Pageviews all the time

ISESENGURAMVUGO, AMATEKA NA POLITIKI : NYAKWIGENDERA SENATERI INYUMBA ALOYIZIYA AKIRIHO ATI : “KUBA INGOMA YA CYAMI YARASHAHURAGA ABAHUTU IBISHAHU IKABYAMBIKA KALINGA, NI IMWE MU MPAMVU ZITUMA BIKOMEYE KUNGA ABANYARWANDA, NDASABA KO BYAKWIGWAHO MU RWEGO RWA GAHUNDA Y’UBUMWE N’UBWIYUNGE”(Byavuguruwe 24/9/2014 saa 22:00GMT)/ UDAHEMUKA Eric

Nyakwigendera Senateri INYUMBA Aloyiziya yari afite igisubizo nyacyo ku bwiyunge bw'abanyarwanda ariko Kagame na FPR banga kumwumva!   
Mu mwaka w’1999 nibwo Komisiyo ya Kagame na FPR bise iy’ubumwe n’ubwiyunge n’ubwo njyewe ntayemera bitewe n’uko yavutse ndetse n’uburyo ikoreshwa ku bw’inyungu z’agatsiko gato. Muri uwo mwaka rero nibwo yashyizwe ahagaragara abaturage barishima ngo aha ije gucyemura ibibazo byabaye ndanze mu Rwanda.

FPR yabeshye abanyarwanda twari imbere mu gihugu ko ari agaseke ibazaniye nyamara nagira ngo nibutse ko iyo Komisiyo itahimbwe na FPR na KAGAME ahubwo yari iteganijwe mu masezerano y’amahoro yasinyiwe Arusha muri Repubulika yunze ubumwe ya Tanzaniya mu mwaka w’1993 nyuma akaza guhinduka ibipapuro nk’uko Perezida Yuvenali Habyarimana yigeze kubivuga.


Icyo gihe iyi Komisiyo ishingwa FPR yavugaga ko ije kunga ABAHUTU n’ABATUTSI binasobanuye ko FPR yemeraga ko mu Rwanda amoko ahari kandi kuyavuga no kuyaganiraho ntacyo bitwaye. Mu masezerano ya Arusha kimwe no mu Rwanda rwa FPR, INYUMBA Aloyiziya yagize uruhare ntagereranywa mu gutuma iyi komisiyo ibaho ndetse anayibera umunyamabanga nshingwabikorwa ku ikubitiro(igishingwa).




Mu biganiro byabanjirije ishingwa ry’iyi Komisiyo ngo harebwe uko yazakora n’uburyo yazagirira abaturage akamaro, Nyakwigendera Senateri INYUMBA Aloyiziya yabaga iteka ari ingabo y’imbere. Rimwe mu nama zarimo zishushanya uko iyi komisiyo izaba iteye, Inyumba A. yagize ati : «Kuba ingoma ya cyami yarashahuraga abahutu ibishahu ikabyambika Kalinga, ni imwe mu mpamvu zituma bikomeye kunga abanyarwanda, ndasaba ko byakwigwaho mu rwego rwa gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge

Inyumba akimara kuvuga atya, inkotanyi zahise zibona ko agiye kunga abanyarwanda niko gutangira kumureba ikijisho banamuninguriraho;  sibwo bahise bavuga ko ari UMUHUTUKAZI! Ariko kubera ukuntu Inyumba yari umubyeyi w’imfura rwose n’umunyangeso nziza, kandi ibi mvuga nkaba mbizi kuko ndi umunyamakuru mu Rwanda twakoranye imyaka isaga 9, ndasaba abanyarwanda bazima batamunzwe n’imungu y’amoko kuzirikana uyu mubyeyi kandi twese tumusabire Imana imwakire.


Perezida Paul KAGAME ubu yitwara nk'umwami utegeka kandi akagenzura byose  mu Rwanda reka sinakubwira
Dusubire ku mateka ya Kalinga Rwoga, Rwamo, Kimumugizi na Kalinga zose zari ingoma z’ingabe uko ari enye zabayeho mu mateka y’ubutegetsi bwa cyami mu Rwanda. Hari abajya bumva Kalinga bakagira ngo niyo yonyine yabayeho ariko siko biri na ziriya eshatu zindi zararikoroje. Iyo uvuze KALINGA ari nayo Inyumba yavugaga hari abatumva icyo bishatse kuvuga, ndetse hakabaho n’abayumva nk’igikoresho gusa gikozwe mu ngoma. Kugira ngo mfashe abakunzi ba SHIKAMA, nasubiye mu mateka n’ubushakashatsi bwanjye kugira ngo menye uko ibintu byari biteye ndetse tunarebere hamwe niba ibyo Inyumba  Aloyiziya yavuze koko byari byo kuko imvugo igomba kujyana n’ibimenyetso biyiherekeza.

KAZARUSENYA : Umwami Mibambwe II Gisanura ni umwami nimero ya 17 ku itondeke ry’uko abami bategetse u Rwadna bagiye bakurikirana. Uyu mwami yatwaye u Rwanda guhera mu 1609 atanga mu 1642 amaze imyaka 34 ku ngoma. Umunsi umwe yagabye igitero mu Buberuka mu Majyaruguru y’u Rwanda ahigarurira bitamugoye afata n’ishyamba ryitwa CYUNGO hanyuma muri iryo shyamba akaba ari naho habarijwe INGOMA KALINGA.

Uyu mwami twavuga ko yakoreye ishyano abanyarwanda abajisha(kubaza/guconga) Kalinga muri ririya shyamba rya Cyungo, abasizi bamutuye ibisigo bikomeye kuko yari indwanyi ari nayo mpamvu nabahitiyemo agace gato kanditse mu gisigo bise UKWIBYARA GUTERA ABABYEYI INEZA nk’aho bagiraga bati :
« Na we musenge musagurire, muhe urubanza mureke abanze, nabanze Nyamuganza, umwami w’i Muganza, rugabisha-birenge, maboko atanga atagabanya, bwanza-buke, bwoba-buke, Burega bwa Mutima, yari atuye imbere ya Mwumba”.

Uyu mwami kandi yari atuye mu Ruhango rw’i Mutakara ari naho havuye imvugo ngo urubanza rwaciriwe i Mutakara bitewe n’urubanza rurebana n’urutare rwa Kamegeli. Agasozi ka Mutakara kakaba ari kariya gakingo kari hejuru y’umuhanda mu ikoni riri ku Rutare rwa Kamegeri ugisohoka mu mujyi wa Ruhango hakurya gato werekeza i Butare aho uba witegeye hepfo gato ahabera igiterane cy’isoko ry’inka.

MU NZIRA Y’ISHORA naho bagarukaga cyane kuri Kalinga nkaba nabajonjoreyemo imikarago yayigarukagaho mu rwego rwo gukomeza gushyigikira Madamu Senateri Inyumba Aloyiziya wifuzaga ko abanyarwanda biyunga atajijisha kuko yari azi umuzi w’ikibazo u Rwanda rufite kugeza aya magingo:
“Akajya kuri Nunguye-Urwanda, Bakabikurikiranyaho batyo, Bagahagarika Karinga bakayirebamwo., Basanga yarariboye, Bagahagarika Cyimumugizi bakayireba, Umwami n’Umunya-kabagari, Bakenda imitima ya Karinga, Bagafatanya bakabuganiza, Bati: iyi n’imitima y’ingoma."

MU NZIRA YO KWAMBIKA IYO KARINGA naho turarebamo imitongero bakoreshaga yerekanaga ko koko ABAHUTU bahuye n’akaga katagira izina ku ngoma ya cyami. Dore imwe mu mikarago bavugaga barimo kuyitongera : 
"Iyo ingoma yambara, umuhinza aba yapfuye, Umutwa wo kwa Mahenehene akamuca igihanga, akamuca ibinyita, bagashyira mu gatonga, umuvuzi w’amacumu.(ndlr: ibinyita bivugwa hano ni amabya bacaga abami b'abahutu bitaga abahinza).
Igihe Umwami ahagararanye n’Umutsobe kw’irembo, ka gatonga kakaza. Kajya guhita bakabwira Umwami akareba hirya ngo atakabona. Ingoma yacu ikwambare. Umunya-Kabagari yazanye umusumba, ingoma y’i Rwanda irakwambara. Umwami akaba isugi…Bagafatanya bagahotora."
Pasiteri Ezira MPYISI yemeza ashimitse ko igihugu kitagira ubwoko kitabaho kandi ko abaturage batagira ubwoko baba barazimye!
Ahandi hashegeshe ubwiyunge bw’abanyarwanda ni aho dusanga imvugo zakoreshejwe mu gisigo cyiswe UBWAMI BUGIRA UBWOKO. Iki gisigo cyanditswe nako cyahimbwe (kuko batari bazi kwandika) na Singayimbaga mwene Nyakayonga ka Musare ku ngoma ya Kigeli IV Rwabugiri aho bagiraga bati:

« Ubwami bugira ubwoko, bwoko bw’Imana, Rugira yareze ikumera mu nda. Imana yagwije inka, Yabanje kurema abami, aho bamariye kwima izi ngizi, ibereka imigisha. Nabonye aho inama y’Imana, isumba iy’intati basimbura ba mpuga. Ucumuriye umwami atubya mwabo, ntacyo atwara igihugu, Mureherwa bucya yunguka ingoma akongera mu ze. Iyo bajya gupfa ntibashishwa n’Imana ituma bapfa, bagoma kandi yambika ingoma iteka”.

Senateri INYUMBA yari mu kuri kandi akwiye kuzitwa intwari ibi bisobanuro ntanze hejuru aha nifashishije ibisigo byaturwaga Kalinga kimwe n’izindi mvugo zakoreshwaga ibwami birerekana ko koko kunga abanyarwanda bikiri ikibzo gikomeye ahanini bitewe n’uko abategetsi b’u Rwanda bagera ahakomeye bagahuha.

Ikindi ni imvugo zigaragara nk’izaherekerezaga imihango yakorerwaga kuri Kalinga yasuzuguraga ABAHUTU ku buryo buteye agahinda. Ingero hejuru aha mwazisomeye ariko reka ngire zimwe muri zo nsobanura : Bakabikurikiranyaho batyo : Ni ukuvuga ibinyito babaga bakase ku bishwe benshi barenze umwe.

Umwami n’Umunya-Kabagari, bakenda imitima ya Karinga, Bagafatanya bakabuganiza, Bati: iyi n’imitima y’ingoma: Hano murabona ko umwami yabaga afite ushinzwe kwica no gukata ibice by’imibiri ari nawe muri iki gisigo wiswe umunya-Kabagali. Ikindi ni ukuvuga y’uko byari ngombwa kuri bo kubona ibishahu byagombaga kwambikwa ingoma aribyo hano bise imitima y’ingoma.

Iyo ingoma yambara, Umuhinza aba yapfuye, Umutwa wo kwa Mahenehe Akamuca igihanga, Akamuca ibinyita, Bagashyira mu gatonga: Hano murabona neza ko harimo no guteranya abatwa n’imiryango y’ababaga bishwe bazira akamama. Umwami akaba isugi…Bagafatanya bagahotora: Iyi nteruro murabona ko ikurikira aho navuze ko iyo bazanaga ibishahu cyangwa bazanye uwo bari bushahure umwami yagombaga kureba hirya bivuze ko yasuzuguraga cyane abahorwa ubusa. Gufatanya bagahotora ni ukuvuga ko byabaga byagambiriwe.

 Ubwami bugira ubwoko, Bwoko bw’Imana, Rugira yareze ikumera mu nda : Hano murabona ko ABATUTSI bishongoraga ku BAHUTU bashaka kuvuga ko umwami agomba kuba ari umututsi wenyine, ko abatutsi ari ubwoko bw’Imana ndetse ko Imana yabageneye kuzaba abami hakiri kare ari naho bihurira na ya mbuto bahimbaga ko bavukana y'ikinyoma.

Ucumuriye umwami atubya mwabo : Hano ni ukuvuga ko ukosheje gato cyane ku mwami cyangwa ukoze igikorwa runaka Umwami akakibona nk’ikosa kabone n’iyo ritaba ariryo, umuryango we uba ukabonye. Ibi rero bimeze neza neza n’ibyo Kagame na FPR bagaruye nk’aho mu nkuru nabagejejeho ejo navugaga ku ifungwa rya murumuna wa Koloneli Tom BYABAGAMBA n’umudamu n’umwana we.

 Dr Habyarimana Jean Baptiste ayoboye Komisiyo ya Balinga.

Iyi Komisiyo yayobowe bwa mbere na Nyakwigendera Inyumba watanze inama bakanga kuyumva ubu iyobowe na Dr Jean Baptiste HABYARIMANA. Uyu mugabo umeze nk’urota, umunsi umwe muri 2010 turi muri Lemigo Hotel inyuma y’ubushinjacyaha Bukuru bwa Repubulika ku Kimihurura yaradutangaje ubwo yatugezagaho umushinga wo kwemeza ko  nta moko aba mu Rwanda. Ubwo nari nkiri umunyamakuru mu Rwanda ntarahunga ariko muri iyo nama nari kumwe n’abasaza basheshe akanguhe kandi bagerageza kuvuga amateka batayagoreka cyangwa se bayagoreka bakaba bazi neza ko bakoze ikosa nshingiye ku myaka yabo.
Dr HABYARIMANA Jean Baptiste, Umuyobozi wa Komisiyo ya Balinga y'agatsiko ka FPR itagize ikintu na kimwe yunguye abanyarwanda
Muri bo harimo Ezira MPYISI, Jean Damascène RWASAMIRERA, Prof. MBONIMANA Gamaliel, Prof. BYANAFASHE Deogratias, Dr RUTAYISIRE Paul, Padiri Dr KAREKEZI Dominique,… n’abandi benshi cyane. Ikintu cyantangaje uwo munsi nkaba ntazapfa nkibagiwe ni uko abo basaza babyanze bakavuga ko abaturage batagira amoko batabaho. 

Kubera ko wari umugambi wa FPR wo gutwika ya Komisiyo inyumba yifuzaga, Gitifu wayo Dr HABYARIMANA Jean Baptiste yabonye twese tubyanze, niko gusa n’upfukama maze ati : «Ndabinginze mwemeze ko nta moko aba mu Rwada kuko ariko bantumye kandi niko bigomba kugenda!!!» N’ubwo mu bari aho ari njye wari muto, nahise nsohoka ndataha njya kwitarira amakuru ahandi.

Abakwije muri Kigali ko Inyumba ari umuhutukazi ubu nibo bakiri ku butegetsi kandi ibyo barimo gukora barangajwe imbere na Perezida Paul Kagame ubu usigaye yitwara nk’umwami biteye agahinda, gushimuta ababyeyi, kuniga abaturage, gutesha abahutu agaciro ku buryo ubu babahinduye ibigarasha bigera n’aho beguza Perezida wa Sena y’igihugu nta kosa ryabayeho ntihagire ukopfora,…

Kujya kwiba imirambo i Burundi kuko bishinja icyaha, ibi byose ni ibyerekana ko ya nzira Inyumba yifuzaga ko yanyurwamo ngo abanyarwanda biyunge, Kagame n’abambari be batayikozwa ahubwo bagaruye ingoyi no gutuna abaturage nk’ibyakorwaga ku ngoma ya cyami bikaba bikwiye guhagarara amazi atararenga inkombe. 

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355