Pageviews all the time

MURI SHIKAMA TWAMAGANYE UBWICANYI NDENGAKAMERE BWAKOZWE KUWA GATANU TALIKI 01 KANAMA 2014 N’AGATSIKO K’ABICANYI BO MURI F.P.R BAFATANYIJE N’ABATUTSI BAROKOTSE BO MU BYIMANA BARANGAJWE IMBERE NA BAGIRUBWIRA Joseph NA MUNYANKINDI Froduard BUGAHITANA INZIRAKARENGANE (6) ZO MU RUGO RWA NGAYABERURA UTUYE KU RUHINGA HAKURYA YA GAKURAZO MU MUDUGUDU WA GASIZA, MU KAGALI KA KAMUSENYI, MU MURENGE WA BYIMANA, MU KARERE KA RUHANGO; MU NTARA Y’AMAJYEPFO Y’U RWANDA

C:\Documents and Settings\user\Desktop\INDIRIMBO\ISIMBI 51\UDAHEMUKA\Fondation Mgr RWABILINDA\PHOTO\Picture and video 137.jpg
Umujyi wa Byimana ari nawo wubatsemo ibiro by’umurenge wa Byimana mubona ku ifoto yo hejuru. Uriya musozi mugari mubona hakurya witwa Saruheshyi niwo Umuryango wa NGAYABERURA warimbuwe wari utuyeho. Imana ibahe iruhuko ridashira.

Kuwa gatanu, taliki 01 Kanama 2014 mu Rwanda hose twarimo kwizihiza umunsi w’umuganura. Kuri uwo munsi, ibyo byishimo byo kuganura ibyo umuryango wejeje ntibyahiriye umuryano wa NGAYABERURA utuye ku Ruhinga rwa Saruheshyi mu muduguga wa Gasiza, mu Kagali ka Kamusenyi, mu Murenge wa Byimana mu  karere ka Ruhango mu ntara y’Amajepfo y’u Rwanda.
Kuri uwo munsi, kuri Paruwasi Gatulika ya Byimana habaye umuhango wo guhesha amasakaramentu yiganjemo iryo gukomezwa kuko ari mu mpeshyi. Iyo Misa ikaba yarasomwe kandi ikayoborwa na Musenyeri Mbonyintege Smaragde wa Kabgayi ari nayo ibarurirwamo na Paruwasi Byimana.
Mu gihe abaturage bari bahugiye mu mayoga y’umunsi w’umuganura n’amasakaramentu yahawe urubyaro rwabo, abicanyi kabuhariwe ba FPR bafatanyije n’abacikacumu bakomoka mu Byimana aribo Bagirubwira na Munyankindi maze bakora akantu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana Bwana NAHAYO Yohani Mariya Vianney yemeje aya makuru SHIKAMA yamenye avuga ko basanze abo bantu batandatu bose icyarimwe imirambo yabo iri muri salon (uruganiriro) kandi ko bisa n’uko bakuwe mu byumba bari baryamyemo bakaza kwicirwa bose aho mu ruganiriro.

Ubwicanyi mu gisekuru cyo kwa NYAMURINDA Sebukwe wa SEBANANI wo muri Orukesitiri Impala
Kubera ukuntu SHIKAMA twihariye ubuhanga buhanitse butuma tugera ku muzi w’inkuru ndetse tukagera n’aho byabereye abo mu gatsiko batarabutswe, twamaze kumenya ko umuryango w’abantu 6 bishwe ari abo mu gisekuru cyo kwa Nyamurinda akaba ari sebukwe wa SEBANANI Andereya waririmbaga mu Mpala akanakina amakinamico kuri radiyo Rwanda.
Ukekwa cyane ariko kandi SHIKAMA ikaba yanabyongorewe n’abaturage ni uwitwa BAGIRUBWIRA Joseph w’umucikacumu ariko akaba ari mubyara wa NGAYABERURA uwo bahekuye. Mu minsi yashize (hashize umwaka) NGAYABERURA yatwitse inzu ya BAGIRUBWIRA ishya igipande kimwe.
Abaturage bahatuye bavuga ko impamvu yayitwitse yagira ngo amuhe gasopo kuko yari yaramurembeje amwishyuza amahugu yo muri GACACA amugerekaho ibintu byinshi atamwibye cyangwa ngo abimusahure. Uyu NGAYABERURA akaba yarahaniwe icyo cyaha anabifungirwa muri kasho y’umurenge wa Byimana.
Amakuru SHIKAMA twahawe n’abaturage batuye mu Byimana kuri uyu munsi ni avuga ko iryo shyano ritagira izina ryabaye NGAYABERURA akiri muri gereza ya Byimana. Abicanyi bo muri FPR ku bufatanye n’abatutsi bo mu Byimana barokotse bakaba bagiye bamutsembera umuryango.
Ayo makuru arakomeza avuga ko uwo NGAYABERURA ari umuvandimwe wa hafi wa Muzehe NYAMURINDA ari we se wa MUKAMURISA umugore wa Sebanani witabye Imana muri 1994 ariko Sebanani we twibutse ko atavukaga mu Byimana ahubwo yakomokaga i Gacu na Rwabicuma na Mpanga.
Abishwe muri urwo rugo ni abantu batandatu aribo : Nyina w’abana, umukobwa we mukuru w’umwangavu wari ufite imyaka 14 akaba yigaga mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza mu Byimana kuri Paruwasi, abahungu be 3 n’agakobwa gato ka bucura (umuhererezi) kigaga mu kiburamwaka n’imyaka 3 y’amavuko.
C:\Documents and Settings\user\Desktop\INDIRIMBO\ISIMBI 51\UDAHEMUKA\Fondation Mgr RWABILINDA\PHOTO\Picture and video 140.jpg
Ibiro by’umurenge wa Byimana

Impamvu Munyankindi na Bagirubwira binjira muri dosiye
Nk’uko byabayeho mu Rwanda guhera mu 1994 kandi n’ubu bikaba ariko bikimeze, FPR mu makosa menshi yakoze kandi n’ubu igikora, harimo n’iryo guha abatutsi barokotse uburenganzira bwo kwica, guhuguza, kunyaga, kwiba, gushimuta no kujujubya abaturanyi babo b’abahutu babaziza ubusa.
Uwitwa Munyankindi Frodouard utuye aho mu Byimana ubundi byakomeje kuvugwa ko nyina Nyiramparaye yamubyaranye n’umutwa witwaga Gakumba ariko kuko nyina yari yarashatse mu batutsi byatumye na Munyankindi yitwa umututsi ku ngufu bitewe n’uko yahamutahanye.
FPR ifashe Byimana ku italiki 02 Kamena 1994, KABANDANA Innocent wishe abasenyeri i Gakurazo muri Metero 500 uvye aho Munyankindi atuye yamusabye kumujya imbere akajya amurangira abo abona bakwiye kwicwa bose b’abahutu bahereye ku bize amashuri kuko yari kavukire kandi akaba yari abazi bose. Ibi byahaye Munyankindi uburenganzira bwo kwica abaturage b’abaturanyi bigera n’aho abihindura umwuga wo gukora akajya apatana abantu akabica agahabwa amafaranga.
Mu baturage b’inzirakarengane Munyankindi yicishije ndetse bamwe akabiyicira ahagarikiwe na KABANDANA Innocent barimo Bwana NSENGIYUMVA Fidele wari Konsiye wa Segiteri ya Byimana akaba na mukuru wa Padiri Muligo Fransisiko Saveri wari padiri Mukuru wa Bazilika ya Kabgayi waniciwe hamwe n’abasenyeri aho i Gakurazo ku gasozi yavukiyeho.
Mu bandi bishwe na MUNYANKINDI harimo uwitwa KAYUMBA abanyabyimana bakundaga guhimba KILO wari utuye ku gasozi ka Mahembe kandi uyu yavaga inda imwe na MBWIGIRI washatse  mushiki w’uyu mwicanyi karahabutaka Munyankindi wabujije amahoro abaturage bo mu Byimana. Uyu kandi niwe wafatanyije na Mupagasi guhumbahumba Byimana yose ubu ikaba ari amatongo.
Kubera ibyo byaha byose n’ububasha yahawe n’abicanyi bakuru bo muri FPR, Brig. Gen. Kabandana Innocent yasize atanze itegeko ko Munyankindi azagirwa Konsiye wa Secteur Kamusenyi ubu yaje guhinduka Byimana ariko kubera inda ye yamunaniye, gusambanya abagore b’abaturanyi, kwiba, kurwana byatumye yirukanwa kuri ubwo buyobozi none arongeye akora ibara mu baturanyi.
Nta gushidikanya rero niba Leta y’u Rwanda n’ubutegetsi bw’akarere ka Ruhango buyobowe na MBABAZI Francois Xavier nawe uvuka kuri aka gasozi kabayeho iri shyano bashaka ko ubutabera bukora akazi kabwo, BAGIRUBWIRA na MUNYANKINDI nibo bakwiye kuryozwa ayo maraso y’izo nzirakarengane zirimo ibyo bibondo bitacumuye ku mana.   
C:\Documents and Settings\user\Desktop\INDIRIMBO\ISIMBI 51\UDAHEMUKA\Fondation Mgr RWABILINDA\PHOTO\Picture and video 137.jpg
Umujyi wa Byimana ari nawo wubatsemo ibiro by’umurenge wa Byimana mubona ku ifoto yo hejuru. Uriya musozi mugari mubona hakurya witwa Saruheshyi niwo Umuryango wa NGAYABERURA warimbuwe wari utuyeho. Imana ibahe iruhuko ridashira.

Si ubwa mbere ubu bwicanyi bubaye muri aka karere ka Ruhango
Ubanza ku baturage bo mu Byimana izina Bagirubwira rimaze kubabera umuziro. Mu 1998, umubyeyi witwa MUKANDANGA Eugenie wakomokaga aho i Gakurazo akaba yari mwene KINYOGOTE Ignace ariko akaba yari yarashatse hakurya y’akabebya i Gafumba mu Murenge wa Kinazi nawe yishwe atyo.
Icyo gihe uwitwa BAGIRUBWIRA wavaga inda imwe n’umugabo we HABIYAMBERE Theoneste (bari barararerewe kwa HABIYEZE Fidele sekuru wa MBABAZI F.X Meya w’ubu w’Akarere ka Ruhango), kandi akaba yari yararerewe muri uru rugo kuko nyina yari yaramusize ari muto cyane ntiyibutse iyo neza yagiriwe ahubwo nawe yazanye abicanyi bo muri FPR bamwicana n’abana be 7 bose ku mugoroba ku kabwibwi.
Icyo gihe ndi mu bagiye kubashyingura kandi ndi muri bake bateruye iyo mirambo 8 dusanga babatemaguriye muri salon (mu ruganiriro) aho bari bagiye babakegeta amajosi ubundi bakabakubita inyundo mu misaya ubundi bakajugunya aho.  
Ibi bikorwa rero byo kwica inzirakarengane bireze mu karere ka Ruhango kandi birasa n’uko n’uyu muryango wa Ngayaberura utazahabwa ubutabera kuko n’ubusanzwe mu Rwanda nta butabera buharangwa kandi icya kabiri ni uko ubutabera butahawe MUKANDANGA Eugenie n’urubyaro rwe butazahabwa uyu muryango kuko bishwe mu buryo bumwe hakaba hashize imyaka 16 nta rubanza ruracibwa.

Shikama tukaba twamaganye ubu bwicanyi twivuye inyuma kandi dusaba abicanyi ba Kagame bandagaye hose mu gihugu kurekeraho gucura inkumbi kuko abanyarwanda icyo bakeneye atari ukwicwa ahubwo ari ukugezwaho ibikorwa by’iterambere no kuvugururirwa ubuhinzi n’ubworozi inka zikajya kurisha bagahinga n’ibijumba bagatera imbere abana bakabona ikibatunga amahoro agataha mu mitima. (Shikama twihariye uburenganzira bwose kuri iyi nyandiko n’amafoto ayirimo)

Kanda aha utange igitekerezo cyawe kuri iyi nyandiko


BAZIGUKEATA F.
Shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355