Pageviews all the time

Ku mugoroba w'italiki 06 Ukuboza 2014, Musenyeri MBONYINTEGE Smaragde wa KABGAYI yakiriye bitunguranye perezida Paul KAGAME wari ugiye kumutakambira amusaba uburenganzira bwo gufata ku ngufu ku mbuga za Paruwasi abasore basohotse mu Misa nkuru ngo batwarwe ku gahato mu gisirikari/ UDAHEMUKA Eric















Izi nkuru muri SHIKAMA turimo kwandika tukazigeza ku banyarwanda mukazisoma uko muzibona muri iyi minsi, ni ikimenyetso ndakuka cy'itangazamakuru riri mu ntambara rurangiza iburira rubanda ibanziriza iy'amasasu n'amabombe igiye gushozwa na FPR, RDF na Kagame kugira ngo akarere k'ibiyaga bigari gahinduke amatongo.

Kubera iyi ntambara izahenda Kagame bitavugwa kandi akayitsindwa ndetse bikaba biboneka neza ko izasiga imuhitanye, arimo arakora ibishoboka byose ngo ayishoremo abana b'u Rwanda kuri bubi na bwiza.

Uburyo bwose bakoresheje bwarananiranye kuko abasore bumva ntacyo bajya kurwanira cyane cyane ko Kagame yubatse umunara w'i Babeli ku buryo umunsi yahirimye abakoranye nawe bose bazabibazwa n'amateka.


Minisiteri y'ingabo yatanze itangazo rihamagarira urubyiruko kwinjira mu gisirikari ntirwaryitabira. Mu nama yahuje MINADEF n'abanyamabanga nshingwabikorwa 416 b'imirenge yose bagasabwa gutanga abasore 150 buri umwe umwe nabwo ntacyo byatanze none Kagame ageze aho ajya kwiyambaza Kiliziya Gatulika yahekuye akayikora mu nda n'uyu munsi tukaba tudateze gushira iyo ntimba yaduteye.

Uko perezida Paul KAGAME yageze i Kabgayi

Amakuru agera kuri SHIKAMA aratubwira ko Kagame yagiyeyo bwije ku isaha ya saa mbiri zo ku mugoroba atwaye imodoka ya LANGE LOVER arinzwe n'imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa TOYOTA LAND CRUISER-V8.

Mu nzira ajyayo ntabwo imodoka zasakuzaga nk'uko bisanzwe bizwi iyo Kagame agiye ahantu bisobanuye ko urwo ruzinduko rwari urwe bwite rutari urw'akazi. Agezeyo yasanze urugi runini rwo ku marembo rukinguye ahita yinjira aramukanya na Myr MBONYINTEGE Smaragde, Umwepisikopi wa diyosezi gatulika ya Kabgayi.

Kagame wahekuye Kiliziya yagiye kuyipfukamira ashyira Umwepisikopi mu makosa abangamira ukwemera Gatolika

Muri SHIKAMA twagiye tubagezaho kenshi inkuru zikubiyemo ibikorwa by'urukozasoni bya FPR idatinya no gukora n'ibyo abantu badashobora gutekereza mu buzima busanzwe.
Musenyeri Mbonyintege
 Intambara Kagame arimo gutegura mu karere kandi azi neza ko azazitsindwa zigiye kumusaza bigera n'aho ajya gusaba abasore kuri "ARITARI NTAGATIFU YA YEZU". Kagame aho i Kabgayi mu ijwi rituje cyane ameze nk'umwinginga yamubwiye ko amerewe nabi kubera kubura abasore binjira mu gisirikari ngo abohereze kurwana.

Yamubwiye ko kubera iyo mpamvu yifuza ko Kiliziya y'u Rwanda yamubera umuterankunga bityo ikamwemerera ko abasirikari be baza ku mbuga za paruwasi zose mu gihugu bagahabwa uburenganzira bwo gufatirana urubyiruko rw'abasore basohotse mu MISA nkuru kugira ngo babatware mu gisirikari ku ngufu.

Ikintu kibabaje na mbere y'uko turebera hamwe ingaruka ibi bizagira, ni uko Kagame yibagiwe ko aho yagiye gutakamba ari ikizira kuko ariho yavanye ABEPISIKOPI na Musenyeri RWABILINDA Jean Marie Vianney imfura ya Data ntazibagirwa na rimwe bibaho abasaseridoti n'ababikira akajya kubarasira i GAKURAZO hamwe n'akaziranenge SHEJA Richard. Kugeza ubu ntarigera abisabira imbabazi nibura ngo twumve ko yaciye bugufi mu mutima binavuze ko kuri we kuba yarabishe akaduhindura IMFUBYI ntacyo bimubwiye!

Musenyeri MBONYINTEGE Smaragde yarumiwe kandi aratungurwa

SHIKAMA yamenye ko Umwepisikopi wa Kabgayi yumiwe bikamuyobera akabura icyo asubiza Kagame wari ugiyeyo abebera kuko icyo cyifuzo kibangamiye bikomeye ukwemera gatulika aho yabaye nk'umuhakanira ariko Kagame agakomeza gutakamba akamusaba ko yamuha umwanya akabanza kuzabiganiraho n'abandi basenyeri.

Ibi ariko muri SHIKAMA turemeza ko Musenyeri Mbonyintege atatinyuka kubihingutsa mu nama y'abepisikopi Gatolika y'u Rwanda kuko bidashoboka cyane cyane ko burya Umwepisikopi wa diyosezi wese yigenga, akaba yunze ubumwe na Papa(Vatikani) ariko cyane cyane akaba ashinzwe diyosezi ye kandi akaba ashinzwe by'umwihariko kurinda, kubumbatira no gusigasira ukwemera Gatolika.

Icyo DROIT CANONIQUE ivuga ku mikoreshereze y'imbuga ikijije Paruwasi

Nk'uko nabivuze muri iyi nkuru, umugambi ni uguhengera Misa nkuru isohotse maze abasore bagakusanywa bakaganirizwa akanya mu gihe gito bagahita bapakirwa mu makamyo bakajyanwa mu gisirikari.

Amategeko agena imikorere ya Kiliziya ateganya ko imbuga ikikije Kiliziya ari ndakorwaho ariko ko ishobora gukoreshwa gusa mu bikorwa bitabangamiye na busa ukwemera gatulika birimo nk'amakoraniro y'imiryango ya AGISIYO GATOLIKA nk'abasaveri, abajyide, abasuguti, abajeke, abamariyali,... Abageni bakoreye ubukwe muri Kiliziya bakahaherwa Isakaramentu ry'Ugushyingirwa bashobora kuhifotoreza,...n'ibindi byagenwa n'umwepisikopi wa diyosezi iyo paruwasi iherereyemo.
Umwami Kagame
 Muri ibi byose, nta na hamwe igisirikari cyemerewe gukorera inama ku Kiliziya. Hano ariko ubanza Kagame kubivuga bitaramuteye ubwoba kuko muri 1994 uretse no ku mbuga ya Kiliziya, abanyarwanda b'inzirakarengane biciwe imbere muri Kiliziya ibi nkaba nkeka ko ashobora kuba aribyo yagendeyeho akumva abigereranyije n'icyo yifuza nta soni biteye gutinyuka kubivuga.

SHIKAMA iraburira urubyiruko rw'u Rwanda ikomeje

Nk'uko duheruka kubibagezaho, SHIKAMA irakomeza kubwira urubyiruko rw'u Rwanda ko rugomba kubanza kwibaza neza no gusubiza ubwenge ku gihe rukamenya neza ko izi ntambara Kagame agiye gushoza mu karere zizarangira zimusamye, azitsinzwe, ahindutse amateka we na FPR kandi ko abo azaba yarazishoyemo bazahigwa bugongo n'umuryango mpuzamahanga kuruta uko Interahamwe zabaye ibivume.

Buri wese afate umwanya atekereze kuri ejo hazaza he n'uko yahangana n'ingorane n'ibizazane byo muri iki gihe anibaze niba muri gahunda ze harimo kujya kurwanira Kagame ku nyungu z'Agatsiko gato? Ari ukujya mu Misa ukicuza impamvu wayigiyemo kandi nta garuriro, wabyitwaramo ute?

Mu gusoza iyi nyandiko, SHIKAMA dutangarije mwese ko tutagamije kubangamira Kiliziya na gato ko ahubwo duhitamo kubabwiza ukuri kose ntaho tubahishe tunaburira urubyiruko rw'u Rwanda kugira ngo dufashe buri wese guhitamo igikwiye agendeye ku rumuri rutazima rwakongejwe na SHIKAMA ku ihame riharanira ko ukuri kugomba gusimbura ikinyoma.

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355