Pageviews all the time

IJAMBO RY’IMANA KURI IKI CYUMWERU CYA 18 GISANZWE, TALIKI 03 KANAMA 2014 :Isomo rya mbere : Izayi : 55,1-3 Zaburi: 144,8-9,15-18 Isomo rya kabiri : Abanyaroma : 8,35.37-39 Ivanjiri : Matayo : 14,13-21 : « Nk’uko Yezu yagiriye impuhwe abantu 5000 bari bishwe n’inzara akabagaburira, ni nako Imana ije gukiza abanyarwanda 12,000,000 maze iduhe umunezero n’ubukungu tuzaraga abo mu bisekuru bizadukomokaho-Icyemezo cyo gukiza rubanda no kuruha umunezero gikomoka ku muyobozi utari gito kandi uzi igikwiye!!!» Abatagatifu : Nikodemu na Gamaliyeli




Muri iyi minsi, Kiliziya umubyeyi wacu irakomeza kudushyira mu mwanya mwiza wo gusobanukirwa icyo Yezu ashaka ku bantu aribo twebwe. Tumaze iminsi ducirwa imigani igana akariho irimo uw’umubibyi, uw’urumamfu mu ngano, Zahabu y’igiciro itabye mu butaka,…
Kuri iki cyumweru cya 18 gisanzwe mu mwaka wa Liturujiya ya Kiliziya Gatolika, Yezu aragaragaza ukuntu abantu bashonje baba bakwiye kugirirwa impuhwe kugira ngo babone ikibatunga kuko nabo batatutse Imana kandi ibi bikagerwaho ari uko badafite umuyobozi gito ahubwo bafite uzi gufata icyemezo gikiza rubanda.
Mu isomo rya mbere, Umuhanuzi Izayi aributsa akamaro ko kwica isari (inyota n’inzara) kandi akarangira abantu ku isoko itunga ubugingo ikanamara inzara n’inyota ku buryo burambye kandi budasaba ikiguzi icyo aricyo cyose.
Umuhanuzi Izayi arihanangiriza kandi agacyebura rubanda atubuza gutagaguza Ifeza na Zahabu byacu tubigura ibidafite umumaro bitwunguye. Aratugira inama yo kurya icyiza no kuronkera uburyohe bw’ubuzima mu biryohereye kuko bihari kandi bitagurwa ahubwo tubihererwa ubuntu.
Mu isomo rya kabiri barasa n’abaca amarenga ko icyo duhamagarirwa ari ukwiranguriza mu rukundo rwa Kirisitu Yezu kandi tukirinda ubuhendabana bwose bw’isi bwatubuza uwo mukiro n’uwo munezero atanga.
Mu Ivanjiri Ntagatifu uko yanditswe na Matayo mu mutwe wa 14, mu nyandiko igizwe n’interuro 9, Yezu aradusobanurira ukuntu yahagije abantu ibihumbi bitanu hatabariwemo abagore n’abana. Rubanda yamenye ko Yezu agiye mu butayu gusengerayo niko kumukurikira bahata inzira ibirenge.
Kubera ko bagenzaga amaguru kandi Yezu we yari mu bwato, birumvikana ko bananiwe kwambuka ni uko Yezu akebutse abona ikivunge cy’abantu abagirira impuhwe abanza kubakiriza ibimuga n’abarwayi. Iyo mbaga yakomeje kureba ibitangaza Yezu yakoraga bwaje kuyigoroberaho (bwije) ni uko abigishwa ba Yezu bamujya mu matwi bamusaba gusezerera rubanda ngo rutahe.
Impamvu intumwa za Yezu (nazo zari zikibereye mu mubiri uyu weruye) zamubwiraga ngo abasezerere basubire mu ngo zabo bajye gushaka ibyo barya, ni uko zabonaga aho hantu hadatuwe ku buryo batari kubona aho babaraza, icya kabiri ni uko bari benshi cyane ku buryo bitari koroha kubabonera ibiryo byo kubagaburira.
Izi ntumwa zatekerezaga ibi nk’abana b’abantu, nyamara zibagirwa ko umwana w’Imana yari rwagati muri zo kandi afite ububasha. Yezu uhorana impuhwe yabonye ko kohereza rubanda mu ngo zabo kandi bamwe muri bo nta n’icyo basize mu nkono ari uguta igihe ahitamo gucyemura ikibazo mu bundi buryo.
Abigishwa ba Yezu batangajwe kandi batungurwa no kumva ababwiye ngo : «Nimubahe ibyo kurya mwebwe ubwanyu» maze bihutira kumubwira ko bafite amafi 2 n’imigati 5 gusa. Nyamara Yezu yarabitubuye amaze gutegeka abantu bose kwicara mu byatsi bararya barahaga baranasagura babishyira mu nkangara 12.

Yezu ahaza imbaga y'abantu yari yaje kumva inyigisho ze
Barariye barahaga, biranasigara!
Kwicara hasi bisobanuye guca bugufi mu mutima; bishobora guhesha abanyarwanda bose umukiro ushingiye kuri Roho no ku mubiri kandi n’inzara iri mu Rwanda igacika burundu abantu bagasangira bagasaranganya ibihari ndetse abashinzwe gufata ibyemezo na politiki bakabitekereza mu nyungu za rubanda twese.
Iyo mbaga Yezu yabonye akayigirira impuhwe bisa n’uko ubu ishushanya abanyarwanda bose mu buryo butaziguye kandi bweruye kubera ibibazo biri mu gihugu. Abavugiraga mu matwi ya Yezu bamuduhiramo ngo basezerere batahe bagereranywa n’abayobya imishinga n’imari byari bigenewe gukiza rubanda bakabikubira mu bifu byabo barangiza bakirirwa bavuga kuri RADIYO RWANDA ngo nta nzara abanyarwand bose bafite ibyo kurya kandi bigira nyoni nyinshi. Bikaba ariko bitazabuza Yezu kuza gukiza abanyarwanda kuko atuzi neza kandi adukunda.
Bavandimwe banyarwanda, iyo ushaka ko Imana ikugerera ku gisubizo mu gihe gikwiye, wiga kwicara muri bya byatsi Yezu yatuburiyemo (gutubura) imigati kandi ugakunda bose utarobanura. Ubu u Rwanda rutegetswe n’agatsiko k’abicanyi kayogoje akarere k’ibiyaga bigari kirirwa kanyereza umutungo w’igihugu abantu bakibaza igihe kazavira ku butegetsi ngo tugire amahoro.
Abandi banyarwanda benshi bahora bibaza uko bizagenda ngo FPR ibererekere abanyarwanda n’akarere k’ibiyaga bigari ngo tugire amahoro. Ibi bitekerezwa gutya n’ureba hafi kuko ubutegetsi bwa FPR budakomeye kurusha ubwa KHADDAFI muri Libye, ubwa SADDAM Hussein muri Iraak, ubwa MOBUTU Sese Seko muri Zaire,…Ni ikibazo cy’igihe gusa, nitumara kwicara mu byatsi twese tugatakamba, Imana izaza idukize ikishi kiganje mu Rwanda kandi kuriyo birashoboka n’uyu munsi ibishatse wakumva iguhaye ihumure ukaza iwacu.     
Isengesho rya Mutagatifu Faransisiko wa Asizi risabira isi amahoro
NYAGASANI
Ngira umugabuzi w’amahoro yawe!
Ahari urwango mpashyire urukundo
Ahari ubushyamirane, mpashyire kubabarirana
Ahari amacakubiri, mpashyire ubumwe
Ahari ukuyoba, mpashyire ukuri
Ahari ugushidikanya, mpashyire ukwemera
Ahari ukwiheba, mpashyire ukwizera
Ahari icuraburindi mpashyire urumuri
Ahari agahinda, mpashyire ibyishimo
Nyagasani, aho gushaka guhozwa…njye mpoza abandi;
Aho gushaka kumvwa… njye numva abandi;
Aho kwikundisha… njye nkunda abandi;
Kuko utanga… niwe uhabwa;
Uwibagirwa… niwe uronka;
Ubabarira… niwe ubabarirwa;
Uhara amagara ye… niwe uzukira kubaho iteka. Amina.
Abatagatifu b’icyumweru gitaha :Kuwa mbere taliki 04 Kanama ni Mut. Yohani Mariya Viyani. Kuwa kabiri taliki 05 Kanama  ni Mut. Abeli na Oswalidi . Kuwa gatatu taliki 06 Kanama  ni Mut. Ogutaviyani na Horumisidasi. Kuwa kane taliki 07 Kanama ni Mut. Kayitani, Sixte wa kabiri na Donati. Kuwa Gatanu taliki 08 Kanama ni Mut. Dominiko, Siriyaki na Simaragidi. Kuwa Gatandatu taliki 09 Kanama ni Mut. Romani. Ku Cyumweru gitaha taliki 10 Kanama; ni icyumweru cya 19 gisanzwe na Mut. Laurent na Maurice.  
Padiri Tabaro M.
Shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355