Pageviews all the time

INYANDIKO-SHINGIRO ITANGIZA ISHYAKA RYA POLITIKI “SHIKAMA KU KURI NA DEMOKARASI-SKUD”


                                                                             Twebwe abagize ISHYAKA SKUD ku ikubitiro, dushingiye ku muco n’ingeso byiza n’indangagaciro byarangaga abakurambere bacu mu muryango nyarwanda, dushingiye ku mutima nama wacu urangwa n’ishyaka ryo guharanira icyateza imbere u Rwanda n’abanyarwanda bose nta vangura iryo ariryo ryose, dushingiye ku mugenzo mwiza ntagereranywa wo kuvugisha ukuri no kubwizanya ukuri muri bene kanyarwanda bo hambere.

                                                                         Dushingiye ku bibazo uruhuri abakuze n’urubyiruko rw’abanyarwanda ubu bariho bahura nabyo bitewe n’ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR Inkotanyi, twishyize hamwe dusasa inzobe mu rwego rwo kubiganiraho no kubijyaho impaka, dushinze ISHYAKA SHIKAMA KU KURI NA DEMOKARASI-SKUD rigamije guhindura ubutegetsi mu Rwanda binyuze mu nzira y’amahoro.


Mu ishingwa n’itangizwa ku mugaragaro rya SKUD twumvikanye kuri izi ngingo zikurikra:
-        Igihugu cy’u Rwanda kimaze kuba akabarore mu muryango mpuzamahanga n’imbere y’abanyarwanda bashyira mu gaciro. Ibi biraterwa no kuryana bikomeje kuranga bene kanyarwanda,

-          Ingoma za cyami zaguye igihugu ariko ibyiza zibiharira abo mu bwoko bw’abatutsi gusa mu myaka amagana. Ingoma ya Gerigori KAYIBANDA yatanze umusanzu ukomeye mu burenganzira bwa muntu kuko yaharaniye ko abanyarwanda bagira ubwigenge bipakuruye ubukoloni bw’ababiligi n’abadage kimwe n’ingoma ya cyami yicaga bamwe ikanyaga abandi uko ishatse kandi ku maherere,

-          Ingoma ya HABYARIMANA Yuvenali yatanze umusanzu ukomeye mu kubaka ibikorwa remezo nk’amashuri, amavuriro, ibibuga by’umupira, imihanda ya kaburimbo y’imigenderano n’amahanga, ibibuga by’indege, imiringoti, amasoko… Muri izi ngoma zombi ariko nta n’imwe yigeze itanga umuti ufatika ku kibazo cy’ikubitiro kirebana no guha abanyarwanda bose ubwisanzure bwo kuvuga icyo batekereza no gusangira ibyiza by’igihugu byagiye byikubirwa n’udutsiko duto cyane tugizwe n’imiryango ikomoka mu gisekuru kimwe cyangwa mu bisekuru byegeranye cyane n’ababaga bafashe ubutegetsi.

-          Ishyaka FPR Inkotanyi rimaze gufata ubutegetsi ku ngufu rikoresheje imbunda mu 1994 ryashyizeho ubutegetsi burutwa n’ubwa Habayarimana kuko bwongereye urwicyekwe mu banyarwanda,

-          Ubu u Rwanda rutegekwa n’agatsiko k’abicanyi n’abasahuzi b’indobanure z’abatutsi bavuye i Bugande bubakiye ku kinyoma, munyangire, munyumvishirize, kwishongora, kubeshya abanyarwanda uko bwije n’uko bucyeye, kunyereza umutungo w’igihugu, kurya ruswa n’ibindi bibi byinshi.

-        Amaraso yamenetse mu Rwanda arahagije, akenshi abo ba Gasurantambara bakaba baragizemo uruhare na n'ubu bakaba bakirekereje ngo bamene ayandi.

-         Abanyarwanda bagomba gufatwa nk'ibiremwamuntu bindi byo ku isi, si inyoni barasaho uko bishakiye, kandi nazo zigira amategeko azigenga ntawapfa kuzimishaho amasasu uko yishakiye.

Mu rwego rwo kubohora abanyarwanda ikinyoma cya FPR Inkotanyi dutangije ISHYAKA RYA POLITIKI Shikama ku Kuri na Demokarasi mu magambo arambuye hakazakoreshwa amazina akurikira hashingiwe ku ndimi eshatu zikoreshwa mu Rwanda kandi zikaba zemewe n’itegeko nshinga rya repubulika y’u Rwanda nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu arizo:  

Ikinyarwanda: ISHYAKA SHIKAMA KU KURI NA DEMOKARASI
Mu cyongereza: SHIKAMA TRUTH AND DEMOCRATIC PARTY,
No mu gifaransa PARTI POLITIQUE SHIKAMA POUR LA VERITE ET LA DEMOCRATIE.


Dore ibibazo bikomereye abanyarwanda mu nzego zikurikira twiteguye gucyemura kugira ngo bose basangire ibyiza by’igihugu cyabo:
  1. Demokarasi
Demokarasi isobanura ubundi mu kinyarwanda ubutegetsi bw’umuturage, bushyirwaho nawe, kandi bukaba ariwe bukorera. Kuba mu Rwanda atari uko bimeze, ntawahakana ko ikibazo cya Demokarasi cyabaye agaterenzamba. Amashyaka ya politiki  adakorera mu kwaha kw’ishyaka riri ku butegetsi rya FPR yimwe uburenganzira bwo gukorera mu bwisanzure busesuye mu Rwanda ku buryo ubu yabaye baringa kuko ntacyo akimariye abaturage.

Kugira ngo ishyaka rya FPR-Inkotanyi riri ku butegetsi ricecekeshe burundu amashyaka atavuga rumwe naryo, ryataye mu gihome abantu bose bagiye bagaragaza akayihayiho ka politiki bagiye bashinga amashyaka nka Madame Umuhoza Vigitoriya Ingabire, Mushayidi Dewogarasiyasi, Ntakirutinka  Karoli, Berinarudo Ntanganda ubu wafunguwe bamaze kumunegeka, n’abandi.

Si ibyo gusa kandi kuko n’amashyaka ya politiki akorera hanze y’u Rwanda atavuga rumwe n’ishyaka ry’agatsiko rya FPR ubu Kagame aherutse gutangaza ku mugaragaro ko beneyo azabatsembatsemba ari ikibazo gusa cy’iminsi mikeya. Leta y’u Rwanda kandi yanze kugirana ibiganiro by’amahoro na FDLR ngo ikibazo cyabo kimaze imyaka 20 kibonerwe umuti urambye.

Kuri iyi ngingo icyihutirwa mubyo duharanira mbere ya byose ni uko habaho gushakira umuti ikibazo cya FDLR na leta ya FPR binyuze mu nzira y'imishyikirano yahuza abanyarwanda bose barebwa n'iki kibazo (Amashyaka atavuga rumwe na FPR ari hanze y’igihugu n’ari imbere mu gihugu, sosiyete sivile, impunzi z’abanyarwanda).

Muri SKUD, tuziyama twivuye inyuma ikoreshwa ry'intambara mu kurangiza iki kibazo cy'abanyarwanda kigomba kurangizwa nabo. Niyo mpamvu ishyaka SKUD ritazajijinganya gukoresha imyigaragambyo na icara-ntuhave (sitting) imbere ya za Ambasade ziri mu Rwanda  z'ibihugu bishyigikiye ko FDLR yagabwaho ibitero aho gushishikariza abarebwa n'ibibazo kugirana ibiganiro hagati yabo. 

Mu Rwanda demukarasi yahindutse impenebere kuko nta matora aharangwa. FPR yimakaje umuco wo kwiba amajwi mu matora ku buryo byahindutse intero ya nyir’urugo kandi igomba kwikirizwa n’inzego zose harimo abapolisi, abasirikari, abaturage n’abandi. Nta munyamakuru wigenga ugira ijambo mu Rwanda kuko uwanditse ukuri akagutangaza aricwa, utishwe arafungwa, udafunzwe agakubitwa bakamuhindura igisenzegeri, udakubiswe akameneshwa.
2.                  Ubuhinzi
Kubera gahunda za Leta zirebana n’ivugurura-buhinzi zihubukirwa bikabije abazitegura ntibegere abahinzi ngo bababaze iby’ibanze bakeneye ndetse n’ibyo bazitekerezaho ndetse n’uko bumva zashyirwa mu bikorwa, ubu mu Rwanda hose inzara iravuza ubuhuha kubera politiki ihubukiwe kandi ihutiweho yo guhuza ubutaka hagamijwe guhinga igihingwa kimwe mu gihe bazanye icyo gihingwa byitwa ko bagamije kurandura inzara.

Ingero zifatika ni  Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe amajyambere PNUD / UNDP igaragaza neza ko abanyarwanda bafite inzara kandi ko kugira ngo ishire Leta yareka abaturage bagahinga ibihingwa bashaka byose kandi ku butaka bashaka bwose. Urundi rugero ni ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare bugaragaza ko inzara mu Rwanda inuma kugeza aho mirongo ine na bane ku ijana (44%) by’abana b’abanyarwanda bari munsi y’imyaka itanu y’amavuko barwaye bwaki. Ikindi ni uko kubera ubuhinzi bwazambye burundu, ibiciro ku isoko ry’ibiribwa mu Rwanda biri hejuru cyane kubera politiki itanoze ijyana n’umusaruro mucye bityo abaguzi bakaba benshi bakabura ibyo bahaha bibahagije.
3.                  Ubworozi
Ubworozi mu Rwanda bwahuye n’imbogamizi zikomeye cyane kuko mbere buri mworozi yororaga amatungo ashatse mu mubare no mu bwoko bwayo ni ukuvuga inka, inkwavu, ihene, intama, ingurube, inkoko,… Ku ngoma ya FPR-Inkotanyi bategetse abaturage bose kutongera kwahura inka no kuzizirika ku musozi bategeka abaturage gusigarana inka imwe kandi ikahirirwa mu kiraro idasohoka.

Iyi politiki ikaba igamije gucyebera ibikingi n’urwuri abakize kandi bavuye i Bugande no kubuza amahwemo abaturage kuko iyo usigaranye inka imwe ugomba kuyahirira uhita wimwa uburenganzira bwo korora andi matungo kuko nta mwanya wo kuyitaho wabona.

Umuturage ufashwe yaragiye ku musozi acibwa amande y’ibihumbi icumi (10,000 Rwf) kandi n’iryo tungo rye bakaritwara ku Murenge ntazongere kuribona ako kakaba ari akarengane katagira izina gakwiye gucika kandi abaturage bagasubizwa uburenganzira bwo korora no kuragira uko babyumva kuko ikinyoma cyo kuvuga ko inka cyangwa irindi tungo riziritse cyangwa ryahutse ku musozi rifatwa n’indwara ari ikinyoma cyambaye ubusa cyazanywe na FPR.
4.                  Abarimu
Abarimu bagiye batitabwaho mu ngoma zose zategetse u Rwanda ariko iya FPR yo biba agahomeramunwa. Abarimu kuva mu kiburamwaka, ugaca mu mashuri abanza, mu mashuri yisumbuye kugeza muri Kaminuza n’amashuri makuru, ni abarezi b’u Rwanda rw’ejo kuko abazaba abayobozi, abagabo n’abagore b’ejo hazaza bakwiye u Rwanda bategurwa na mwarimu muri ziriya nzego n’ibyiciro by’amashuri tuvuze hejuru aha!

Ikibabaje ni uko usanga abageze ku butegetsi bose biyibagiza ko intebe bicayeho, n’akazi bafite babikesha mwarimu wabagize icyo baricyo. Bityo ugasanga barishyiriraho imishahara y’umurengera mu gihe mwarimu ukora amanywa n’ijoro ahembwa intica ntikize. Ibi nabyo bikaba bishobora kugira ingaruka mbi kuri gahunda y’uburezi bufite ireme twese duharanira.

Ubu hashyizweho ikigega cyitwa UMWARIMU SACCO ahubwo cyongereye ibibazo kurusha kubicyemura bikaba birutwa n’uko kitari kujyaho kuko gisaba mwarimu n’utwo yari asanganywe kimwibira ku kigero cy’ijanisha ry’inyungu z’ikirenga n’andi mabanki atatinyuka kumuca.

Mu ISHYAKA SHIKAMA KU KURI NA DEMUKARASI kandi tuzi neza ko kubera ubukungu bwazambye mu Rwanda n’isumbana rikabije ry’imishahara igenerwa abakozi ba Leta ibi bigatuma ku isoko ibiciro bizamuka kandi hagahaha umugabo hagasiba undi, ubu ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ku kigereranyo cya 800 % ugereranije no muri 1990. Tukaba tubona ko  POLITIKI Y’IMISHAHARA IKWIYE GUSUBIRWAMO byihutirwa ku buryo abahembwa macye cyane nk’abarimu  bazamurirwa ibihembo bishobora kubahesha ubushobozi bwo guhangana n’ibiciro ku isoko.
5.                  Urubyiruko
Urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 35 rutagira akazi ruriyongera umunsi ku wundi kandi Leta ntacyo ikora kigaragara ngo irwerekeze mu nzira yo kwihangira imirimo yaruteza imbere n’igihugu muri rusange. Hagomba gushyirwaho politiki yo korohereza urubyiruko rurangije za Kaminuza n’amashuri makuru kimwe n’abarangije ayisumbuye kugira ngo rubone inguzanyo mu mabanki nta yandi mananiza kandi ibi birashoboka cyane.

Twe mu ISHYAKA SHIKAMA KU KURI NA DEMUKARASI – SKUD tubona hakwiye byihutirwa gushyirwaho BANKI Y’URUBYIRUKO ikajya iha inguzanyo urubyiruko rwibumbiye mu matsinda ya benshi bishyize hamwe bagamije icyerezo kimwe kandi bateguye umushinga w’iterambere wizwe neza ku buryo utazahomba mu buryo bubonetse bwose; ndetse Leta igashyiraho n’ikigo cy’ubujyanama mu byerekeye imishinga, urubyiruko rwazajya rwitabaza igihe bibaye ngombwa.

 Kubera kubura abayobozi bashyira mu gaciro ngo babiteho kandi babagire inama, ubu muri ibi bihe bamwe mu rubyiruko rw’u Rwanda bishoye mu bikorwa binyuranyije n’umuco nyarwanda birimo uburaya ku bakobwa n’ubupfubuzi ku basore aho ubu ibyo bikorwa by’urukozasoni bimaze kugera henshi mu Rwanda kandi nta ngamba zigaragara zo kubihashya Leta y’u Rwanda ifite ubu.
6.                  U Rwanda nyirabayazana w’umutekano muke n’intambara z’uruduca mu karere:
Kuva tariki ya 1/10/1990, umunsi FPR yateraga u Rwanda, nta mahoro yongeye kuboneka mu Rwanda hose ndetse no mu karere k’ibiyaga bigari. Nyuma y’intambara yahekuye igihugu cyacu kugeza n’aho habaye Jenoside, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo nayo yaguye mu ntambara y’akandare yakomotse ku mugambi mubisha wa FPR wo gukurikiranayo no guhiga bukware impunzi z’abahutu b’abanyarwanda berekejeyo ingoma ya Habyarimana ihirimye.

Ibyegeranyo na raporo mpuzamahanga bikaba bitarasibye gutunga agatoki u Rwanda rwa FPR. Ibi kandi bikaba byaragiye bigira ingaruka  ku bukungu bw’u Rwanda nko guta agaciro kw’ifaranga kwa buri munsi kuko ubu ugereranije n’uko ifaranga ry’u Rwanda ryari rihagaze mu 1990 mbere gato y’uko FPR yatsa umuriro mu Rwanda, ifaranga ry’u Rwanda rimaze guta agaciro ku kigereranyo cya magana inani ku ijana (800%) .

Izindi ngaruka ni ugufatirwa ibihano n’amahanga byima cyangwa bigabanya inkunga byahaga u Rwanda. Kugirango Leta izibe icyuho cy’izo nkunga zahagaritswe kandi kubera amakosa yakozwe ku nyungu z’agatsiko gato cyane kari ku butegetsi mu Rwanda, yashyizeho ikigega: AGACIRO. Twe mu  ISHYAKA SHIKAMA KU KURI NA DEMUKARASI - SKUD tukaba tubona ko kigamije guhuhura ba Ngofero n’ubundi bari basanzwe bugarijwe n’ubukene mu gihe kandi kugitangamo imisanzu ari agahato.

Ubu u Rwanda rwabaye gashoza-ntambara ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo kuva mu 1996 ikaba imaze kugwamo abanyarwanda batagira umubare n’abanyekongo bose hamwe barenga miliyoni umunani  kandi bikaba bigaragara ko ubutegetsi bwa FPR budafite umugambi wo gusubiza inkota mu rwubati n’ubwo umutwe w’inyeshyamba wa M23 watsinzwe (ubu hari amakuru avuga ushobora kuba urimo kongera kwisuganya), ntirurava ku izima mu migambi yarwo yo guhungabanya umutekano w’akarere. Twe mu ISHYAKA SHIKAMA KU KURI NA DEMUKARASI - SKUD, tukaba tubona ko u Rwanda rwakubaha bidatinze ubusugire bw’ibihugu bituranye narwo rugahagarika iyi politiki ya gashozantambara yazanywe mu Rwanda na FPR. 
7.                  Ikoreshwa ry’ubutaka
Ikoreshwa ry’ubutaka mu Rwanda ryagiye riba impamvu yo guheza abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwagiye busimburana haba ku ngoma ya cyami, ku ngoma ya Kayibanda, ku ngoma ya Habyarimana, ku ngoma ya Kagame ho byabaye agahomeramunwa. Ku ngoma ya cyami abatware batwaraga udusozi bari bikubiye ubutaka bunini cyane naho abaturage ba rubanda rugufi bafite ubutaka buto cyane. Ku ngoma ya Kayibanda nabwo ababuhinze babugabanye nabi cyane kuko abatutsi benshi bamaze guhunga, abahutu nabo babugabanye mu kajagari urushije undi imbaraga agatwara ubutaka bunini kandi bwera cyane, umunyantege nke agatwara ubutera kandi butoya.

Ku ngoma ya Habyarimana iki kibazo cyarushijeho gukomera. Mu gihe abatutsi bari barahunze basabaga gutahuka mu gihugu cyabo, Habyarimana yasobanuye ko u Rwanda ari nk’ikirahure cyuzuye amazi ku buryo wongeyeho andi ayarimo yameneka. Iyi mvugo ya Habyarimana ikaba yarashushanyaga ko ubutaka ababuhinga bahagije nta bandi bakwiye kwiyongeramo.

Ku ngoma ya Kagame ho byabaye agahomeramunwa. FPR igeze ku butegetsi, habayeho politiki yiswe iyo gusaranganya ubutaka maze abasirikari bakuru bikubira ibikingi binini baragiramo amashyo y’inka zabo. Ibi bikaba byarakozwe FPR ibanje guhenda abaturage ubwenge ibabwira ko bakwiye kororera mu biraro ntibongere kwahura amatungo ku gasozi. Iki kibazo mu ISHYAKA SHIKAMA KU KURI NA DEMUKARASI - SKUD tukaba tubona kigomba kubonerwa umuti mu maguru mashya kandi ingamba zo kugikemura turazibona mu buryo butagoranye na busa. 
8.                  Ikibazo cyo gutoteza no kwica abahunze Leta ya FPR
Mu 1994 FPR igeze ku butegetsi yagaragariye abanyarwanda nk’abantu bunze ubumwe nyamara ntibatinze kwerekana abo aribo. Mu masezerano y’amahoro yasinyiwe Arusha muri Tanzaniya hemejwe ko u Rwanda ruzagendera kuri politiki ishingiye ku mashyaka menshi. Ayo mashyaka yari ahari ariko FPR igeze ku ngoma yahise iyamira bunguri ayanze kumirwa nayo ishyiraho politiki iyasenya burundu nk’ishyaka rya MDR.

Abanyarwanda b’impirimbanyi za Demukarasi ntibarekeye aho kuko bakomeje kunguka ibitekerezo bibyara andi mashyaka. FPR yahise ibabuza amahwemo kugeza n’uyu munsi. Abagerageje gukomeza umutsi irabamenesha, abandi ikababuza amahwemo imbere mu gihugu. Bamwe ndetse benshi bagiye bicwa haba mu Rwanda nka Bwana Andereya KAGWA RWISEREKA batereye ibyuma muri Arboretum i Butare, ndetse no mu mahanga FPR yakomeje kohereza maneko zayo bakajya kubicirayo,  urugero rwa vuba ahangaha ni Colonel Patrick KAREGEYA batsinze muri Afurika y’Epfo mu ijoro ryo ku italiki 31 Ukuboza 2013 rishyira taliki 01 Mutarama 2014.

Aba bose bagaragaza ko barwanya ibitekerezo n’umurongo wa Politiki wa FPR nta mahoro bafite na busa nkuko Kagame Pawulo ubwe adahwema kubivuga kuva tariki 12/1/2014. Ibi bibazo kandi kubicyemura bigomba kujyana no gukomeza gukangurira Leta ya Kigali kwemera ibiganiro n’abatavuga rumwe nayo mu mahoro no mu bwumvikane kuko uburyo FPR ibibona butanogeye abanyarwanda bose kandi niba hari n’abo bunogeye ni abari mu gatsiko gato cyane kari ku butegetsi.

Ubu buryo tuvuga ni icyo Kagame yahimbye acyita INAMA Y’IGIHUGU Y’UMUSHYIKIRANO ariko mu by’ukuri si ugushyikirana kuko ntiwashyikirana n’uwo mwumva ibintu kimwe ahubwo uba ukwiye guhura n’abo mutabyumva kimwe. Birakwiye gusubiza inkota mu rwubati FPR ikareka kwica abatavuga rumwe nayo kuko bidakwiye. Ikindi ni uko umuryango mpuzamahanga nawo ukwiye gusobanukirwa amayeri Kigali ikoresha mu kwiyerekana nk’izimya umuriro w’amahane n’amakimbirane muri Afurika yohereza ingabo ngo kubungabunga amahoro nyamara ariyo iwuhembera ku mwanya wa mbere.  
9.                  Gahunda ya NDUMUNYARWANDA
Gahunda ya NDUMUNYARWANDA ntabwo ikwiye muri bene Kanyarwanda kubera ko itubahirije ibipimo fatizo by’ubwiyunge. Ubundi twe mu ISHYAKA SHIKAMA KU KURI NA DEMUKARASI tubona ibintu byarazambye ku ikubitiro. Ubusanzwe nta komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge ya Leta ibaho kuko iba igamije gukingira ikibaba Leta ku byaha byakozwe n’abayigize. Ubwo bwiyunge nibwo bukomeje kuzamo ibibazo no kuburirwa igisubizo kandi nyamara abategetsi birengagiza nkana umuti urambye kandi utarura. Ntushobora kunga abenegihugu uhana bamwe ngo abandi ubatoneshe kandi nabo barakoze ibyaha byibasiye inyoko-muntu n’ibyaha by’intambara ndetse n’ibindi bishobora kuzitwa Jenoside.

Kugira ngo abanyarwanda bagere ku bwiyunge bufite ireme birakwiye ko n’abatutsi bishe abahutu bakurikiranwa n’ubutabera mpuzamahanga n’ubw’u Rwanda   bakanabihanirwa nk’uko n’abahutu bafunzwe bakishyura n’imitungo bamwe banahugujwe ibirenze ibyo basahuye. Byaba byiza kandi nabo basabye imbabazi, kandi abahutu bose bahambye mu miringoti, mu binogo n’ahandi hadakwiye bashyizwe bamaze kwicwa n’abatutsi bagashyingurwa na bene wabo kandi nabo bagahabwa uburenganzira bwo kubaririra nk’uko n’abatutsi baririra ababo.

10.              Ubufatanye n’abanyarwanda bose bashakira igihugu cyacu amahoro

Mu rwego rwo guhuriza hamwe imbaraga kugira ngo guhindura ubutegetsi mu mahoro bigerweho mu Rwanda vuba cyane hashoboka, ISHYAKA SHIKAMA KU KURI NA DEMUKARASI-SKUD twiteguye kwifatanya n’abanyarwanda bose babona ibintu kimwe natwe yaba abari mu mahanga kimwe n’abari mu Rwanda batari mu kwaha kwa FPR Inkotanyi. Ikindi ni uko mu ISHYAKA SHIKAMA KU KURI NA DEMUKARASI-SKUD tutemera na busa IHURIRO RY’IMITWE YA POLITIKI RIFITE IBIRO BYARYO MU RWANDA kuko ari uburyo bw’igikoresho FPR yabonye bwo kumira bunguri amashyaka agerageza kutabyumva kimwe nayo; mu gihe ahubwo buri Shyaka rya Politiki ryagakwiye kugira ubwisanzure mu kwifatira ibyemezo kandi kujya mu ihuriro ry’imitwe ya politiki bigaturuka ku bushake bwa buri Shyaka.   

Inzego z’ishyaka SHIKAMA
- Umunyamabanga  Mukuru: Dr NKUSI YOZEFU
- Umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe Politike akaba n’umuvugizi w’ishyaka: Mbarute Yohani
Umunyamabanga Mukuru wungirije ushinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi akaba n’umubitsi: Muteteri       Pasikaziya
- Umunyamabanga Mukuru wungirije ushinzwe Uburezi: Manirakiza Sitefano
Umunyamabanga  Mukuru wungirije ushinzwe ubwuzuzanye n’iterambere ry’umuryango: Uwera Agata
- Umunyamabanga  Mukuru  wungirije ushinzwe kwita ku bibazo by’urubyiruko: Gahima Gasitoni


Ibimenyetso by’ishyaka Shikama ku kuri na Demokarasi

                            
                       Umutuku                    Inzovu n’ubutaka                                 Icyatsi kibisi

Umutuku: Igihugu gikwiye kuzirikana mu buryo butarobanura abanyarwanda bose bitanze ngo baharanire Demukarasi baba abahutu, abatutsi ndetse n’abatwa kuko bamennye amaraso yabo abandi bakaba bafunzwe kubera guharanira iyo Demukarasi

Inzovu n’ubutaka: Ubutaka ni kimwe mu bigize igihugu tukaba dushishikajwe no gusaranganya ubutaka kuri bose abikubiye ibikingi bingana umusozi bagasangira n’abandi mu kuri. Inzovu niyo nyamaswa irusha izindi zose ibiro / uburemere n’ubunini. Uko kuremera kuri twe mu ISHYAKA-SKUD twemeza ko UKURI kuremereye kuruta IKINYOMA bityo tukanemeza tudashidikanya ko guca mu ziko ntigushye.

Icyatsi kibisi: Icyatsi kibisi kiratwereka icyizere tugifite n’ubwo ingoma y’igitugu yimitswe n’agatsiko iriho ica ibintu mu Rwanda, turacyafite icyizere ko mu bumwe no guhuriza imbaraga hamwe tuzagera ku buyobozi bunogeye abanyarwanda bose nta n’umwe uvuyemo.

Bikorewe  i Kigali  na  Oslo

 Kuwa 12 Kanama 2014

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355