km bacunga umurambo ku igare
Amakuru muri SHIKAMAdufitiye gihamya nk’uko yemezwa n’abaturage batuye mu Murenge wa Rilima aravuga ko guhera mu 2006 inama y’abaminisitiri yakwemeza ko i Bugesera hagomba kubakwa ikibuga cy’indege, bahise bakurikizaho kujya kubarura imitungo itimukanwa (Fixed Assets) y’abahatuye kugira ngo bazishyurwe bimurwe.

Nk’uko nabivuze Kagame akimara kumenya ibyavuzwe na Nyirabiyoro na Magayane yabanje kubihinyura ariko nyuma amaze kureba uko ibimenyetso bigenda byisuganya yahisemo kuburizamo uwo mushinga wo kubaka ikibuga cy’indege kandi amafaranga abazungu barayamuhaye.
Icenga ririmo rero azi neza ko aramutse yimuye abaturage akanabishyura byaba bishatse kuvuga ko ikibuga cyigomba kubakwa. Ibi kandi nibyo abo mu gatsiko birirwa babeshyeshya abazungu bababwira ko abaturage bagikeneye kuhatura no kuhasarura imyaka yabo mu gihe ahubwo bababujije guhinga bamazwe n’inzara.

Muri ya mico n’imibereho ya Kagame byo kuburabuza abaturage no kubabuza amahwemo, bategetse ko mu mbago z’ahagomba kuzubakwa ikibuga guhera mu 2006 nta muntu n’umwe wemerewe kuhubaka inzu uko yaba ingana kose, nta wemerewe gusana inzu uko byaba bimeze kose, nta muntu n’umwe wemerewe kuhahinga ibihingwa uko byaba bimeze kose yewe n’ibyera mu gihe gito nk’ibishyimbo, ibijumba, imboga,...
Nta muturage wemerewe kuhashyingura umurambo w’umuvandimwe we witabye Imana ubu bakaba bagomba kugenda kilometero mirongo ine (40Km) bahetse umurambo ku magare abiri aringaniye bagenda bawucumga kugira ngo babone aho kuwushyingura. Uyu muruho aba baturage batuye i Rilima barimo gushyirwaho na Kagame ukaba uteye agahinda karenze akakwihanganirwa.

Abaturage kujya kuvoma amazi mu 30km
Hejuru y’ibibazo birebana no gushyingura abitabye Imana hiyongeraho n’ikindi kibazo gikomeye cyane. Mu 2006 mu Bugesera hari umushinga wo kuhakwirakwiza amazi harimo no mu Murenge wa Rilima. Icyemezo cyo kuhubaka ikibuga kikimara gufatwa ibyo kubaha amazi byaburiyemo.
Ibi bituma abaturage batuye muri izo mbago bajya gushaka amazi ku bilometero mirongo itatu (30Km) ni ukuvuga ko aha ariho hafi hashoboka kuvoma. Umuntu akaba yakwibaza uko babayeho n’icyo Leta ivuga ko yabohoye abanyarwanda ibunguye kuko ibilometero nmirongo itatu kubigenda n’amaguru ugiye gushaka amazi ukaza no kubigaruka umunsi uba urangiye.

Muri SHIKAMA tukimara kumenya aya makuru ababaje twagiyeyo kuyagenzura koko dusanga aribyo ndetse dusangayo n’ibirenze ibyo twari twumvise. Kagame yategetse ko mu Murenge wa Rilima nta musore uzongera kurongora anategeka ko nta mukobwa uzongera kurongorwa kuko ngo byatuma bahabwa iminani bagahinga.

Ibi bikaba bijyana no guhahamura abahatuye kugira ngo bibagirwe ibyo gusaba uburenganzira bwo guhabwa ibyo babariwe. Muri ayo manyanga kandi hari andi makuru tumaze kumenya ko kubera ko ayo abazungu bari barahaye Kagame ngo azubake ikibuga yayamariye mu kugura intwaro yahaga M23, biravugwa cyane muri Kigali ko iyi ari imwe mu mpamvu zatumye ikigega runyunyusi Agaciro kivuka kugira ngo abanyarwanda bishyure ikiguzi cy’itsindwa rya M23.

Dusoza iyi nkuru twagira abaturage b’i Rilima inama ebyiri zitari utwana : Inama ya mbere ni uko bashobora kujya mu rukiko bakarega Leta ibahejeje mu kangaratete imyaka 8 yose batishyurwa kandi ntibanemererwe guhinga ibibatunga.

Inama ya Kabiri ni uko bashobora kwandikira Leta icyo twita Petition mu ndimi z’amahanga bakumvikana bose ku cyakorwa kuko kutishyura abaturage ibyo wabemereye mu myaka umunani kandi ntunabareke ngo bakorere ku butaka bwabo ibyo bashaka byababeshaho ari iyica rubozo bikaba n’icyaha gihanwa n’amategeko.

Inama ya gatatu ni uko abaturage bagomba gukanura amaso kandi bagasobanukirwa ko agaciro k’ifaranga gahindagurika kajyana n’ibihe. Ni ukuvuga ko niba barakubariye ibhumbi magana ane mu 2006 ubu ashobora kuba amaze kuba 2,000,000 Rwf bitewe no guta agaciro kw’ifaranga dushingiye kubyo twita Taux d’actualisation de la monnaie nationale. Bagomba guharanira uburenganzira bwabo bashize amanga.

Kuri Perezida Kagame nawe hamwe n’agatsiko ke gategeka u Rwanda mu buryo bwa kinyeshyamya nk’amabandi yitwaje intwaro yaje kumvisha abanyarwanda; muri SHIKAMA ntitwagenda tutabagiriye inama zikurikira : Inama ya mbere ni uko Kagame agomba kumenya ko niba azapfira i Bugesera adafite ubushobozi bwo guhindura no kuvuguruza ibyahanuwe.

Inama ya kabiri ni uko abaturage ari inzirakarengane kandi bikaba  bikwiye gusobanuka niba ikibuga cyitazubakwa bakababwiza ukuri bakabasubiza uburenganzira bwo guhinga mu masambu yabo, gushyingirwa no gushyingira bijyana no gutanga iminani ku rubyaro amahoro akaboneka.

Inama ya gatatu. Ese ubundi ikibuga cyitubatswe, Kagame ntajyeyo amaherezo ntiyazapfa ??? Nk’uko nabivuze mu ntangiriro y’iyi nyandiko, i Bugesera mu mvugo y’umupfumu n’umuhanuzi bisobanuye no mu Rugwiro ndetse no kuri Muhazi yewe no mu Kiyovu cy’abakire hariya munsi yo kwa Arisheveke Kagame yabujije amahwemo amuhatira kwimuka buri munsi.
Nimukomere cyaneeee !!!!!!!!!

BAZIGUKETA F.
shikamaye.blogspot.no
shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355