Pageviews all the time

"Iyi Guverinema ya Murekezi ni iy'inkongi z'imiriro" Dr Rudasingwa Tewojeni. Ejo kuri 22/1/2015 ni inzu y'uwitwa APROSOMA yari i Musambira yahiye igakongoka

inzu ya APROSOMA yahiye
Nkuko duheruka kubibagezaho hano kuri Shikama, umenya uyu mwaka ugiye kubamo inkongi z'imiriro kurusha umwaka ushize wa 2014. Mu gihe kitarenze icyumweru, hamaze gutangazwa ko inkongi z'imiriro zimaze gusiga iheru heru abari abacuruzi bagera kuri batatu! Ejo kuri 22/1/2015 hakaba hari hatahiwe inzu y'uwitwa APROSOMA iherereye i Musambira mu ntara y'Amajyepfo. Ibintu byari muri iyi nzu byose byaratikiye ku buryo uyu mwene data ngo yaba yarahombye arenga miliyoni eshanu z'amanyarwanda.

Mfata akabazo kamwe nibariza Kagame Pawulo na Musa Fazili: 
"Kugeza ubu ntabwo murabona insinga z'amashanyarazi zikora akazi kazo aho gutwikira abaturage?"

Ariko Mana !!!!




 Iyi ni inzu ya APROSOMA yahiye irakongoka

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355