Pageviews all the time

ISESENGURAMPAMVU, POLITIKI N’IMIBEREHO MYIZA Y’ABATURAGE: NIBA PAUL KAGAME YARARASHE INDEGE TALIKI 06 MATA 1994 HAGAPFIRAMO HABYARIMANA NA NTARYAMIRA…!!!, ESE IYI NDEGE IYO ITARASWA ABATUTSI BARI KWICWA ? ABASENYERI BARI KWICWA ?, IKIBEHO BARI KURIMBURWA?, ABAHUTU BARI KUJYA MURI ZAIRE HAGASIGARA NGERERE?, F.D.L.R, FARG, IBUKA, TPIR/ICTR BYARI KUBAHO? / UDAHEMUKA Eric

Paul Kagame niba koko ibivugwa na Kayumba ari ukuri, umuvumo w'amaraso y'inzirakarengane z'abanyarwanda umuri ku gahanga n'abazamukomokaho ingoma ibihumbi
Nkiri umunyamakuru mu Rwanda ntarahunga, hari umutegetsi w’inshuti yanjye-magara ukomeye cyane muri Leta ya Paul Kagame twaganiriye ambwira amagambo akomeye ntazibagirwa. Uwo mutegetsi ntashaka kuvuga izina rye yarambwiye ati : «Icyo bita Jenoside yakorewe abatutsi ntabwo yateguwe haba na mba!!!» Ubwo yambwiraga iyi nteruro ngufi cyane twari twenyine twicaye mu kabari kitwa BAR NYENYERI y’uwitwa MUZINDUTSI iherereye i Gikondo Nyenyeri.

Kubera ko nari nzi uwo ariwe kandi ko akomeye cyane muri leta ya FPR, akimara kumbwira iyi nteruro nabanje guceceka akanya nkeka ko arimo kuneka ngo yumve akamvamo bityo babone uko bamfunga cyane cyane ko Kagame na FPR banga urunuka abanyamakuru bavuga ibitagenda mu Rwanda kandi nkaba nari muri icyo cyerecyezo kuva natangira umwuga w’itangazamakuru n’ubu nkaba ariho ngihagaze kandi ntateganya kuhava kugeza igihe u Rwanda ruzagira ubutegetsi budasumbanya abana barwo.
Yabonye ncecetse nawe arantumbira abonye nkomeje kudakoma ambaza impamvu, mubwira ko nshaka ibisobanuro kuri iyo nteruro ambwiye maze yungamo ati : « Icyo bita Jenoside yakorewe abatutsi ntabwo yateguwe kuko iyo itegurwa ntabwo abatutsi bari kwicwa mu kajagari kangana kuriya kuko bari kwica umututsi w’umwarimu n’umukozi wa Leta ukomeye ariko kwica umututsikazi w’umukene nyakujya utwite ukamusatura inda ibyo ni ukwica mu kajagari nta jenoside irimo, asoza avuga ko ari ikintu Kagame yihimbiye kugira ngo abone iturufu arisha ariko atazatinda kubona ko yibeshye kuko ikinyoma kidatekwa mu nkono kabiri!!!»

Kuki aba bahamya-mboni muri iyi Filimu batishe Paul Kagame ku italiki ya 06 Mata 1994 niba yari yanze kumva inama bamugiraga?

FPR ikigera ku butegetsi i Kigali bahise bahimba abantu amazina atandukanye yo kubapfobya no kubatesha agaciro ariko mu byiciro. Nibuka bavuga ko hari abitwa ABASOPECYA, boda boda zicyaduka bazita NANGABAHUTU, IBIPINGA n’andi menshi ntarondora.
Ariko Mana, abanyarwanda twaragowe koko: Uyu musaza Tito Rutaremara nawe rwose ngo ari mu bazi neza umugambi w'uko Paul Kagame yahanuye indege yarimo Habyarimana kandi yari azi neza ingaruka zishobora kuba ku muryango nyarwanda nta n'umwe uvuyemo
Benshi twajyaga tuganira mu bakada ba FPR wumvaga rwose kuba abahutu n'abatutsi barapfuye muri 1994 ntacyo bivuze cyane kuko icyari kigambiriwe ari ukugera ku butegetsi kandi bamaze kubucakira. Abantu nka Lt. Col. Rose Kanyange Kabuye, Paul Kagame, Tito Rutaremara bakunze kuvuga kenshi ko nta mututsi wasigaye mu Rwanda ko abatarahungiye i Bugande mu 1959 babaye abahutu buri buri ndetse ko nabo ari ibipinga.

Hari amakuru nizeye nongorewe n’uwo muntu ukomeye muri FPR nababwiye twaganiriye i Gikondo muri Bar Nyenyeri wambwiye ko ubwo Kagame yajyaga kurasa indeye ya Habyarimana ngo Tito Rutaremara na Kayumba Nyamwasa baba baramubwiye ko nayirasa abatutsi bari mu Rwanda babamarira ku icumu ngo Kagame abasubiza ko nta batutsi azi basigaye mu Rwanda kandi ko abo azi ari abo bavanye i Bugande(bahunze 1959).

Ibi bikaba bisobanuye ko Kagame yahanuye indege azi neza cyangwa akeka ku ijanisha ryo hejuru cyane ingaruka zashoboraga kuba ku muryango nyarwanda. Ikibazo nibaza ni ki: Niba koko “Kayumba na Major Rudasingwa bari bakunze abanyarwanda kandi bakumva bari babafitiye igishyika cy’ibyago bizababaho, kuki bataburijemo umugambi wa Paul Kagame wo guhanura indege ya Habyarimana??? Ese bari kubishobora??? Ese bari babinaniwe???

Ese niba koko abatanze ubuhamya muri Film RWANDA: UNTOLD STORY bemeza ko Kagame ariwe wahanuye iyo ndege bari bakunze abanyarwanda mu 1994, kuki batakuyeho Kagame bakigera i Kigali kugira ngo banoze ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda???

Ese aho abagaragaye muri iriya filimu ntibaba bari bunze ubumwe na Paul Kagame mu mugambi mubisha wo kurimbura abanyarwanda nyuma babona bashwanye nawe bakamushyira ku karubana atari uko bakunze abanyarwanda ahubwo ari inyungu zabo gusa gusa???

Kuki abavugwa muri iriya Filimu batabwije abanyarwanda ukuri intambara ikirangira?

Nibyo navugaga hejuru aha ko bishoboka cyane ko byaba byarakozwe byumvikanyweho kuko n’ababigaya ubu nta cyo bigeze bakorera abanyarwanda cyerekanaga ko babakunze kandi babifuriza ikiza. Ibi mbitewe n’uko ingaruka zabaye nyinshi cyane Habyarimama amaze kwicwa ariko ko iyo aba bavuga batya baba intwari bagashirika ubwoba hakiri kare bashoboraga kugabanya ubukana bw’ingaruka zakomotse ku rupfu rwa Perezida Habyarimana ubu ziri kuri buri munyarwanda.
General Faustin Kayumba NYAMWASA wemeza ko yabujije Paul Kagame kurasa indege ya Habyarimana ku mugoroba w'italiki ya 06 Mata 1994 kandi akanamubwira ingaruka zishobora kuzabaho undi akanga akamubera ibamba

Natanga nk’ingero zimwe na zimwe: Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge yashinzwe ubu ikaba igeze ku rwego rwo gupfukamisha abahutu bose n’iyonka yashoboraga guhindura imikorere kandi ikanogera abanyarwanda bose hashingiwe ku masezerano y’amahoro yategurirwaga Arusha akaza guhinduka ibipapuro nyuma.

Urugero rwa kabiri ni NDI UMUNYARWANDA: Mu iyubahirizwa ry’iyi politiki y’ikigirwamana, umuhutu wese agomba kwaka imbabazi kabone n’iyo yaba yari umucuko mu 1994. Iyi myumvire kandi ishyira ku karubanda umugambi mubisha werekana ko umututsi mu Rwanda rwa Kagame ari umutagatifu kandi ko ari ndakorwaho, ko nta cyaha kimurangwaho, ko ariwe mugenerwamurage w’u Rwanda, ko yagowe,...

Ibi byose bibaho kubera ibikangisho Paul Kagame yirirwa akangisha abanyarwanda ko yahagaritse Jenocide yakorerwaga abatutsi mu 1994 nyamara niba abavugwa muri iyo Filimu bari babizi bashoboraga gutanga umusanzu wabo ugaragara mu guhindura icyerekezo cy’ibikorwa byinshi bya politiki ubu bikocamye kandi bikaba bigiye koreka igihugu mu manga.  
  
Umuvumo w’amaraso y’abana b’u Rwanda uri ku gahanga ka Paul Kagame kandi uzamusama nta kabuza

Burya muri politiki habamo ibintu bitangaje kandi bitungurana, nimwibuke ukuntu umugabo Hosni Mubarak watwaye Misiri imyaka irenga 30 abaturage baherutse kumuturumbura ku butegetsi! Tugaruke iwacu mu Rwanda : Perezida Habyarimana abaturage bitaga umubyeyi, nta wigeze atekereza ko umunsi umwe bazabyuka bamuhamagara ngo gisunzu navaho  impundu zizavuga n'ubwo aho kuvuga impundu havuze induru.

Nyamara Paul Kagame wishe abanyarwanda akabicarira, akatugira ayo ifundi igira ibivuzo, nawe biragaragara ko ariwe utahiwe kandi nkaba mbona azangwa n’abanyarwanda bose nta n’umwe uvuyemo inshuro nka 50 kurusha uko Habyarimana bamwanze bakanamwangisha abandi.

Impamvu Paul Kagame azangwa na bose kandi na hose ni uko ariwe mutegetsi wakoze ibikorwa bigayitse kurusha abandi bose bategetse u Rwanda n’ibindi bihugu byinshi byo ku isi. 

Icya mbere: Paul Kagame niwe muperezida wenyine ku isi ufite politiki-mbisha yo gukurikira impunzi zamubishije akajya kuzicira mu bihugu zamuhungiyemo.

Icya kabiri: Paul Kagame ni umuntu wahemukiye Kiliziya Gatulika ya Roma yica abasenyeri 3 n’abapadiri icyenda n’abandi bari kumwe i Gakurazo. Iki gisare kikaba kizatuma nta mukirisitu w’umugatulika wamukunda mu gihe koko yaba yubashye Kiliziya ya Yezu Kirisitu.

Icya gatatu: Paul Kagame n’abamushyigikiye bahumbahumbye abaturage b’inzirakarengane i Byumba, i Kibeho, muri Kongo Kinshasa, i Bugesera, n’ahandi hatabarika mu Rwanda.

Icya kane: Paul Kagame n’abahisemo kuba hamwe nawe bashyizeho politiki yo guhotora abanyarwanda babicisha inzara ku bushake bwagambiriwe ku buryo ubu umunyarwanda ari mbonabucya cyangwa sinzibiramuka.

Icya gatanu: Ku ngoma ya Paul Kagame n’abambari be, abantu batagira ingano bageretsweho ibyaha batakoze barafungwa abandi baricwa abatishwe baramenengana barahunga hanyuma abo mu miryango y’abageretsweho ibyaha nabo baratotezwa bikomeye ku buryo bamufiteho urwibutso rubi kandi rutazibagirana.

Hamwe n’ibi bimenyetso byose mbahaye n’ibindi uruhuri ntarondora, umunsi habonetse imbarutso abaturage bakumva neza ko aribo bagomba kwirukana agatsiko k’amabandi kabajujubije, mbabwije ukuri nta muntu uzasigara atavumira Kagame ku gahera kuko n’abo yakamiye yabateyemo icyoba kandi abazamwanga mbere y’abandi ni abatutsi yabeshye ko yabarokoye mu gihe ahubwo yabashumurije abishi abizi neza kandi abishaka.

Ibi byose umunsi byabaye muzibuke ko SHIKAMA yabyanditse kuko bizaba ari ibimenyetso by’uko Kagame azaba asamwe n’umuvumo wo kurimbura abana b’u Rwanda b’inzirakarengane kandi mbona uyu muvumo uzamukurikirana n’urubyaro rwe rwose hamwe n’umugore we bakazahinduka iciro ry’umugani mu mateka.

Paul Kagame agiye guhitana abandi banyarwanda niba tutabaye maso!

Niba hari imyitwarire Imana yanga urunuka ni iy’umunyabyaha ushinga ijosi akanga kwihana. Perezida Kagame umunsi umwe umunyamakuru wa BBC witwa Zeinab BADAWI yigeze kumubaza niba koko ariwe warashe indege yari itwaye Habyarimana na Ntaryamira ku italiki 06 Mata 1994.
Dr DUSINGIZEMUNGU Jean Pierre umuyobozi mukuru wa IBUKA wari umugabo w'intwari n'inyangamugayo ariko kubera kuba igikoresho cy'agatsiko kabicanyi n'abajura ruharwa bo muri FPR, bigeze n'aho asinya ibaruwa yo kujya gutera ubwoba i Londres ku kicaro cya BBC ibabuza gutambutsa Filimu ivuga uko ba shebuja aribo bamaze abanyarwanda
Paul Kagame uhorana ubwoba iteka kandi akanga urunuka abanyamakuru yabaye nk’ukwepa ikibazo ariko umunyamakuru akomeza kumuhata undi nawe mu kumusubiza aravuga ngo: “Ariko iyo ndege muhora munshinja kurasa ubundi yarimo iki?”

Iki gisubizo cyuje agasuzuguro gateye ishozi no gufata nk’ibyo ntazi abantu bari abakuru b’ibihugu bibiri yerekanye Kagame uwo ariwe kandi ko atagira ikinyabupfura mu bikorwa no mu mitekerereze ye aho yashakaga kwerekana ko Habyarimana na Ntaryamira ntacyo bari cyo imbere ye (Paul Kagame).

Iyi myitwarire yerekanye kandi ko Kagame kugeza n’uyu munsi atari yaca bugufi mu mutima ngo nibura yemere icyaha yahemukiyeho abanyarwanda anabasabe imbabazi. Ubwo ibi byombi bitabayeho, kandi nkaba mpamya ko nta n’ibizabaho, Paul Kagame ashobora guhitana abandi banyarwanda batabarika kubera imyitwarire ye niba tutabaye maso ngo dufatanyirize hamwe kwamagana ikibi.

Si iyi myitwarire gusa kandi igiye kuba isoko y’amahano n’akaga bizagwirira u Rwanda kuko nk’uko nabivuze hejuru na politiki ruvumwa ya FPR idashobora kuzahirima gutyo gusa mu gihe ubu imbere muri uwo mutwe wa politiki wamaze gusandara ubu bakaba birirwa barebana ay’ingwe kandi baryana.

Ubwo kandi abari kumwe na Paul Kagame ku italiki 06 Mata 1994 batamubujije, batabashije kumwumvisha ko adakwiye kurasa Habyarimana, nibakenyere Kagame akomeze atwumvishe nibo bamudushumurije kuko igihe cyahise kiba kitakigarutse.

Mu gusoza iyi nyandiko, uwavuga ko iyo Kagame atarasa iriya ndege abatutsi batari kwicwa, abasenyeri batari kwicwa, i Kibeho hatari kurimburirwa inzirakarengane, abanyarwanda batari guhungira Zaire, F.D.L.R itari kubaho, FARG itari kubaho, IBUKA itari kubaho, TPIR/ICTR rutari kubaho,…ntiyaba abeshye. Ariko ubwo byose byabaye, abanyarwanda dukwiye gucyenyera tugakomeza kandi tugahangana n’ikitugoye kurusha ibindi byose aricyo kwirukana ku butegetsi agatsiko k'abicanyi n'amabandi katumazeho ababyeyi n’urubyaro, igihugu kakaba kagisahuye kacyejeje ubu buri wese akaba yicuza impamvu yavutse kuko kuba mu Rwanda (kuri njye) birutwa no kuba muri gereza!!!

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355