Pageviews all the time

Abanyamakuru ba Paul Kagame banditse ko Perezida Salva Kiir wa Sudani y'Epfo aherutse kwitura hasi ku kibuga cy'indege i Khartoum ariko ntacyo bavuze igihe inzirakarengane z'Abanyarwanda n'Abakongomani Kagame Pawulo yahitanye zamuturaga hasi ku kibuga cy'indege muri BENIN!/Nkusi Yozefu


Mu kinyarwanda duca umugani ngo uruvuga undi ntirugorama. Abanyamakuru ba igihe.com ejo banditse inyandiko irambuye yerekeye ibibazo Salva Kiir prezida wa Sudani y'Epfo  aherutse guhura nabyo: " yaraguye agiye kurira mu ndege ye igihe yari amaze kubonana na perezida wa Sudani ya Ruguru jenerali Omar Bashir". Umunyamakuru muby'ukuri yarakomeje agera n'aho avuga ko Kiir yakuwe mu ndege agasubika urugendo rwe ngo yitabweho n'abaganga; aha akaba yarashakaga kwerekana ko rwose ubuzima bw'uyu mugabo bugeraniwe nkuko mubisanga aha muri iyi nkuru ye, nyamara Shikama itangazwa no kubona Perezida Kagame Paul aherutse kugirira ikibazo nk'iki muri Benin imbere ya mugenzi we Thomas Yayi Boni ntihagire umunyamakuru n'umwe mu baba bamushagaye ugira icyo atangariza Abanyarwanda!

Kagame Paul yaguye mu maboko y'abari baje kumwakira
Mutubabarire kuko iyi nkuru ubundi yari igikorerwa icukumbura, ariko bibaye ngombwa ngo tuyisohore kugirango twereke abanyamakuru ba Kagame ko babogama mu kazi kabo. Iyi videwo imaze hafi icyumweru igeze kuri Shikama ariko kubera irindi cukumbura turimo mu Byahishuwe tuzabagezaho vuba aha, twabaye tuyigenje gahoro kugirango izasubukurwe mu gihe nyacyo.
Ku itariki rero itaramenyekana neza Kagame Paul aherutse kugwa ku kibuga cy'indege muri Benin nkuko mubibona hano hejuru. Uyu mugabo yururutse mu ndege asa n'unaniwe cyane, maze yibagirwa ko ariho yururuka agenda nk'uri mu nzu. Yaratagataze kubw'amahirwe Perezida wa Benin n'abasore b'ibigango bari bamuri iruhande baramuramira, habe no kuvuga ngo murakoze! Umugore wari ku kibuga aho niwe wiyamiriye abwira Kagame ati : " Attention= itonde!".


Kagame yarakomeje agenda acumbagira gahoro, agana aho umuperezida wasuye igihugu ahagarara mu gihe baririmba indirimbo zubahiriza ibihugu byombi. Aha naho Kagame Pawulo yerekezagayo asa n'utazi ko nanone agomba kurira nkuko mubibona kuri iriya videwo! Uyu muyobozi nako umutegetsi afite ibibazo akenshi bituruka ku maraso y'abantu amaze kumena atagira ingano, bityo abazimu beneyo bakaba badatuma asinzira ndetse bakanamubuyeza, noneho basigaye banamutesha agaciro ku kibuga cy'indege imbere y'ababa baje kumwakira!

Ingendo zitagira icyo zigamije mu rwego rwo kwiyibagiza amaraso yamennye atagituma agoheka
Ibinyamakuru binyuranye bimaze iminsi byamagana ukuntu Kagame Pawulo asesagura umutungo w'igihugu mu ngendo zidafite umumaro. Nyamara aba bose birengagiza ko uyu mugabo atigeze ashyira inyugu za rubanda imbere nkuko bagiye babibwirwa na ba Jenerali Kayumba, Koloneli Karegeya, Dr Rudasingwa n'abandi bakoranye nawe;  noneho ubu byahumiye ku mirari kuko hejuru yo kwikubira ibyiza by'u Rwanda abanyarwanda bakaba barara bamuvumira ku gahera, ageretseho n'urusobe rw'indwara zitamworoheye.

Zimwe muri izo ndwara ni ukubura ibitotsi kugeza igihe muganga we ngo amutegeka kujya ava mu biro akajya kwidagadura, bitaba ibyo akazasara igihe kimwe. Ni muri urwo rwego aherutse kujya kureba umupira muri Esipanye nkuko mwigeze kubigezwaho ubushize hano. Amakuru yizewe aheruka kugera ku rubuga rwanyu Shikama  avuga ko Kagame ubundi afite ikibazo cy'umutima ku buryo ubu amaze imyaka igera kuri 6 afite muganga w'umunyarwanda wihariye  tudashaka kuvuga izina kubera impamvu z'umutekano w'abaduhaye amakuru. Indwara y'igifu rero ivugwa mu binyamakuru siyo namba, umugabo yifitiye ikibazo cy'umutima. Umutima rero umuti wawo wa mbere ni ukurinda ibintu byose bituma ukarata ( stress), ikindi ni ugusabana, gukina no gutembera nkuko abaganga be babimutegetse.

Ikibazo Kagame afite ni uko aba baganga be batazi ko mu Kinyarwanda abantu wishe bashobora kukubuza amahoro kuko niyo yakora biriya byose ntacyo byamumarira. Nko mu gihe ariho asabana ajya kubona akabona nka Lizinde Tewonesti , Fred Rwigyema, P. Karegeya, abakongomani yishe, impunzi z'abahutu yishe, n'izindi nzirakarengane yahitanye, bose  bicaye aho nabo bamureba ikijisho akaruca akarumira! Yajya gukina Tenis na Golufe kuko ariyo mikino akunda kandi ibereye umukire wese wiyubaha nkawe, igihe agiye gukubita umupira akabona ikivunge cya ba bazimu ngo ba, akiruka! Yajya gutembera USA akabasangayo bamutanze muri Hoteli akarara ashikagurika! Bugacya akajya Dubai ati ubwo ari mu barabu ntibagerayo, naho bakamwakira ku kibuga cy'indege, nkuko byamugendekeye muri Benin bakamwereka ko bariyo! Yajya mu Bushinwa, Yapani, Korea, Ubuhinde naho bikaba uko!

Abafransa babivuze ukuri ngo " Byose tubyishyura tukiri kuri iyi si ". Nawe ariho arishyura amaraso yamennye, kandi nta mucamanza ugaragara umuriho nkuko abigenzereza abo atoteza! Bene amaraso nibo bamuriho kandi ntibazatuma agoheka kugeza yishyuye igitonyanga cy'amaraso yabo cya nyuma. Abanyamakuru be rero twabasaba kujya bareka kubogama, bagatangariza abanyarwanda amarorerwa agiye kugenda ahura nayo muri izi ngendo inzirakarengane yahitanye ziriho zimutegeka gukora buri munsi!

Nkusi Yozefu 
shikamaye.blogspot.com
shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)






No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355