Pageviews all the time

Isengesho ryo gusabira imiryango y’abanyarwanda yashimutiwe abayo na Leta mpotozi ya FPR kugeza ubu bakaba batazi iyo baherereye. Isomo rya mbere: Ivugururamategeko: 18, 15-20. Isomo rya kabiri: 1 Abanyakolinti: 7, 32-35. Ivanjili: Mariko: 1, 21-28."Umunsi mukuru w’intwari wagira gaciro ki mu mitima y’abanyarwanda mu gihe abasigariyeho izo ntwari zatabarutse bagiye kumarira abenegihugu ku icumu!!!"/ Padiri Tabaro


Kuri iki cyumweru taliki 01 Gashyantare 2015, ni umunsi ngarukamwaka yo kwibuka intwari z’u Rwana nazo zitavugwaho rumwe kuko hari ababona ko hari abatarashyizwemo kandi bari babikwiye. Iki sicyo kibazo dufite muri SHIKAMA muri iyi minsi ahubwo dushishikariye kuvana abanyarwanda mu menyo ya rubamba.

Nk’uko twabisezeranije abasoma SHIKAMA ubu tugeze ku cyumweru cya kane ku rutonde rw’ibyumweru twihayemo intego yo kuzamura isengesho ryacu dutakambira Imana ngo irengere umuryango nyarwanda. Twasabiye abarasiwe i Kibeho nyuma bakajyanwa gutwikirwa i Byumba ngo Kagame asibanganye ibimenyetso, twinginze Imana ngo itabare impunzi z’abanyarwanda ziri mu mashyamba ya Kongo,…

Uyu munsi turerekeza imitima yacu ku Imana dutakamba ngo ihumurize imiryango yashimutiwe abayo na Leta ya FPR kuko bizwi neza ko bahari, iyo miryango ihari kandi akababaro ifite kumvikana. Mu isomo rya mbere Imana iragaragaza ko ariyo yitorera abahanuzi muri rubanda.

Mu ismo rya kabiri, Pawulo Mutagatifu arazirikana imfubyi n’abapfakazi ari nabo uyu munsi twibanzeho cyane cyane abapfakajwe cyangwa bakagirwa imfubyi no gushimutirwa abo bashakanye cyangwa ababyeyi babo. Pawulo aragira ati:”Icyo mbifuriza ni ukubaho nta mpagarara, umuntu washatse(washyingiwe) ahora ahihibikanira iby’isi ashaka icyanyura uwo bashakanye.

Mu Ivanjili, Mariko aratwereka Yezu wazanye inyigisho nshya itanganywe ububasha buhanitse kuko yakizaga abahanzweho na Roho mbi. Niyo mpamvu mu gusenga dusabira abagizweho ingaruka n’ibyago u Rwanda rurimo tugomba no gukomeza gusabira abantu babaho bunyamanswa barangwa no kwica inzirakarengane ngo nabo Yezu abasange abakize izo Roho mbi zibatera gukora ayo mahano.

Dusenge: “Nyagasani, wowe twizeye tukakwiyegurira uko dushoboye kose mu mbaraga nke za muntu hano ku isi, twongeye kugutura u Rwanda dukomokamo ngo urutabare ururengere urukize sekibi warwigabije akakurimburira abashumba ataretse n’intama wabashinze.  Tugutuye imfubyi n’abapfakazi bose babaye batyo batabyihamagariye ngo ubatabare, ubarengere, ubahe ibyiringiro bibatera gukomeza kubaho banezerewe, ubahe ibibatunga by’umubiri n’ibya Roho maze babonereho kugusingiza no kugutura imitima abo bityo bakire intimba yo kubura abo bakundaga bagiye bakibakeneye. Amina!”

Padiri Tabaro
www.shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355