Pageviews all the time

ISESENGURAMPAMVU NA POLITIKI : NYUMA Y'UKO NYIRAMONGI AKETSWEHO KUROGA SENATERI INYUMBA ALOYSEA, KAGAME YUNZE MU RY'UMUGORE WE ABURAGIZA Lt. Col. Dr MASOZERA RICHARD AMWIRUKANA I KANOMBE ANAMUSIMBUZA Col. SILAS UDAHEMUKA MUBYARA WE AKABA N'UMUTUTSI RUKUMBI ASIGAYE YIZERA KUBERA GUTINYA KO YAZARASIRWA KU KIBUGA CY'INDEGE I KANOMBE NK'UKO YABIKOREYE HABYARIMANA AMATEKA AKISUBIRAMO/ UDAHEMUKA Eric


Muri iki cyumweru, perezida Paul KAGAME yatunguye abantu yigizayo umuntu wari umuri hafi cyane amujyana kuyobora ikibuga cy'indege cya Kanombe. Uwo mvuga nta wundi utari mubyara we Colonel Silas UDAHEMUKA wasubijwe i Kanombe kuko na mbere y'uko ajya muri Village Urugwiro yari umuyobozi mukuru w'ikibuga cy'indege cya Kanombe.

Lt. Col. Dr MASOZERA Richard mu kangaratete:
Lt. Col. Dr MASOZERA Richard niwe mugabo wa nyakwigendera INYUMBA Aloysea. Uyu Inyumba uretse no kuba twari tuziranye, nshobora kwemeza ko ari mu bitanze bitagereranywa kugira ngo FPR igere ku butegetsi i Kigali. Mu muhango wo gusezera kuri Senateri INYUMBA Aloysea wabereye mu ngoro y'inteko ishinga amategeko ku Kimihurura nanjye umwanditsi w'iyi nkuru nkaba nari mpibereye ngo mbikurikirane nzabyandike mu itangazamakuru, ijambo Kagame yavuze amusezeraho nafashemo ikintu kimwe aho yagize ati: "Birababaje kuba INYUMBA agiye atabonye isabukuru y'imyaka 25 y'umuryango FPR yavunikiye". Iri jambo Kagame yavuze umunyamakuru ashobora kurisesengura mu buryo bubiri: Uburyo bwa mbere ni uko kuri Kagame gupfa kwa INYUMBA ntacyo kwari kumubwiye iyo apfa nyuma ya Yubile y'imyaka 25 ya FPR. Uburyo bwa kabiri ni uko muri iryo jambo urebye n'uko Kagame yari ameze yigaragaje nk'utazi ko INYUMBA yarozwe n'umugore we (Janete NYIRAMONGI) umurebye ku maso.

None Masozera azize iki ko atariwe wakwije muri Kigali ko NYIRAMONGI yamupfakaje?:
Uwakwibaza iki kibazo ni utazi uko politiki ikorwa ntanamenye akamaro n'ububasha bifitwe n'umuyobozi w'ikibuga indege ya Perezida ihagurukiraho ikanururukiraho. Masozera nk'umuyobozi w'iki kibuga Kagame asohokeraho agiye mu mahanga akahahingukira mbere y'uko indege ze zijya muri parikingi muri Afurika y'Epfo, ntiyari gutuma Kagame agoheka. Impamvu Kagame atari kugoheka MASOZERA akiyobora ikibuga cy'indege cya Kanombe ni ishyano ryose ariko twavugamo nkeya zibarika: Iya mbere ni uko umuyobozi w'ikibuga indege y'umukuru w'igihugu inyuraho ari umwe mu bashinzwe umutekano w'umukuru w'igihugu kuko aba agomba kumenya isaha ari bwuririre indege agiye imahanga akanamenya isaha n'umunota indege izamugarura izagerera i Kanombe. Kuri Kagame, Masozera w'umusirikari yashoboraga kugira uruhare mu kumurasira i Kanombe mu kanya nk'ako guhumbya atarabutswe mu rwego rwo gupfakaza Nyiramongi nk'uko nawe yamupfakaje.

Mu muhango wo gushyingura inyumba. Uwo ufashe ifoto ni umwana wa INYUMBA. naho uwo uhagaze ni MASOZERA
Impamvu ya kabiri ni uko Kagame azi ibyo yakoreye Habyalimana kuko indege ye yarashwe yitegura kururukira ku kibuga i Kanombe. Kuri iyi ngingo n'ubwo ntakwemeza ko abari ku kibuga i Kanombe taliki 06 Mata 1994 baba barimo ibyitso byatumye Habyalimana araswa ariko Kagame azi neza ko kugira ngo anyure amahoro i Kanombe, hagomba kuba hayobowe n'inkoramutima ye. Ubu rero abatutsi bose yabigijeyo asigaranye mubyara we Colonel Silas UDAHEMUKA nk'inshuti ye magara ku buryo bugaragarira buri wese.Impamvu ya 3 yashakirwa mu iyirukanwa rya Lt. Col. Dr MASOZERA ngo ryaba riva ku magambo yavuzwe ku rupfu rw’umugore we Aloysea Inyumba ngo ko yicishijwe na Madame Jeannette Kagame ndetse bikaba binakinwa bukinamico ko aya magambo ari yo aregwa ba Gen Rusagara na Col Byabagamba. Andi makuru SHIKAMA dufitiye gihamya aravuga ko Lt Colonel Dr Masozera yahaswe ibibazo n’inzego zishinzwe iperereza mu gihe cy’amasaha menshi. Ikindi gishobora gutuma Lt col Dr Masozera atoroherwa ni uko ari inshuti magara ntusinge ya Col. Tom Byabagamba ndetse hakaba n’amakuru ahwihwiswa muri Kigali ko Lt Col Dr Masozera we na Perezida Kagame ari abendahamwe( bari bafatanyije umugore) bisobanuye ko Kagame yari umusambanyi wa INYUMBA.

Uburyo INYUMBA na Lt Col. Rose KANYANGE Kabuye babanye na Perezida Kagame bakiri mu ishyamba bakaba ngo biri mu bituma Madame Jeanette Kagame atarajyaga imbizi n’aba bategarugori bombi. Amakuru avugwa hanze ariko umuntu atapfa kuvuga ko afite gihamya ifatika ni uko madame Inyumba yaba yararogewe rimwe na Col.Joseph Karemera ariko we agashobora kujya kwivuza mu mahanga bitarakomera mu gihe madame INYUMBA we yari yarabujijwe gusohoka mu gihugu yirirwa atotezwa na na madame Jeannette Kagame! Mu kazi Lt Col. Dr Masozera yakoraga ntabwo yari yorohewe kuko yasaga nk’ugoswe na mubyara wa Perezida Kagame ariwe Col. Silas Udahemuka.

Ubanza Colonel Silas UDAHEMUKA ariwe abahanuzi bemeje ko azica KAGAME!
NYIRABIYORO, MAGAYANE, NSABAGASANI n'abandi ntarondora bahurije kuri iyi nteruro ikurikira: Nyirabiyoro na Magayane bombi bahurije ku nteruro ivuga ko Kagame azaraswa isasu mu gatuza na MWENE NYINA. Naho NSABAGASANI we ngo yeretswe KAGAME araswa n'inshuti ye magara. MWENE NYINA: Bisobanuye uwo bakoma Ubumwe, uwo bafitanye isano ya bugufi kandi nyine akaba inshuti ye nkaba nshingiye ku marembera y'ingoma ya Kagame uyu muntu wavuzwe n'abahanuzi myaka na rindi ASHOBORA / AGOMBA kuba ari Col. Silas UDAHEMUKA ubu Kagame yizera kurusha abamubanjirije bose. Ese nibyo koko sinibeshye mu isesengurampamvu na politiki yanjye? Birashoboka cyane kuko aho ahawe kuyobora ni hamwe mu hantu mbarwa byoroshye kurasa umukuru w'igihugu kandi ntawe uri mu mutima wa Silas UDAHEMUKA cyane ko nta kimwemeza ko ibyo Kagame arimo gukorera abatutsi nta ko nawe atazamugenza nk'uko yabagenje. Tubitegereze ariko nsoza mbwire abasomyi ba SHIKAMA ko kubera ukuntu Col. Silas UDAHEMUKA akomeye, bigoye kubona ifoto ye.

UDAHEMUKA Eric
Shikamaye.blogspot.com

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355