Pageviews all the time

GAHUNDA ZIVUGURUZANYA NO GUHUZAGURIKA MU GATSIKO I KIGALI BIRAKOMEJE: Ikigo RGB kiyoborwa na Prof. SHYAKA Anastase kiraha perezida Kagame igisubizo ku kibazo yibajije ajijisha ahagaze mu nkike ya Kirehe: Impamvu abanyarwanda barwaye bwaki n'amavunja ni uko abayobozi b'inzego z'ibanze mu gihe bakwitaye kuri abo baturage bahora basiragizwa mu nama za hato na hato za FPR zitagize icyo zunguye!"/UDAHEMUKA Eric

Uwo wambaye agapira GATUKURA yitwa UWIZEYE Solange
mu ifoto imwe arasobanura ibyavuye mu bushakashatsi mu ifoto ya
kabiri araganira n'abanyamakuru.
Umuhanzi BYUMVUHORE Yohani Batisita tumaze no kubagezaho inyandiko irimo impanuro yahaye umuryango nyarwanda, yahimbye n'indi ndirimbo yakunzwe cyane yitwa MANZI YA MWIZA. Muri iyo ndirimbo avugamo ko UWAPFUYE YIHUSE KUKO ATABONYE AHO AYERA(AMATA) BAYAVANGAMO AMAZI.


Mu mibereho n'umuco by'abantu batunze inka, gusuka amazi mu mata byari ikosa ritababarirwa. FPR igeze mu Rwanda nta kindi yakoze uretse gusuka amazi mu mata buri munsi, buri saha. Ejo bundi nibwo SHIKAMA twabagejejeho isesengura ku ruzinduko nyir'urugo yakoreye mu nkike ya Kirehe. Mu ijambo yahavugiye, Kagame yavuze ko atumva impamvu abana b'abanyarwanda barwaye amavunja na bwaki.



Mu nyandiko nabagejejeho wagira ngo nari mu itsinda ryakoze ubushakashatsi riyobowe na UWIZEYE Solange uyobora ishami rishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amahame y’imiyoborere mu kigo gishinzwe imiyoborere myiza RGB.


Nsoza iyo nyandiko kuri Kireke na Kagame wari wiriweyo, naranditse nti: "Kagame se yahangana nawe ubwe ko ariwe uburagiza abayobozi b'inzego z'ibanze birirwa mu manama ya FPR atagize icyo yunguye umuturage?" Ubwo nasesenguraga aho Kagame yari avuze ko agiye guhangana n'abatera abaturage kurwara bwaki n'amavunja ndetse ko agiye kubavana mu nzira.


RGB ya Prof. SHYAKA Anastase ikubise Kagame mu cyico!


Mu minsi itageze no ku cyumweru Kagame avuye i Kirehe ikigo cy'igihugu ngo gishinzwe imiyoborere myiza gihise gishyira ahagaragara imyanzuro yavuye mu bushskashatsi cyakoze burebana n'itangwa rya serivisi mu nzego z'ibanze.


Umutwe w'inyandiko ya raporo y'ubwo bushakashatsi uragira uti: "INAMA NYINSHI ZITUNGURANYE ZIRI MU BITUMA INZEGO Z’IBANZE ZIDAHA SERIVISI NZIZA ABATURAGE"


Mu kiganiro UWIZEYE Solange yahaye abanyamakuru kuwa kabiri, taliki 18 Ugushyingo 2014 ku biro bya RGB munsi ya Stade Amahoro i Remera yasobanuye ko ubwo bushakashatsi bwakorewe mu turere dutanu gusa tw’igihugu ari two Gasabo, Gicumbi, Kamonyi, Nyagatare na Rusizi.


Solange aravuga ko ikigero cya serivisi ihabwa umuturage kiri hasi. Solange avuga ko mu bushakashatsi bakoze barasanze mu nzego z’ibanze
abakozi bakoramo bakunze gutunguzwa inama nyinshi, kuko ubundi mu mahame y’imitangire ya serivisi inoze harimo ko buri wese agomba kugira gahunda kandi ikaba iri hantu hagaragara kugira ngo n’umuntu uje kumureba abe azi niba ahari cyangwa adahari bikaba ari ibintu bizwi.


UWIZEYE Solange yakomeje atangariza abanyamakuru ko abayobozi b'inzego z'ibanze bakunze gutumirwa muri gahunda nyinshi zitunguranye hari igihe iyo gahunda nabo batabasha kuyubahiriza nk’uko baba barayitanze. Ugasanga umuturage ageze ku rwego runaka yari yizeye ko ahasanga umuntu ugasanga umukozi nawe yatumijwe mu nama igitaraganya”.


MAGAYANE yaraguye ihuzagurika mu ifatwa ry'ibyemezo na gahunda zivuguruzanya ku ngoma ya Paul KAGAME


Nkiba mu Rwanda, twari mu nama muri KIGALI SERENA HOTEL umutegetsi w'inshuti yanjye anyongorera ko burya kenshi amagambo abanyamabanga ba Kagame bamutegurira atajya ayavuga ahubwo agera mu mwanya w'ijambo akivugira ibyo yishakiye. Nabanje kubijijinganyaho ariko noneho mbonye gihamya.


Magayane uwamuzura akamugeza i Kigali nibwo yakwibonera neza ibyo yaraguraga. Kuva FPR yafata ubutegetsi i Kigali yagiye ihuzagurika kandi ikavuguruzanya. Wongeye ukumva ijambo Kagame yavugiye i Kirehe ugasoma n'imyanzuro y'ubu bushakashatsi ushobora gukeka ko u Rwanda rurimo guverinoma ebyiri.


Ikibazo cyihutirwa hano twibaza muri SHIKAMA ni ukumenya impamvu muri RGB batohereje kopi y'ubushakashatsi muri perezidansi ngo Kagame ayisome cyangwa ahabwe incamake ku bikubiye mu myanzuro kuko urebye bisa n'uko imyanzuro yanditswe Kagame atarasura akarere ka Kirehe.


Ese byashoboka ko iyo myanzuro yaba yaroherejwe muri Village Urugwiro Kagame ntayisome? Kuko muri SHIKAMA turemeza ko Kagame atari gutinyuka kuvuga kuriya iyo aba yanyujije amaso mu myanzuro y'ubu bushakashatsi.



Hari umwanditsi w'umunyarwanda witwa Jean Paul Romeo RUGERO ukunze kohereza inyandiko ze ku rubuga rwitwa IKAZE IWACU nashimye bikomeye igitekerezo yaseruye kugira ngo abanyarwanda twese tukimenye. Yavuze ko abanyarwanda tumaze imyaka 20 turi mu ntambara n'ubu igikomeje ku buryo abakoresha inyito "NYUMA Y'INTAMBARA BIBESHYA CYANE KUKO IKOMEJE".


Nibyo ntabwo yibeshye na hato kuko mu myaka 20 FPR imaze i Kigali ibintu byose yabihinduye akavuyo n'akajagari ku buryo abazategeka u Rwanda nyuma bazahura n'umurimo ukomeye wo gusubiza ibintu ku murongo kandi mbona bizatwara imyaka igera mu icumi ndetse inarenga.


Isano y'inama za hato na hato no kurwara amavunja na bwaki


Mu basoma iyi nyandiko kuri SHIKAMA bamwe mushobora kwibaza isano iri hagati yo kujya mu nama uruhuri no kurwara amavunja na bwaki. Mu gisubizo tubaha turemeza ko harimo isano nini cyane kandi ko ingaruka nazo ari iryaguye.


Mu kwerekana ingaruka, turasesengura ibyiciro bitatu aribyo isesagura ry'imari ya leta, umwanya n'icyizere. Duhereye ku isesagurwa ry'imari ya Leta, buri karere kaba gafite ingengo y'imari yako. Uko meya agiye mu nama ahabwa frais de mission ariyo mafaranga amutunga muri urwo ruzinduko agahabwa na lisansi ishyirwa mu modoka ye. Ibi byose bikurwa mu mutungo wa Leta binasobanuye ko uko ajya mu nama kenshi ari nako Leta imutangaho akayabo kandi yagera n'aho inama ibera nabo bakamwakira gitware.


Ku birebana n'umwanya, bisobanuye ko umuyobozi igihe kinini akimara mu nzira ajya anava mu manama. Dufate urugero rwa Meya w'Akarere ka Rusizi urebe n'aho Kigali iri noneho utekereze kuri MINALOC ku Kacyiru haramutse habaye inama ebyiri mu cyumweru kimwe, ibyamutangwaho bingana iki? Umuturage yazongera kumubona ryari?


Icya gatatu turebe ku cyizere umuturage azagirira uyu muyobozi. Iyo umuyobozi ataboneka mu baturage ntibamubona bityo nabo ntibamugirire icyizere kuko n'aho agarukiye aba ananiwe, ahuzagurika, hari amadosiye uruhuri amurindiriye ku buryo amara kuyanyuzamo amaso no kuyasinyaho umunsi wihiritse, iyo agize amahirwe ntiyitabe telefoni imutumira mu yindi nama. Hamwe n'ibi bisobanuro SHIKAMA ibagejejeho, ni gute umuturage atazarwara amavunja na bwaki ko amafaranga yari kumuzahura aribwa n'ibifi binini.


None Perezida Kagame n'agatsiko baremera kuva mu nzira ko ikibazo cyamenyekanye?


Mbere y'uko dusoza iyi nyandiko twasanisha ibyo Kagame yavugiye i Kirehe n'ibyavuye mu bushakashatsi. Ibishoboka ni ibintu bibiri: Kubera ko Kagame yavuze ko agiye guhangana n'abatera ikibazo kandi nkaba naravuze ko nta bushobozi afite bwo guhangana nawe ubwe, ndabona igisubizo cyizima ari uko Kagame yakwegura kuko bisa n'uko ibyo abwira abaturage mu mbwirwaruhame ze atabyumva neza cyangwa se sisiteme yose ikivugurura ariko iki nticyashoboka.


Impamvu FPR itakwikubita agashyi ni uko izo nama inyinshi ziba ku kagambane zikabera mu mahoteri yubatswe n'abo mu gatsiko ndetse ku biciro by'ikirenga kugira ngo umutungo wa Leta bawusahurire mu mifuka yabo. Abanyarwanda dukomeze urugamba turimo kurwana kuko ubu rugeze mu mahina aho FPR na Kagame barimo kuzunga muzunga kubera Filimu ya BBC none hiyongereyeho no kuvuguruzanya ku cyemezo gifite ingaruka ku muturage bikaba byerekana ko igitondo kimwe agatsiko tuzabyuka tugasanga kahirimye!


UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.com/
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355