Pageviews all the time

TUBATUMIKIRE. UMUTI WA POLITIKI UKWIYE IBIBAZO BY'U RWANDA/ NTWARI Pacis


political map of rwanda 
Banyarwanda, Banyarwandakazi, mbanje kubasuhuza mbifuriza amahoro y’Imana, no Kugira igihugu kizira umwiryane n’amacakubiri, nk’uko buri wese afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo kugira ngo turebe uko twakubaka igihugu cyacu ”u Rwanda” ndagira ngo mbagezeho uko numva ibibazo igihugu cyacu dukunda, gifite byabonerwa ibisubizo bya politiki byabera abanyarwanda benshi ndetse bigategura imbere hazaza, ntawe ufite ingingimira cyane cyane ku Rwanda rw’ejo. 

Ngo ushaka gukira indwara arayirata! Ndumva aho buri munyarwanda ari atishimiye uko ameze muri iyi minsi, yewe n’abagize agatsiko kari ku butegetsi ndumva batakwishimira ko imitungo bafite ejo cyangwa ejobundi itazaribwa cyangwa igirire akamaro abazabakomokaho, ndumva uwishimiye uko ameze yaba adashobora kuba areba kure! Mbere yo kuvura umurwayi, muganga aramusuhuza, bakibwirana, hanyuma akamubaza ikimugenza, umurwayi mwiza ni uvuga ibimenyetso byose cyangwa hafi ya byose, hanyuma mu kumenya neza ikigenza umurwayi, muganga akagenda amubaza uko uburwayi bwatangiye cyangwa uko ibimenyetso byagiye bikurikirana mu gihe.
Reka nta batindiye twibukiranye ibimenyetso by’indwara uko byatangiye kugira ngo umuntu arebe uko yayivura. Ibimenyetso ni ibi bikurikira:

·  Ingoma ya cyami yategetse imyaka amagana n’amagana, ikorera ubwoko bumwe bw’abatutsi, bugaheza ubundi bwoko (Abatwa n’abahutu) ku byiza by’igihugu, ingoma ikica igakiza uwo ishaka, rubanda nyamwinshi ishyirwa ku buhake n’uburetwa;

·  U Rwanda rwabanje kuba indagizo y’Abadage nyuma rujya ku ndagizo y’Ababiligi, ni ukuvuga ko kitari igihugu kigenga. Ababiligi n’Abadage bakaba barasanze rubanda nyamwinshi iri ku buhake, ni uko bakomezanya n’ubwo butegetsi bushingiye ku bwoko.

·    Rubanda nyamwishi yiganjemo abahutu bakoze revolution mu mwaka w’1959 ngo babashe kugira ijambo mu mitegekere y’igihugu ndetse no kubona ku byiza by’igihugu, ingoma y’abatutsi yari yarababujije;

political map of rwanda
Ikarita y'u Rwanda igihe cy'ubutegetsi bwa Kayibanda na Habyarimana
·    Nyuma ya Revolution ubwami bwasimbujwe Repubulika, ndetse n’igihugu kirigenga, haba amatora aho ishyaka MDR ryatsinze andi, rijya ku butegetsi, hanyuma abatutsi bari ku ngoma bagahunga, nyuma bakagaba ibitero biyita Inyenzi, kugira ngo bisubize ubutegetsi cyangwa ingoma;

·  Mu mwaka wa 1973 uwayoboraga Repubulika ya mbere ariwe Nyakubahwa Gregoire Kayibanda yahiritswe nyuma y’umwiryane wamenesheje abantu biganje mu bwoko bw’abatutsi, ndetse n’abari kw’isonga kuri repubulika ya mbere bakaza kwicwa n’abategetsi ba leta ya Repubulika ya Kabili. Ibi byatumye ubwoko bw’Abahutu bucikamo kabiri (Kiga na Nduga), kuko abari abategetsi ba Repubulika ya mbere bari biganjemo abanya Gitarama (Abanyenduga), bagahirikwa n’abahutu biganje mu majyaruguru y’igihugu, Ruhengeri na Gisenyi (Abakiga). Izi ngaruka zikaba zikigaragaza mu myumvire ya bamwe mu banyarwanda.

·    Mu mwaka w’1975 hashinzwe ishyaka MRND akaba ari naryo shyaka rukumbi ryari ku butegetsi kugeza 1991 igihe hagiriyeho politiki y’amashyaka menshi, ariko iryo shyaka akaba ariryo ryakomeje kuyobora igihugu kugeza muri Mata 1994;

·   Ikibazo cy’ivanguraturere ndetse n’ivanguramoko ryakomeje kuri repubulika ya kabiri aho kubona akazi, amashuli, kujya mu gisilikari cy’igihugu, ndetse n’ibindi byabaga bishingiye ku moko ndetse n’uturere;

·    Mu mwaka w’1990 abuzukuru b’abari ku ngoma mbere ya 1959 biyise FPR-Inkotanyi, bateye u Rwanda babifashijwemo n’igihugu cy’Ubuganda ndetse na bampatsibihugu; ·         Inkotanyi aho zanyuraga zagendaga zica abaturage, bikaba byaratumye havuka inkambi z’impunzi mu gihugu rwagati (1991-1994);

·   Muri Mata 1994 FPR- Inkotanyi yahanuye indege yari itwaye umukuru w’igihugu Nyakubahwa Jenerali Majoro Habyalimana Juvénal, hakurikira ubwicanyi bwibasiye ubwoko bw’abatutsi ari nabwo bwoko bw’abuzukuru bw’abari ku ngoma ya cyami bateye, u Rwanda baturutse muri Uganda. Ubwo FPR-Inkotanyi nayo yagendaga yica abahutu aho yagendaga yigarurira.

·   Ubwicanyi bwabaye kuva 1990 kugeza 1994 bwiswe n’umuryango w’abibumbye (ONU) genocide y’abanyarwanda (Genocide Rwandais), ubwo leta ya FPR inkotanyi kubera kwikunda no guhisha uruhare rwayo, genocide yayise Genocide yakorewe abatutsi ibikora ibishaka kugirango yibagize ikindi gice  cy’abaturage yatikije ubwayo ;

·      Hagati ya Mata- Nyakanga 1994 FPR- Inkotanyi ishaka gufata ubutegetsi ku ngufu, abaturage biganje mu bwoko bw’abahutu bari kumwe n’abahoze mu ngabo z’igihugu bahungiye mu bihugu bituranye n’u Rwanda;FPR- Inkotanyi imaze gufata ubutegetsi, abatutsi bakoze ibikorwa leta yise kwihorera nk’aho byari byemewe n’amategeko bica Abahutu, ndetse leta iyobowe na FPR- Inkotanyi iza no kubica

ku mugaragaro mu nkambi yari mu gihugu hagati I Kibeho mucyahoze ari Gikongoro; abasigaye mu gihugu leta ya FPR- Inkotanyi yagiye ibarega ibinyoma bakabamarira mu munyururu ndetse abandi bakarigiswa ndetse bakanicwa, bamwe bazira utwabo (Ingero: amasambu, amazu, amafaranga, amashuli bize, imyanya bagiye bagira mu butegetsi bwa Repubulika ya mbere ni iya Kabili, ibitekerezo byabo bitandukanye n’ingengabitekerezo ya FPR (FPR ideology);

·         Bamwe mu mpunzi zahungiye mu cyahoze ari Zaire bafashe intwaro bagatera u Rwanda kugira ngo bisubize ubutegetsi, ibyo bigakurikirwa imfu z’abanyarwanda batagira ingano bo mu turere tw’amajyaruguru biganje mu bwoko bw’abahutu, bikozwe na Leta ya FPR- Inkotanyi, ivugako ari abavandimwe bw’abagabye ibitero cyangwa ibyitso byabo;

·         Mu mwaka w’1996 Leta ya FPR-inkotanyi ifatanyije na ba Mpatse ibihugu bateye igihugu cya Congo (Ex Zaire), bagahirika ubutegetsi bwa Marechal Mobutu Seseko ndetse bakica ibihumbi by’impunzi z’abahutu, izicitse kw’icumu zigasigara mu mashyamba ya Congo, izindi zigapfira mu mashyamba naho izigize Imana zikajya mu bihugu biri kure y’u Rwanda na repubulika iharanira demokarasi ya Congo;

·         Umuryango w’abibumbye (UN cyangwa ONU) washyizeho urukiko rushinzwe gucira imanza, abagize uruhare muri genoside y’abanyarwanda, ariko kugeza ubu ruri gucira imanza igice kimwe mubyari bihanganye ni ukuvuga uruhande rwahoze ari urwa Leta ya repubulika ya kabiri,naho ikigizwe na FPR- Inkotanyi kikaba kugeza ubu kikidegembya nta n’ugitunga urutoki aha ndavuga urikiko rwa Arusha.  

    Mu Rwanda kandi leta ya FPR- Inkotanyi yashizeho inkiko gacaca, aho gukemura ibibazo byatewe na genocide, zikaba zarazanye amacakubiri kuko zitaranzwe n’ubutabera, kuko zashiriweho gufunga no gukoresha uburetwa abahutu aho kunga abanyarwanda nk’uko leta yari yazise; Ntawe uyobewe kandi ko leta y’inkotanyi ifatanyije n’ibindi bihugu byagiye bihiga FDLR bityo bituma impunzi z’abahutu zikomeza kwicwa ndetse n’abanyecongo;

·   Ntawe uyobewe kandi ko ubutegetsi bw’inkotanyi burangwa n’irondakoko, ironda aho abantu baturutse bahunguka, gutegekesha igitugu, gusahura igihugu,kwica, gukandamiza ikiremwamuntu ndetse no kuniga demokarasi ndetse n’andi mabi ntarondoye….

Ibi maze kurondora n’ibimenyetso by’Indwara ya Politiki igihugu kirwaye uko byagiye bikurikirana, hashobora kuba hari ibindi bimenyetso bitavuzwe ubwo, twazagenda tubyibukiranya kugirango umuti ukwiye wo kuvura indwara ndetse n’ibimenyetso uboneke.

Twibukiranye kandi ko umwaduko w’abazungu aho u Rwanda rwabanje kuba indagizo y’abadage, igihe gito nyuma bukaza kuba indagizo y’Ababiligi, akaba aribo bagize uruhare mu isimburana ry’ubutegetsi bwa cyami na Repubulika, ndetse n’imitegekere yagiye iba nyuma y’umwaduko wabo bafatanyije n’ibihugu by’ibihangage kw’isi barangajwe imbere n’ Amerika n’Abongereza.

Ikindi tugomba kuba tuzi ni uko imitegekere y’igihugu itagiye ishingiye ku bitekerezo by’abaturage ahubwo ugasanga abayoboye isi aha ndavuga ibihugu by’ibihangange ari byo bigena imitegekere bikurikije inyungu zabyo bwite kubera ubukoloni bushingiye ku bukungu bwabyo ndetse n’inyungu bwite bw’abategetsi b’igihugu.

Iyo witegereje ibi bimenyetso usanga byaratewe no kwikunda kw’ababuze ubutegetsi bukomoka ku bwami, ndetse n’uko ubutegetsi bushingiye kuri Repubulika bwagiye buyoborwa n’abantu bake nakwita udutsiko twafashe ubutegetsi budafite vision cyangwa intumbero yo kureba imbere, ndetse no kwikunda kurusha gukunda abanyagihugu cyangwa na none ugasanga ubutegetsi bushingiye ku muntu umwe rukumbi.

Iyo kandi witegereje n’uko politiki imeze mu gihugu ndetse no kubarwanya ubutegetsi bwa FPR- Inkotanyi usanga uko kwikunda gushobora kwararazwe abo bayobozi cyangwa ugasanga bafite ibisigisigi byo kwikunda no guhishira ibibi byakozwe ni izo ngoma zose zagiye zitegeka igihugu, hatitawe kureba uko ibyo bibazo igihugu cyahuye nabyo byakemurwa hitawe ku bumwe bw’abanyarwanda.

Ubu byaragaragaye ko ni iyo ndwara ishobora kuba igifite imizi mu banyarwanda benshi aho usanga bashaka  kwiha  inda  ya bukuru, ugasanga hari abiyita abatutsi b’umwimerere (originaux) abandi bakabita ko batuzuye (pirates / defects), ni n’uko bimeze mu bahutu cyangwa ugasanga biyita ko bababaye kurusha abandi, bigize abafite icyerekezo kiza kurusha icy’abandi, ngo nibo bakwiye igihugu kurusha abandi. Icyo nabibwirira ni uko mushobora kuba mwibeshya cyane, kuko ibihe byarahindutse, namwe murebe aho imyaka igeze!

 Nk’uko natangiye inyandiko tubwizanye ukuri ni inde Munyarwanda utababaye? Ninde wumva ari umunyarwanda kurusha abandi? Ni inde wumva arusha ubwenge abandi? N’inde wumva arusha abandi kureba kure, cyangwa ukunda igihugu kurusha undi? Ni inde utabona ko niba FPR- Inkotanyi iyobowe na Kagame ko iramutse igumye ku butegetsi andi mezi make, igihugu kizaba ari imisozi gusa itagira abantu?

Mureke kwikunda kuko murimwe muvuga ibyo nta miseke igoroye irimo! Kandi mumenyeko iyo indwara itavuwe ikura ndetse igihe kikagera igahitana nyirayo! 
Ikarita y'u Rwanda ku ngoma ya Kagame
Banyapolitiki muve mu mpitagihe, mugendane n’ibihe, abo ibihe byasize twabasaba kuva muri politiki kuko mwabishaka mutabishaka tugomga gushyira hamwe nk’abanyarwanda, tugafatanya kuvura indwara ya politiki yugarije u Rwanda. 

Twifuza kumenya ibyihishe inyuma y’izo mvugo, njye mbona zisenya kandi zidafite agaciro muri iki gihe! Iyi paragraphe nyishyizeho mbabaye kuko ibidindiza gahunda zose bituruka kuri iki kintu! Kikaba ari nacyo inda nini iturukaho, bityo bigatuma abicanyi bari I Kigali bahitamo kubarobamo bamwe bakabaha amakotanyi, mukirirwa muryana nk’aho mwarebye kure ngo mukore igikwiriye kibereye bene Kanyarwanda itaramarirwa kw’icumu na Kagame n’abambari be.

Ubu rero igihe cyarageze ahubwo tunafatirane kitaradusiga, ngo turebe ko indwara ya politiki  ivurwa ndetse n’ibikomere byinshi (sequelles) byavurwa, hagamijwe kubona umuti ukwiriye  uvura indwara igakira, ndetse hagafatwa ingamba zo kwirinda ko igihugu cyazongera kikarwara iyi ndwara, abantu bagatunga bagatunganirwa, u Rwanda rw’ejo rukazabona imbuto zivuye ku Rwanda rwubu,

naho urwa kera rukavurwa, rukagawa, rugahanwa cyangwa rukababarirwa kuko nirwo rwatuzaniye aka kaga (ngo zitukwamo nkuru abiyumva muri iki kiciro mwihangane burya ngo ukuri kuraryana), ariko ibyo byose bizaterwa no gushyira hamwe tugashaka umuti ukwiriye u Rwanda.

Dore icyo nsaba abanyepolitiki bifuza ko ibintu byahinduka vuba, nk’uko abanyarwanda benshi tubyifuza, kuko muhora muvuga ngo abanyarwanda dufite ubwoba! Ibyo nibyo turabufite, ariko bufite aho bushingiye, kubera ko iyo urebye ibintu byabaye kuri iki gihugu abantu benshi usanga twibaza niba iyi politiki tubona cyangwa tubumvaho, itazarangira n’ubundi ibyabaye bitongeye kwisubiramo bityo bikaba ari ukuruhira ubusa, kuko mu myaka mike twaba twongeye guhunga cyangwa tukicwa nk’ibimonyo bityo abazadukomokaho wenda nabo bakangara nk’uko abantu benshi bameze cyangwa twari tumeze!

Mutwereke ko umurongo mugenderaho ari umurongo w’umwimerere kuko ikibazo cy’u Rwanda cyangwa indwara igihugu gifite ari umwimerere, kandi kigomba igisubizo cyangwa umuti w’umwimerere.

Dore bimwe numva bisabwa abanyepolitiki bacu batumaraho impungenge kugira ngo ubwoba bushire: Abanyapolitike bareke kwikunda , kwishyira aheza ndetse no kwishyira hejuru, batwereke uburyo iyi ndwara ya politiki igomba kuvurwa, ndetse n’ababigizemo uruhare uburyo bazafatwa aha ndavuga ubutabera cyangwa imanza zabo, hagamijwe kurwanya ko byazasubira ndetse no kugera ku bumwe bwa bene Kanyarwanda;

·         Mwicare muganire, mutwereke ko nta bibatanya bishingiye ku moko, ku turere, ku mutungo ndetse n’ibindi bitandukanya abantu. Mutandukanwe gusa n’ibitekerezo byubaka, kuko nibyo bituma tubashyigikira, kandi mudushakire inzira yihuta yadukiza ingoma y’agahotoro turiho;

·        Mutwereke uko igihugu kizagira ubutabera bubereye abaturage bose ntawe uhejwe;
·    Mwerekane uko (praticabilité) y’uko igihugu kizagira ingabo n’igipolisi giharanira umutekano wa buri wese, kandi nta muntu cyangwa agatsiko gishingiyeho;

·   Mutwereke uko tuzagira itegekonshinga ribereye abanyarwanda, ridatuma umukuru w’igihugu agira uburenganzira bwo gukora ibintu uko abyumva, igihe abishakiye kandi iryo tegekonshinga umunyarwanda wese akaba aryiyumvamo;

·    Mutwereke uko ubutegetsi buzajya bushyirwaho cyangwa busimburana, kugirango buri     munyarwanda ubishoboye azabuhatanire nta nda za bukuru zirimo;
·      Mutwereke ukuntu inzego za leta zizakorera abanyarwanda twese ntawe uhejwe;
·  
Kumenya ko abakoze ibyaha ndengakamere bagomba guhanwa kugira ngo bitazasubira ukundi cyane cyane abagize agatsiko ka FPR- Inkotanyi ndetse n’amashumi yabo;
·   Mutubwire uko muzayobora u Rwanda nyuma ya FPR- inkotanyi n’uburyo muzakemura ibibazo yateye nta n’umwe urenganyijwe;

·     Mutwereke ko u Rwanda ari urwa twese ntawe uhejwe;  utwereke uko twese tuzaba dufite ijambo ringana ntawe uryamiye undi;  Mutwereke uko tuzisanzura ntawe ubangamiye undi; Mutwereke ko umuntu azaba ari fier y’uko yavutse (aha ndavuga ubwoko), akabivuga nta pfunwe kandi yishimye nk’uko biba mu bindi bihugu bitarangwamo n’ivangura n’ubwo ari bike;   Mutwereke ko ibyiza by’igihugu ndetse n’ibyago byacyo tuzabisangira ntawe uhejwe.

Mbese muri make mutwereke ibikorwa bitazadusubiza mu mateka ya politiki mabi igihugu cyanyuzemo, twese tukagirira ikizere imbere hazaza. Ibi biramutse bikozwe, ndumva ubwoba n’impungenge abanyarwanda bafite byashira, iby’agatsiko byahita biba umugani, kuko twese abari mu gihugu n’abari hanze n’iyonka twabajya inyuma, hanyuma mukirebera.

Murakoze murakarama.

Abishyize hamwe Imana irabasanga kandi nta kibananira (United we stand, Divided we fall).

NTWARI Pacis
Secteur Coko, District Gakenke, Province du Nord
Shikamaye.blogspot.com

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355