Pageviews all the time

IBINTU BISHOBORA GUHINDUKA VUBA CYANE I KIGALI KUKO NYUMA Y'IMINSI 5 IBARIRWA KU MITWE Y'INTOKI, ACP BADEGE THEOS AKUWE KU BUYOBOZI BUKURU BWA CID AGASIMBUZWA TONY KURAMBA, PEREZIDA KAGAME YARAYE ATEGETSE KO BADEGE ASUBIRANA UWO MWANYA KUBERA KWICYEKA CYANE TONY KURAMBA UKOMOKA MU BANYIGINYA UBWOKO BWA KIGELI V NDAHINDURWA KO ASHOBORA GUKORA KUDETA AKAMUHIRIKA.













Nyuma y’iminsi itanu gusa ACP Theos Badege asimbuwe na ACP Tony Kuramba ku mwanya w’Umuyobzi mukuru w’Ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda CID, Perezida Kagame yaraye ategetse ko ACP Theos Badege asubira kuri uyu mwanya naho Tony Kuramba akamwungiriza.Ku itariki ya 13 Kanama 2014 nibwo Polisi

y’Igihugu mu ijwi ry'umuvugizi wayo GATARE Damas abiherewe uburenganzira n'umukuru wayo GASANA Emmanuel, yatangaje ko ACP Theos Badege asimbuwe ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ubugenzacyaha na ACP Tony KURAMBA. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Damas Gatare, yari yatangaje ko ACP Badege agiye kujya kwiga.

ACP Tony KURAMBA
Kubera uku gutoba inzego zubashywe z'igihugu, SHIKAMA iri joro ntitwigeze tugoheka tugamije kumenya ikintu gishobora kuba cyateye Kagame gufata iki cyemezo gishyira abaturage mu rungabangabo. Tony KURAMBA MU MAZI ABIRA GUHERA 2010: Kubera ukuntu FPR yacitsemo ibice 2 bagitera u Rwanda kubera kutumva ibintu kimwe, bikaba n'impamvu yo kudacyura umwami KIGELI V NDAHINDURWA, byatumye Kagame yanga icyitwa UMUNYIGINYA aho ava akagera.

Kubera ukuntu Tony KURAMBA ari umunyiginya, akaba umuhanga mu kazi kandi akirinda gukora amakosa mu kazi, Kagame yabuze uko amwica ngo amwikize kuko yatangiye kumwirabaraba guhera muri 2010. Tony K. muribuka ko yakuwe ku mwanya ukomeye witwa INTERPOL aribyo byitwa mu Kinyarwanda cyumvikana kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka y'ibihugu.


Kagame yamwirukanye kuri uwo mwanya yari akuriye nta mpamvu amutegeka kungiriza BADEGE muri CID (Criminal Investigation Department). Mu kumuzana muri iki gisata, Kagame yagira ngo amwime umwanya w'ubuyobozi ashobora gufatiramo icyemezo ku rwego rwa nyuma. Amakuru SHIKAMA twabashije kubona kandi twizeye avuga ko BADEGE yahawe uwo mwanya wo kugena abicwa n'abanyongwa atawushaka na busa kandi atabiteganyaga.

Mwibuke inkuru SHIKAMA twabandikiye muri Gicurasi uyu mwaka aho twabasesenguriye impamvu Kagame yavanye BADEGE ku muvugizi wa polisi kubera kurengera abanyamakuru akamubwira ko azamufunga. Kumufunga yavugaga ni ukumuha umwanya wo kwica abenegihugu. KUBANGAMIRA UBUBASHA BWA KOMISERI W'IGIPOLISI I KIGALI: Amakuru SHIKAMA twizeye avuga ko BADEGE yahendahenze umuyobozi mukuru wa polisi Gasana E. amusaba kumukura kuri uwo mwanya ruvumwa muri rubanda.

ACP Theos BADEGE
Ayo makuru SHIKAMA dufite kandi twizeye 100% akomeza avuga ko, umuyobozi wa Polisi nawe w'ingeso nziza kandi wumvikana nka BADEGE yamwemereye gusezera ariko amubwira ko kugira ngo bishoboke yakwandika asaba kujya kwiga. Mu itegeko rishinga polisi y'u Rwanda harimo ingingo ivuga ko umuyobozi wa CID ashyirwaho na Perezida wa Repubulika ariko ko umuyobozi mukuru wa polisi afite ububasha bwo kumukuraho, kumuhindurira umwanya cyangwa kumwohereza mu mahugurwa.

Kuba rero polisi yari yatangaje ko BADEGE agiye kwiga kandi agasimburwa na Tony KURAMBA biri mu bubasha bwa KOMISERI MUKURU GASANA K. EMMANUEL. IDOSIYE ISHOBORA GUHITANA KOMISERI EMMANUEL K. GASANA : Iki cyemezo Kagame yafashe uretse no kuba kigayitse kandi cyuzuyemo n'ubuswa kandi kikereka abaturage ko mu butegetsi bwe harimo urwicyekwe, gishobora no guhubanganya inzego z'umutekano uhereye kuri komiseri mukuru utaramenya ko Kagame azirana n'amategeko yubahirijwe uko bikwiye.

Ikigaragara ni uko ingoma igeze ku iherezo kubera gukabya kubusanya. Shikama turakomeza gukurikirana iyi nkuru ndetse n'ingaruka zizayikomokaho byose tukazabibagezaho twubahiriza ya ntego yacu rukumbi igamije ko UKURI GUSIMBURA IKINYOMA mu buzima bw'igihugu bwa buri munsi.

urashaka gutanga igitekerezo cyawe kuri iyi nyandiko?Kanda hano.

GATENDO A
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355