Pageviews all the time

Ikintu gitangaje mutari muzi kuri FDLR :«Ngo kugira ngo FDLR irimburwe burundu nk'uko perezida Paul Kagame, Luwiza Mushikiwabo na Brig. Gen. Nzabamwita Yozefu babyifuza kandi bakirirwa babiririmba ngo byasaba nibura imitwe y'ingabo 130,000 bihwanye n'abasirikari miliyoni mirongo icyenda na zirindwi n'ibihumbi magana atanu (97, 500, 000) mu gihe cy'imyaka icumi!» Helmoed Römer Heitman/ UDAHEMUKA Eric

Helmoed Römer Heitman umuhanga mu bya gisirikari no kugarura amahoro ibunaka wemeza ko kurimbura FDLR mu by'ukuri bidashoboka

 Hashize imyaka myinshi umutwe wa FDLR udasiba kugarukwaho mu bitangazamakuru binyuranye byaba amaradiyo, ibinyamakuru byandika, amatereviziyo mpuzamahanga n’ibikorera kuri murandasi. Iki kibazo cyahagurukije Perezida w’u Rwanda Paul Kagame hambere agifatanya na Gen. Faustin Kayumba Nyamwasa bigera aho Kayumba ahunga batarabasha kukirangiza arakimusigira.  

Mu mwaka w’2014 muri politiki yo mu Rwanda havuzwe cyane RNC ya Kaumba na Rudasingwa n’abandi bafatanije kurwanya ubutegetsi bwa Paul Kagame ariko muri 2015 ubu FDLR niyo iri ku ruhembe rw’amakuru yandikwa kuri politiki y’u Rwanda kandi koko na Perezida Paul Kagame bigaragara ko muri uyu mwaka FDLR ishobora kuba imuzonga kurusha uko RNC yamuzonze muri 2014.

Ikibazo cya FDLR kirenze uko rubanda rwa giseseka n’abanyapolitiki bagitekereza

Abanyapolitiki burya mu mibereho yabo abenshi basoma ibitabo iyo barimo gutegura intambara ariko iyo bageze ku butegetsi ntibasubira mu masomero (Libraries/ Bibliothèques) ahanini babiterwa n’uko ubutegetsi bashakaga bamaze kubucakira. Abanyapolitiki kandi bakora ubushakashatsi ni mbarwa ahanini bidatewe n’uko badafite ubushobozi cyangwa bafite ubute ahubwo bitewe n’uko politiki ivuna cyane kandi ikagutwara umwanya wawe hafi ya wose.

Ni muri uru rwego ntekereza ko perezida Paul Kagame n’abo muri FPR i Kigali bumva ko kurandura FDLR bihagije kubivuga no kujyayo bakarwana gusa. Ndabarahiye ntacyo bishobora kugeraho na gito kuko munsi aha tugiye kubatekerereza uko ubushakashatsi n’isesengura bya gisirikari kandi bikozwe n’abahanga banafite uburambe mu gisirikari babyerekana.
Ibumoso Nyakubahwa Jose E. Dos Santos perezida wa Angola, iburyo Jacob Zuma perezida wa Afurika y'Epfo utagisinzira kubera ikibazo cya FDLR n'ubutegetsi bw'inkotanyi i Kigali ashaka ko cyarangira mu mahoro nta mivu y'amaraso yongeye gutemba mu Rwanda no mu karere k'ibiyaga bigari


















Barerekana ko kurimbura FDLR mu by’ukuri bidashoboka na busa kubera impamvu ngiye kubabwira ariyo mpavu Kagame yabishaka atabishaka azashyikirana nayo byanze bikunze cyangwa se niyanga imishyikirano abe ariwe ubihomberamo kandi ibi si ibitekerezo byanjye bwite ahubwo ni isesengura rikomoka ku bushakashatsi bwimbitse bwagezweho kuko abazungu batazakomeza kwemera ko FDLR iba muri RDC.

Ibyo impuguke Dr. Mutebi yavuze nk’impamvu y’uko kurandura FDLR bigoye ni ibinyoma   

Mu nkuru ifite umutwe ugira uti:“Impuguke Dr. Mutebi yasobanuye impamvu FDLR itazarandurwa” yandikiwe i Kigali mu kinyamakuru IGIHE ku italiki 05 Mutarama 2015, impuguke Dr Mutebi Frederick Golooba yemeje ko FDLR itazagabwaho ibitero kuko ngo itabangamiye inyungu z’ibihugu bikomeye ku isi. Ibi nta kibazo mbifiteho na busa kuko nta makuru menshi mbifiteho ahubwo ikibazo kiri ahandi. 

Dr. Mutebi avuga ko FDLR hari ibihugu mu karere k’ibiyaga bigari bikorana nayo bikanayikorera ubuvugizi bakanafatanya ibirebana n’ubucuruzi n’ibyo muri SADC kandi ko FDLR ibangamiye inyungu z’u Rwanda gusa kuko itabangamiye ibihugu by’ibihangange. Icyo ntemeranywaho nawe ni uko avuga ko ikorana ubucuruzi n’ibihugu byo muri SADC aribyo we agaragaza ko ari impamvu ituma itarandurwa. Ikindi cyemeza ko ibyo avuga ari ibinyoma ni uko iyi nkuru igihe cyayihinduye nyuma iri kuri google ikaba itandukanye n’iyo bari batangaje uretse ko byavugiwe muri RBA.   

Itegeko ry’intambara yo kugarura amahoro ibunaka ritangaje abasiviri batari bazi

Umuhanga mu birebana n’igisirikari ukomoka muri Afurika y’Epfo witwa Helmoed Römer Heitman avuga ko kugarura amahoro ibunaka atari ugupfa kurwana gusa ngo kuko bisaba ko hubahirizwa mbere na mbere igipimo mpuzamahanga kigenga intambara kivuga ko ahantu hatuwe n’abaturage igihumbi kimwe gusa (1000) kuhagarura amahoro bisaba kuhohereza abasirikari ibihumbi cumin na bitanu (15,000) bahwanye n’imitwe y’ingabo makumyabiri ubwo twaba tuvuze ko batayo imwe igizwe n’abasirikari 750.

Bwana Helmoed Römer Heitman atangaza ko kubera ko FDLR imaze imyaka 20 mu mashyamba y’inzitane ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo yivanze n’abaturage bayo batuye ku buso bunini cyane kandi abo baturage yivanze nabo bangana hafi na miliyoni esheshatu n’ibihumbi Magana atanu by’abantu(6,500,000).

Nk’uko abivuga kugira ngo ihame ingabo z’umuryango w’abibumbye zigenderaho ryo kugarura amahoro ibunaka nta muturage w’umusiviri uhutajwe rigerweho  bisobanuye ko kurandura FDLR aho iherereye mu by’ukuri bidashoboka na busa kuko byasaba imitwe y’ingabo ibihumbi ijana na mirongo itatu igizwe n’abasirikari miliyoni mirongo icyenda na zirindwi n'ibihumbi magana atanu (97,500,000) kandi zikahaba mu gihe kingana n'imyaka icumi"

Abasirikari miliyoni 97 n’ibikoresho byabo mu myaka 10 bazava he? Bahembwa na nde?

Nk’uko uyu muhanga Helmoed Römer Heitman waminuje mu birebana n’igisiriakri kandi akabyandikaho ibitabo bitabarika akaba anabyigisha muri Kaminuza abisobanura, kurandura FDLR; Mushikiwabo yirirwa aririmba mu by’ukuri ntabwo bishoboka kuko bisaba kohereza mu mashyamba ya RD Kongo ingabo hafi miliyoni mirongo icyenga n’umunani.

Ubwo twagendeye ku itegeko ryitatu aho twafashe abasirikari bibumbiye muri batayo 20 ku baturage 1000. Aho twafashe impuzandengo y’uko batayo imwe yaba igizwe n’abasirikari 750 uretse ko bashobora no kurengaho kuko biterwa n’uko buri gisirikari cy’igihugu runaka kibigena ariko ingabo za Loni batayo imwe iba igizwe n’abasirikari 750.

Kuri iki kibazo umuntu yakwibaza ibibazo birenga za miliyoni ariko twabivunjira mu bibazo bikeya. Ikibazo cy’ikubitiro ni uko ingabo miliyoni mirongo icyenda na zirindwi ari abasirikari benshi cyane ku buryo kubabonera icyarimwe bidashoboka rwose. Ikibazo cya kabiri: Ibihugu byakwemera gutanga abasirikari bangana batya ni ibihe? Ese ubundi birabafite?”
Ibumoso Perezida Kagame, iburyo umunya Koreya y'epfo Ban Ki Moon uyobora Loni: Hagati ya bombi ni nde urimo kubeshya undi?, ni nde uvugisha ukuri kuri dosiye ya FDLR? 















Uburusiya, Amerika, Ubushinwa  bifite ingabo nyinshi byakwemera ko abakomando babyo bajya kuribwa n’umubu uvuza ubuhuha mu mashyamba ya Kongo nta nyungu bafiteyo ku mugani wa Dr Mutebi Frederick nk’uko yabibwiye Radiyo Rwanda na igihe.com?

Ikibazo cya gatatu: Ingabo zingana zitya ziramutse zinabonetse uretse ko bitashoboka mu myumvire yanjye, zinabonetse ibikoresho byazo byabikwa ahagana hehe ko byaba ari byinshi cyane? Ese amafaranga yakoreshwa yo yava ahagana hehe? Ese ingabo zigana kuriya zajya zirya ibiryo byatekewe ahagana hehe? Byatetswe na nde ko imiruho iba myinshi kuri iyi si?

Ikibazo cya kane: Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo n’iyo izo ngabo zaboneka bwakwemera kwakira ku butaka bwayo abantu bangana batyo? Babasha kugenzura akajagari mu gihugu kirimo abanyamahanga bangana batyo bafite n’ibitwaro biremereye?

Tuzi ko umuryango w’abibumbye aho ugiye kugarura amahoro woherezayo ibidege bya rutura byikoreye ibibunda by’intambara n’ibindi bikoresho bya ngombwa (Logistics) kandi izo ngabo zigahembwa n’umuryango w’abibmbye. Ese ibi bikoresho byazatwarwa imyaka ingahe? Ese amafaranga yo kubahemba yava he? Ni nde wakwishingira kubahemba iyo myaka icumi yose?

Ese iki kibazo ku cyicaro cya Loni i New York baba bakizi?

Mu by’ukuri naba nkabije kuba umwana ndetse nkamera nka wa wundi ubaza amenyo y’inkoko kandi arimo kureba umunwa wayo. Naba nibeshye cyane kandi mvuze ko muri Loni iki kibazo batakizi kuko nzi neza ko bafite abashakashatsi n’abahanga mu bya gisirikari banazwi ku isi yose barimo na Martin Kobler uherutse guterana amagambo n’umuvugizi w’ingabo za Kagame ariwe Brig. Gen. Nzabamwita Yozefu.

Mu yandi magambo, abategetsi ba Loni i New York ikibazo barakizi neza, bazi ko bidashoboka kandi ntibashobora gukora ikosa ryo kurasa abaturage b’inzirakarengane batari mu gisirikari, ndetse kugira ngo byumvikane kurushaho, n’iyo Loni yahitamo kurasa ihereye ruhande, ntabwo Leta ya Congo yakwemera ko abaturage bayo bahapfira kandi ifite ijambo rikomeye ku baturage bayo. Muri make ababwira Kagame ko FDLR izaraswa baramubeshya kandi baramushuka cyane kuko bidashoboka na busa!

Kandi mu isesengura rya SHIKAMA turabona neza ko na Paul Kagame na Brig. Gen. Nzabamwita ikibazo bakizi neza cyane kuko ariyo mpamvu bo bavuga ko ari ukurasa uhereye ruhande n’abaturage byose ugakoyora ari nayo mpamvu badashobora kumvikana na Leta ya Kongo kimwe n’impirimbanyi z’amahoro ku isi zirimo n’abakozi ba Loni barimo guhemberwa muri RDC aho boherejwe.

Kurimbura FDLR ntibishoboka :”Kagame mu kibazo, FDLR mu kibazo, Kabila mu kibazo: Bizagenda bite?”

Niba Loni izi neza ikibazo mu mizi, ntekereza ko bitari na ngombwa kohereza muri RDC ku ikubitiro ingabo zo kujyayo kubungabunga amahoro kuko biboneka neza ko amahoro adashobora kuhaboneka nshingiye ku bisobanuro n’ubusesenguzi hejuru aha. Ahubwo bari guhuza Kagame na FDLR ku ikubitiro. Mu yandi magambo abavuga ko ibihugu byoherejeyo ingabo kimwe na Kagame wagiyeyo inshuro zitabarika bari bagiye kwicukurira ku mabuye ntiyaba yibeshye cyane.

Ubwo bimeze bitya rero, Perezida Kabila arakomeza kwisanga mu kibazo cyo gukomeza kubana n’abantu bitwa inyeshyamaba kandi zifite igihugu zikomokamo. Ibi biranashyira ikibazo ku baturage ba repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo bamaranye imyaka ingana kuriya babana n’ingabo zitagira iguhugu.
Nyakubahwa Perezida Joseph Kabila Kabange wa Kongo Kinshasa: Ese ko yemereye Ban Ki Moon ko azarimbura FDLR mu by'ukuri bizamushobokera?















FDLR nayo iri mu kibazo gikomeye ariko yo igisangiye n’zindi mpunzi z’abanyarwanda kuko kumara imyaka 20 uri impunzi uba umerewe nabi cyane. Abana ntibiga, kwakira imico y’i mahanga itandukanye cyane n’umuco w’abakurambere bawe, kandi nibwira ko FDLR itazahama muri RDC ubuziraherezo byanze bikunze igomba kuzataha mu Rwanda.

Perezida Paul Kagame nawe n’abo bakorana i Kigali ari mu kibazo gikomeye kandi kinamurenze nk’uko nabivuze hejuru aha ku buryo we ahubwo mbona akwiye kwifashisha abajyanama batamuryarya kugira ngo harebwe icyakorwa. Impamvu mvuze ntya, ni uko kugeza ubu yemeza ko inzira y’intambara ariyo yasenya FDLR ariko nkaba mbona nawe asa n’uwumva neza ko bitazashoboka rwose kuko no mu kiganiro n’abanyamakuru yakoze ku italiki 15 Mutarama 2015 yavuze ko azabibara abibonye.

Bigende bite? Abazungu se bo bateganya kurangiza iki kibazo bate?

Mu isesengura ryanjye uko mbona byagenda ni uko hakwiye imishyikirano  kandi itaryaryana hagati ya FPR na FDLR kandi ndabona Paul Kagame akwiye kuyemera niba ashaka ko u Rwanda rugira amahoro. Niba bitagenze bitya njye nk’umunyamakuru usesengura ngakurikiranira hafi iby’igihugu cyanjye, ndemeza ko kibazo cya FDLR kirenze Paul Kagame na Mushikiwabo ku buryo ibyo barimo gukora byose ubu biganisha ku ntambara baruhira ubusa.

Ku birebana n’uko mbona abazungu bateganya kuzarangiza iki kibazo, mu by’ukuri ntabwo nababeshya kuko hano kuri SHIKAMA twiyemeje kuvugisha ukuri no kurandura ibinyoma iyo biva bikagera. Mu isesengura ryanjye mperutse kubabwira ko abazungu bahitamo “more stupid person”. Uko mbibona abazungu bateje ibibazo mu Rwanda mu 1994 kugira ngo iby’u Rwanda bicyemuke bazakora ibishoboka byose bavane mu nzira uwo bakoresheje penariti u Rwanda rukaba rugeze aho umwana rira nyina ntiyumve.

Niba Paul Kagame atemera gushyikirana na FDLR ku meza amwe ngo baturane mu Rwanda badatongana kandi iyo FDLR ifite inkomoko ku banyarwanda bahunze kubera ko indege ya Habyarimana yahanuwe na Paul Kagame(Kandi abazungu bazi neza uwahanuye indege ku buryo Kagame adashobora kubajijisha), niba FDLR itazaba muri RD Kongo ubuziraherezo, ni ukuvuga ko abazungu bazakora ku buryo hagati ya Kagame(FPR) na FDLR umwe aberereka kugira ngo ikibazo cy’u Rwanda kirangire. Rero Paul Kagame na FPR gushyikirana na FDLR mu by’ukuri nawe bimufitiye inyungu ndetse na FPR yose kimwe n’abanyarwanda twese twabibonamo inyungu nini cyane bityo n’amahoro agasagamba naho ubundi intambara igiye kongera kurota amaraso ameneke nta kabuza.

Helmoed Römer Heitman ni muntu ki muri make?

Umuhanga n’umushakashatsi mu birebana n’igisirikari Helmoed Römer Heitman watangaje ubushakashatsi yakoze kuri FDLR yabaye umwarimu mu mashuri ya gisirikari muri Afurika y’Epfo guhera mu 1978. Yagize uruhare rukomeye mu gutegura inyandiko zirebana n’imishinga ya gisirikari anayobora abagishwanama ba leta y’Afurika y’Epfo mu bya gisirikari hagati ya 2011-2013.

Yakoze kandi ubushakashatsi butandukanye anategura inyigo zinyuranye ku mirwano y’ingabo zo mu mazi, izirwanira ku butaka n’izirwanira mu kirere. Yigishije mu ishuri rya gisirikari rikomeye cyane ryitwa SA Navy staff College and consulting work for defence companies anayobora abakora ubushakashatsi bukorwa ku mbunda yitwa machinegun (soma Mashinigani).
Helmoed Römer Heitman
GUSHIMIRANdashimira byimazeyo umuvandimwe wanjye Major Pilote Jacques KANYAMIBWA impunzi y’umunyarwanda iri hano mu Bufaransa wamfashije kumva no gusobanukirwa uko bikwiye inyunguramagambo za gisirikari no kuzihuza kuko byari binkomereye cyane kubisobanukirwa.

UDAHEMUKA Eric
www.shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355