Pageviews all the time

PEREZIDA PAUL KAGAME N’AGATSIKO KE KA F.P.R BAKOMEJE GUSHAKIRA INTSINZI Y’URUPFU RWE AHO ITARI BITABAZA UWO BACIRIYE ISHYANGA LT. GEN. KAYONGA KAROLI MU KUGURA MU BUSHINWA INTWARO ZO KUZARIMBURA ABANYARWANDA N’ABATURANYI BO MU KARERE K’IBIYAGA BIGARI/ UDAHEMUKA ERIC
Displaying 379ltgeneralcharleskayonga.jpgDisplaying TL50-171502_copy1.jpg
Ababyeyi b’abanyarwanda bo ha mbere igihugu cy’u Rwanda kigifite umuco muzima FPR itarawusisibiranya ngo izanemo ko nta mubyeyi wemerewe guhana umwana, ko nta mwarimu wemerewe kunyuza akanyafu ku munyeshuri wakosheje mu ishuri, iyo babonaga umwana arushaho kunanirana bamwongereraga ibihano.

Mu bihano bamuhaga harimo nko kumuraza ubusa, kumupfukamisha, kumukorera urusyo, kumutuma gutashya umuba w’inkwi zo gucana, kumusiga igisura, kumusiga isusa, kumutsibagura iminyafu ku ntoki(iyo yabaga akunda gukora mu nkono : kwiba ibiryo), kumuraza hanze abandi bari mu nzu ngo impyisi zimurye(bamubeshya),…
Iyo umwana yahabwaga ibihano byo muri uru rwego ababyeyi bakabona ntacyo ahindukaho bamwitaga IGIKENYA KIZIKENYA! Kubera ukuntu ababyeyi babyaye bakunda abana cyane kandi bakabagirira impuhwe, iyo umubyeyi yabonaga umwana akomeje kumunanira ibihano byose ahabwa bitamuhindura, yabonaga ibyo kumukubita ari nko guta igihe maze akamwitegereza n’agahinda kenshi n’igishyika cy’umubyeyi byuje impuhwe n’urukundo rutagereranywa ni uko  akamubwira ati «NGUTEZE IMINSI, UZAHANWA N’IMINSI!»
Abana bagiye bitwara nabi batya baba abo mu gihe cyanjye n’abo muri ibi bihe nagiye menya bagize iherezo ribi cyangwa se ubu bafite imibereho mibi cyane kandi ikomotse ku ngaruka zo kwigira kagarara no kutumva umuhanano w’umuryango nyarwanda.
Gutumiza kirimbuzi mu Bushinwa abaturage baburara
Ku cyumweru, taliki 09 Ugushyingo 2014, ikinyamakuru cya gisirikari cyo mu Bushinwa cyitwa KANWA STAFF REPORTER cyasohoye inkuru ifite umutwe ugira uti: “Rwanda bought TL-50 air defense missile from China” bisobanuye mu Kinyarwanda cyumvikana ngo “u Rwanda rwaguze mu Bushinwa ibisasu bya gisirikari byo mu rwego rwa kirimbuzi byo kwikingira ibisasu byagwa ku butaka bwarwo biturutse mu kirere”
Umunyamakuru w’umushinwa wanditse iyo nkuru arasobanura neza ko u Bushinwa aribwo bukigerageza gukora ubwo bwoko bw’ibisasu kandi ko u Rwanda aricyo gihugu cya mbere ku mugabane w’Afurika kibiguze. Iki kinyamakuru cy’abashinwa kiranemeza ko ibi bitwaro byinshi ariko kitavuze umubare ubu byamaze kugera i Kigali.
Displaying TL50-171502_copy1.jpg
Ibisasu bya kirimbuzi Kagame yaguriye kurimbura abanyarwanda n'abaturanyi
Uwo munyamakuru w’iki kinyamakuru cya gisirikari mu Bushinwa arakomeza akavuga ko ibi bisasu bya kirimbuzi u Rwanda rwamaze kugeza i Kigali bishobora kurasirwa icyarimwe ari 144 kandi bikarasa ahantu 12 icyarimwe hatandukanye haba hakekwa guturuka uwo bita umwanzi wabo.
Kubera ukuntu Lt. Gen. Ambasaderi KAYONGA Karoli ari umuhanga mu birebana n’ibitwaro bya kirimbuzi, nta gushidikanya ko kumujyana kuba ambasaderi mu Bushinwa byarimo n’icenga ryo kugenzura no gukurikirana uyu mushinga wo kugura ibizasenya u Rwanda n’akarere k’ibiyaga bigari.
Izi ntwaro n’ubwo umunyamakuru wanditse iyi nkuru atagaragaza igiciro cyazo, nta gushidikanya ko zihenda cyane kandi ingaruka mbi zazo ku baturage n’akarere zikaba zitabarika haba mu kwica abantu, kugundura no gusenya ubutaka buhingwaho imyaka n’amashyamba ntibwongere kwera, kwangiza inyamaswa n’ibyanya byazo, kubangamira ihumeka ry’abantu, kubyara abana b’ibimara n’birema ku babyeyi batuye mu duce ibi bisasu birashwemo,…
Perezida Kagame atangiye ya bizinesi ifatika yavugiye ku Kimihurura
Ku italiki 12 Ukwakira 2014, mu muhango wo kurahiza MAKUZA Bernard perezida w’abasenateri, perezida Paul KAGAME ubwo yarimo yihaniza BBC anikoma abayiyobora kubera Filimu RWANDA’S THE UNTOLD STORY yavuze ko agiye kwinjira muri bizinesi ifatika atajenjeka.
Mu isesengura rya SHIKAMA, ku bazi Kagame iyo avuga bizinesi atajenjeka aba avuga intambara izagarika ingogo kuko mu buzima bwe nta kintu akunda nk’intambara. Ni ukuvuga ko ibi bitwaro bya kirimbuzi yaguze ashobora kuba agiye kubisuka ku bavandimwe b’abarundi, ku bavandimwe bacu b’abazayirwa bagowe cyangwa bombi icyarimwe kuko amakuru dufite yerekana ko intambara agiye kuyishoza aha icyarimwe.
Ikibazo kikaba kumenya niba aba ateganya kugabaho ibitero bo nta mbunda bagira cyangwa niba bazemera ko abakubita bicaye? Igisubizo birumvikana ko ari oya kuko nabo bazirwanaho uko bashoboye bityo ingaruka z’intambara zikazagera no ku banyarwanda byanze bikunze.
Kwirengagiza isano isumba iy’amaraso
Iyo muri SHIKAMA tuvuze isano y’amaraso tuba twerekeza ku mubyeyi n’abo yabyaye cyangwa ku bamubyaye. Nyamara abategetsi b’u Rwanda bafashe icyemezo cyo kugura ibi bitwaro bagombaga kwibuka ko kuba baratwaye abana babo n’abagore babo mubyo bita kwiga no kuba muri USA, Australia, England, UAE bidahagije kuko n’abanyarwanda bafitanye nabo igihango kidashira.
Ibi bigaragazwa n’uko n’uyu munsi tukivuga Habyarimana, Kayibanda na Rudahigwa binasobanuye ko na Paul Kagame tuzamuvuga n’igihe azaba atakiriho ku buryo abo azaba yarahemukiye bazamuvumira ku gahera naho abo ingoma ye yakamiye bakamusingiza ubutitsa.
Gushakira intsinzi y’urupfu aho itari
Kubera ukuntu amaherezo y’ingoma ya FPR abantu bose bashyira mu gaciro basa n’abayisoma imbere yabo bitewe n’ibirimo kubera imbere mu Rwanda, buri wese ihirima ry’iyi ngoma arisanisha n’ijambo ryavuzwe n’abapfumu n’abahanuzi barenga icumi barimo Nyirabiyoro, Magayane, Nsabagasani,
Iryo jambo bose bahurijeho ni uko Paul Kagame azaraswa umwambi w’igishirira (isasu) na mwene nyina inshuti ye magara adakeka. Hamwe n’iyi nteruro, muri SHIKAMA ntitubona impamvu yo gutanga amafaranga yashoboraga kubaka ibitaro, amashuri y’abana bacu ngo ajye kugurwa ibi bitwaro kuko urupfu rwa Kagame ruri iruhande rwe kandi nta bushobozi afite bwo kumenya uyu mwene nyina uzamwivugana uwo ariwe.
Dore ahubwo umuti uruta iyindi kandi utarura, va ku giti dore umuntu! Aho kugura ibi bibunda binahenda kandi ntashidikanya ko bizishyurwa n’abazaba bakiriho mu myaka mirongo FPR imaze guhirima, Perezida Paul Kagame akwiye kongera gutekereza neza ahantu haturuka ikibazo nyamukuru kimubuza gusinzira kandi akabitekereza mu cyerecyezo cyungura igihugu cyose kuko u Rwanda atari urwe wenyine.
U Rwanda ni urwacu twese abanyarwanda nta n’umwe uhejwe inyuma y’urugi yabyanga yabyemera. Kubera iyo mpamvu, muri SHIKAMA tubona umuti nyawo kandi umwe rukumbi wakiza u Rwanda intambara iri ku marembo yarwo ari ukwemera gushyikirana, Kagame akumva neza icyo FDLR ishaka, icyo RNC ishaka, n’andi mashyaka yose atavuga rumwe nawe yaba ay’imbere mu gihugu n’akorera mu mahanga.
Kugira ngo bishoboke muri SHIKAMA tubona neza ko ingabo za Kagame (R.D.F) zigomba kubigiramo uruhare zikamwumvisha ko ariko bigomba kugenda kuko arizo zijya ku rugamba amaraso yazo akahamenekera, abagore bazo bagahinduka abapfakazi, urubyaro rwazo rugahindurwa imfubyi bitewe n’uko nyir’umupfu nyine ariwe ujya ahanuka aka wa mugani w’abakurambere bacu! Ingabo nizo zikwiye kumva ikibazo cy’u Rwanda mbere y’abandi bose baba abakorera mu Rwanda, abahatuye n’abaturage muri rusange niba zishaka kurinda abenegihugu akaga kagiye kubagwira.
Ubu rero aho bigeze Perezida Kagame wishe abasenyeri, abapadiri, ababikira, abafurere, impinja, abangavu, abasore, abasaza, udukecuru mu Rwanda no muri RD Congo abaziza ubusa, nawe atangiye kumvishwa n’iminsi nka wa mwana w’igikenya navuze mu ntangiriro y’iyi nyandiko aho abona ko umuti w’ibibazo by’u Rwanda ari ukujya kugura imbunda kirimbuzi mu Bushinwa nyamara bitazagiraa icyo bimumarira kuko ikibazo kirimo gushakirwa igisubizo amacuri.  
UDAHEMUKA Eric
www.shikamaye.blogspot.com/  
Shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355