Pageviews all the time

ABARI N’ABATEGARUGORI BO MU MASHYAMBA YA KONGO: INTWARO Y’AMASENGESHO NIYO BASHYIRA IMBERE.

Nkuko ari akamenyero ku mpunzi zose ziba mu mashyamba ya Kongo iminsi yahariwe gusenga IMANA ntibacaho. Imirimo yose irahagarara bagaha Imana icyubahiro cyayo nkuko yabisabye abakurambere bacu mu kwemera mu mategeko yayo 10 mu gitabo cy’ABALEWI, 20.
10419965_318971448302480_8805704487761143913_nUsibye kandi n’ayo mategeko yahawe abatubanjirije mu kwemera, Imana yigaragarije impunzi mu buryo bwinshi ku buryo zifite impamvu yo kuyiha icyubahiro, kuyishimira no kuyikuza mu buryo bwinshi yakomeje kuturinda no kudukomeza imitima ku bana, ababyeyi, abavandimwe n’inshuti twatakaje mu ntambara z’urudaca hano mu mashyamba.
Muri rusange amadini yiganje mu ishyamba ni ay’abakristu basenga ku wa gatandatu no ku cyumweru, ariko haboneka n’abayisilamu. Imiryango y’ivugururwa ndetse n’amatorero y’inzaduka (Eglises du Renouveau ntibyafungiwe umuryango). Buri wese ahabwa ubwisanzure kugira ngo asabane n’Imana mu buryo idini ye ibimusaba cg ibimwemerera.
10409098_318971351635823_4006648382983630947_nAbari n’abategarugori bo muri aya mashyamba, mubyo bakora byose intwaro y’amasengesho ni yo bashyira imbere ya byose kuko bizera ko Imana ifite ububasha n’ikimenyimenyi yatsindiye abagiye bayiyambaza kuva kera. Kubera izo mpamvu, bafite icyizere cyinshi ku buryo bemera ko ibibazo byabo muri rusange bizakemurwa n’Imana yo igenga byose, igakoresha abo ishaka, igahindura abinangiye nka Sawuli (Intu 9, 1-19), yahaye imbaraga Dawudi agatsinda Goriati (1Sam 17, 43-51), yakoresheje ingabo 300 za Gideoni zigatsinda ibihumbi amagana (Abac 7, 19-22) n’ibindi bikorwa by’indashyikirwa Imana yakoze.
No kuducyura mu mu gihugu cyacu izabikora kuko iyakoze biriya n’iyo kwizerwa n’ibindi izabyuzuza (1Tes 5, 24). Twizeye ko Imana izadufasha hakaba imishyikirano hagati y’Abanyarwanda izakemura ikibazo cya politiki gituma dukomeza kuba muri aya mashyamba maze tukabona gutaha mu Rwanda rwatubyaye mu mahoro.
10947162_318971391635819_8208720160753713285_nAFERWAR-Duterimbere yishimiye kubagezaho aka ka video karekana ukuntu bashimira Imana nkuko Yesu yabasabye ati “Murabe abakurikiza b’ijambo ryanhye, urugero nabahaye rube rubaranga”
AFERWAR-Duterimbere yishimiye kubagezaho aka ka video karekana ukuntu bashimira Imana nkuko Yesu yabasabye ati “Murabe abakurikiza b’ijambo ryanhye, urugero nabahaye rube rubaranga”
AFERWAR–Duterimbere ikomeje gushimira mwese abakunda amahoro, abatekereza impunzi z’abanyarwanda ziri muri Kongo, abazisabira, abazivuganira, abazitabariza n’abazifasha.

Ubuyobozi
AFERWAR-Duterimbere
Isoko:  Ikazeiwacu

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355