Pageviews all the time

JENOSIDE ya kabiri mu Rwanda? Gahoro, bucece, na Jenoside y'ikivunge?Ni ibiki biriho bibera mu Rwana?Loni se yabiteye umugongo?/ Ann Garrison, 30/8/2014


                                                                  
 Umenya mbere y'uko Kagame Paul ava kuri iyi si Imana yamutegeje abantu baturuka imihanda yose ngo bamubwire amabi yakoreye Abanyarwanda! Nkuko intego ya Shikama igira iti:" UHARANIRE KO UKURI GUSIMBURA IKINYOMA", natwe ntaho tudapfunda imitwe amanywa n'ijoro, duhuna huna, dushakisha aho uko Kuri kwaba kwhishe ngo Tugucyure mu Rwanda, kwirukane ikinyoma FPR na Kakame Pawulo bahaye intebe mu Rugwiro.

Ni muri urwo rwego, mu gihe filimu ya Ms Jane Corbin wo kuri BBC iriho ivugisha Agatsiko ka Kagame amangambure kuva aho iciriye bwa mbere kuri  Televiziyo BBC2 kuri 1/10/2014,  muri Shikama twabagejejeho icyo tuvuga kuri iyo filimu yagaragazaga ukuri kwambaye ubusa ku byabaye mu Rwanda bigatereka ikinyoma mu Rugwiro, tukaba rero   twarashimye byimazeyo uwateguye iriya filimu. 

Undi munyamakuru urubuga rwanyu Shikama rushima ni Ann Garrison wo muri Amerika,   wandikira ibinyamakuru 6 bikomeye byaho, agatanga ibiganiro ku maradiyo 2 yo muri icyo gihugu tutibagiwe n'iye ikorera kuri Youtube. Mbere y'ukwezi kumwe gusa ngo iriya filimu ya BBC isoke, uyu mugenzi wacu yasohoye inyandiko ku itariki ya 30/8/2014 ku rubuga globalresearch musanga hano. Muri iyo nyandiko ifite umutwe mubona hejuru aha,Garrison  aremeza ko Paul Kagame ariho akorera Abahutu jenoside gake gake, bucece, n'ikivunge. MU gushimangira ibi, aragaruka ku  mbaga y'abantu iriho iburirwa irengero buri munsi, abatwikirwa mu magereza, n'imirambo yo muri Rweru. Ikindi twavuga ni uko yemeza kimwe na Ms Jane Corbin ko Kagame Paul ariwe watanze amabwiriza yo kurasa ku ndege ya ba Perezida Habyarimana na  Ntaryamira w'i Burundi, bikaba byarabaye imbarutso ya Jenoside.

Mu gusoza inyandiko ye arasaba ko habaho Anketi yigenga ya LONI ku kibazo cy'imirambo yo muri Rweru n'abandi bakomeje kuburirwa irengero mu Rwanda.

Shikama yagerageje kubashyirira iby'ingenzi mu Kinyarwanda nkuko mubisanga hasi aha.

Amaso nabahe!

________________________________________________________________________________


Ni ibiki biriho bibera mu Rwanda? Kuri 26/8/2014, BBC yatangaje ko abategetsi b'u Burundi bariho bakora amatohoza ku mpamvu imirambo yabonywe ireremba mu kiyaga cya Rweru, kiri hagati y'u Rwanda n'u Burundi. Ibi byavumbuwe ntabwo ari amahano gusa ahubwo biteye n'ubwoba kuko ibi bihugu byombi byo muri Afrika y'Uburengerazuba byazahajwe n'umwiryane w'amoko HUTU- TUTSI ufite imizi mu myaka amagana.  Abahutu batsikamiwe n'Abanyabikingi b'Agatsiko k'Abatutsi  kaje kuba abakoloni hagati y'ibinyejana bya 18 na 19.

Igererageza ryo gushyiraho Demukarasi y'Abanyaburayi , hagati ya 1959 na 1961 mu Rwanda na 1993 mu Burundi byahinduye ibintu maze nyamwinshi y'Abahutu  igizwe itsinda amatora ariko ba nyamuke b'Abatutsi banga kwemera ibiyavuyemo.Intambara, jenoside, n'ubwicanyi bw'ikivunge byakurikiyeho muri ibi bihugu uko ari bibiri.
Kagame Pawulo akiri mu mashyamba
Perezida w'u Rwanda Paul Kagame ni Umututsi naho perezida w'u Burundi Petero Nkurunziza akaba Umuhutu. Nubwo mu bihe bishize aba bagabo bagiye bagirana ibihango, ubu barashyamiranye. Muri 1993, igisoda cy'Agatsiko k'Abasangirabyose b'Abatutsi , kishe Perezida wa mbere w'Umuhutu wari watowe mu nzira ya demukarasi, Melchior NDADAYE, ibi byahise bikurikirwa n'ubwicanyi mu moko yombi bitera n'ubwoba- muby'ukuri byakurikiyeho -mu Rwanda.

Muri 1994, intambara yashowe ku Rwanda igiye kurangira, Kagame Paul yatanze amabwiriza yo kwica abaperezida bombi uw'u Rwanda n'u Burundi haraswa indege yabo iri mu kirere ku itariki ya 6/4/1994 ahita akurikizaho ibitero bya gisoda byari byateguwe neza, binashyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe z'Amerika hagamijwe gufata no gushinga ubutegetsi bw'Abatutsi mu Rwanda; ni uko igihugu cyahise kigwa mu kavuyo n'ubwicanyi bw'ikivunge mu moko yombi.

Imirambo y'u Rwanda cyangwa y'u Burundi?
Umwanzuro wose wagaragaza ko imirambo ireremba mu kiyaga cya Rweru ari igikorwa cy'ubwicanyi  bukorwa na Leta, jenoside cyangwa byombi bishobora kwatsa umuriro muri ibi bihugu byombi cyangwa hagati yabyo. Uyu muriro ukaba uriho wenyegezwa n'Abasangirabyose b'ibibi bihugu n'abo mu mahanga, nta gushidikanya bakurikiranira hafi ibi bintu, kandi birasa naho bagerageza gukontorora ibizavamo( ingaruka zabyo).
Iby'iyi mirambo ihambiriye mu mashashi birasa nk'igikorwa cy'ubwicanyi bukorwa na Leta ; yaba jenoside itaba yo umwanzuro uvuga gusa ko byari ibikorwa bya Leta ubwabyo ushobora kwiyakiriza umuriro ubwawo. Perezida w' u Rwanda Paul Kagame aherutse gufunga  abasirikare be batatu bakuru mu cyumweru gishize, mu gihe uguhangana hagati y'Agatsiko k'Abasangirabyose k'Abatutsi gukomeje kwiyongera.
Leta ya Kagame n'iya Nkurunziza ziritana bamwana ku mirambo
 yo muri Rweru
Mu gihe u Burundi bukomeje gushimangira ko iyi mirambo iva mu Rwanda nkuko polisi y'iki gihugu iherutse kubitangariza BBC, ko iyi mirambo izanwa n'uruzi rw'Akagera ruyijugunya muri Rweru, u Rwanda rwo rukomeje guhakana ruvuga ko atari iyarwo, kuko ngo nta muturage wabuze muri ako karere. Igitanagaje ni uko izi leta zose zemeza ko nta muturage wazo wabuze nkaho zifite urutonde ndakuka rw'abaturage babo babarirwa muri miliyoni icumi mu gihugu kimwe na miliyoni cumi n'imwe mu kindi. Ibiri amambu umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (HRW) uremeza ko hari abantu barigiswa n'igisoda cy'u Rwanda (RDF), abandi bakaburirwa irengero, ugatanga urugero rw'abantu 14 baburiwe irengero.

Ikindi ni urupfu rwa Gustave MAKONENE wishwe bagasanga umurambo we ku kiyaga cya Kivu tariki ya 18/7/2013. Polisi y'u Rwanda yavuze ko yanizwe ariko nta anketi zakurikiyeho ngo harebwe uwamwishe.  Umuryango Transparency International uremeza ko abakozi bawo bandi 5 bari mu Rwanda nabo bari mu mazi abira.

Ikibazo kuri Prezida Paul Kagame
Nyuma y'imyaka 18 u Rwanda ruteye RDCongo, rukayigarurira, rukica, rukanasahura umutungo kamere muri iki gihugu, ibi byose bikaba bifitiwe ibimenyetso bifatika, Kagame Paul we akomeje kubwira amateleviziyo y'Uburayi n'Amerika ko ibibazo byo muri RDCongo bitamureba, ari ibya RDCongo  kandi ko ari abakoloni babizanyeyo atari yanavuka.

Muby'ukuri Paul Kagame akomeje kubwira amahanga ko ikimuraje inshinga ari ukurinda abanyarwanda jenoside, agakomeza avuga ko amahanga yatereranye u Rwanda muri 1994.Ariko aba banyamakuru ntibahuza ibyo ababwira n'ibyabaye  muri icyo gihe.
  • Ko Kagame wari ushyigikiwe na USA akagaba igitero ku Rwanda, yayoboraga umutwe w'abasirikare mu gisoda cya UGANDA mu Kwakira 1990.
  • Ko izo ngabo zagize uruhare mu ntambara yagabwe ku Rwanda hagati y'Ukwakira 1990 na Nyakanga 1994.
  • Ko guverinema ya USA yayoborwaga na Bill Clinton yabujije UN gutabara u Rwanda .
Muri iyi myaka 4 y'intambara n'impfu z'imbaga itabarika mu Rwanda, byahinduwemo ikinamico ry'uko Kagame Paul yahagaritse jenoside bityo ntacyo agomba kubazwa; intero ikaba imwe gusa ngo " Never again soma neva ageni".

Abantu bagera hafi ku 50,000 baburiwe irengero uyu mwaka mu Rwanda
 Kuri 26 Kanama 2014, leta y'Agatsiko yavuze ko nta muntu wabuze, nyamara yari imaze iminsi itangaje ko hari abantu bagera kuri 50,000 baburiwe irengero uyu mwaka. Leta ivuga ko abo bantu baburiwe irengero ariko abayirwanya bari hanze bo bemeza ko ari inzirakarengane z'Abahutu ziriho ziriho zikorerwa jenoside buke buke, bucece, hakoreshejwe guheza, gukenesha,kwicisha inzara, gukona no kwica.

Abantu Leta ya Kagame yemera ko babuze ni 16,000 bo mu midugudu y'Abahutu yo mu karere ka Ngororero mu majyaruguru y'igihugu.Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Musoni James, yemeza we ko abo bantu bataziwe irengero baba baragiye muri FDLR. Leta yemera kandi ko hari imfungwa zigera kuri 30,000 zakoraga imirimo nsimburagifungo nabo baburiwe irengero. Abahuza-rari bo bemeza ko Kagame Paul ishe abo bantu.

Biragoye kumva ukuntu guverinema ifite ingabo n'intasi zaminuje mu myitozo , zinafite n'intwaro zigezweho muri Afrika ukongeraho na Lokodefensi  bari hose mu gihugu, muri kimwe mu bihugu birangwamo ubutegetsi bw'igitugu ku isi, kivuga ko cyayobewe irengero ry'imfungwa 30,000!Ibyo aribyo byose, Guverinema na IBUKA bavuga ko abo bantu bagiye muri FDLR bakaba ari ikibazo ku mutekano.

Nkuko bisanzwe mu Rwanda, wongeyeho n'amateka yo .muri 1990-1994 y'intambara na jenoside, Abatutsi bafite ukuri kwabo n'Abahutu bakagira ukwabo ku byerekeye iri bura. Ukuri kw'Abatutsi niko kwemewe n'amahanga kandi kukaba kwamamazwa na bamwe mu baherwe bo kuri iyi si: Bill Clinton, Tony Blair, Rick Warren, na Howard Buffet. Nubwo abahutu bahejwe hose muri rusange, baba bari inyuma ya Paul Kagame iyo avuga ko ukuri n'ubwiyunge byagezweho mu Rwanda, ko kandi ubwoko butakiri ikibazo mu Rwanda.

 Imfungwa zaba zaratwitswe
Abanyururu benshi b'Abahutu bashobora kuba baratikiriye mu muriro wo ku itariki ya 5 Kamena 2014 muri gereza nkuru ya Muhanga i Gitarama, hagakurikiraho abandi batikiriye mu muriro wo muri gereza ya Nyakiriba muri Rubavu  ku itariki ya 7 Nyakanga 2014.  Abanyarwanda bandikira hanze bemeza ko abanyururu batwitswe ku bushake muri izi gereza zombi, ibi nanone bikaba biri  mu rwego rwa jenoside ya buke buke, na bucece igamije gutsemba abahutu. Muri aya magereza yombi, imwe iri kure cyane y'indi, u Rwanda rukaba rwemeza ko nta muntu waguyemo.
Gereza ya Gisenyi Agtasiko kita Rubavu yaguyemo benshi kandi
byapanzwe n'Agatsiko
Gereza ya Muhanga, yahoze yitwa Gereza nkuru ya Gitarama, yari izwiho kuba imwe mu magereza mabi ku isi. Muri 1995, INDEPENDENT y'i London yanditse inkuru ifite umutwe ugira uti: "Abahutu bafungiye muri imwe mu magereza mabi  ku isi: abakekwaho icyaha cy'ubwicanyi bwabaye Rwanda bafungiye muri gereza abantu barenga 7000 kandi yarubakiwe 400"

Ku itarikiki ya 6 Kamena 2014, umuryango utabara imbabare ( Croix Rouge, soma kuruwa ruje) watangaje ko uburaro bw'imfungwa 3500 muri Gitarama bwahiye, ariko Guverinema y'u Rwanda yavuze ko imfungwa zitarimo icyo gihe.

Gusibanganya ibimenyetso
Kuzamenya aho aba bantu barengeye bizagorana kuko kubona ibimenyetso simusiga bizagorana keretse wenda bariya bagaragajwe mu byegerenyo bya Human Right Watch. Keretse na none Akanama gashinzwe Umutekano ku Isi nikemeza ko uko ibintu bimeze ubu mu Rwanda, bibangamiye umutekano w'isi maze kakemera ko habaho iperereza rikozwe n'itsinda ryigenga nkuko itsinda rya LONI riyobowe na HANS BLIX ryemerewe guperereza muri Irak mbere y'ibitero bya USA na UK byo muri 2003. Leta Zunze Ubumwe z'Amerika na Leta ziyishyigikiye bazanga gihamya zose zishobora kubangamira gahunda za Guverinema ya USA, igisoda na politike mpuzamahanga byazo aho gushishishikazwa na Demularasi y'Abaturage.

Ibyo aribyo byose iyi siyo mpamvu yatuma hatabaho itohoza. Ni byiza ko itsinda rya HANS BLIX ryemerewe kujya muri Irak kuruta kutajyayo, ku nyungu z'amateka n'umutima-nama mpuzamahanga, dukomeza gukora ku ngaruka zabyo. Amatohoza yigenga y'Umuryango w'Abibumbye ni ngombwa ko akorwa ku bantu bakomeje kuburirwa irengero mu Rwanda no  ku mirambo yabonetse ireremba mu kiyaga cya Rweru kiri hagati y'u Rwanda n'u Burundi.

Kuki Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zasubukuye inkunga zayo za gisirikare na politike ku munyagitugu Paul Kagame? 
Kuki USA zasubukuye inkunga zayo za politiki na gisirikare ku munyagitugu Perezida Paul Kagame mu nama y'ubushize  USA- Afrika? Kuki USA iriho yotsa igitutu FDLR zivuga ko bazayirasaho niba idashyize intwaro hasi nta kindi isabye?

FDLR ishobora kuba yarafashe intwaro mu rwego rwo kwirwanaho, kandi n'intumwa idasanzwe ya LONI mu karere k'ibiyaga bigari by'Afrika RUSS Feingold yamenyesheje ko FDLR itabangamiye umutekano w'u Rwanda. Impunzi nyinshi z'Abahutu ziri mu burasirazuba bwa RDCongo ni -impunzi- gusa zitinya gusubira mu Rwanda kubera ubwoba zifite bw'uko amazina yazo yakwiyongera kuri ziriya ntonde (Ndlr Shikama: urutonde mu bwinshi) z'abantu baburirwa irengero buri munsi, Leta y'u Rwanda idashobora gusobanura.

Abayobozi ba Opozisiyo( Abahuza-rari), Abahutu n'Abatutsi, na Perezida Jakaya KIKWETE bose bahamagariye Guverinema y'u Rwanda gushyikirana na FDLR kugirango batahe mu gihugu cyabo badafatwa nk'Uduhutu two hasi two hasi tugomba kuzimizwa.

Ku itariki ya 4/1/2014, jenerali Kayumba Nyamwasa yabwiye KPFA ati: " Ndumva neza rwose ko  bamwe bagifite inkomanga ku mutima kubera ko batashoboye guhagarika jenoside. Ariko ntugomba gushyigikira umuntu nanone uri mu nzira yo gukora indi jenoside. Ndakeka rwose ko bagombaga kongera gusuzuma umutima-nama wabo, reba ibibera mu Rwanda, reba muby'ukuri ibiriho bihabera"

Abahutu benshi, impunzi n'ababa hanze batekereza ko ingoma iyobowe na Paul KAGAME igumye ku butegetsi indi myaka 50, nta muhutu waba ukibarizwa mu Rwanda.

Muri Shikama tukaba dushimira byimazeyo Ann Garrison, umutima we wa kimuntu utabariza inzirakarengane ziri kure ye mu bilometero ibihumbagiza.

Byakusanyijwe mu Kinyarwanda na Nkusi Yozefu
Shikamaye.blogspot.com
shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)

_______________________________________________________________________

Abasangira-byose: Elite Politique au pouvoir
Abahuza-rari: Opposition



No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355