Pageviews all the time

Igihugu cya Uganda gifite ukwemera Gatulika kubangamiwe na RUSWA, UBURAYA N’UBUSINZI BWA WARAGI kizasurwa na Papa Faransisiko wa mbere ku italiki 03 Kamena 2015 ku isabukuru ya 50 yo kwibuka abagande 22 bahowe Imana bagatwikwa babona ku manywa y'ihangu n'umwami Kabaka Mwanga ku musozi wa Namugongo guhera mu 1885 kugeza mu 1889/ UDAHEMUKA Eric

Perezida Museveni na Madamu we Janeti bari bagiye i Vatikani gusaba Papa Faransisiko ngo azajye kwifatanya nabo ku isabukuru ya 50 yo kwibuka 22 bahowe Imana i Namugongo

Amakuru SHIKAMA ikesha AFRIQUE QUOTIDIEN na RADIO VATICAN aremeza ko ku italiki 03 Kamena 2015 nyirubutungane Papa Faransisiko wa mbere azaba asesekaye ku kibuga cy'indege Enteebbe i Kampala mu ruzinduko azasuramo repubulika ya Uganda.

Igihugu cya Uganda kinini cyane hafi inshuro 10 u Rwanda mu bunini kimaze imyaka itari mikeya cyaragezemo iyobokamana gatulika rikomoka ku ntumwa. Mu gusoza uruzinduko yari amazemo iminsi i Manille mu gihugu cyw Filipine, ubwo yari yuriye indege asubiye i Vatikani, Papa Faransisiko yabwiye abanyamakuru ko ku italiki 03 Kamena 2015 azaba ari i Kampala.

Papa Faransisiko wicisha bugufi yahishuriye isi ko Vatikani burya itinya Ebola cyane.

Muri icyo kiganiro kigufi yahaye abanyamakuru mu ndege, yanagarutse ku gihugu cya Centrafrique kimazemo iminsi imidugararo aho yatangaje ko nacyo azagisurira mu gihe kimwe na Uganda maze yungamo ati: "Uru rugendo rwaratindijwe kubera indwara ya Ebola!"

Repubulika ya Centrafrique ubu iyobowe n'umugore Madamu Gatarina Samba Panza iri mu ruhuri rw'ibibazo bishingiye ku ntambara ihanganishije imbonankubone amasarigoma n'inyeshyamba z'abakirisitu zibumbiye mu mutwe w'intagondwa zitwa ANTI-BALAKA zihanganye n'izindi ntagondwa ariko zo z'abayisiramu zihaye izina rya SELEKA.

Abatagatifu 22 n'ukwemera kujegajega cyane kubera ubwisanzure burenze urugero muri politiki no gutanga ibitekerezo muri Uganda

Ku italiki 03 Kamena 2015 imyaka 50 izaba yuzuye abahowe Imana b'i Bugande bagizwe abatagatifu. Ku italiki 18 Ukwakira 1964 nibwo aba bagande bahowe ukwemera kwabo bashyizwe mu rwego rw'abatagatifu.

Kubera gukokonizwa n'Ubwongereza, igihugu cya Uganda cyagize amahirwe yo guha buri mwenegihugu uburenganzira bwo kuvuga icyo ashaka ntawe umurebye ikijisho, kwigaragambya igihe ubishakiye ubona ari ngombwa ufite n'impamvu.

Kubera ubu burenganzira burenze urugero bikiyongerahon'igihugu kinini kandi gikize cyane, gifite ubutaka bwera cyane ndetse bumwe bwabuze absbuhinga, abaturage ba Uganda ubona baratwawe cyane no kunywa WARAGI-KANYANGA ku buryo amakuru SHIKAMA dufite yemeza ko abayinywera mu muhanda ku manywa izuba riva kandi mu masaha y'akazi, hari n'ababyeyi bamwe bayipfunyikira abana babo bagiye kwiga.

Ruswa nyinshi mu gihugu nk'icyago kibangamiye ubukungu n'ukwemera Gatulika muri Uganda

Burya koko Yezu yabivuze ukuri! Buri wese azabazwa umutwaro we ukwe. Binasobanuye ko n'abahowe Imana i Namugongo mu by'ukuri tutagiye mu mitwe n'amayeri bya politiki bapfiriye Imana ku bwabo no ku bw’abandi bagerageza kubigiraho kuzinukwa iby'isi bakegurira Imana imitima yabo bataryarya.

Ijambo ry'Imana rivuga ko abantu tuzabamenyera ku mbuto bera. Muri Uganda, SHIKAMA yahawe amakuru ko inshuro zitabarika igipolisi cyo mu muhanda muri iki gihugu cyamunzwe na ruswa aho mu muhanda ku ikosa iryo ariryo ryose utwaye ikinyabiziga yaba afite birangizwa no kumvikana agahereza umupolisi makeya akikomereza urugendo nta nkomyi.

Iyi ruswa ikaba ibangamiye bikomeye ubukungu bwa Uganda kuko iniyongeraho n'ubusambanyi nabwo aakuru avuga ko bukabije ahanini bitewe n'imigi minini kandi myinshi ikize cyane, ubwisanzure muri byose kugera n'aho n'abana bamwe biragira bakicyura.

Birakwiye ko abaturage ba Uganda umunsi Papa yabasuye, bazasubiza amaso inyuma bakibuka ibitambo byatambiwe i Nyabihanga ya Namugongo maze buri wese agaharanira kugera ikirenge mu cy'aba basore bigomwe ubusore bwabo kubwo kuronka Kirisitu bityo n''igihugu kizatera imbere kandi na Roho z'abanya Uganda zirusheho kuba nzima.

Amazina y'abahowe Imana b'i Bugande kuva mu 1885 kugeza mu 1889

Abo Kiliziya Gatulika yemeye ubuhamya bwabo bakandikwa mu Batagatifu Kiliziya Gatulika yiyambaza barimo: MBAGA Tuzindé, Bruno SERUNKERMA, Jacques BUZABALIAWO, KIZITO, Ambroise KIBUKA, MGAGGA, Gyavira, Achille KIWANUKA, Adolphe LUDIGO MKASA, Mukasa KIRIWAWAMVU, Anatole KIRIGGWAJJO; Luc BANABAKINTU, Joseph MUKASA BALIKUDDEMBE, Denis SEBUGGWAWO, André KAGGWA, Pontien NGONDWE, Athanase BAZZEKUKETA, Gonzague GONZA, Matthias KALEMBA, Noé MAWAGGALI na Jean-Marie MUZEI.

UDAHEMUKA Eric
www.shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355