Pageviews all the time

ITANGAZO N° 0018/PS IMB/2014 RIGENEWE ABANYAMAKURU: ISHYAKA PS IMBERAKURI RIKOMEJE GUKORWA MUNDA! COMMUNIQUE DE PRESSS N° 0018/2014: LE PARTI SOCIAL IMBERAKURI PLEURE LA MORT PROBABLE DE L'UNE DE SES FIGURES DE PROUE/Me Bernard NTAGANDA

Me Bernard NTAGANDA
Nyuma y'iminsi myinshi Ishyaka PS IMBERAKURI rimaze rishakisha umurwanashyaka waryo Bwana SHYIRAMBERE Dominique waburiwe irengero;
Après quelques jours d'enquete  sans relache  sur la disparition mystérieuse de Mr SHYIRAMBERE Dominique;
Rigarutse kandi  ku makuru rifitiye gihamya y'uko  Bwana SHYIRAMBERE Dominique yari amaze iminsi ahigwa bukware n'abagome bambaye umugoma;
Se fondant sur les informations dignes de foi qui font état de diverses tentatives d'assassinats que Mr SHYIRAMBERE Dominique était l'objet;

Rishingiye kandi ku bikorwa by'ishimuta rimaze kuba itetu muri u Rwanda;
Revenant sur les cas de disparitions mystérieuses qui sont présentement monnaie courante au Rwanda;
Ishyaka PS IMBERAKURI riramenyesha Abarwanashyaka baryo by'umwihariko,Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda  muri rusange ibi bikurikira:
Le Parti Social IMBERAKURI informe en particulier ses Membres,les Rwandais et Amis du Rwanda en général, ce qui suit:

Ingingo ya mbere: Ku italiki ya 09/12/2014 Bwana SHYIRAMBERE Dominique; Prezida w'Ishyaka PS IMBERAKURI mu Karere ka  GASABO yafashwe n'abantu batazwi ubwo yatahaga iwe mu gihe cya saa moya.
Article premier: Mardi le 09/12/204, de retour chez lui,Mr SHYIRAMBERE Dominique;Président du Parti Social IMBERAKURI dans le District de GASABO a été appréhendé par les inconnus vers 19h00 heures.
Ingingo ya 2: Ishyaka PS IMBERAKURI rikimenya aya makuru ryihutiye gushakisha hose hashoboka cyane cyane mu makasho ya polisi no mu bindi bihome bifungirwamo Abanyarwanda ku bw'amaherere ariko  ntiryashobora kumubona. Aha Ishyaka PS IMBERAKURI riramenyesha impirimbanyi zirengera ikiremwamuntu ko ryagerageje no gushakira mu buruhukiro bw'ibitaro binyuranye ariko rirashoberwa!
Article 2: Aussitot informé, le Parti Social IMBERAKURI s'est irico mis à sa recherche qui s'est focalisée sur les stations de Police et d'autres centres de détention qui abritent injustement nos compatriotes rwandais. Il y a lieu de signaler par ailleurs que le PS IMBERAKURI a  vainement visité les morgues des divers hopitaux.
Ingingo ya 3: Ishimutwa rya Bwana SHYIRAMBERE Dominique rije rikurikira ishimutwa ry'abandi Banyarwanda bakomeje kuburirwa irengero mu buryo budasobanutse  nyamara Leta ya Kigali nta kintu ikora kigaragara  mu gukumira ibi bikorwa bimaze kuba itetu. Aha harimo tena!
Article 3:L'enlevement de Mr SHYIRAMBERE Dominique fait parti d"une serie d'autres cas de disparitions mystérieuses des Rwandais qui ont acquis droit de cité  actuellement au Rwanda.Malheureusement le régime de Kigali fait figure de maillon faible dans la lutte de  ce phénomème.Il y a un enguille sous roche!
Ingingo ya 4: Ishyaka PS IMBERAKURI riributsa  kandi Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda ko ishimutwa rya Bwana SHYIRAMBERE Dominique ryabaye  mu buryo bumwe n'ishimutwa ry' Umunyamabanga  Wihariye wa Prezida Fondateri washimuswe mu kwezi kwa Kamena 2010 ariko kugeza magingo aya yaburiwe irengero  n'ubwo Leta ya Kigali ikomeje gushimangira ko itigeze imenyeshwa ibura rya Bwana RUSANGWA Aimable.
Article 4: Le Parti PS IMBERAKURI rappelle les Rwandais et amis du Rwanda que l'enlevement de Mr SHYIRAMBERE Dominique s'est produite dans les memes circontances que celles du Secrétaire Pariculier du President Fondateur, enlevé  en date du 23/6/2014 et dont le sort reste toujours inconnu en dépit des déclations gatuites des autorités de Kigali qui affirme toute honte bu de ne pas avoir été informé du cas de Mr RUSANGWA  Aimable.
Ingingo ya 5: Ishyaka PS IMBERAKURI rirashimangira ko  iri shimuta ari impurirane y'imigambi mibisha igamije gutera ubwoba abarwanashyaka b'Ishyaka PS IMBERAKURI ndese n'Abanyarwanda mu rwego rwo kubacecekesha. Ibi bikaba bishobora kuba bikorwa n'abantu bahagarikiwe  n'abanyabubasha cyane cyane ko nta n'umwe wari wafatwa ngo ashyikirizwe ubutabera!
Article 5:Le Parti PS IMBERAKURI réaffirme sans langue de bois que cet enlevement fait parti dun grand" master plan" ayant pour objectif ultime d'intimider ses membres en particulier et les Rwandais en général  dans le cadre de les faire taire. Les auteurs de ces actes  seraient sous la couverture des faucons du pouvoir et personne ne peut prouver le contraire dans la mesure ou aucun bourreau n'a été arreté et traduit  en jusice!
Ingingo ya 6: Ishyaka PS IMBERAKURI rirahamagarira ibihugu by'amahanga cyane cyane inshuti z'u Rwanda  gusaba Leta ya Kigali gufata iya mbere mu gukumira iri ishimuta ryibasiye abatavugarumwe nayo cyangwa abafite aho bahuriye nabo mu buryo ubwo aribwo bwose.Bitabaye ibyo; ibi bihugu bizakomeza gushinjwa kudatabara abari mu kaga nk'uko byagenze mu gihe cya jenoside yo muri 1994.
Article 6: Le Parti PS IMBERAKURI lance un appel pressant à la Communauté Internationale et surtout aux divers pays; amis du Rwanda, de faire pression au régime de Kigali de prendre à bras le corp ce phénomène d'enlevement dont font l'objet ses opposants

Bikorewe  i Kigali ,kuwa 15/12/2014
Me NTAGANDA Bernard
Prezida Fondateri wa PS IMBERAKURI (Sé)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355