Pageviews all the time

Faranki Habineza aherutse kugaba igitero igihe kitaragera nka bamwe mu basore b'INKOTANYI muri 1989!/ NKUSI Yozefu

Faranki Habineza
Nkuko twigeze kubibagezaho mu nyandiko twacishije kuri Shikama umwaka ushize wa 2014, abiyitaga Inyenzi bazengereje u Rwanda mu bitero byabo  nyuma y’amezi 3 gusa rubonye ubwigenge; uwo mutwe w'inyeshyamba ukaba wari ugizwe n’insore sore z’ishyaka  rya l’UNAR ( soma LUNARI) ry’uwari umwami Kigeri watsinzwe amatora akanga kwemera ibiyavuyemo yumva we n’abari bamuri inyuma ko Umuhutu adashobora kuyobora u Rwanda. Ibi bitero byaturukaga mu bihugu bihana imbibe n’u Rwanda byahagaze mu Gushyingo 1967, Inyenzi  zari zitsinzwe, zigiye kwisuganya ngo zizongere zitere.


Nyuma y'uko Umuhima Yoweri Kaguta Museveni afashe ubutegetsi muri Uganda  mu 1986 abifashijwemo n'impunzi z'Abatutsi zabaga muri Uganda, Tito Rutaremara yakoresheje inama rusange ya Lunari ibera i Kampala muri Uganda, ikaba yarimo abatutsi bavuye i Burundi, Uganda, Kenya, ikitwaga Zaire, mu Bubiligi n’ahandi ntarondoye. Inama yarangiye kuri 27/11/1987 yanzura  hemejwe ibi bikurikira:
  • · Izina ry’Inyenzi kurisimbuza Inkotanyi
  • ·   Guheza LUNARI na Ndahindurwa Yohani Batisita( Kigeri) kubera kuba batarashoboye gutiriganya abahutu bakarinda bafata ubutegetsi  nyuma y’amatora ya Kamarampaka yo kuri 25/9/1961
  • · Kujya mu nkambi zo muri Uganda ( KiakaI &II, Nakivale n’ahandi), Burundi, Kenya , Zaire na Tanzania bagashakayo abasore bajya mu Nkotanyi
  • ·Gucengera ubutegetsi bwa Kinani hakoreshejwe  ubutasi bukozwe n’igitsina, amafranga n’ikinyoma.
  • · Kwifatira itangazamakuru ryo mu bihugu abagize inama baturukagamo ndetse na Mpuzamahanga nka CNN, BBC, na Deutche Welle.
  • ·   Gukora uburyo bwose bushoboka ubutegetsi bukagerwaho, bukiharirwa n’abatutsi kandi ntibazongere kubuvaho.
  • · Kuzatera ku itariki bazumvikanaho barangije kwitegura
Abasore bamwe bari mu gisirikare cya Uganda barashyugumbwe batera muri 1989 kwitegura bitararangira.
Bamwe mu basore b’Abatutsi bari mu gisoda cya Museveni bagiye inama  bumva igisoda cya Kinani ( Kitananiye abanzi n’abagambanyi) cyari gifite abasoda 2002 gusa kitazahangana nabo kuko bari bafite ubunararibonye kubera intambara zo muri Uganda bari bavuyemo. Aba basore bambutse Muvumba baciye kuri gasutamo ya Kagitumba, maze barasana n’Inzirabwoba zibica umugenda,  abasubiye inyuma Kagame Pawulo wari umukuru w’iperereza ryo hanze muri Uganda bari barahaye akabyiniriro ka Pilato kubera iyicarubozo yakoreraga Abagande, yahise ategeka ko abo bagarutse babica bose nta n’uwo kuzabara inkuru wasigaye.

Ingaruka z’iki gitero  ku Nkotanyi
Ikinani cyari cyaraburiwe ko umunsi Museveni azafata ubutegetsi azahita atera u Rwanda kikanga kubyemera ahubwo kigakomeza kumufasha mu rugamba yarwanagamo na Milton Obote wayoboraga Uganda. Museveni ubwe intambara irangiye yaje i Butare muri Mata 1987 avuga ko abavuga ko u Rwanda ruzaterwa n’abaturutse Uganda babeshya. Nyuma y’iki gitero Ikinani cyabonye ko Museveni  ari umunyakinyoma w’igitangaza maze gihita cyifashisha HCR kugirango hashakwe uko ikibazo cy’impunzi z’Abatutsi kirangira. Dore ibyakurikiyeho:
  • -          Habyarimana  yemera kugirana ibiganiro ku byerekeye ikibazo cy'impunzi; inama ya mbere yagombaga kumuhuza na  na HCR na Museveni  i Cyanika mu Gushyingo 1990.
  • -          Inkotanyi zitera igitaraganya( zitararangiza kwitegura) mu Kwakira 1990 zicwamo nyinshi izisigaye zihungira mu Birunga kugirango zitere u Rwanda ku buryo bw’ubunyeshyamba; icyari kigamijwe ni ukuburizamo iriya nama yigaga uko impunzi z’abatutsi cyane cyane abari muri Uganda zacyurwa mu gihugu mu nzira y’amahoro
  • -          Iminsi 3  Inkotanyi zizeraga kuba zafashe Kigali ivamo imyaka irenga 3 , ubwicanyi ndengakamerere na Jenoside.
  • -          Habyarimana yeretse isi ko yashakaga amahoro yemera guhurira na HCR na Museveni  i Cyanika nkuko yongeye kubikora kuri 6/4/1994 umunsi Kagame Pawulo yamwiciyeho( Reba filimu Rwandan Untold Story ya BBC)

Faranki Habineza agabye igitero igihe kitaragera nk’Inkotanyi muri 1989
Umwe mu banyarwanda biyita Abanyepolitike dore ko ubu babaye uruhuri, witwa Faranki Habineza washinze ishyaka ngo riharanira Ibidukikije, aherutse  kwirengagiza ibibazo uruhuri byugarije u Rwanda nk’imirambo itabarika imaze amezi irobwa mu kiyaga cya Rweru, abanyarwanda barenga 80,000 baburiwe irengero umwaka ushize wa 2014, abafungiwe ubusa hirya no hino mu gihugu. Uyu munyapolitike yirengagije ibi byose maze we asanga ikibazo gihangayikishije Abanyarwanda muri iyi minsi ari uko ururimi rwa Molière, Igifaransa ngo kidahabwa agaciro gikwiye mu Rwanda! Maze arakugendera ajya gutanga ikirego mu rukiko rw’Ikirenga!Ha, ha,ha,ha, ha,ha,ha,!!!

Faranki Habineza ntakurikira ibibera mu Rwanda
Mu gihe abongereza n’Abanyamerika bariho bakora ibishoboka byose kugirango bikure mu bwicanyi bashoyemo Pawulo Kagame kuva muri 1990 kugirango bube ariwe buzahama wenyine nkuko twigeze ku bibagezaho muri imwe mu nyandiko za Shikama umwaka ushize ujya kurangira; U Bufransa bwo buriho burakora ibishoboka byose ngo bwongere bwigarurire u Rwanda nkuko byagenze muri 5/7/1973 buhirika ingoma y'intwari Nyakubahwa Gerigori Kayibanda. Isoni n’ikimwaro abongereza n’Abanyamerika bafite, byateye akanyamuneza Abafaransa bari barahigitswe na FPR kuva muri 1994; erega ubundi ngo umugani ugana akariho, sibo bavuga ko Ibyago bya bamwe bibera abandi umunezero?( le malheur des uns fait le bonheur des autres).

Habineza agomba kuba yarumvise Abafaransa bigamba uko bagiye guhangana n’abongereza n’abanyamerika mu rwego rw’umuco bagomba kuhira Abanyarwanda barushye, nkaho bo nta wabo bagira ushingiye no ku rurimi rwabo ruri mu zivugwa cyane muri Afrika na nkeya zandikwa ku isi. Habineza ntiyamenye ko Abafaransa bashaka gukora nk’Inkotanyi za Rutaremara, ngo bazagabe ibitero barangije kwitegura, maze arikora ajya gutanga ikirego mu rukiko rw'ikirenga ko ngo ururimi rw'igifaransa rudahabwa agaciro karwo mu Rwanda! Ese ntazi ko umwaka ushize ujya kurangira Ubufransa bwasinyanye na Kagame Pawulo imishinga myinshi ngo y’iterambere? Ese ntazi ko umushinga uheruka gusinyirwa i Kigali wiswe uwo GUTEZA IMBERE UMUCO W’ ABAFRANSA?? Ha, ha,ha, ha !!!. Ni mu gihe kuko abanyarwanda uwabo wasimbujwe uw’Abagande Gatsinzi akitwa Gasinzi ku ngufu! None se Habineza ahera he avuga ko Igifaransa kidahabwa umwanya wacyo kandi leta zirebwa n'uru rurimi ziriho zisinya amsezerano yo kurutamika abanyarwanda ku ngufu? 

Intambara y’umuco ushingiye ku Cyongereza n’undi ushingiye ku Gifaransa, iri ku marembo y'u Rwanda
Naratunguwe numvise kiriya kirego cy’urukozasoni cya Habineza, kuko nariho nkusanya ibikoresho ngo nandike kuri iyi ntambara ntangazwa n’ukuntu Habineza akoze nk’inkotanyi muri 1989 ariko ni mahire ku muntu wese ukunda u Rwanda akifuriza n'abarwo amahoro. Ntituvuga se ngo ibuye ryamenyekanye ntiriba rikishe isuka?Inkotanyi zimaze gufata Kigali muri 1994, Umunyamakuru wa Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa- RFI-  yabajije Minisitiri w’u Bufaransa wari ushinzwe umuco icyo gihe ati:

« Ko FPR ifashe ubutegetsi abakada bayo bakaba nta jambo na rimwe ry’igifaransa bavuga, ntubona ko igifaransa kigiye gusimburwa n’icyongereza burundu muri kiriya gihugu?»

Minisitiri w’Ubufansa yavuze interuro asubiza njye mbonamo Agasuzuguro n'ubwirasi ku banyarwanda: 

« Ntabwo tuzabyemera, ntituzemera ko u Rwanda ruvugwamo icyongereza gusa»


Iyi nteruro ndayibonamo agasuzuguro kuko Igifaransa n’umuco gikwirakwiza byagombaga kuba iby’Abafaransa gusa, ikinyarwanda kikaba gutyo ku Banyarwanda, n’icyongereza bityo ku Bongereza. Iyi nteruro irimo ubwirasi kuko Ubufaransa bwerekanaga ko bufite ingufu zo kuzahangana n’Ubwongereza nyamara byabaye nka cya gikeri n’inzovu! Igifaransa cyakubiswe inshuro mu Rwanda, ubufaransa buhabwa gasopo ku kintu cyose kerekeye u Rwanda ku buryo bwananiwe no guha ubutabera abaturage babwo bicanywe na nyakwigendera Perezida Habyarimana Yuvenali!!

Abafaransa ariko bakora nka LUNARI twabonye hejuru, ntibajya bemera ko batsinzwe, ko ari n’abanyantege nke imbere y’ Abongereza. Iyo bibaye ngombwa bitabaza ibitambo by’abantu nkuko byagenze muri Libani, mu ntambara zayogoje iki gihugu imyaka n’imyaniko na n’ubu rukigeretse; izi ntambara zakongejwe n'Abafransa nyuma y'ubwigenge, maze Abayisilamu n'Abakirisitu si ukwicana krahava, ku buryo ubu Libani ituwe n'abaurage miliyoni 4 naho miliyoni 6 bakaba barahisemo guhunga igihugu cyabo burundu bakajya kwiturira hirya no hino ku isi.  Twavuga nanone muri Haiti aho Abakoloni b'Abafransa birukanywe n’abacakara b’abirabura muri revolisiyo yo muri 1791-1804 maze bakikukira nk’Abarundi. Ubufaransa ntibwahagarariye aho kuko bwategetse bariya birabura muri 1825 ko kugirango buzatume Haiti yemerwa n’amahanga igomba kuzariha amamiliyoni  150 ( 150,000,000 Goden Francs) ngo y’abafransa 3000 bishwe igihe cy’ubwigenge; Haiti agafaranga kose ibonye yagatereraga U Bufaransa, irakena karahava, kugeza aho muri 1947 aka gahugu gatangaje ko katagishoboye kwishyura. Icyakurikiyeho n’inzangano hagati y’abirabura n’ibibyarirane by’imvange bishyigikiwe n'u Bufransa, zagejeje igihugu ku ntambara yarakaje Imana ikohereza umutingito mu myaka ishize ugatsemba umurwa mukuru wa Port –au- Prince.

Si aho gusa kuko mu bindi bihugu bakoronije bagiye bateranya amoko nkuko ababiligi bakoze mu Rwanda bagafatanya n’ingoma y’Abatutsi gutsikamira Abahutu babona abatutsi bagiye kwaka ubwigenge bati Bahutu namwe nimwake uburenganzira bwanyu. Ibi byarabaye muri Algeria, Abafransa bamazemo imyaka barwana n’abashakaga ubwigenge, babonye batsinzwe bati Berbers  mwirwaneho mwirukane Abarabu. Aba bombi ariko bumvise ko ikibazo cyabo atari ururimi n’umuco, ko mbere ya byose ari Abayisilamu kandi Alijeriya ikaba igihugu cyabo, bityo amaraso u Bufransa bwashakaga ko ameneka arabura.

Abanyarwanda se bashobora kuzakora nk'abaturage bo muri Aljeriya? Muby'ukuri, hafi ya bose ubu babaye ba Nyamwigendaho nk’ubugi bw’intorezo kuva muri 1994.Ibi bikaba biri mu bibi Inkotanyi zadukuriye muri Uganda.Izi ngero Shikama ibahaye aha hejuru, ni ukugirango buri wese akanguke rugikubita atazumva urutare rumuguye hejuru ngo ntiyaburiwe. Uku kuba ba nyamwigendaho, buri wese aharanira inyungu ze aho kureba inyungu rusange, nibyo bigiye gutuma mu minsi iri imbere u Rwanda rushobora guhinduka nka Haiti cyangwa Libani.

Inkotanyi zimaze guhabwa ubutegetsi n’Abanyamerika n’Ubwongereza, hakurikiyeho guhanagura ikintu cyose cyatuma hongera kwibukwa ko umuhutu yayoboye u Rwanda. Aya akaba ari amakosa y’agahomamunwa atarigeze aboneka mu bindi bihugu byo ku isi. Ingero ni nyinshi ariko reka tuvugemo nkeya: Guhindura ibendera ryagejeje igihugu ku bwigenge, guhindura indirimo yubahiriza igihugu n’ibirangantego, guhindura imyigishirize ku buryo bwa huti huti igifaransa kigakurwa mu burezi no mu biro, gutesha agaciro ingoro y’umukuru w’igihugu , gusenyera Ikinani n’abandi bayobozi  bakuru, kubangamira ubutabera ngo abantu bamenye ukuri ku rupfu rwa Kinani, Gacaca, ndi umunyarwanda n’ibindi.

Ibi byose ni ubwo bamwe bakeka ko hari ibitagombaga kujya aha hejuru, Kagame Pawulo yabikoze yibeshya ko Abatutsi bafashe ubutegetsi burundu nkuko babivugaga kuri 27/11/1987 twavuze hejuru maze abazavuka bagatamikwa amateka mashya y’ikinyoma ko nta n’Abahutu bigeze babaho mu Rwanda! Aya makosa wongeyeho jenoside, ubwicanyi ndegakamere, ubusahuzi n’igitugu nibyo bigiye gutuma Ubwongereza bwikura gahoro gahoro mu kibazo cy’u Rwanda u Bufransa buriho bwitoratoza businya amasezerano y’amafuti aho kubanza gukemura ikibazo cy’indege ya Kinani, tukazabona bugarutse nko kuri 5/7/1973.  Ibi bizakurikirwa n’umwiryane uzaba uri mu mashyaka abogamiye ku Bufaransa n’andi ashaka ko icyongereza n’umuco wacyo byakomeza guhabwa intebe mu Rwanda. Kuba buri wese azaba akurura yishyira, abenshi babikora no mu rwego rwo kwihimura, nta shiti ko Abafransa bashobora kuzakoresha aba bose ibyo bakoresheje aba nya Libani bakisamburiraho nk’Impene wa mugani w’Abarundi.

Uko twe muri Shikama tubona igikwiye
Tubanje kuragiza Imana Habineza ngo Ubufaransa butazamukorera nk’ibyo Kagame yakoreye abateye igihe kiragera muri 1989 bigatuma Inkotanyi zitera zititeguye ku buryo byazigizeho ingaruka mbi. Ni byiza ko buri wese aho ari yumva ko amakosa Inkotanyi zakoze twarondoye hejuru azatugiraho ingaruka zitari nziza, zimaze guhambira zigasubira aho zavuye. Twagombye gutangira kuganira kuri izi ngaruka ubu cyane cyane dutekereza no ku cyaba igisubizo. None se Abana b’impunzi bavukiye bakigira mu mashyamba ya RDCongo bakiga mu Gifaransa bazaza tubahatire nabo kwiga mu cyongereza? Ntibishoboka, bagomba gukomeza kwiga mu gifaransa kugeza barangije kaminuza. Bazigishwa na nde mu mashuri yisumbuye( nta kibazo kuko bahari) muri Kaminuza ( naho nta kibazo kuko bahari).Nibayirangiza se, bakajya gukora mu biro bazakoresha uruhe rurimi rutari igifaransa bizemo?  Izi ndimi se zizakomeza gukorana kugeza ryari?Kuri ibi bibazo byose dore ibindi tubona byavanwamo ibisubizo:
  • -Kuki izi ndimi zombi z’amahanga zitakorana imyaka nka 20 hagategurwa ururimi rw’ikinyarwanda ruzazisimbura zombi burundu zigasubizwa benezo nyuma yaho nkuko bimeze mu bihugu byose by’i Burayi n’Amerika? Urugero Norway, igihugu ndimo gifite abaturage miliyoni 4 gusa, gifite ururimi cyacuze gihereye ku kidage, n’icyongereza, uru rurimi rurakoreshwa hose ku buryo utaruzi ubuzima bwaguhagararana: nta kazi nta n’amashuri kuko aho wemerewe gukoresha icyongereza ubishatse ni mu byiciro bihanitse bya kaminuza ( masters na PhD).
  • -Abashinwa ubu ni aba mbere mu bukungu ku isi, nyamara muri 1960s hari ibihugu by’Afurika byavugwaga ko bikize kuburusha. Ubushinwa bwakomeye ku muco wabwo ushingiye ku rurimi rwabwo, ku buryo bagezeho bagashaka igishinwa gishya cyandikwa ku buryo bworoshye ngo byorohere n’abanyamahanga kukiga. Ubu se abagiye koherezwa mu kwezi n’abakora ubushakashatsi kuri Mars n’indi mibumbe hari icyongereza cyangwa igifransa bazi, si igishinwa ururimi rwabo bizemo bakarukoramo ubushakashatsi?
Ibi byose Habineza n’abatekereza nkawe babyigeho, maze barase ku ntego. Twagira inama cyane cyane Faranki Habineza ko nk’umuntu ukuriye ishyaka riharanira kurengera ibidukikije yagombaga gutanga ikirego muri ruriya rukiko abaza impamvu U Burundi buriho bwemera amatohoza y’imirambo iriho itoragurwa muri Rweru naho u Rwanda rukabyanga. Ubu se iyi mirambo ntihumanya ibidukikije nkuko byagenze mu kiyaga cya Victoria n’uruzi rwa Nil hagati ya 1994 na 1995, aho muri Uganda, Sudan na Misri abaturage babujijwe kurya amafi bababwira ko yariye imirambo y’Abahutu ? Naho ibyerekeye Umuco w'Abafaransa n'ururimi rwabo abiharire benebyo, niba nta ngengo y'imari bafite yabyo, bazajye kuguza muri IMF dore ko ari nabo bayiyobora.

NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355