Pageviews all the time

Tuzirikane ijambo ry'Imana kuri iki cyumweru cya 33 gisanzwe, taliki 16 Ugushyingo 2014. Isomo rya mbere: Imigani: 31,10-13.19-20.30-31. Zaburi: 127,1-2,3,4.5c.6a. Isomo rya kabiri: Abatesaloniki ba mbere: 5,1-6. Ivanjili: Matayo: 25,14-30."Umugaragu UDAHEMUKA ni uba inyangamugayo muri bicye kuko bene abangaba aribo baba bakwiye kwegurirwa inshingano ziremereye mu iyobokamana na politiki" Abatagatifu: Otimari na Gerturde/ Padiri TABARO



Kuri iki cyumweru, amasomo matagatifu aribanda ku mugore w'umutima mu muryango mugari w'abantu aho aza nk'imfashanyigisho ngo tubashe gusobanukirwa ku kigero gishyitse kandi kitunyuze umugani w'abagaragu basigiwe amatalenta na shebuja.

Mu isomo rya mbere, igitabo cy'imigani kiraturatira ingeso nziza ziranga umugore w'umutima kuko asumbya agaciro amasaro meza bityo ikiganza cye akagicyamurira mu rubohero.

Mu isomo rya kabiri, mu ibaruwa Pawulo intumwa yageneye abanyatesaloniki baratwibutsa ko dukwiye guhora twiteguye kuko tutazi umunsi n'isaha Yezu azazira kuko azadutungura nk'umujura wa nijoro.


Mu Ivanjili Ntagatifu ya Yezu Kirisitu uko yanditswe na Matayo Yezu ubwe arigisha rubanda yifashishije umugani-gitekerezo w'abagaragu shebuja yasigiye amatalenta akigendera.


Abantu bahabwa inshingano za politiki kimwe n'iz'iyobokamana bamwe bibaza impamvu bahora biruka bakora ubutaruhuka ndetse hakabaho n'abagera aho bakemeza ko gukora politiki ari ukwigerezaho kimwe no kuba Padiri cyangwa Pasitoro kimwe na Cheikh.

Impamvu bikomera, bikaruhanya ndetse bikagorana ni uko umuyobozi ari igiti gisoromwaho na bose. Muri politiki iyo bikunaniye, mu bihugu birimo iterabwoba n'igitungu iyo ugize amahirwe ntibaguce ijosi barakweguza ugasubira ku isuka. Iyo ari mu bihugu biteye indi ntambwe muri demukarasi haba ubwo usabwa ibisobanuro mu magambo kimwe no mu nyandiko.

Impamvu ibi byose bibaho ni ipiganwa rigamije kugeza rubanda ku mukiro wagenewe abenegihugu. Iyo rero utabishoboye ni ngombwa kuberereka ukava mu nzira hakaza n'abandi nabo bakagerageza.

Yezu nawe ntabwo ajya kure y'inkera y'imihigo igomba kugeza rubanda ku byiza kuko yerekana ko umugaragu mwiza wabyaje umusaruro amatalenta yasigiwe yamwise UMUGARAGU MWIZA KANDI UDAHEMUKA UKWIYE KWITEGURA GUHABWA INSHINGANO ZISUMBUYEHO.

Mu gihe Yezu ashimira byimazeyo abagaragu b'inyangamugayo, aranaboneraho akanya ko kugaya abagaragu b'abanebwe maze akaboneraho kwemeza no guhamya ko utunze azongererwa agakungahara naho umunebwe bakazamwaka n'utwo yacungiragaho binageretseho ko azajugunywa hanze aho azahekenyera amenyo.

Ikibazo isi ifite muri iyi minsi kimeze nk'icyorezo ni uguha inshingano zihanitse abigaragaza nk'abashoboye nyamara bagera mu byimbo bakabizambya rimwe na rimwe ukanibaza niba koko uwo ukora ibyo ari wa wundi twafataga nk'igitangaza igihe yarahiriraga inshingano nshya. Nyamara ntitwakwirenganya kuko tutareba mu mutima kimwe n'uko ashobora no gutangira neza sekibi akamuvangira.

Dusabe Imana guha umutima muzima abahawe inshingano zo kuyobora imbaga muri politiki no mu iyobokamana maze nabo bayikundire bayemerere ibagenge. Nawe usoma iyi nyigisho saba Imana ihishure impano ikuganza kurusha izindi ube ariyo werekezaho imigambi yawe bizakorohera gutunganira Imana n'abantu.

Abatagatifu b'icyimweru gitaha

Kuwa mbere, taliki 17 Ugushyingo ni Gregoire umunyabitangaza. Kuwa kabiri, taliki 18 ni Kiliziya ya Petero na Pawulo. Kuwa gatatu, taliki 19 Ugushyingo ni Abdiace na Mectilde. Kuwa kane, taliki 20 Ugushyingo ni Edmond na Octave. Kuwa gatanu, taliki 21 Ugushyingo ni BIKIRA MARIYA aturwa mu ngoro. Kuwa gatandatu, taliki 22 Ugushyingo ni Cécile na Philémon. Ku cyumweru gitaha, taliki 23 Ugushyingo ni UMUNSI MUKURU WA KIRISITU UMWAMI n'abatagatifu Clément, Colombani na Félicité.

Padiri TABARO
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355