Pageviews all the time

Mu gihe Minsitiri Pr Sospeter Muhongo wari ushinzwe umutungo kamere muri Tanzaniya yeguye kubera ko yateshutse ku nshingano ze, Minisitiri wa Kagame Habineza Yozefu wateshutse ku nshingano ze atoza urubyiruko isindwe n'ubusambanyi akagororerwa imyanya yo hejuru, ariho arita abahunga ubwicanyi bwa shebuja ibigwari!! Aho ikigwari gikuru si we ?/NKUSI Yozefu


                                           Minisitiri Habineza Yozefu atoza Abanyarwandakazi
                                               umuco w'abagande aho kubatoza uw'u Rwanda !
Mu minsi mike ishize, urubuga rwanyu Shikama ruheruka kubagezaho inkuru ivuga ko Perezida wa Tanzaniya JakayaM. Kikwete yasabye abaminisitiri n’ibyegera byabo kutarenga umujyi wa Dar EsSalaam. Muri iyo nkuru twakomeje tubabwira ko impamvu yateye Kikwete gufata kiriya cyemezo yaba ari inyereza ry’amafranga agera kuri 300,0000,000 y’amashringi yashyizwe kuri koti ya Tegeta Escrow iri muri banke . Tukaba twaremezaga ko bishoboka ko Perezida Kikwete ari buhindure guverinema ku nshuro ya kane kuva yafata ubutegetsi muri 2005. Twababwiraga ibi , dushingiye ko Kikwete yubaha imyanzuro yafashwe n’intekoshinga mategeko ya Tanzaniya kandi kuva iki kibazo cya Escrow cyari kimaze iminsi kivugwa muri iki gihugu, nta shiti iyi nteko yagombaga kuba yari yatangiye kugikoraho iperereza.

Inkuru ibaye impamo rero, nkuko twabivuze hejuru, Minisitri wavuzwe Profeseri Sospeter Muhongo cyane muri iri nyereza akaba yari ashinzwe umutungo kamere muri  Tanazaniya yeguye ku mirimo ye. Kikwete agomba kuba aricyo gisubizo kihuta yaboneye iki kibazo cya Tegeta Escrow kuko nta kuntu yari kongera guhindura guverinema muri uyu mwaka kandi  hagiye kubamo amatora y’umukuru w’igihugu, nyuma y’ay’uturere yatangiye.


Mu ijambo  Pr Sospeter Muhongo yagejeje ku banyamakuru   muri iki gitondo I Dar Es Salaam, yabamenyesheje ko yeguye ku giti cye kandi abatangariza ko yishimiye ukuntu yateje imbere minisiteri yari ayoboye nayo ikaba yari iri ku isonga mu guteza imbere igihugu cya Tanzaniya. Ku byerekeye inyereza avugwamo, uyu mugabo yabihakanye yivuye inyuma agira ati:

“ Nkunda igihugu  cyanjye sinshobora kunyereza umutungo w’igihugu ugomba guteza imbere abaturage ba Tanzaniya”.

Mu ijambo rye, Muhongo yagaragaje ko Abadepite ba Tanzaniya ari indashyikirwa mu guharanira inyungu z’abaturage kuko byahise biboneka ko aribo bashyize igitutu kuri Kikwete ngo agire icyo akora kuri iki kibazo cya ESCROW, aho yagize ati:

“ Nsezeye ku mirimo yanjye ku bushake kugirango Inteko shinga-mategeko na Guverinema bakomeze kwita ku iterambere aho guhugira mu bikorwa bidutesha umwanya nka ESCROW”

Nyuma yo gufatirwa mu cyuho,Minisitiri Habineza Yozefu we yahise agororerwa kuba ambasaderi aho gukora nka Pr Muhongo wa Tanzaniya
Mu myaka mike ishize Minisitiri Habineza Yozefu yagaragaye ku mbuga zinyuranye hirya no hino ku isi ariho akorera abangavu ibyamfurambi barenga batanu. Yabahaye ibisindisha nawe ubwe yasinze, bariho bamukora mu bwanwa, bamwambuye ingofero, ariho abyina nabo yamatiriye ibibuno byabo, n’ibindi bitera-soni umuntu atashyira ku rubuga rwa Shikama. Uyu mugabo wari ushinzwe umuco yerekanye ko ibyo bita GAHUNDA ZA GUVERINEMA y’u Rwanda zihambaye, muri make: “ Umuntu atungwa n’izo aragiye!”. Ikibabaje ni uko uyu minisitiri ari umugabo wubatse akaba afite umugore n’abana.

Aho gusezera kuri uyu mwanya ngo akurikiranwe n’inkiko kuko ahemukira urubyiruko arushora mu isindwe n’ubusambanyi, yahise agororerwa umwanya usumbye uwo yari ariho atarakora amarorerrwa  agirwa ambasaderi muri Nigeria aho yari ashinzwe kwimura diyama za Charles Taylor wari Perezida wa Liberia ubu ufungiwe mu Bwongereza, akazigeza kuri Pawulo Kagame. Aka kazi karangiye, Kagame yongeye kumugarura muri iriya minisiteri yo kwigisha abanyarwandakazi umuco w’Abagande ushingiye akenshi kubyo Abagande bita “ IKIMANSURO”: kubyina bambaye uko bavutse maze akomeza na rya peti yahawe ashimirwa guhangara abakobwa barenga batanu icyarimwe, ubu akaba yitwa Ambasaderi Minisitri Habineza Yozefu!!

                                     
Hagati ya Habineza Yozefu n’abahunga u Rwanda bakamagana amabi akorerwa mu Rwanda ni nde Kigwari?
Mu ijambo yagejeje ku rubyiruko ngo rwari rwaje gutangiza icyo Agatsiko kita icyumweru cyahariwe intwari z’igihugu, nyakuba minisitiri Habineza yabwiye urubyiruko ko abahunga igihugu  bagera hanze bakamagana amarorerwa agikorerwamo ari IBIGWARI kimwe n’abanyereza umutungo w’Igihugu. Aha Habineza yavuze ibintu bishobora gushimisha Kagame n’kibindi bishobora kumukoraho. Kagame yirya icyara buri gihe iyo ututse ugatukuza umuntu wese uhunze ingoma ye y’amaraso, ibi rero Habineza ashobora kuzabihererwa umudari muri ya yindi Agatsiko gateganya guha uwamennye amaraso menshi kurusha abandi, ibi mu Kinyarwanda cyo hambere babyitaga GUCANA URUTI rwabanzirizwaga n’undi witwaga UMUDENDE.

Habineza ashobora kandi kurakaza Umwami w’Abidishyi Pawulo Kagame kuko yavuze ko hari abanyereza umutungo w’igihugu, kuko muri GAHUNDA ZA LETA iyi mvugo itemewe. Habineza yatubwira niba amafranga yaburiwe irengero mu mabanki nka BCR, BK , Banki z’ababaturage , BNR,  Gitorogaz(EWSA) hari abigeze bagezwa imbere y’ubutabera nako ubucamanza ubu bakaba bariho baryozwa iyo mari ya Rubanda barigishije?Abenshi bagiye bavugwaho kunyereza ahubwo ntibahise bagororerwa imyanya yo hejuru? Habineza nambwire niba hari abantu bo muri EWSA, dore ko ariyo habuzemo menshi kurusha ahandi, wigeze akurikiranwa n’inkiko, ahubwo ntibahise bose babona imyanya yo jehuru kuko bari basahuye umutungo wa Leta bawujyana muri FPR? None se wabita ibigwari gute imbere ya Kagame, ko ahubwo ari intwari nka Habineza Yozefu, washoboye kwimura Diyama azivana iyo bigwa akazigeza mu biganza by’umwami w’Abidishyi!

Habineza yunze mu rya shebuja uvuga ko abahunze ubwicanyi bwe bagiye kwishakira amasambu muri Uganda. Akiyibagiza ko nawe ubwe yahabaye imyaka hafi 40, niba icyo gihugu ari cyiza by’agahebuzo ku buryo gikurura abanyarwanda imbaga, kuki we yakivuyemo akaza kumena amaraso mu Rwanda rudafite amasambu, abantu bakaba bariho baruhunga bagana muri iyo paradizo we yavuyemo! None se Habineza, urashaka  ko abahunga u Rwanda bavuga ko hari ubutabera kandi tuzi uko imanza zagiye zitekinikwa ku buryo umwere ahindurwa umwicanyi kagarara, umwicanyi agahindurwa umwere? Urashaka se ko abahunga u Rwanda bavuga ko rurimo amahoro kandi abasirikare n’abapoli bajagata hose mu mijyi no mu byaro? Ese watubwira ibigo bya gisirikare cyangwa bya polisi biba mu Rwanda ubu, abasoda n’abapolisi ntibibera mu mashyamba y’abaturage bagize ubukonde ?


Niko Habine, urashaka ko ziriya nzirakarengane zajugunywe muri rweru ziboshye amakamba , byitwa ko zitishwe zikaba zariyahuye kubera gusinda amahoro n’iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga murata, mutazi n’iryo koranabuhanga uko risa? Urashaka se ko abahunga u Rwanda bavuga ko nta bantu ibihumbi ijana (100,000) baburiwe irengero umwaka ushize wa 2014? Ndakeka ko wowe utabona ibi ari wowe ugomba kwitwa IKIGWARI ukaba ugomba gukora nka  Profeseri Sospeter Muhongo ugasezera ku mwanya urimo kuko ntacyo umariye Rubanda.

NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.com
shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355