Pageviews all the time

INKURU ICUKUMBUYE : UMUGAMBI WA FPR WO GUSENYA BURUNDU BUREAU SOCIAL DE GITARAMA (B.S.G) YASHINZWE NA MUSENYERI NSENGIYUMVA TADEYO NA PADIRI HITIMANA JOSAPHAT MU 1989 UGEZWEHO IFUNGIRWA ABATERANKUNGA BO MU BUSUWISI BIHEREKEJWE NO KWITANA BA MWANA HAGATI YA MANEKO WA FPR UYIYOBORA N’UMUGATULIKA UYIHAGARARIYE IMBERE Y’AMATEGEKO/ UDAHEMUKA Eric


Musenyeri Andrea PERRAUDIN amaze kugera ku buyobozi bwa Diyosezi ya Kabgayi yagize icyifuzo cyo gushyiraho ikigo cyagoboka imbabare kurusha abandi baturage. Nyamara iki cyifuzo yageze ubwo ajya mu za bukuru mu 1986 atarabasha kugishyira mu bikorwa.
Muri uyu mwaka yasimbuwe na Musenyeri NSENGIYUMVA Tadeyo ku buyoboizi bwa Diyosezi Gatulika ya Kabgayi. Musenyeri NSENGIYUMVA mu byihutirwaga harimo n’uyu mushinga waje gutangizwa mu myaka 3 yakurikiyeho ni ukuvuga mu 1989 ahita anagena umuyobozi wawo ariwe Padiri HITIMANA Josaphat.
Kugira Padiri Josaphat umuyobozi wa BUREAU SOCIAL ntabwo Musenyeri NSENGIYUMVA Tadeyo yabihimbye gusa cyangwa ngo abyibwirize ahubwo yabitegetswe na Musenyeri PERRAUDIN. Impamvu yabimutegetse ni uko n’uyu Padiri Josaphat yari mayibobo i Gitarama akaza guhur na Musenyeri PERRAUDIN akamugirira impuhwe.
Padiri Josaphat ari kumwe n'abo abadamaraye bita MAYIBOBO
Amaze kumugirira impuhwe yamujyanye mu iseminari ndetse akomeza no kumukurikirana kugera mu NYAKIBANDA, ndetse agera n’aho ahabwa Isakaramentu ry’Ubusaseridoti. Kuri Musenyeri PERRAUDIN rero ntako byassaga kuragiza abana ba mayibobo umusaseridoti nawe wavuye ahakomeye kandi koko byagize umumaro ukomeye.
Bureau Social yatanze umusanzu ukomeye
Ikimara ushingwa yihtiye kugabanya umubare w’abana bari mu mihanda mu mujyi wa Gitarama n’ibindi bikorwa bijyanye nabyo nko kubarihira ishuri, mu mashuri abanza, ayisumbuye, kubashakira akazi, kubaha akazi, ndetse no kubakira ababyeyi babo amazu yo kubamo, abishyuriwe impushya zo gutwara imodoka na moto,…
Abafashijwe n’uyu mushinga nibo babera abahamya absomyi ba SHIKAMA kuko ari benshi kandi bakaba bahari mu mpande zose z’igihugu. Kugira ngo iyi ntego igerweho, Diyosezi ya Kabgayi yashatse abaterankunga bakomoka mu gihugu cy’Ubusuwisi maze inyungu zabo zihagararirwa na MARGARET FUCHS wanabaye i Gitarama kugera apfuye yishwe n’impanuka y’imodoka yamutsinze mu murambi wo kwa Nkundabagenzi hafi yo mu Rwabuye uvuye i Butare usubira i Gitarama.
Ibibazo muri Bureau Social byatangiranye n’ishingwa rya I.C.K mu 2003
Kuva mu 1989 kugeza mu 2003 Kaminuza Gatulika ya Kabgayi itangizwa, Padiri HITIMANA Josaphat yari ndasimburwa kandi ntavugirwamo muri Bureau Social icyo gihe yari afite ubuyobozi bune icyarimwe aribwo ubu bukurikira : Kuba umuyobozi Mukuru wa Bureau Social, Kuba Padiri mukuru wa Paruwasi ya Mutagatifu andrea mu Ruhina, Kuba umuyobozi wa ICK no kuba umuyobozi wa Radiyo Maria Rwanda guhera taliki 15 Kanama 2004.
Padiri Josaphat yahaw eubu butware bwose mu gihe i Vaticani bari bafitanye ibibazo bikomeye na Musenyeri MUTABAZI Anasitasi wari warabimweguriye byose n’icungamari ryabyo ryose. Mu mwaka umwe n’igice byakurikiyeho, Vaticani yahise itegeka Musenyeri MUTABAZI Anasitazi gusezera ku busenyeri i Kabgayi.
FPR yakomeje kureba uko yakwigarurira ubuyobozi bw’ibigo byose bikomeye mu gihugu kubera kwinjiza amafarana atubutse yahise yinjira mu idosiye isaba shyigikira dosiye ya MBONYINTEGE Simaragidi ku gira ngo asimbure MUTABAZI.
Padiri Josaphat nawe ntiyari yicaye ubusa kuko yabibonaga byose
Ubwo FPR yahatanaga ngo MBONYINTEGE yemerwe na Vatican, Josaphat nawe yagerageje guhuza umutungo wa ICK, uwa Bureau Social n’uwe bwite ariko mu gihe yarimo abigerageza Musenyeri MBONYINTEGE aba amaze gusesekara ku buyobozi bwa Kabgayi kandi muri Diyosezi, Umwepisikopi aba afite ububahsa bwose ku mutungo wose wa Diyosezi n’abaturage bayo bose kandi ni ntavuguruzwa.
MBONYINTEGE akomara kugeraho FPR yahise imutamika kandi imwangisha Padiri Josaphat niko kumukura ku bupadiri mukuru, bamuvana ku butegetsi wa ICK asimburwa na Padiri KAGABO Visenti ukiyitwara n’uyu munsi noneho Josaphat bamusigira Bureau Social yonyine. Icyo bamuhoye ni uko yatumije muri AKAGERA imodoka ya Regiteri wa ICK ku izina rye agira ngo azayegukane nibamwirukana ariko baba bamuvumbuye.
FPR yamwirukanishije muri Bureau Social yirukanwa no mu gipadiri ubu ni umushomeri
Muri Bureau Social yasigaranye abo muri FPR bamuteze umutego ananirwa kuwuvumbura kuko abasirikari bajyaga basangira nawe abasengerera kwa Agnes imbere ya ICK bakunze kumwoshya gutuka Musenyeri Mbonyintege no kwamamaza ko nta cyo yamukoraho.

Muri Kiliziya Gatulika kirazira kwivumbura ku Umwepisikopi kuko aba agufiteho ububasha. Byabaye ngombwa ko Musenyeri Mbonyintege amwirukana ku bupadiri kandi abifitiye ububasha. Byabaye ngombwa ko abona ko nta kindi asigaje uretse Bureau Social.
Ntibamworoheye kuko byabaye ngombwa ko havugururwa imikorere ya Bureau Social aze FPR ihita izanamo maneko wayo witwa MUSONERA Freredariko bamuha umwanya wegereye Josaphata cyane birangirabamumusimbuje bahita banamwirukana ubu ni padiri udasoma Misa udafite n’akazi kandi wibana mu nzu wenyine mu Cyakabiri.
Maneko wa FPR arirukanna abakozi ubutitsa  
Amakuru yatangajwe na igihe.com kuri uyu wa Gatatu aremeza ko abakozi ba Bureau social Gitarama birukanwa ubutitsa n’uyu MUSONERA Feredariko nta mpamvu zigaragara. Ibi rero ntibiva ku busa kuko MUSONERA yajemo azi umuzanyemo kandi akuraho icyitwa gusangira amakuru arebana n’umutungo w’ikigo.
Iyi mikorere ye ibusanye cyane n’amahame rusange agenga abakozi kuko nawe ubwe yiyemereye ko yirukanye umushoferi burundu ngo kubera gusa ko yatwaye imodoka yibagiwe kwitwaza uruhushya rwo gutwara imodoka. Iri kosa rikaba ridahanwa n’umukoresha ahubwo rihanwa na polisi yo mu muhanda mu gihe nabwo yamuhagarika atwaye ikayimubaza akaba atayifite.

Ikindi kibazo kirimo kinakomeye ni uko MUSONERA Feredariko ariwe wenyine ufite ububasha bwo kubikuza ku makonti y’iki kigo gihabwa amafaranga akayabo n’igihugu cy’ubusumwisi kuva mu 1989. Ibi bikaba bihuje n’ikibazo cy’inyerezwa ry’umutungo ririmo kuvugwa muri iki kigo kitorohewe kuko n’abasuwisi bamaze kugihagarikira inkunga zose bagihaga.
Ikinyuranyo cya Miliyoni 250 mu icungamutungo ry’umushinga
Mu kiganiro Dr RWAKUNDA Dominiko wigeze no kuyobora ibitaro bya Kabgayi imyaka itari mikeya yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri i Gitarama, akaba ari nawe uhagarariye Bureau Social imbere y’amategeko ya repubulika y’u Rwanda yavuze ko bahabwa inkunga n’abasuwisi ingana na Miliyoni 600 buri mwaka.
Umuhuzabikorwa wa Bureau social MUSONERA Feredariko we yabwiye aba banyamakuru ko buri mwaka bahabwa n’abasuwisi inkunga ingana na Miliyoni 350. Ubwo ni ukuvuga ko harimo ikinyuranyo cya Miliyoni 250 zirigiswa. Ese zijya hehe? Iyi ikaba ishoboraa no kuba ariyo mpamvu MUSONERA abuza abandi bakozi kureba ku makonti y’uyu mushinga ari muri BANKI YA KIGALI.
Maneko MUSONERA ni muntu ki?
Uyu MUSONERA ukora ibyo ashatse nta gushidikanya ko ari mu butumwa bw’uwamuheshejemo akazi ariwe FPR ishaka gusenya byanze bikunze iki kigo cyonse ibere rya ba Musenyeri Perraudin na NSENGIYUMVA Tadeyo. Uyu Musonera ni umututsi ukomoka ku Gikongoro akaba yarabaye umusirikari mu 1993. Mu 1994 inkotanyi zahise zimugira maneko abifatanya no kuba umuyobozi mukuru wa RWANDA INSTITUTE OF ADMINISTRATION AND MANAGEMENT aricyo kigo cya Leta abaturage bazi ku izina rya (R.I.A.M).
Iki kigo gifite ibiro ukubiri : Ikigo cy’amahugurwa kiri mu Cyakabiri i Gitarama naho ubuyoboi bukuru buherereye ku Muhima iruhande rwa Gereza ya 1930. Iki kigo Musonera yagitegetse uko abyumva akuramo inoti nyinsh yubaka amazu za kigali na Gikongoro andi ayagura i Gitarama kandi FPR yamuvanye muri RIAM imujyana muri Bureau Social, murumva ko afite uwo akorera.
Dufatanye gushimira Imana kuri benshi bavuye mu isayo n’isakumbwa by’ubukene n’u bujiji ku nkunga ya Bureau Social. SHIKAMA dushimiye kandi Mukecuru MARGARET FUCHS na padiri HITIMANA Josaphat ku murimo mwiza bakoze guhera mu 1989 wo kwakira imbabare, kuzitega amatwi no kubonera ibisubizo birambye ibibazo byazo.
UDAHEMUKA Eric
Shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355