Pageviews all the time

Ibyahishuwe bya cumi na kimwe: Ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi. Ukuri ku nkongi ziherutse kwibasira ibice by'u Rwanda cyane cyane Umurwa mukuru Kigali kurashyize kugiye ahagarara. Shikama irabagezaho Igice cya mbere inabateguza gukurikira igice cya kabiri mu gihe cya vuba./Bakizimbwa Paul Kizito

Menya ibanga ry'iyi miriro
Mbere yo kugeza ku basomyi ba Shikama iyi nkuru twavuga ko ishyushye ariko inateye agahinda, turagirango muri Shikama twisegure ku basomyi bacu kuba iyi nkuru yaratinze gusohoka kubera ibimenyetso na gihamya twarimo dukusanya.

Amakuru yizewe cyane aturuka muri Maneko z'ikambere kwa Jenerali J.Nziza ufite inzego z'igihugu cyose mu biganza bye, aratubwira akari i Murori ku itwikwa ry'amazu, inganda, amaduka n'amagereza riherutse kuba  mu Rwanda mu minsi ishize.

Itangiriro ry'amahano yo gutwika
Nyuma y'uko amahanga akomanyirije inkunga Leta y'u Rwanda kubera gufasha umutwe wa M23 waje gutsindwa nk'uko Shikama itahwemye kubagezaho iby'uwo mutwe w'inyeshyamba za Kagame, isanduku ya Leta yahise ihungabana. Nk'uko Shikama yakomeje kubibagezaho, Leta y'Agatsiko-Sajya ntako itagize ngo izibe icyuho cyari gitewe n'ihagarikwa ry'inkunga amahanga yayigeneraga, ariko biranga biba nka wa mugani ngo bazirunge zange zibe isogo.
Leta y'Agatsiko-Sajya ntaho itapfunze imitwe ishakisha uko yarwana na Crise irengeje urugero yari imaze guhura nayo kubera ihagarikwa ry'inkunga n'impungenge zo kwirukanwa muri Congo kuko Agatsiko kataba kagishoboye gusahura umutungo Kamere  wa Congo.(Ubutasi bwa Kagame bwari bufite amakuru ahagije ko Congo igiye gufashwa n'amahanga mu kwirukana no gutsimbura M23/RDF/Kagame).
Nyuma yo gushinga ikigega Agaciro cyabaye iyara bitewe n'ubunini bw'icyuho cyagombaga gusibwa. Agatsiko kungutse indi mitwe ariko mibisha yaje kubyarira abacuruzi n'abanyengada gusubira ku isuka, naho mu magereza ibihumbi by'abagororwa birahashirira bizira ubushye.

Inama ikungura yabaye mu kwezi kwa Nzeri 2013 iyobowe na Kagame
Nk'uko Shikama imaze kubibabwira hejuru, imitwe Leta y'Agatsiko yungutse ngo irwanye ubukene bwugarije Leta, yapangiwe mu nama yabaye mu kwezi kwa Nzeri umwaka wa 2013 iyobowe na Kagame kandi yitabiriwe n'abayobozi bakuru bose.
Iyo nama yasaga nk'umwiherero kuko yamaze iminsi itatu ariko ibera i Kigali mu nzu yitwa UCC iri hafi y'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe ku Kimihurura. Buri Muyobozi yagombaga gutanga igitekerezo ku ngamba zafatwa ngo Leta izibe icyuho cy'ubukene buyugarije.
Muri Shikama tuributsa abasomyi n'abakunzi bacu ko igihe iyo nama yabaga, ibiro by'inzego z'ubutasi zo mu Rwanda, ishami rishinzwe iperereza ryo hanze, byari bimaze igihe gito bihaye amakuru  Kagame ko ibihugu by'Afurika y'epfo na Tanzania byishyize hamwe na Leta ya Congo kugirango barangize ikibazo cya M23 burundu.
Mu gutumiza iyo nama, Kagame yari abizi neza ko nyuma y'ikibazo cy'inkunga z'amahanga zahagaritswe, amahirwe y'iby'ibano biva Congo nayo abarirwa ku ntoki. Niyo mpamvu muri iyo nama hagaragayemo n'abayobozi bo mu bwoko bw'Abahutu ubundi bitari bisanzwe ko bagaragara mu nama nk'izo.

Ikigaragaza ko iyo nama yari ifite umwihariko wihariye kandi ukomeye
Ubusanzwe inama runaka imara igihe kinini nk'icyo iyo nama ya Gicurasi yamaze, igomba kuba yiga ku bibazo byinshi bitandukanye hanyuma ugutinda kwayo kukaba kwaterwa n'uruhuri rw'ibibazo biri kwigwaho. Ariko igitangaje ni uko iriya nama yo icyagombaga kwigwaho ari : "Kuziba icyuho cyugarije isanduku ya Leta"

Bimwe mu bitekerezo byatanzwe muri iyo nama
Nk'uko umubare w'abari bitabiriye iyo nama wari munini bitewe n'uburemere bw'ikibazo bigagaho, ibitekerezo nabyo byari byinshi ariko Shikama irabanyuriramo ibifitanye isano n'inkongi yibasiye u Rwanda mu minsi ishize.
Igitekerezo cyavuye muri Komisiyo y'Abadepite ishinzwe ubuhinzi, ubworozi n'amashyamba, cyasabaga Leta ko yakwiga ku kibazo cy'imfungwa ikareba niba hari uburyo bagabanywa cyangwa hagashakishwa abaterankunga bafatanya na Leta  mu gutanga amafaranga n'ibindi bikoresho  bikenerwa muri Gereza.
Icyo gitekerezo gishobora kuba cyaratanzwe n'umuhutu kuko utanze igitekerezo ntazina yashyiragaho nk'uko bikunze kugenda mu nama Kagame atumiza byamukomeranye, uwagitanze yibutsaga ko umutungo kamere wa Leta, Abaturage nabo babarirwamo. Kuba umubare w'abafunzwe urenze urugero, nabyo bizanzahaza ubukungu bw'igihugu.
Ikindi ni uko umubare munini w'abari mu  gihome biganjemo ubwoko bw'abahutu kandi bakaba aribo babarizwa mu gice kinini kigize ubukungu bw'u Rwanda, aricyo Ubuhinzi. Shikama irabamenyesha ko ngo icyo gitekerezo  cyaje gushyigikirwa n'abantu benshi bari bitabiriye iyo nama ku bwiganze bwa 93%, aho bamwe batazuyaje  no kuvuga ko Perezida mu bubasha ahabwa n'itegeko nshinga, yatanga imbabazi ku bagororwa basheshe akanguhe, abarwayi, abakiri bato n'abandi bafungiye ibyaha byoroheje.
Muri iyo nama, abayitabiriye babanje kubwirwa ko nta pfunwe cyangwa ubwoba umuntu agomba kugira atanga igitekerezo cye. Ikaba ariyo mpamvu ishobora kuba yaratumye abahutu bamwe basohora ikibari ku mutima.Shikama irabamenyesha ko bamwe mu bahutu bari bitabiriye iyo nama, harimo Depite Nyandwi Desire(ukekwa ko ariwe watanze icyo gitekerezo), Minisitiri Bazivamo C., Rucagu Boniface, Musa Fazil, Rwarakabije Paul,...
Igitekerezo cyakurikiyeho 
Gushaka ukuntu Leta yagabanya umubare w'abagize ingabo z'igihugu n'indi mitwe yitwara gisirikare yiganjemo inkeragutabara(abasezerewe mu ngabo by'agateganyo) na local defense (kolidifensi). Icyo gitekerezo nacyo ngo cyarashyigikiwe  cyane ku bwiganze bw'amajwi 77.6%. 
Igitekerezo cya gatatu 
Kugabanya umubare w'abakozi
Shikama ibabajwe no kubamenyesha ko igitekerezo cyo kugabanya abakozi cyashyigikiwe cyane na Minisitiri Musoni James hamwe na Musa Fasil(nk'uko amakuru ya Maneko ba Nziza abidutangariza), cyaje kubahirizwa kandi ibindi twamaze kuvuga ntibyubahirizwe kandi aribyo ubundi byagakwiriye kubahirizwa bitewe n'ingano ndetse n'ubukungu bw'u Rwanda.

Uko ibitekerezo tumaze kuvuga byubahirijwe, ibindi bikaburizwamo ahubwo bigatera inkongi z'umuriro
Amakuru Shikama ifite aratangaza ko nyuma y'iyo nama, abo mu Gatsiko batumije indi rwihishwa yo kurebera hamwe ibitekerezo bikwiriye gushyirwa mu bikorwa. Ayo makuru akomeza avuga ko abo mu Gatsiko (bagizwe n'Abatutsi gusa) batigeze bishimira ibitekerezo byatanzwe byo gutanga imbabazi ku bagororwa no kugabanya ingabo za Kagame.
Kuko Agatsiko kari kemeje abitabiriye inama ko ibitekerezo biri ngombwa bigomba gushyirwa mu bikorwa mu ntangiriro z'umwaka wa 2014k(birumvikana ko kwari ukugirango Kagame abanze amenye aho ibintu bigana*M23/RDF*), si ko byaje kugenda kuko intambara muri Congo yatumye Agatsiko gakuba bimwe na zeru ahubwo gahitamo gutekinika.
Shikama irakomeza kubabwira ko mu rwego rwo gucurika ubwonko bamwe mu bari bitabariye inama ya mbere(atari ya yindi Agatsiko kakoze nyuma rwihishwa), Agatsiko katekinitse amayeri yo kugirango kaburizemo igitekerezo cyo kugabanya ingabo no gufungura abagororwa(bagizwe na 98% by'Abahutu).

Abo mu Gatsiko-Sajya batekinika
Nk'uko amakuru yatanzwe na Maneko zo kwa Jenerali Nziza akomeza abitangariza urubuga rwanyu Shikama nayo igahita iyabagezaho byihuse, ngo abajenerali bo mu Gatsiko n'abasivile bakuriwe na James Musoni, baratekinitse karahava ibyuya birabarenga bashakisha ukuntu baburizamo ibitekerezo byiza byatanzwe n'imbaga nyamwinshi.
Nyuma yo gusuma icyo bakora ngo Abahutu bafunzwe(barimo n'abamaze imyaka 20 nta dosiye) babe barekurwa nk'uko umwanzuro w'inama ya Nzeri wari wabigennye, ndetse na FPR ikagabanya ingabo zayo, nyuma y'itekinika abakuru b'Agatsiko baguye ku mwanzuro utari mwiza namba wo gutwika.

Inkongi z'umuriro gusimbura ibisasu
Agatsiko kamaze gutekinika, kanzuye ko kagomba guteza umutekano muke mu Rwanda hanyuma bya bitekerezo byavuye mu nama ya Gicurasi ntibikurikizwe hitwaje ko igihugu kiri mu mutekano muke biryo ingabo zo kurinda umutekano zikaba zitagomba kugabanywa.
Ku kibazo cy'ifungurwa ry'abanyururu, abakuru b'Agatsiko banzuye ko bateza umutekano muke mu magereza, hanyuma bikagaragara ko abagororwa bakiri babandi(interahamwe n'ibipinga) ku buryo baramutse bafunguwe bahungabanya umutekano n'umudendezo w'igihugu.
Ibyerekeranye n'igitekerezo cyo kugabanya abakozi, Shikama irabamenyesha ko icyo gitekerezo abakuru b'Agatsiko bagisamiye hejuru bihita binagaragaza ko uwagitanze ashobora kuba umwe muribo. Mu kwanzura uko umutekano muke watezwa mu gihugu no mu magereza nk'uko abakuru b'agatsiko-sajya bari bamaze ku byemeza, icyo kibazo nacyo ngo cyabirishije ibyuya abakuru b'agatsiko bibaza uko bateza umutekano muke.

Guteza umutekano muke batwika
Nyuma y'impaka nyinshi nk'uko ayo makuru ava ikambere kwa Jenerali J.Nziza akomeza abitumenyesha, ngo Agatsiko kaje kugwa ku gitekerezo cyo gutwika kuko icyo gutega ibisasu byo mu bwoko bwa grenades cyatanzwe na Lt Gen Fred Ibingira yizeza Agatsiko ko we n'abademobe akuriye bazakitunganyiriza, cyatewe utwatsi na Kagame ubwe ngo ku mpamvu z'uko igikorwa cyo kuzitera kigeze gukorwa ngo gikoranwa ubuswa.
Umwanzuro abakuru b'Agatsiko bafashe ni uko hakoreshwa umuriro kuko umuriro wo wahitana abazwi(Abahutu) bitandukanye n'ibisasu bihitana n'imfura(Abatutsi) kandi gahunda y'ibyo bisasu igakomeza gukururukana hashakishwa abishinja n'abashinjwa icyo gikorwa.
Umwanzuro ndakuka wabaye uwo gutwika batwikira banatwika inzirakarengane nk'uko umubare nyakuri w'abishwe n'inkongi y'umuriro mu magereza urenze igihumbi. Uwo mubare ukaba waritangarijwe na bagenzi b'abo banyururu kandi ukaba ukwiriye kwemezwa kuko watanzwe n'ababihagazeho.

Ikinyoma cy'Agatsiko ku inkongi z'umuriro
Agatsiko kamaze kubona ko inkongi zaciye ibintu abaturage bakaba batangiye guhahamuka no gushya ubwoba birenze, kahise gategeka Minisitiri w'umutekano Musa Fasil guhita atangaza ko inkongi ziri guterwa n'ikibazo cy'insiga z'amashanyarazi atari umwanzi wateye.
Igishekeje kinatangaje kuri icyo kinyoma cy'insinga z'amashanyarazi, ni uko nk'uko Shikama yigeze ibibagezaho mu nkuru zayo z'ubushize, hari aho inkongi zaturutse mu ngunguru z'amavuta. Rumwe mu nganda zatwitswe n'Agatsiko zibarizwa Rwandex, umuriro watangiriye mu ngunguru z'amavuta zibereye iyo bigwa mu gikari. 
Ko bavuga ko utagera agereranya, nk'iyo Agatsiko kihanukiriye kagakubita ikinyoma Abanyarwanda gisa nk'icya Semuhanuka ngo ingunguru z'amavuta zabyaye insinga z'amashanyarazi bivamo umuriro, Agatsiko kumva ahubwo atariko kari kwibeshya.
Mu kurangiza iyi nkuru, Shikama turamenyesha abasomyi n'abakunzi bacu ko iki ari igice cya mbere. Igice cya kabiri gikubiyemo amazina y'abishoye muri icyo gikorwa gitindi cyo gutwika ndetse n'uburyo bwakoreshejwe abo mu Gatsiko batwikira banatwika inzira karengane, turabibagezaho mu minsi ya vuba.
Muri Shikama tukaba tuboneyeho akanya ko gusabira abatarabashije kurokoka ayo mahano y'Agatsiko ngo Roho zabo ziruhuke mu mahoro, ndetse n'abangirijwe ibyabo biturutse kuri izo nkongi zatewe n'Agatsiko-Sajya, turabahumuriza tunabaha icyizere cy'uko Ukuri kuri hafi gusimbura ikinyoma.

Urashaka gutanga igitekerezo cyawe cyangwa kubeshyuza ibikubiye muri nyandiko? Kanda hano!

Bakizimbwa Paul Kizito
Umwanditsi Mukuru wungirije muri Shikama
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355