Pageviews all the time

Dore uko Uzajya utanga igitekerezo cyawe ugasoma n'iby'abandi ku mbuga za SHIKAMA ku buryo bwihuse


Shikama irashimira abantu bafata igihe cyabo bakagira icyo bavuga ku nyandiko baba bamaze gusoma kuko turavuga mu kinyarwanda ngo umugabo umwe agerwa kuri nyina; ni ukuvuga ko ibitekerezo byanyu bidufasha kwiyubaka, bityo Shikama igatanga umusaruro ubereye abanyarwanda.




Kuri uru rubuga shikamaye.blogspot.com twasanze uburyo rukozemo rutorohereza abashaka gutanga ibitekerezo, niyo mpamvu twabashyiriyeho urundi Shikama2.com bizajya biborohera kuvuga icyo mutekereza ku nyandiko, kohereza inyandiko zanyu bwite, kohereza ibitekerezo byanyu bwite ku bibera mu Rwanda n'ahandi ku isi, kuduha amakuru mushaka ko dukurikirana. Inyandiko zijyanye n'amashyaka tuzifata nko kwamamaza benezo bagomba kuriha Shikama nkuko bigenda ku matangazo yose( Amarembo nabo arabafunguriye)
Ibyo mwanditse byose biba ibanga. Niyo mpamvu email yanyu ntaho igaragara kandi si ngombwa ko wandika n'amazina yawe nyakuri kuko icyo Shikama ikeneye hejuru ya byose ni ibyo wanditse. Hari abambwiye ko babyukira ku mbuga zimwe na zimwe kumva uko abantu batukana, cyangwa se ibyiza bandikamo! Ntako bisa ukoze ibinyuranye ni ibi: aho kureba ibyo abandi banditse wowe ukiyandikira ibyawe bifitiye rubanda akamaro, abasomaga ibitutsi bagaca mu nzira igororotse bagasoma ibyawe byubaka.

Dore uko Uzajya utanga igitekerezo cyawe ku buryo bwihuse:
1. kanda kuri link iri munsi y'inyandiko umaze gusoma, mbere y'uko ugera ku mazina y'uwanditse inkuru( reba link iri hasi aha ya bururu urayikandaho nkuko byanditseho)
NKUSI Yozefu. 
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

2. urahita ugera ku rundi rubuga (Shikama2.com)
FDLR IGOMBA GUTAHA IPFUKAMAYE, FPR TWE TWAJE TURWANA KUKO BARI BARATUBUJIJE GUTAHA.”TITO RUTAREMARA AGANIRA NA IGIHE.COM 1/8/2014. TEGA AMATWI SHIKAMA IKUBWIRE AMWE MU MABANGA UTARI UZI KURI IBI RUTAREMARA YITA KUBUZWA GUTAHA:MENYA UKUNTU RUTAREMARA, MUSEVENI N’ABANDI BACIYE HASI NO HEJURU NGO HABYARIMANA JUVENAL ATARANGIZA IKIBAZO CY’IMPUNZI MU MAHORO, KUGIRANGO BAZAKIGIRE URWITWAZO RWO KUMENA AMARASO MU RWANDA NO MU KARERE.

Tito Rutaremara
Imyanzuro yavuye mu nama mpuzamahanga yigaga ku kibazo cya FPR iherutse, ikaba yarategetse Paul Kagame gufatanya na FDLR bakubaka igisirikare cy’igihugu mu gihe cy’amezi 6 uhereye ku ya 5 Nyakanga 2014, no kubaka inkambi zizakira abatagiye mu gisoda mu gihe bazaba bategereje gusubuzwa mu byabo; ikomeje kubyinisha muzunga Ingoma y’Agatsiko! Turakunyurira muri make hasi aha amacenga, amayeri, ubugome bya FPR iyo ihamagariwe ikintu cyose kirebana n’amahoro y’abanyarwanda, mbere yo kugira icyo tuvuga ku Kiganiro Rutaremara yagiranye na Igihe .com avuga ko FPR baje barwana kuko bari barangiwe gutaha naho FDLR nize ipfukamye we na Kagame bayicishe I Mutobo aho abandi bahutu batahutse baciye.
____________________________________________________
3. urabona munsi y'umutwe w'inyandiko wandikishije icyapa n'irangi ry'umukara ryijimye hejuru y'ifoto ya Rutaremara Tito, ahantu twashyizeho icyasha cy'umuhondo.
-ibi bishatse kuvuga ko iyi nyandiko yashyizwe ku rubuga kuri 2/8/2014; Uwayishyizeho: ubwanditsi; Ibitekerezo bimaze kuyitangwaho ni 6.
4. Kanda hariya handitse 6 COMMENTS. urahita ubona urukiramende nawe utangemo igitekerezo cyawe, usome iby'abandi, ndetse ugiremo n'abo ushima cyangwa unenga ubabwire impamvu. Iyo nta gitekerezo cyari cyatangwa ku nkuru, hariya hari 6 haba hari 0. Ni hahandi, ukanda hariya  icyo gihe haba hari 0 comment ugahita ugera ku rukiramende ukinigura!
Kubera kwanga urumamfu, inyandiko yawe ibanza gusomwa n'ababishinzwe muri Shikama mbere y'uko ijya ku rubuga.Kubera akazi turimo ka tekinike ko guhuza izi mbuga zombi, inyandiko yawe izajya igaragara ku rubuga nyuma y'umunsi kugeza kuri 14/8/2014. Nyuma yaho, inyandiko izajya igaragara nyuma y'iminota 30. Ahagana mu Kwakira 2014, inyandiko yawe izajya igaragara ukimara kuyandika!
Tubaye tubashimiye ibitekerezo byanyu mugiye gushyira ku rubuga ku bwinshi.
Ubuyobozi bwa SHIKAMA

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355