Pageviews all the time

MAGAYANE YAVUZE IBYO UTAMENYE KUGEZA UBU. ATI: “Paul KAGAME azategeka u Rwanda imyero ibiri gusa ntazayirenza. Umunsi amahanga yahagurukiye kwamagana ubugome n’ubugambanyi bwakorewe abanyarwanda bose ku ngoma ye; muzamenye ko igihe cyegereje cyo kumena andi maraso menshi. Paul KAGAME rubanda nyamwinshi izamwamagana mu myivumbagatanyo ikomeye itarimo urubura kandi Paul KAGAME azahitanwa n’iyo myigaragambyo aho azapfana n’abamushutse bose; kuva ku isonga kugeza hasi”./ UDAHEMUKA Eric

Ntugomba kwibaza byinshi no guta igihe uhindura itegeko-Nshinga, Magayane yavuze ko utazarenza iyi manda ya kabiri

Muri gereza ya Ruhengeri Bwana Magayane yafungiwemo yari afunganwe n’abandi banyururu benshi cyane. Abafunganwe nawe bakiriho kandi bakaba barumvise n’amatwi yabo banamubonesha amaso yabo, bemeza ko ngo buri munsi yahanuraga kandi akavuga ibishya byiyongera ku bindi yavuze.

Mu isesengura ryanjye najyaga nibwira ko numva rwose indagu ze nazimazeyo ndetseko ntazongera kumwandikaho ariko siko bimeze kukomaze kubona ibindibishya yavuze abanyarwanda benshi batari bazi cyangwa se wenda bamwe mushobora kuba mwarabisomye ariko ntimubisobanukirwe uko bikwiye hatarimo amakabyankuru.

Urebye neza byanashoboka ko hari n’ibindi byinshi yavuze ahari tutaranabona ku buryo bibaye nk’ibishoboka ngo ababfunganywe nawe bakiriho bose bishyire hamwe, bibukiranye dushobora kubona igitabo kinini gikubiyemo ubuhanuzi bwe kuko njye ku giti cyanjye mubonamo umuhanuzi wari umuhanga kuko ibyo yahanuye byinshi byarabaye ari nayo mpamvu nta washidikanya ko n’ibitaraza biri mu nzira byihuta bidusanga.

 Yari afite imvugo ijimije ariko yumvikana kuri buri wese

Muri byinshi cyane Magayane yahanuye, yavuzemo ko uRwanda ruzategekwa numugambanyiuvainda imwe na nyir’ubukombe bwiKanombe kandi amaherezo ye akazaba ingororano azahabwayinzuitavamo izuba, kandi ko azatakamba,akabura abamwumva kuberaukugambana kweizuba riva.

Uyu yavugaga ni BIZIMUNGU Pasiteri warezwe na Colonel MAYUYA maze akomeza avuga ko BIZIMUNGUazasaba n’uwoyimye ariko ntiyumvwe, nyumaazarokorwa nuwo yagiriye nabi, kandiatakekaga,kukoyicishije ababyeyi be bose.Icyo gihe Magayane yabwiye abari bafunganwe nawe i Musanze ko Bizimungu azategeka igihugu avuyehanze.

Yavuzekandi ko Bizimungu atazatinda kuri ubwo butegetsi,ahubwo azabusubiza abo azabayarisunze atabizi maze bamuhembeguhekenyaamabuye, ari mwicuraburindi. Ntawabihakana kuko Inkotanyi zamukinnye imitwe kugera aho bamutesheje umutwe we yabitaga abantu b’i Rwanda. Mperutse gusoma inyandiko Bizimungu yatangaje mu Rwanda avuga ko atashya abanyarwanda bivuze ko koko yumva yishwe n’irungu ryo kutagaragara ku rubuga rwa politiki.

Magayane yahanuye n’akaga FDLR igiye guhura nako iraswaho ku italiki 02 Mutarama 2015

Kugeza uyu munota ndumva nta munyarwanda ushyira mu gaciro wahinyura ibyo Magayane yahanuye kuko yanavuze ko abanyarwanda bazahungira Zaire bagashya ibirenge kubera ko ari kure cyane. Magayane kandi yabwiye abari bafunganwe nawe mu Ruhengeri ko ingabo za Habyarimana zizajya inyuma y’igihugu inkotanyi zimaze kurugeramo nizititonda zizumirwa kuko uwo zizisunga azazitatira(umugaba wazo azazigambanira).

Ibi nabyo ubisesenguye utagize uruhande uhengamiraho wabona ko izanwa mu Rwanda rya General Paul Rwarakabije rishobora kuba riri mu mugambi mugari cyane wa Kagame na Clinton wo guca intege FDLR ndetse ko n’uyu mugambi wo kurasa FDLR byashoboka ko na Rwarakabije yaba yarawutanzemo inama kuri Kagame na Mushikiwabo.
FDLR yarinze impunzi z'abavandimwe bacu imyaka 20 twayinganya iki? None Leta ya Kongo imaze kuyitangazaho intambara yeruye mbese nk'aho yayibwiye ngo musubire iwanyu mu Rwanda murahazi.
Ubu isi yose ihanze amaso italiki ya 02 Mtarama 2014 ngo irebe koko niba Umuryango mpuzamahanga uzatinyuka kurimbura impunzi z’abahutu zimaze imyaka 20 muri Zaire zirinzwe na FDLR. Mu isesengura rigera kure, bamwe batekerezako igikorwa cyo kurasa ziriya mpunzi nikiramuka kibayeho, bizaba ari uburyo LONI ibonye bwo kwikiza abayobozi ba FDLR nk’uko yabanje kwica Colonel John Garang na Jonas Savimbi mu rwego rwo kurangiza burundu ibibazo bya politiki muri Soudani no muri Angola.

Magayane yahanuye ko Paul Kagame azategeka u Rwanda manda ebyiri gusa kandi atazazirenza

Maze iminsi nkurikirana amagambo arimo gucicikana i Kigali mu gisa no kwitegura gukora ibishoboka byose ngo Umwami Paul Kagame afate manadaya gatatu. Ndetse bisa n’agahato karimo n’igitugu aho byanatumye Mushikiwabo ashwana na Perezida w’Ubufaransa i Dakar mu nama yahuje ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa.

Hano umuntu akaba yanibaza icyari cyajyanyeyo Mushikiwabo kuko mu by’ukuri uretse gutambikiza u Rwanda rwanze Igifaransa rucyangana na bene cyo ndetse n’ikimenyi menyiBNR iherutse no gusiba ku noti ya 5000 n’iya 2000 amagambo y’igifaransa yari yanditseho. Si Mushikiwabo gusa kandi kuko n’ishyaka PDI rikuriwe na Minisitiri Cheikh Moussa Fazil Harelimana naryo ribishyushyemo.

Mu nyandiko ifie umutwe ugira uti: “Ishyaka PDI ryamaganye “igihato” kigaragara mu ngingo ya 101 y’Itegeko Nshinga”yasohotse ku IGIHE.COM ku italiki 29 Ukuboza 2014 saa tatu n’iminota mirongo itanu n’ine(09h54min), minisitiri Fazil yagaragaje ko Kagame atagombye gukumirwa n’umubare wa manda ngo kuko muri PDI bakimukeneye.

Barahenahenwa nk’abana b’abantu mu gihe Magayane yamaze guca urubanza cyera

Minisitiri Fazil aravuga ko iriya ngingo mu Itegeko Nshinga ikwiye guhinduka Kagame akiyamamaza ubuziraherezo. Fazil ntawamurenganya n’ubwo nawe nk’umuntu ukuze kandi uciye akenge adakwiye gukabya kuko na Kagame ubwe agishaka gutegeka u Rwanda ariko urebye uko politiki imeze mu Rwanda tutanitabaje ibyo Magayane yahanuye, biraboneka neza ko Kagame adashobora kuzarenza umwaka w’2017 agitegeka u Rwanda.

Impamvu nemeza ntashidikanya ko Kagame adashobora kuzarenza 2017 agitegeka u Rwanda ni nyinshi ariko ndafatamo ebyiri gusa. Idosiye ya RNC ntituma asinzira kuko bamurembeje. Idosiye ya 2 ni FDLR: Kagame atekereza ko kurasa FDLR ari umuti w’ibibazo mu gihe mu isesengura ryanjye ahubwo mbona kurasa FDLR ari ugushora u Rwanda mu ntambara izasiga ikubuye igihugu.

Dore impamvu: Kagame yabanje gusaba ko FDLR yimurwa ikajyanwa kure y’umupaka w’u Rwanda ahitwa KISANGANI birananirana. Aho FDLR iherereye amakuru ambwira ko ari kuri 45km uvuye ku mupaka w’u Rwanda usubira imbere muri RD Kongo. Ni ukuvuga ko ku bazi neza mu Rwanda hareshya no kuva i Kigali ukagera i Kabgayi. Hano numvikane neza ni ukuvuga ko aho FDLR zikambitse uvuye ku kiyaga cya Kivu hareshya na Kigali-Kabgayi.

Aha hantu rero ku bakoze igisirikari, ni ahantu hagufi cyane ku buryo umusirikari wakamiritse ashobora kuhagenda umunsi umwe bukira ahageze. Icyo nshaka kuvuga ni uko ubu FDLR barimo kuyigambanira ku buryo mu isesengura ryanjye nibayirasa ishobora kuzahunga iza mu Rwanda. Nibigenda bitya rero, Kagamebizaba bimurangiriyeho ndetse azaba yirahuriyeho umuriro aho gucyemura ibibazo nk’uko yabitekerezaga.

FDLR niraswa nayo ikitabara itaha mu Rwanda nayo izaza irasa Kagame bibe bimurangiranye

Twakomeje gusakuza kenshi twerekana ko imishyikirano ariyo nzira rukumbi yo kurangiza ibibazo by’u Rwanda nyamara Kagame yarabyanze aratsemba. Ubu mu giturage harimo bibazo by’ubukene bukabije n'inzara inuma. Akarengane kahawe intebe aho bamwe aribo bemerewe byose abandi bagasigwa inyuma y’urugi haba mu itangwa ry’akazi, itangwa ry’amasoko ya Leta,…

Hamwe n’ibi bibazo byose hiyongereyeho intambara imbere mu gihugu kaba kabaye ndabarahiye cya gihuru cyabyara igihunyira. Ari naho mpera mvuga ko imyaka 3 isigaye imbere ngo Kagame asoze manda ya kabiri ahari nayo itageraho kuko abanyarwanda bashize uretse ko batavuga.

Rero ibyo Fazil arimo n’ubwo ari uburenganzira bwe nk’umwenegihugu bwo kuvuga ibyo ashaka ariko akaba yemerewe gusa kuvuga ibishimisha Kagame, ndagira ngo ntangaze ku mugaragaro ko arimo kuruhira ubusa kuko Kagame atazategeka u Rwanda birenze muri 2017 ndetse naho nahageza azaba ari umunyabugingo kuko sisiteme yamaze kumungwa cyera. Ni ukubona igiti gihagaze gusa imizi yumye rugikubita.

Magayane kandi yahanuye ko umunsi amahanga yose yahagurukiye rimwe kwamagana ububi, ubugizi bwa nabi; ubugambi bwakorewe abanyarwanda b’ingeri zose; ngo tuzamenye ko igihe cyegereje cyo kumena andi maraso menshi; menshi cyane; ku buryo azameneka; abanyarwanda  bakifuza no guhunga bakabibura;

naho bahungiye bagafatwa; uhereye kubari ku isonga; kugeza ku nkunda-rubyino Ati umuyobozi wanyu mwese mwisunze; rubanda nyamwinshi ruzamwamagana; hakurikireho myivumbagatanyo ikomeye; itarimo urubura. Uwo muyobozi azayigwamo; kandi azajyana nabamushutse bose;kuva ku isonga kugeza hasi.

Paul Kagame rubanda nyamwinshi izamwamagana mu myivumbagatanyo itarimo urubura?

Burya politiki iba ikaze kandi ibamo amabanga yayo utapfa kumenya no gusobanukirwa utayikinnye ngo wumve ibyayo. Kenshi umuntu ufite ubutegetsi bwose mu biganza bye nka Paul Kagame, ntibyapfa kukorohera kumwumvisha ko umunsi umwe rubanda ruzamwivumburaho.
Filimu ya BBC : Intangiriro y'umushinga mugari wa USA n'Ubwongereza wo kwamagana Kagame no kwirukana agatsiko k'abicanyi n'amabandi ku butegetsi mu Rwanda
Uyu Magayane wahanuye ibi ni nawe wahanuye ko Kagame bazamutsinda i Bugesera arashwe na bene wabo bavanye i Bugande ni nawe waraguye ko Kagame azamburwa ubutegetsi n’umuzungu wabumuhaye. Ibi se twabihakana dute mu gihe USA ishyushye mu mugambi wo kurasa FDLR aho mbibona nk’uburyo USA igira ngo Kagame na FDLR bombi bahinduke amateka mu kanya nk’ako guhumbya nk’uko nabisobanuye hejuru.

Intamabara nigera imbere mu gihugu, imyigaragambyo kuyikora bizaba bitakigoranye, icyo Magayane yise imyivumbagatanyo itarimo urubura ni ukuvuga ko abaturage bazigaragambya ntawe ubarasa amasasu mbese bazigaragambya mu bwisanzure ariko bwivumbagatanya. Mperutse kubyandika aho nibazaga ikizakurikira iyi Filimi RWANDA’S UNTOLD STORY aho nyibona nk’intango yo kwanga kagame urunuka no kumushumuriza abaturage kandi birashoboka cyane ndetse vuba.

Paul Kagame azicirwa muri iyo myigaragambyo y’abaturage apfane nabamushutse bose kuva ku isonga kugeza hasi.

Niba muri ubu buzima byashobokeraga mwene muntu ngo abashe kugenzura ibimwerekeye. Izo USA n’Ubwongereza bizambura Kagame ubutegetsi kandi bikirukana agatsiko k’amabandi mu Rwanda mperutse kubandikira ko aribo bari inyuma ya ya filimu. Duhuje imyivumbagatanyo na Bugesera Magayane yavuze ko ariho Kagame azicirwa na bene nyina bishoboke ko ashobora kuzicwa n’abamurinda agerageza guhunga yerekeza i Burundi abona byamukomeranye kuko nta handi yanyura.

N’ubwo ntazi uko icyo gihe bizaba bimeze ariko ikizwi cyo ni uko atatinyuka kwerekeza RD Kongo, ntiyajya Tanzaniya kuko Kikwete barebana ay’ingwe ndetse ntiyasubira muri Uganda kuko Museveni wamucumbikiye akamuha byose birimo no kumugeza ku butegetsi atakwemera kongera kumwakira avumwa n’isi yose.

Bishoboke ko ahazaba hashoboka ari mu Bugesera gusa wambuka ugana i Burundi. Kubera ko amahanga yose azaba yahagurutse yamagana amabi FPR yakoreye abanayarwanda b’ingeri zose nk’uko Magayane yabihanuye, bishoboke ko n’u Burundi butakwemera kwakira umuntu wanzwe n’isi yose. Abazaba begereye Kagame nabobishoboke ko bazakora ibishoboka byose ngo aveho adakomeza kubabera umusaraba.
Tony Blair na Paul Kagame: Izo nama amugira zitarimo gushyikirana n'abatavuga rumwe nawe ngo u Rwanda rubone amahoro ni inama nyabaki?
Aho Magayane yahanuye ko Kagame azapfana n’abamushutse bose uhereye ku isonga kugera hasi nabyo ntawabitindaho kuko nta mwami ugenda wenyine agomba kugira ibyegera yisasira akiyorosa rubanda rw’inzirakarengane.

Ikibabaje ni uko mu Rwanda mu muco wacu tutarumva ko umutegetsi atari byose ndetse ko igihugu kimusumba kure. Ibi byose byabaye ni ukubera ubutegetsi bubi. Ibizaba byo ndahamya ko bizaba ari ingaruka z’ibirimo kuba kuko utategeka abaturage nabi ngo wizere ko uzavaho neza. Ntibishoboka kandi ntacyo wakora ngo ubikosore kuko amazi aba yamaze kukurengana inkombe.

Inzira rukumbi yo kuburizamo amarira n’imiborogo ku benegihugu ni ukwemera gushyikirana n’abo mutavuga rumwe kandi rwose ntawe ubihomberamo kuko mwese igihugu muba mukwiye kugifatanya kandi mwese mukishimira ibyiza byacyo.

Bibiliya iti: “Uwaguha iby’isi byose akakunyaga ubugingo byakungura iki?” Nanjye nti: "Uwakwikubira ubutegetsi bwose bw’igihugu, ukopfoye akica ariko abana be bakazaba ruvumwa nka Gahini byamwungura iki, mbega yaba yararuhiye iki???”

UDAHEMUKA Eric
Political Sciences Analyst (P.S.A)
www.shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355