Pageviews all the time

MU MUHANGO WO GUSHYIRAHO PEREZIDA WA SENA Y’U RWANDA, PEREZIDA PAUL KAGAME YAGARAGAJE UKO YABAYE IGIKORESHO CYA BA MPATSIBIHUGU N’UBUSEMBWA BYAMUSIGIYE ABONERAHO NO KUBWIRA MAKUZA BERNARD URUMUTEGEREJE/ UDAHEMUKA Eric

Ifoto y'urwibutso nyuma y'umuhango wo kurahira : MAKUZA Bernard (ibumoso), Perezida Kagame Paul (hagati) na HARELIMANA Fatuma (iburyo)


Mu Rwanda ubu hari ibibazo binshi bishingiye ku gutesha agaciro bikabije uburenganzira bw’ibanze bwa muntu. Ibi biragaragarira mu ishimutwa ry’abantu rya hato na hato, inkongi z’umuriro hose mu gihugu, ihunga rya hato na hato ry’abaturage, ifungwa ridakurikije amategeko, inzara ivuza ubuhuha, bikiyongeraho n’amagambo ahahamura abaturage akomeje kuvugwa na Paul Kagame nka Nyakinama, Nyabihu, Kimihurura,...

Kuri uyu wa kabiri, taliki 14 Ukwakira 2014, nibwo Perezida Paul Kagame yashyizeho Perezida wa Sena kuko nta muntu uzi amahame ya Demukarasi kandi ujijutse watinyuka kuvuga ko yatowe biciye mu matora yubahirije ibipimo fatizo tuzi twese.

Impamvu mvuze ko yamushyizeho ni uko yiyamamaje ari umukandida umwe rukumbi kandi abandi bakabuzwa gupiganwa nawe. Mu ijambo Perezida Paul Kagame yahavugiye risa n’aho yibagiwe icyari kuri gahunda kuko yibanze kuri B.B.C no ku makosa abazungu bamukoresheje muri iyi myaka 20 amaze ategeka u Rwanda uko abyumva atitaye ku mahame mpuzamahanga yo kuyobora abaturage.

Muri iryo jambo, Kagame yavuze ko bibabaje cyane kubona abazungu bahindura abanyarwanda ibikoresho bakoresha n’amasuka bahingisha kandi ko n’ubwo bimeze bityo imitego amaze gusimbuka ari myinshi ndetse ko azi neza ko hari n’indi imutegereje kandi ko nayo yiteguye kuyisimbuka kandi akazayivanamo imbaragara zirushijeho kwiyongera.
Perezida Kagame yavuze ko n’aho umubiri waruha, umutima wo ukomeza kugira ubushake bwo kugera ku cyiza kibumbatiye inyungu rusange z’abanyarwanda.

BBC noneho ibaye umuziro i Kigali

Umuhango w’irahira rya Perezida wa Sena wabayeho nyuma y’iminsi 13 hatambutse FILM yiswe RWANDA UNTOLD STORY, nk’uko rero bisanzwe ku bindi bitero bikomeye Kagame akomeje kugabwaho n’umuryango mpuzamahanga hamwe n’itanazamakuru ritabogamye nta wundi watinyuka kugira icyo abivugaho uretse we.

Kagame yavuze ko yaje yateguye ijambo ridahuye n’andi asanzwe avuga bivuze ko yageze ku Kimihurura agomba kwibanda kuri B.B.C aho yavuze ko iki gitangazamakuru cyahaye ijambo abatari barikwiye. Nyamara njyewe ahubwo nibaza abandi B.B.C yari guha ijambo baruta Kayumba na Rudasingwa mu kumenya Paul Kagame kuko babanye igihe n’imburagihe.

Kagame yavuze ko bibabaje kubona abanyarwanda bose bahinduwe abicanyi naho interahamwe zigahindurwa abere n’inzirakarengane. Hano ndagira ngo byumvikane neza. Ni ukuvuga ko kuri Kagame ibyaha bye n’ingaruka bimugiraho ahita abitwerera abanyarwanda bose kandi bakazabyishyura nta kabuza kuko muri Film batigeze bavuga ko umuturage usanzwe yahanuye indege ya Habyarimana.

Makuza yabwiwe urumutegereje

Mu nkuru nabagejejeho nkimara kumenya ko Dr Ntawukuriryayo Jean Danascene yategetswe kuva mu biro akegura nababwiye ko byanze bikunze Kagame abona neza ko ashobora kuvaho umunota ku munota maze asanga atasigira ubutegetsi umuntu w’intwari utavugirwamo.

Muri iyo nkuru navugaga cyane ko azakora uko ashoboye umwanya akawukebera uwavuye i Bugande ushobora kuzamusimbura kuko Perezida wa Sena niwe usimbura Perezida iyo havutse ikibazo kandi ibibazo birahari. Makuza Bernard rero niwe ugwiriwe n’ishyano ryo kungiriza Kagame kuko ndumva nta wabyita amahirwe amusekeye urebye ibibazo igihugu cyacu cy’u Rwanda kirimo muri iyi minsi.
Makuza Bernard niwe wagwiriwe n'ishyano ryo kugirwa umuntu wa kabiri kuri Kagame muri iki gihe u Rwanda ruri mu bibazo by'urudaca
Ikibazo rero ubu mfite ni iki : «Manda ya Perezida izarangira muri 2017, ese koko Kagame azageza muri 2017 agitegeka u Rwanda ??? Ubwo se abantu bazaba bakiriho koko n’ukuntu atwaza igitugu ubu kigeze aho kwica abaruta abicwaga mbere?»

Simbitekereza ko Kagame azageza muri 2017 kuko ibibazo bihari ashobora kuzabona bimukomeranye akegura agaharira Makuza Bernard ari naho navuze ko MAKUZA ashobora kuzahura n’ingorane zishingiye ku kwikorera umusaraba yagizemo uruhare mu kubaza mu ibarizo hamwe na mubyara we Paul Kagame.

Mbiteze amaso ariko ntitwasoza iyi nkuru tutabwite abasomyi ba SHIKAMA ko nta kidasanzwe bakwiye kwitega kuri Makuza kuko ijambo atavuze mu myaka irenga 10 yamaze ari minisitiri w’intebe ya Kagame ntazarivuga ari muri Senat n’ubundi isanzwe ari urwego rw’abisinzirira kimwe n’abadepite batavugira abaturage.

Imirambo y’inzirakarengane zikomeje kujugunywa muri Rweru, abana b’u Rwanda bakomeje ushimutwa, umutungo wa Leta ukomeje gukoreshwa nabi n’agatsiko gatanga amasoko hadakozwe amapiganwa, agenwa n’amategeko mpuzamahanga y’ubugenzuzi (IAAS)… Ese Makuza azagira icyo abivugaho??? Ntiyabitinyuka kuko umuhaye akazi amuzi neza ko adashobora kumuvuguruza mu mafuti ye.

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355