Pageviews all the time

ISESENGURAMVUGO, POLITIKI, IYOBOKAMANA N’ITERABWOBA : TALIKI 18 UKWAKIRA 2014, PASITORO RWANDAMURA KAROLI ATI : «TWIKOREYE IMIRUHO YANYU, ABADAYIMONI BANYU TURARA TURWANA NABO, TWIKOREYE UBUGUMBA BWANYU, SIDA ZANYU,… KUBERA IBI BYOSE MUGOMBA KUGURIRA ABAPASITORO AMAMODOKA YO KUGENDERAMO!!!»/ UDAHEMUKA Eric

Mbere y’umwaka w’1900 abanyarwanda bari bafite uko bemera Imana. Ibi binagaragarira mu mazina bitaga aban babo arimo Bimenyimana, Habarurema, Bizimungu, Iyamuremye n’andi menshi. Mu 1900, Kiliziya Gatulika yaje mu ishusho y’iyobokamana ariko ubisesenguye mu mizi ubona bari baje bafite n’imbereka y’ubukolini.
Nibwo hadutse imyigishirize mishya yarimo kubwira rubanda ko amzina yabo bahawe n’ababyeyi ari amapagani ndetse ko bagomba kubatizwa kandi bagahabwa amazina y’abatagatifu ndetse bakanabiyambaza. Umwami Yuhi V Musinga ibi yabibonyemo agasuzuguro niko kubyanga yivuye inyuma binaba impamvu yo kumucira ishyanga.
Umuhungu we umwami Mutara III Rudahigwa yagerageje kuba inyaryenge arabyemera anemera kwigira batisimu i Kabgayi imyaka n’imyaniko ariko ateganya ko azabigaranzura nyamara ntibyakunze kuko yitabye Imana amarabira i Bujumbura.
Iri dini Kiliziya Gatulika ryakurikiwe n’andi yagiye avuka ku mpamvu ahanini zishingiye ku nyungu z’udutsiko duto. Ayageze mu Rwanda twavugamo abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi, abaperesibiteriyene, n’abandi benshi barimo ADEPR.
Umushinga w’agatsiko ka FPR wo gushinga ibigare by’amadini y’inzaduka mu Rwanda
Mu 1990 ubwo FPR yateraga u Rwanda muri SHIKAMA dufite amakuru ashyitse yemeza ko kugira ngo abantu bitabire urugamba Paul Kagame na Tito Rutaremara babijeje ibitangaza birimo n’ibidashoboka ushyize mu bwenge bwa kimuntu. Muri ibyo bitangaza harimo ko nibagera mu Rwanda n’uzaba atarageze mu ishuri umwanya w’ubutegetsi woroheje azahabwa ari ukuba Burugumesitiri.
Ikindi gikomeye ni uko FPR yababwiye ko nibagera ku butegetsi mu Rwanda bazahabwa uburenganizra bwo gushinga amdini uko bashaka kandi bagakora uko bashoboye bagakama abayoboke babo mu rwego wo kwihemba cyangwa kwisana ku mbaraga zabo batanze ku rugamba.
Niyo mpamvu mubona ubu mu Rwanda hari amadini n’akadini kandi byose bikaba mu kajagari utabonera izina aho umuntu abyuka mu gitondo agashinga idini kandi agakora ku buryo abayoboke bamusanga maze si ukubigisha kakahava rimwe na rimwe abigisha ibyo atanasobanukiwe.
Pasitoro RWANDAMURA Karoli umuterabwoba muri rubanda
Ubwo SHIKAMA twavugaga ku bibazo biri mu idini rya ADEPR mu Rwanda hari umusomyi watwandikiye amaze gusoma iyo nkuru asa n’utumva ukuntu twavuze ko hari abashumba b’intama twise injiji.  Maze aratubaza ati : «Mushobora kwemeza ko muri A.D.E.P.R harimo abapasitoto batize?»
RWANDAMURA Karoli
Igisubizo twamuhaye ni nacyo SHIKAMA tugiye kwifashisha muri iyi nyandiko. Twamusubije ko injiji bitavuga abatarageze mu ishuri ko no mu bize bahamo injiji butwi ahubwo zirutwa n’izitarageze ku muryango w’ishuri. Icyo muri SHIKAMA twita injiji ni umuntu wese udafite ubushobozi bwo gusasanura ibibazo by’ubuzima ngo abibonere ibisubizo bikwiye mu gihe gikwiye.
Mbere y’uko tubereka ibidasanzwe bikubiye mu mutwe w’iyi nyandiko twabanza kubabwira aho byakomotse n’icyari cyabaye. Ku italiki 18 Ukwakira 2014 habayeho umuhango wo kwimika Pasitoro w’umugore witwa MUKAMUSONI Mariya Kalara umuyobozi w’itorero twakwita ububyutse mpuzamahanga bw’i Beteri iryo torero rikaba rikorera i Nyamirambo, Pasitoro RWANDAMURA Kalori mu nyigisho yahatangiye nk’uwari uyoboye uwo muhango yahavugiye amagambo SHIKAMA tudashobora kwihanganira.

Tuzi neza ko ibirebana n’iyobokamana abantu benshi niba atari bose babitindaho cyane kandi buri wese akabyumva ukwe ariko twe muri SHIKAMA ntitujya dutinya aho rukomeye kuko bitumvikana ukuntu umuntu umwe umeze nk’abandi yabafata nk’abadafite agaciro kugera n’aho ababwira ibyo yishakiye nta n’icyo yikanga.
Pasitoro RWANDAMURA uyobora impuzamadini yitwa UCC (United Christian Churches) muri iyo nyigisho ye yategetse abakirisitu kugurira abapasitoro babo imodoka zo kugendamo ndetse avuga ko pasitoro agomba kuba afite amafaranga kandi akajya kurira muri KIGALI SERENA HOTEL ngo kuko pasitoro udafite amafaranga ntabwo aba ari pasitoro, kuri we ngo nta pasitoro o kugenda n’amaguru cyangwa gutega twegerane.
Ibi byo n’ubwo nabyo birimo iterabwoba ariko nibura umuntu yapfa kubyumva buhoro ariko noneho yavuze n’ibindi bikomereye rubanda kandi bishobora gufatwa nk’iterabwoba bikaninjira mu buzima bwite bwa buri mukirisitu wahasengeye. Tugire icyo tubivugaho mu buryo bw’isesengurampamvu, politiki, iyobokamana n’iterabwoba :
Twikoreye imiruho yanyu
Pasitoro Rwandamura ubwo yavugaga ko abakirisitu bagomba kwikora ku mifuka bakagurira abashumba babo imodoka yavuze ko we n’abandi bapasitoro bikoreye imiruho y’abakirisitu babo. Ndumva nta muntu wavuga ko ibi ari ukuri kuko n’ubusanzwe abayobozi n’uworoheje kugera kuri nyumba-kumi aba afite imiruho iruta iy’abo ayobora. Iyi mvugo akaba yarayivuze mu rwego rw’iterabwoba kugira ngo buri wese yumve ko ibibazo bye byose byikorewe na pasitoro Rwandamura kandi ko bigiye gusubizwa.
Ibi ni ikinyoma cyambaye ubusa kuko kugira ngo tubyumve neza turifashisha ingero : Icyo ubundi twita umuruho wa kanaka cyangwa wa nyirakanaka ni ingaruka zikomoka ku bibazo runaka zamubayeho zikamwomaho akaramata. Tuvuge ko hari umugore usengera muri iryo dini rya Rwandamura uhora akubitwa n’umugabo we uko atashye. Ese uyu mupasitoro yasobanura ate uko atwaza uyu mubyeyi uyu muruho wo guhorana ifunguro ry’inkoni ararira?
Barambitsweho ibiganza n'Abakozi b'Imana
Kugirango amasengesho yabo yumvwe bagomba gutanga amafranga yo kugura amamodoka
 n'amazu ahenze by'abakuru b'amadini!
Twikoreye indwara zanyu
Umukecuru wari ugiye i Kigali guhemba umukobwa we wari umaze iminsi aruhutse (abyaye) yagize atya atega imodoko ku muhanda y’i TOYOTA ni uko ayinjiramo n’umutwaro we. Akigeramo imodoka itsimbuye akomeza kwikorera umutwaro we noneho kigingi amubaza impamvu yikoreye ntabitereke hasi mu modoka maze umukecuru amusubiza ko adashaka kuvunisha imodoka y’abandi.  
Pasitoro Rwandamura Kalori ashobora kuba atazi iki gitekerezo cy’uyu mukecuru : kwikorera umutwaro w’umuntu ni ukumugabanyiriza imvune ku rugendo rwe. Ese bavuga ko bikoreye indwara z’abakirisitu babo hari urwaye kanseri aribwa mu mwanya we ngo nawe aruhuke ? Ibi ni ugutera ubwoba no guhahamura rubanda!
Twikoreye abadayimoni banyu turara turwana nabo
Hamwe n’igisobanuro cyo kwikorerera umuntu bisobanuye kumutwaza umutwaro umuvuna agacumaho urugendo, kuri ibi Pasitoro Rwandamura wagira ngo ibyo avuga ntabizi. Ubundi abadayimoni ni ijambo ry’iritirano ryinjijwe mu Kinayarwanda ubundi ni Igifaransa gisobanura imbaraga zitagaragara zishobora gukoresha abantu ibitangaza cyangwa kubavugisha amagambo akomeye nk’ayo uyu Pasiteri Rwandamura yavugaga.
Ntabwo rero wakwikorera abadayimoni b’abo uyobora kandi nawe abo badayimoni ubafite, ikindi kuvuga ko barara barwana n’izo mbaraga ijoro ryose ndumva atari byo kuko abapasitoro iyo bwije baryama nk’abandi baturage muri iyi si nta wigeze abaha akazi ko kurara barwana n’amadayimoni cyangwa bakirana nayo.
Twikoreye UBUGUMBA na SIDA byanyu
Izi nteruro ebyiri n’ubwo Pasitoro Rwandamura yazivuze azitandukanije mpisemo kuzihuriza hamwe kugira ngo numvikanishe ubutumwa SHIKAMA dushaka kugeza ku banyarwanda. Kubwira umugore utarabyaye ngo wikoreye ubugumba bwe, kubwira umuntu uzi neza ko abana n’agakoko gatera SIDA ngo umwikorereye uwo mutwaro agufata nk’umushungerezi.
Kutagira umwana kandi umushaka birababaza kimwe no kuba uzi neza ko indwara urwaye utazayikira ari twibanire. Abantu bafite ibibazo nk’ibi baba bakwiye kubwirwa amagambo abahumuriza kandi bigakorwa mu buryo butagira uwo buhutaza. Ibi byose akaba yarabivuze agamije kubemeza ko bakwiye rwose kwikora ku mifuka bakagurira abapasitoro babo imodoka zo kugenderamo.
Pasitoro RWANDAMURA Kalori akwiye gushyikirizwa ubutabera
Nk’uko twabivuze dutangira iyi nkuru, aya madini atagira inyigisho n’amahame ashingiraho mu kwigisha abanyarwanda yadukanywe na FPR ku mpamvu twasobanuye. Niba u Rwanda rwari igihugu kigendera ku mategeko rwagatwaye uyu mupasiteri imbere y’ubutabera akisobanura kuko atera abaturage ubwoba.
Amamodoka atwara abayobozi b'idini rya RWANDAMURA Karoli
Ikindi ni uko iyobokamana ribusanya n’amahame nyabuzima riba riyobya kandi rihumanya rubanda. Kubera ko utabuza umuturage gusengera aho ashatse, igikwiye kandi cyihutirwa ni ugusaba abayobora aya madini kwisubiraho no kunoza inyigisho. Muri SHIKAMA twamaganye pasiteri Rwandamura n’abandi batekereza kwigisha abanyarwanda inyigisho zipfuye kandi zihumanye nk’ize zikanabayobya.
Muri SHIKAMA turasaba abanyarwanda bihebeye Imana buri wese ku buryo bwe kwirinda abayobozi b’amadni bababeshya bakoresheje amagambo akomeye cyane bagamije kubasahura utwo bari basigaranye ko bakwiye kubima amatwi kandi bakiyumvisha ko gutanga ari ubushake kandi bikajyana n’ingano y’ibyo utunze kuko utaba wahingiye igihumbi wari kugura ibijumba ugaburira abana ngo uyatangeho ituro abana bawe baburare. Mbabwije ukuri, iryo turo Imana ntiyarishima kuko waba uri umupfayongo kuko bitemewe gukunda abandi kuruta uko wikunda Banyarwanda nimuhumuke, mumenye abashaka ubarya imitsi batabikwiye.
UDAHEMUKA Eric
shikamauye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355