Pageviews all the time

MURAYIRE PROTAIS WAYOBORAGA AKARERE KA KIREHE NTAZIZE KUBUZA ABAKOZI B’AKARERE KUGARAGARIZA MINISTIRI KABONEKA AMAKOSA ARI MU KARERE AHUBWO AJIJIJWE KO YAVUGANIYE ABATURAGE BAHORAGA BAMUBAZA IMPAMVU AMASAMBU YABO YACUKUWEMO IBINOGO BYO GUTABAMO INTWARO ZO KUZATERA TANZANIYA KANDI BIGAKORWA NTA NGURANE BAHAWE KU MYAKA YABO IRANDURWA NTA N’IBISOBANURO BAHAWE/ UDAHEMUKA Eric

MURAYIRE Protais wayoboraga akarere ka Kirehe gahana imbibi na Tanzaniya

Ubutegetsi bw’agatsiko ka FPR niba hari umuntu budashobora kubeshya ni njyewe. N’iyo ntakwandika inkuru ku gikorwa runaka si uko mba nyobewe ko ari ibinyoma byabo ariko nyine kuko byose nta byandikaho mpitamo ibishobora kubwirwa abasomyi ba SHIKAMA kandi mbona biri mu nyungu rusange z’umuturage.

Kuwa kabiri taliki 14 Ukwakira 2014 nibwo namenye inkuru y’akababaro y’uko uwari umuyobozi w’akarere ka Kirehe bwana MURAYIRE Protais yategetswe kwegura agatanga imfunguzo z’ibiro bya meya w’akarere ka Kirehe yari ayoboye imyaka 6 n’imisago.

Nkimara kumenya iyi nkuru nahise nibuka ko ku italiki 14 Mutarama 2014 nagiranye ikiganiro nawe musanze ku biro by’akarere ka Kirehe nkiba mu Rwanda. Icyari kinjyanyeyo si ikindi. Nari ngiyeyo kumubaza ibisobanuro ku  nyandiko nari nkomeje kugezwaho n’abaturage bandikiraga igitangazamakuru nakoreraga nkiba mu Rwanda.

Abo banya Kirehe badusabaga kubabariza umuyobozi w’akarere kabo impamvu amasambu yabo abasirikari birirwa kandi bakarara bayacukuramo ibinogo binini bakabarandurira imyaka ntibabahe ingurane kandi ntibabahe n’ibindi bisobanuro birebana n’icyo gikorwa.

Nk’uko nari mbivuze hejuru, ku italiki 14 Mutarama 2014 koko navuye i Kigali njya i Kirehe ku biro by’akarere. Mpageze nahuriye n’abasirikari mu kirongozi bambaza uwo nshaka mbabwira ko nshaka gukorana ikiganiro na Meya kugira ngo mubaze ibisobanuro ku kwivuvumanga kw’abaturage bavuga ko RDF icukura ibinogo mu mirima yabo ikabangiriza imyaka ntibahe n’ingurane.

Icyo kiganiro cyabayeho maze mubaza ibibazo byose nari nateguye ambwira uko we yashoboraga kubisubiza nk’umunyapolitiki uyobora akarere ariko icyo nashakaga njyayo nsa nk’aho ntacyo nagezeho kuko ikibazo nyamukuru cyari cyanzinduye yanze kugisubiza aricyo : «Gusobanura i mpamvu imirima y’abaturage icukurwamo ibinogo n’ingabo za Kagame abaturage baza kumuregera ntagire icyo abikoraho».

Gusa ntabwo namurenganya mu bushobozi bwe. Kuri iki kibazo yansubije ko icyo kibazo akizi kandi ko yandikiye Minisiteri y’ingabo ayisaba ibisobanuro guhera muri Nzeri 2013 akaba atarabona igisubizo. Kubera ko numvaga amakuru ampaye atampagije nahise njya muri MINADEF kureba Umuvugizi w’ingabo witwa NZABAMWITA Joseph nsanga adahari muhamagaye kuri Mobile ye igendanwa yanga kunyitaba.

Nabonye ko ibintu bikomeye niko guhamagara abaturage bari baranyoherereje amabaruwa ngo nzababarize noneho mbasobanuza uko byagenze mu gucukura ibyo binogo mu masambu yabo.

Amasambu y’abaturage i Kirehe na Kayonza yahinduwe ibinogo

Mu kiganiro cyamaze amasaha 4 ndi kumwe n’abaturage b’akarere ka Kirehe ntari buvuge amazina kubera umutekano wabo bambwiye ko ngo iyo bwije bajya kubona bakabona abasirikari baraje batangiye gucukura mu mirima yabo kandi irimo imyaka bababaza impamvu babangiriza imyaka bakabihorera.

Abo baturage nababajije impamvu bacyeka ibyo binogo bicukurwa bambwira ko ngo bumvanye ababsirikari mu kabari kari ahantu hitwa i NYAKARAMBI basinze bavuga ngo:“Biriya binogo ni ibyo gutabamo imbunda ziremereye tuzakoresha dutera igihugu cya Tanzaniya”

Abo baturage bambwiye ko iyo bagiye kubaza meya icyo kibazo yifata nk’aho atari umuyobozi wabo ariko ngo bamaze kumurembya yababwiye ko yandikiye MINADEF ayisaba ibisobanuro ariho bamwe bakeka ko ashobora kuba abeshya ataranabikoze ariko yanyemereye ko yandikiye ibaruwa MINADEF.

Minisitiri KABONEKA yinjiye mu kinyoma cy’agatsiko ka FPR

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, imiyoborere myiza, amajyambere rusange n’imibereho myiza y’abaturage Bwana KABONEKA Francis niwe wategetse MURAYIRE Protais kwegura ku buyobozi bw’akarere ka Kirehe. Minisitiri Kaboneka yavuze ko ngo adashobora kwihanganira Meya ubuza abakozi bakorana kubwira Minisitiri ibibazo biri mu karere abereye umuyobozi mukuru ku munsi w’uruzinduko rwe yabasuye.
Minisitiri KABONEKA Francis utaramara n'amezi atatu muri MINALOC atangiye kwirukana abayobozi b'uturere
Amakuru SHIKAMA ikura i Kirehe aratumenyesha ko minisitiri KABONEKA yatumwe na Perezida Kagame kubwira MURAYIRE Protais ko agomba kwegura bitewe n’uko atitwaye neza ku kibazo cy’ibyo binogo byacukuwe na RDF hagamijwe gutera Tanzaniya.

Ayo makuru SHIKAMA ikura i Kirehe arakomeza avuga ko iyo baruwa yandikiye Minisiteri y’ingabo ariyo imukozeho ngo kuko nta bubasha n’uburenanzira yari afite byo kwaka ibisobanuro iyi minisiteri y’ingabo kandi we ari umusiviri.

Ese Meya MURAYIRE P. yakoze ikosa?

Kwibaza iki kibazo ni ukwigiza nkana kuko ahubwo muri SHIKAMA tumushimira tukaba tunamukuriye ingofero. Ibi kandi nibyo duhora tubabwira ko FPR nta nyungu z’abaturage ikorera ko ahubwo ikorera inyungu z’agatsiko. Ndatekereza ko kwandikira MINADEF nta kosa yakoze kuko ari umuyobozi wo mu butegetsi bwite bwa Leta kandi akaba yarasabaga ibisobanuro ku kintu gifite inyungu rusange ku baturage ayobora.

Ingaruka z’igikorwa cyo kurengera no gukunda abaturage zibaye ko yamburwa ubuyobozi ariko kandi zinabaye indi gihamya yiyongera ku zitabarika SHIKAMA ihora ibagezaho ko abategekana na FPR bose nta bubasha na bukeya baba bafite ko ahubwo ari nk’ibyapa byo ku mihanda biyobora abagenzi gusa bidafte ikindi bimaze.

Mu gusoza iyi nkuru ntitwareka no kuvuga ko n’uzamusimbura azarohama mu ruhuri rw’ibibazo asize kuko abaturage b’aka karere ka Kirehe basa n’ababihiwe n’ubutegetsi bwa Paul Kagame kubera kubangiriza imyaka mu mirima yabo. Hakaba, mu rwego rwo kujijisha, hari abatangiye gukwiza ibihuha ko ngo ibyo binogo ari ibyo gukumira inyamanswa zituruka mu cyanya cy’Akagera zizakubonera ariko bikaba atari byo na busa.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze nibwo bwegereye abaturage cyane akaba ari nabwo buzi ibibazo byabo. Ku rwego rw’akarere niho hari hakwiye kurangirizwa ibibazo byo mu cyiciro cyo hejuru bitarebana n’ubutabera kuko imanza zirebwa n’inkiko. 

Muri SHIKAMA tukaba tubabajwe bikomeye n’iyi myitwarire y’ubutegetsi bwa FPR buhohotera umuyobozi ushaka kurengera abaturage. Gukura umuyobozi nk’uyu ku butegetsi ni ukwereka abaturage ko nta cyo bari cyo imbere y’ubutegetsi bwite bwa Leta yakagombye kubarengera amanywa n’ijoro.

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355