Pageviews all the time

IJAMBO RY’IMANA KU CYUMWERU CYA 20 GISANZWE, TALIKI 17 KANAMA 2014 : Isomo rya mbere : Izayi : 56,1.6-7 Zaburi : 66,2b,3,5,7b-8 Isomo rya kabiri : Abanyaroma : 11,13-15.29-32 Ivanjiri : Matayo : 15,21-28 : «UMUNTU WESE WIFUZA UBUYOBOZI KU BANYARWANDA AKWIYE KUBANZA KWIGIRAMO IMIGABO N’IMIGAMBI BYO GUHARANIRA UBUTUNGANE NO GUKURIKIZA UBUTABERA MURI RUBANDA!!!» Abatagatifu : Yasenta na Liberata


Ubutungane n’ubutabera ni amagambo abiri y’indatana. Ubutungane bushobora kumvikana mu buryo ibihumbi n’ibihumbagiza ariko twafatamo buke : Umuntu utunganye ashobora kuba umuntu ugaragarira abamubona uko bikwiye ni ukuvuga afite amaboko n’amaguru nk’abandi.
Umuntu utunganye kandi ashobora kuba umuntu utarwaye kandi utekereza neza ku murongo fatizo w’ubuzima usobanutse. Umurwayi kugira ngo atungane akenera muganga ku kigo ndera buzima cyangwa ku bitaro.
N’ibindi byinshi birimo kuba adashonje, kuba adafite ubusembwa ubwo aribwo bwose. Naho umuntu utabera ni ukurikiza amategeko uko yanditswe mu mutima we (umutima nama) no mu bitabo by’amategeko biri kandi bikoreshwa mu mbago z’aho aherereye.
Ubutabera kandi bugendana no kwirinda kurenganya abaturage no guca urubanza uraramye. Ubutabera kandi ntibushobora kurisha mu rwuri runukamo ruswa ari nayo mpamvu abategetsi bagomba kwitwararika cyane kuri iyi ngingo. Iyo bayiteshutseho nibwo usanga havuka amashyaka ya politiki yifuza gushyira ibintu mu buryo burushijeho kuba bwiza.
Mu isomo rya mbere umuhanuzi Izayi aratwereka ko ubutabera n’ubutungane ari ngombwa muri rubanda. Mu ivanjiri y’iki Cyumweru, Yezu aratwereka UMUNYAKANAHANI-KAZI wamwemeye kugira ngo agire ubuzima n’ubutungane mbese abe muzima kandi atungane.
Uyu mugore twavuga ko ahagarariye abaturage bakeneye umukiro, yerekanye ko anyotewe n’ubutungane maze intumwa zikomeje kumuhinda, Yezu nawe abona ko akiri umwememera-gato amubwira ko bidakwiye ko amafunguro y’abana bayajugunyira imbwa (abapagani mu muco w’abayahudi).
Uyu mugore twavuga ko yari yaje aje kandi azi ububasha bwa Yezu, iyo aza kuba umuntu uri mu mubiri yari kubabazwa bikomeye n’uko bamwise imbwa / ikibwana cy’imbwa cyangwa imbwakazi kuko yari umugore, ariko kuko yari azi uwo akurikiye n’icyo amushakaho yasubije Yezu ati : «N’IBIBWANA BIRYA UTUVUNGUKIRA TUMANUKA KU MEZA Y’AHO BA SHEBUJA BAFUNGURIRA».
Ubutegetsi bwa FPR bwananiwe guha abaturage ubutabera n’ubutungane bushyitse ariyo mpamvu amashyaka atavuga rumwe nayo yagiye avuka kandi akaba amaze kuba menshi ndetse n’ubu akivuka. Iriheruka kuvuka ni SHIKAMA KU KURI NA DEMUKARASI –S.K.U.D rikaba ryerekeza mu murongo wo guhindura ubutegetsi mu Rwanda binyuze mu nzira y’amahoro kandi rikaba rishyigikiye imishyikirano hagati ya Kigali na FDLR uko byagenda kose.

Turasoza iyi nyigisho dushimira Dr NKUSI Yozefu wafashe icyemezo cya kigabo cyo gutangiza ishyaka rya politiki kandi tukaba tunashimira n’abandi bose bayashinze bagamije guhindura ubutegetsi mu Rwanda BITANYUZE mu nzira yo kumena amaraso ahubwo binyuze mu nzira y’amahoro, ubwumikane, kujya impaka muri Demukarasi kandi buri wese agahabwa ijambo.
Ikigamijwe hejuru ya byose ni ubutungane n’ubutabera bigomba guhabwa abaturage kandi ntibabihabwe nk’impano ahubwo bakabihabwa nk’ibyo bagenewe kandi bagenerwa n’umurage w’amategeko kuko ariyo nshingano y’umuyobozi ari nayo mpamvu abatabigenza batya batuma abandi bashaka ubutegetsi ngo babikore uko bikwiye bahabwa ijambo muri rubanda kandi bakayobokwa n’abaturage bose bashyira mu gaciro.
Uyu mugore w’Umunyakanahani-kazi watitirije Yezu akanga kumuvaho abere urugero rwo kwigirwaho ku banyamashyaka bose barwanya FPR harimo na SKUD N’ABASIKUDI BOSE BARANGAJWE IMBERE NA Dr NKUSI YOZEFU utangije ishyaka muri iki cyumweru kugira ngo bakomeze bahate inzira ibirenge baganisha imigabo n’imigambi byabo mu cyerekezo kizabasesekaza ku ntsinzi mu Rwanda vuba aha.   
Isengesho rya Mutagatifu Faransisiko wa Asizi risabira isi amahoro
NYAGASANI
Ngira umugabuzi w’amahoro yawe!
Ahari urwango mpashyire urukundo
Ahari ubushyamirane, mpashyire kubabarirana
Ahari amacakubiri, mpashyire ubumwe
Ahari ukuyoba, mpashyire ukuri
Ahari ugushidikanya, mpashyire ukwemera
Ahari ukwiheba, mpashyire ukwizera
Ahari icuraburindi mpashyire urumuri
Ahari agahinda, mpashyire ibyishimo
Nyagasani, aho gushaka guhozwa…njye mpoza abandi;
Aho gushaka kumvwa… njye numva abandi;
Aho kwikundisha… njye nkunda abandi;
Kuko utanga… niwe uhabwa;
Uwibagirwa… niwe uronka;
Ubabarira… niwe ubabarirwa;
Uhara amagara ye… niwe uzukira kubaho iteka. Amina.
Abatagatifu b’icyumweru gitaha : Kuwa mbere taliki 18 Kanama ni Mut. Helena na Filimini. Kuwa kabiri taliki 19 Kanama  ni Mut. (-). Kuwa gatatu taliki 20 Kanama  ni Mut. Bernard, Philbert na Sam. Kuwa kane taliki 21 Kanama ni Mut. Piyo wa 10, Privati na Garatsiya. Kuwa Gatanu taliki 22 Kanama ni Mut. Bikira Mariya Umwamikazi na Fabrice. Kuwa Gatandatu taliki 23 Kanama ni Mut. Roza wa Lima (Perou-Amerika y’Epfo), Filipo na Beniti. Ku Cyumweru gitaha taliki 24 Kanama; ni icyumweru cya 21 gisanzwe na Mut. Barutoromayo.  

Padiri TABARO M.
shikamaye.blogspot.com
shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355