Pageviews all the time

URUPFU RWISHWE ABABIKIRA B’ABATALIYANI MU KAMENGE RURASA N’URWISHWE ABASENYERI I GAKURAZO TALIKI 05 KAMENA 1994, KU BURYO NEMEZA KO UWABISHE ARI UMWE : “UMUSAZI UMAZE IMYAKA IBIRI ATORAGURA IBISIGAZWA BY’IBIRYO MU NGARANI Z’I BUJUMBURA NIWE ABICANYI BA PAUL KAGAAME BATEGETSE KWEMERA ICYAHA BIKABA BISA 100% N’UMUTUMBA WARAMBITSWEHO SIMOKO BAKAWUBESHYERA KO ARIWO WARASHE ABASENYERI I GAKURAZO/ UDAHEMKA Eric

Nguyu BUTOYI Jean Christian abicanyi ba Kagame bakoresheje nyamara abaturage bo mu Kamenge bemeza ko ari umurwayi wo mu mutwe umaze imyaka ibiri muri Bujumbura
Kuva FPR yafata ubutegetsi mu Rwanda ku italiki 19 Nyakanga 1994, akarere k’ibiyaga bigari ntikongeye kubona amahoro kugera kuri iyi segonda usomaho iyi nkuru. Ibi nandika ndumva nta munyarwanda, umurundi, umugande cyangwa umuzayirwa wabimpakanya kuko ubu muri ibi bihugu uko ari bine byose ni imiborogo gusa gusa.

Mu Rwanda abantu barapfuye na n’ubu bagipfa aho bigeze ku rwego rwo kubaboha bakabica barangiza bakajya kubajugunya muri Nyabarongo igashyira Akagera kakohereza mu Kiyaga Rweru abarundi barushye bagashyingura uwo batabonye agakomeza inzira y’abakurambere yerekeza muri Vigitoriya, Nili no muri Mediterane.

Muri Zayire ubu yitwa RD Kongo sinavuga ibihabera ngo mbone impapuro mbyandikaho kuko ari byinshi kandi biteye agahinda karenze uruvugiro. Muri Uganda hari ikibazo cy’uko Kagame n’abicanyi be bahisanga kandi bahagenda cyane atari ukubera ko ubutegetsi bw’iki gihugu bubaha ikaze ahubwo ari ukubera gusa ko bahabaye imyaka n’imyaniko ku buryo kuhagera bitabagora.


Muribuka abantu benshi bahashimutiwe n’abandi bahiciwe barimo n’umunyamakuru INGABIRE Charles. Mu Burundi nari nabaye nk’uhakomozaho. Ubu niho hatahiwe aho Kagame aherutse kuhakora ishyano akohereza abicanyi be bakahatsinda ababikira batatu mu Kamenge b’abanyamahanga (abataliyani).

Isano ya Gakurazo na Kamenge

Abategetsi b’i Kigali nta soni zo kwica bagira. Ndibuka muri 1994 bicaga bose batarobanuye baba impinja, ba nyina n’abakobwa b’inkumi babatakambiraga ngo babababarire ariko bikanga bikaba iby’ubusa. Muri abo bapfuye bishwe n’inkotanyi kandi harimo n’abatutsi benshi byiswe ko zari zije kuvana mu menyo ya rubamba.

Natangamo urugero rumwe mu zitabarika nahagazeho: Mu Byimana iwacu aho mvuka ku gasozi ka Gakurazo, inkotanyi zikihagera kuwa kane taliki 02 Kamena 1994 ari nawo munsi zafashe Kabgayi ziciye abaturage benshi i Mayebe abaho bakunze kwita ku Rutare hafi y’agashuri kabanza kahabaga. Muri ubwo bwicanyi bwamaze abanyabyimana harimo n’umugore witwaga MUKAMURENZI.

Uyu Mukamurenzi ni mwene Simiyoni umuturanyi w’iwacu rwose nko muri Metero 30 ku buryo twarahuranaga umuriro. Uyu Mukamurenzi yashakanye n’uwitwaga Rayimondi batuye i Mahembe hakurya y’umugezi twashoragamo inka. Baramwishe kandi yabasobanuriraga ko ari Umututsikazi nyamara babirengaho n’ubwo nk’uko nkunze kubivuga n’abahutu bapfuye bose ari inzirakarengane.

Mbibutse uko i Gakurazo byagenze

I Gakurazo ku Cyumweru Taliki 05 Kamena 1994 ku mugoroba nibwo Paul KAGAME yahaye KABANDANA Innocent itegeko ndakuka ryo kwica abasenyeri, abapadiri, abafurere, ababikira n’umwana wa MUKASHEMA Esperance witwa SHEJA Richard.

Bamaze kubica bategetse abantu bose bari aho kubakurikira babajyana inyuma y’urugo ariko ku ruhande rureba mu Byimana imbere ya Chapeli mu masipure ahari aho uba witegeye ikibuga abafurere bakiniraho umupira ku gicamunsi maze sinakubwira babereka UMUTUMBA W’INSINA WOROSHEHO IMYENDA YA GISIRIKARI. Maze KABANDANA Innocent ababwira ko uwo woroshe iyo myenda ariwe wishe abasenyeri kandi ko nawe yirashe agapfa kubera ko yabasuzuguye akica abantu bakomeye muri Kiliziya.
Umwicanyi ruharwa w'ikivume Brig. Gen. KABANDANA Innocent wategetswe na Paul Kagame kubwira abari i Gakurazo bose ko Abasenyeri barashwe n'umutumba w'insina
Mu bari aho bose babibonye hari umugabo w’umututsi ukomoka i Kigali wari warahungiye i Kabgayi maze ziza kumujyana i Gakurazo wasabye Kabandana gukuraho iyo myenda ya gisirikari kugira ngo barebe uwo muntu wishe intore za Kiliziya. Kabandana ubu usigaye ahagarariye Kagame muri Ambasade y’u Rwanda muri Amerika, kuko yari azi ko ari umutumba bahise barasa uwo mututsi baramwica abari aho bose barumirwa babona ko ibintu burya bitoroshye ni uko baryumaho.

Dusubire muri Guido Maria Conforti mu Kamenge i Bujumbura

Ababikira b’abataliyani baherutse kwicirwa i Bujumbura bateje ikibazo muri aka karere. Cyera umuntu wihaye Imana yabaga yubashywe n’abaturage kandi buri wese amwisangaho ku buryo nta munyarwanda wabasha kumva ukuntu umuntu usanzwe yafata icyemezo cyo kwica umubikira, padiri, musenyeri akica umwe, babiri, batatu,… hanyuma agategeka igihugu imyaka 20 ubwo isi iba ireba hehe koko??? Abantu bagaceceka koko???

Nyamara byarabaye interahamwe zirabica n’inkotanyi zihageze zica abaruta abishwe n’interahamwe nk’uko nabisobanuye ku birebana n’abiciwe i Gakurazo. Mu mayeri ameze nk’ayabereye i Gakurazo, abishi b’aba babikira muri komini ya Kamenge i Bujumbura bahimbye umuntu wemera icyaha ataragikoze atazi n’aho byabereye.

Umusazi umaze imyaka 2 kandi uzwi na bose i Bujumbura niwe wemeye icyaha

BUTOYI Jean Christian niwe polisi y’u Burundi yeretse abaturage n’abanyamakuru maze agaragara atungura abantu yemera ko ariwe wishe abo babikira. Njyewe ntabwo nigeze ntungurwa n’uko abyemeye kuko nsanzwe nzi uko abicanyi ba Kagame babigenza iyo bamaze gukora ibara.

Icyo aba babikira bazize cyo ntabwo nkizi kuko ntari mpari ariko uwabishe we ndemeza 100% ko ari abicanyi ba Kagame kimwe n’abo yahaye uburenganzira bwo kwica intore za Kiliziya i Gakurazo abaziza ubusa mu by’ukuri nshingiye ku isano bihuriyeho na Gakurazo.

Amakuru SHIKAMA yahawe n’abaturage batuye i Bujumbura bizewe kandi bahamaze iminsi ku buryo tuyizeye ku kigero gishyitse aravuga ko uriya BUTOYI Jean Christian ari umusazi uyu wakuyeho kuko amaze imyaka 2 azwi hose muri Bujumbura ko yasaze kandi yirirwa atoraura mu ngarane ibisigazwa by’ibiryo.

Numijwe n’ibitekerezo bya rubanda

Ibitangazamakuru byinshi byaba ibyo mu karere k’ibiyaga bigari n’ahandi hose ku isi byanditse cyane kuri uru rupfu rw’ababikira. Kubera uburyo umuntu ashobora gutanga igitekerezo ku nyandiko runaka benshi birumvikana ko bagaye uriya musazi wategetswe kwigerekaho umuvumo wo kwica abihayimana.

Benshi mu batanze ibitekerezo nagiye mbisoma maze bakagira bati: “Icyo kigoryi kitagira isoni zo kwica abihayimana ni ikivume kiragatsindwa kandi ntigikwiye kuba mu bantu”. N’ibindi byinshi ntarondora! Noneho nkibaza: Ari uyu musazi wategetswe kwemera ibyo atakoze ari na Kagame perezida w’u Rwanda n’ishumi ye Kabandana harya ubwo ikivume ni nde cyangwa ni bande? Birumvikana ko ibivume ari Kagame na Kabandana.

Amayeri wakeka ko ari ubuswa mu gusibanganya ibyaha kwa FPR na Kagame

Ikintu cyatangaje abantu kubera ubugoryi cyakoranywe ni ukuntu uyu BUTOYI Jean Christian ngo yafashe icyemezo cyo gusiga ishati ye aho yari amaze kwicira ababikira ngo kuko iyo shati yari yanduye cyane. Ibi rero bikaba bidashoboka na gato kuko abantu bose bishe undi icyo bihutira gukora mbere y’ibindi ni ugusibanganya ibimenyetso byatuma bafatwa.

Inkotanyi rero zizi amayeri n’andi y’ubusa kuko zamutegetse kwemera ko ariwe wayihasize kugira ngo abantu bumve ko koko uyu muntu ari umwicanyi kabuhariwe wataye umutwe mbese ko kuri we gutwara ishati byari kumugaragaza nk’umunyacyaha kurusha kuyihasiga.

Kagame akwiye gufatwa byihutirwa mbere y’uko abicanyi be bamwivugana

Mu nkuru njyewe ubwanjye nandikiye abakunzi ba SHIKAMA yavugaga ku iyeguzwa rya Perezida wa Sena y’u Rwanda Dogiteri NTAWUKURIRYAYO Jean Damascene nabasesenguriye ukuntu mbona inkotanyi zakoze amayeri yo kwirukana umuhutu ku buyobozi bwa Sena kugira ngo zishyireho umututsi ushobora kuzasimbura Kagame amaze kuva ku butegetsi arashwe akicwa mu gihe kitarambiranye.
Perezida Kagame muri USA arimo kwikundisha kuri Obama na Madamu we anajijisha Amerika, arata umukobwa we (uwo wambaye umweru) mu gihe ababyeyi yabamazeho urubyaro, abandi akabpfakaza, abandi bana akabahindura imfubyi, agahekura na Kiliziya Gatulika y'u Rwanda
Ibi birerekana ko iminsi ya Kagame ibaze bitewe n’uburyo asuzugura ingabo z’igihugu agatinyuka kwita amazirantoki abajenerari bamuteretse mu rugwiro. Hamwe n’ubuhanuzi bwa Magayane, Nyirabiyoro na Nsabagasani, buvuga ko Kagame azaraswa n’inshuti ye magara, nazababara bitavugwa Paul KAGAME apfuye atagejejwe imbere y’ubutabera ngo agire bimwe asobanurira isi ku bwicanyi yakoze.
Kagame yishe abantu batabarika ariko nagira ngo mbibutse ibyo yatangaho amakuru mu rukiko bigafasha isi: Kuva isi yabaho, Kagame niwe muntu wenyine watinyutse kwica abasenyeri 3 ba Kiliziya Gatulika i Gakurazo. Iki kintu uretse no kuba umuvandimwe wanjye Musenyeri RWABILINDA Jean Marie Vianney (Vicaire General Kabgayi) ari umwe mu bahapfiriye, iki gikorwa cy’ububwa n’ubugwari bukabije cyarambabaje ku buryo nifuza ko rwose Kagame yagezwa imbere y’umucamanza ubifitiye ububasha akatubwira impamvu yabimuteye.

Mu gusoza iyi nkuru ndongera gusaba Leta zunze Ubumwe z’Amerika zirirwa ziha karibu Kagame ku butaka bwabo kumushyira mu kato kuko n’ubwo abishushanyaho ajyanayo n’umukobwa we kumuratayo kandi ababyeyi yarabamazeho urubyaro, Kiliziya akayikora mu nda, yigaragaza nk’umuntu utarangwaho igicumuro.

Mu by’ukuri urebye nta muntu umurimo kandi nta n’abanyarwanda ahagarariye ibyo akora byose abikoreshwa n’inyungu ze bwite n’agatsiko ke kayogoje u Rwanda n’akarere k’ibiyaga bigari. Nizeye ko n’ubwo yirirwa abeshya isi, umunsi Amerika yamuvumbuye by’ukuri ikamurekura azamera nk’ifi ivuye mu mazi igakubitwa n’akazuba k’imusozi uko imera murakuzi!!!

UDAHEMUKA Eric
Shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355