Pageviews all the time

Ibinshengura umutima: Mu gihe abavandimwe bacu bari mu Rwanda bitabiriye gusinya petisiyo y'amahoro abari hanze bo baracyari ntibindeba! Ese aba baba bifuza intambara hagati ya Kagame Pawulo na FDLR?/ NKUSI Yozefu


Dr NKUSI Yozefu
Abayiteguye: Iyi Petisiyo  yateguwe n'ubuyoboze bw'i shayaka Shikama ku Kuri na Demukarasi 
Iravuga iki?:  Abanyarwanda dukenye ko FDLR igirana ibiganiro na Guverinema y'u Rwanda; nta bombe dukeneye.
Ijyenewe nde?: Perezida Barack Obama wa USA, LONI, na SADC

Isinywa ryayo ryakungura iki abanyarwanda:  iyi petisiyo isinywe ku bwinshi ikohererezwa bariya ireba, babona ko abanyarwanda koko barambiwe intambara, bagashyira igitutu kuri Perezida Kagame ngo agirane ibiganiro na FDLR n'andi mashyaka atavuga rumwe nawe, dore ko we ashyize imbere intambara. Kandi twese tuzi ingaruka z'iriya ntambara usibye Perezida Kagame warangije kugeza umuryango we n'imitungo ye muri USA nkuko mu ntambara zo muri 1990-1994, igihe yariho amena amaraso atitangiriye itama, umugore we Nyiramongi yari yaramuhungishirije mu Bubiligi!
_____________________

Biratangaje kandi birababaje
Dutegura iyi petisiyo, nari nzi ko mu minsi 2  gusa tuzaba twabonye sinya 600 zivuye mu banyarwanda, ibi nabivugaga nshingiye ku mubare w'abantu basoma SHIKAMA ku munsi ubu barenze 3000 bakaba basoma amapaji arenze 13,000 ku munsi.  biratangaje rero kubona mu bantu 3060 bamaze gusoma iyi petisiyo kuva kuwa gatanu tariki ya 15/8/2014 abagera kuri 50 gusa aribo bamaze kuyisinyaho! Tuvuge se ko abanyarwanda bibagiwe ibyababayeho muri 1994 bakaba bifuza intambara???Birababaje! 

Ndabamenyesha ko petisiyo nk'iyi Kagame Pawulo nawe ashobora kuyizamukiraho akereka inshuti ze(USA, Israel, Rick Warren, Bill Clinton,--- etc) ko abanyarwanda badashaka ibiganiro na FDLR kandi akaba yabisobanura agatsinda ahereye ku byavuye muri Petissiyo nk'izi mudaha agaciro, mukigira ntibindeba, mukumva ko abandi aribo bazabakorera byose! Nyamara iyo uvuga ko abandi aribo bazagukorera byose jya umenya ko hari bagenzi bawe bashobora kuba batekereza nkawe ko ari wowe uzabakorera byose!

Ubundi buryo nakoresheje kugirango menye niba koko abanyarwanda bashaka bombe cyangwa amahoro ni ITOHOZA nashyize ku rubuga kuwa gatandatu 16/8/2014. Igitangaje ni uko iri tohoza ryitabariwe ku bwinshi kandi nkuko mubibona ku rubuga, 90% bashaka ko FDLR igirana ibiganiro na Kagame aho kurasana; aba se babuze iki ngo basinye petisiyo ngo yoherezwe kuri ba shebuja ba Kagame Pawulo?

Ni gute wasinya Petisiyo
Iyi petsiyo iri mu Gifransa no mu cyongereza. Hari link igizwe n'imirongo 2 ifite ibara  ry'umuhondo (reba kuri petisiyo iri hasi aha). urakanda kuri iyi link, haze aho ushyira email yawe; si ngombwa ko ukoresha email iriho amazina yawe y'ukuri, ushobora kujya muri Google ugakora email iriho amazina y'amatizanyo, mu munota waba warangije.

Icyitonderwa:  Nta hantu email n'amazina byawe bigaragara usibye kubo bizaba bigenewe. Ariko nta cyiza kibaho mu buzima bw'umuntu nko kubona izina ryawe ryanditse ku rutonde rw'ibikorwa by'amahoro. Nkaba nshimira byimazeyo abavandimwe bacu bari mu Rwanda babaye aba mbere mu gusinya iyi petisiyo kandi bakaba ari nabo benshi bamaze kuyisinyaho. Ndashimmira n'abandi bose bamaze gutanga uyu muganda w'amahoro.

Dr NKUSI Yozefu
Mudutere inkunga: Gusinya ukoresheje FACE BOOK nibyo byiza cyane, kuko biguha n'amahirwe yo kubona uko usinyisha abagukurikira(followers) kuri Facebook ndetse n'abo ukurikira(follow). Ikindi ni uko iyi petisiyo ushobora no kuyohereza ku mbuga zose zo ku isi waba uzi, email z'inshuti, twitter z'inshuti, email+site  z'ibigo bya za kaminuza uzi, email na website ya za clubs nabo bakamenya ko hari ikibazo kiriho gishakirwa umuti, nabo bagatanga umuganda basinya.

    AMAHORO NAGANZE MU RWANDA, INTAMBARA IHAMBWE MU MITWE Y'ABAYITEGURA



REBA PETISIYO HASI AHA UYISINYE KANDI UYISINYISHE YOHERERE ZWE ABAREBWA N'IKIBAZO

                                              UBUYOBOZI  BWA  SKUD                                                   

PLEASE SIGN FOR PEACE IN RWANDA - ; SIGNEZ POUR LA PAIX AU RWANDA SVP - ; SINYIRA U RWANDA AMAHORO


(FDLR & RWANDA  Government) 
TALKS, yes. BOMBS, no. 
POURPARLERS, oui. BOMBES, non.
IBIGANIRO, yego. BOMBE, oya.



ENGLISH VERSION
Dear friends, 

I just created my own petition and hope you can sign it. It is entitled: President Barack Obama of USA, United Nations and SADC: We want an inter-Rwandan dialogue, enough with the bombs. 

This cause very close to my heart and I think that together we can change things. If you sign it and then send to friends and contacts, we will soon reach my goal of 600 signatures and have a means of pressure to get the change we want. 


Dore uko wasinya kuri iyi petisiyo ( kanda hasi aha h'umuhondo kugirango usinye iyi petisiyo):
 :https://secure.avaaz.org/fr/petition/President_Barack_OBAMA_des_USA_United_Nations_and_SADC_Nous_voulons_un_Dialogue_interrwandais_assez_avec_les_bombes/?Day2Share 

Such campaigns always start timidly, but escalate when people like you get involved: take a moment to help me by signing and spreading the word. 

Thank you a thousand times, 

NKUSI Joseph (PhD
SHIKAMA for Truth and Democracy Party(SKUD)
Secretary-General
Email: mahoriwacu@gmail.com
Fax:    (+47)31012052
Tel :    (+47)94232191

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355