Pageviews all the time

Umusomyi wa Shikama arasanga kugaba igitero kuri FDLR n'impunzi irinze ari umugambi wa ILLUMINATI ariko uzahitana abawucuze.

Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 13/8/2014


Ishusho ya illuminati iri i London mu Bwongereza

Njyewe nk’umuntu wemera Imana hari ibintu turimo guhishurirwa muri iyi minsi byari byarabaye urujijo ariko noneho biragenda bisobanuka. Mushobora gusanga mubiziho cyangwa akaba ari ubwa mbere mubyumvise. Gutyo muratahura cg muzatahura impamvu Kagame na M7 bakomeje kwigira akari aha kajyahe mu biyaga bigari. Ibi byose biri kuba hari ikibiri inyuma aricyo Illuminati kandi USA na biriya bihugu by’iburayi bari muri iriya Illuminati ariko bagakorana hagati yabo baryaryana. Gutyo USA bimaze kumenyekana ko ariyo yashyizeho Al Qaeda ariko bikaba byari mu mugambi wo kujya kurwanya abayisilamu mu kiriya gice cya Asie Mineure.
Ariko bibiliya ikatubwira ngo”iyo ubwami bugiye gusenyuka bwigabanyamo kabiri, aho niho USA na Ossama batumvikanye ibyabaye kuri World Trade Center n’umwana uvuka arabyumva ariko atazi impamvu yabyo. Ibyo byose bikorwa n’abantu bakorera Illuminati=Anti-christ=Satani kubera gushaka gukomera muri iyi si hanyuma satani ikabemerera ubutunzi bw’iyi si. Ariko kugirango abakomeye b’iyi si bataboneka nk’abinjiye direct muri ibyo bikorwa byo kwikubira ubutunzi bw’isi hari abandi bagomba kubabera ibikoresho. Ni muri urwo rwego usanga hirya no hino havuka imitwe ya kisilamu cyane cyane ariko yose ifite inkomoko kuri Al Qaeda igateza imvururu ariko aba Illuminati babyihishe inyuma indirectement kandi ugasanga barafasha impande 2 ( ababangamiwe n’utwo dutsiko hamwe n’utwo dutsiko).
 Muri urwo rwego Kagame na M7 bagaragaje nabo umushinga wa Tutsi-Hima Empire kandi ko uwo uzaba ufitiye inyungu USA gutyo kugirango iwutere inkunga ariko muby’ukuri bariya nabo ni ibikoresho bya shitani (Illuminati) icyo bagombaga gukora kwari ukurimbura imbaga y’abantu kugirango umushinga wabo ugerweho nk’uko za Boko Haram, Al Qaeda bakora bica abantu ariko mwibuke ko Bibiliya itubwira ko nta kindi cyazanye shitani mu isi uretse kwica, kurimbura no kwiba kandi ibyo ngirango M7 na PK barabyujuje.
Nagirango mwe gushakira kure kuko guterwa kwa FDLR kuzashoboka ubwo abari mu Gatsiko ka Illuminati (European countries+USA) bazaba babibonamo inyungu za bombi cg se bakazashora PK ariko ntamenye ko iminsi ye yamaze gushyirwaho iherezo kuko abakomeye mu isi bamaze kubyemeza ariko byose bibera mu ibanga rikomeye. Ikindi kandi mwamenya ni uko ku ma website ya Illuminati hagaragara ko Illuminati igambiriye kwirenza amaraso y’abantu menshi muri 2014 gutyo PK na M7 ntibazatangwa muri icyo gikorwa bibwira ngo barikiza umwanzi ariko Shitani nta Cyiza ahemba uretse urupfu (Nabo bibuke ko batazatura nk’imisozi). Vuba bidatinze hari abazarira mu gihe abandi bazaba baseka….


Umusomyi n'inshuti ya Shikama
PS/ NKUSI Yozefu
Ubuyobozi bw'urubuga Shikama burashimira byimazeyo uyu mwene Data wigomwe igihe cye akandika iyi nyandiko y'akataraboneka; turashimira n'abandi kandi bamaze iminsi batanga ibitekerezo byabo ku nyandiko baba bamaze gusoma. Ntitwakwibagirwa gushimira na bariya bose bajya gusoma ibitekerezo abandi baba banditse ku nkuru zaciye kuri uru rubuga. Mu gihe gito dutangiye iyi gahunda, hamaze kuboneka ubushake budasanzwe bwo gutanga ibitekerezo ku bwinshi; ibi kandi bikaba biri mu nyungu za twese nkuko mubibona kuri iki gitekerezo cyo hejuru cyavuyemo inyandiko itagira uko isa. MWESE SHIKAMA yanyu ibakuriye ingofero!

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355