Pageviews all the time

Nyuma ya Rwanda's Untold Story ya BBC yasohokeye mu Bwongereza igahahamura Paul Kagame; icyo gihugu cyongeye kumushyra mu rungabangabo mu mushinga w'amezi 2 uzatoza ingabo za Malawi ngo kurimbura FDLR nk'ikimenyetso ko mu by'ukuri Kigali yakurayo amaso kuko FDLR itazaraswa/ UDAHEMUKA Eric

Major Alasdair Hempen Stall n'ikipe bazajyana mu myiteguro yo kujya muri Malawi
Uko bucya bukira, uko iminsi yisunika ibimenyetso by'uko ubutegetsi bwa FPR bwashyizweho na USA n'Ubwongereza bugiye gutembagara birimo kwigaragaza kuri buri wese. Perezida Paul Kagame wakunze kujya abwira abantu akaminuramuhini abandi akabagira ay'ifundi igira ibivuzo ahagarikiwe na Tony Blair ashatse yarekeraho inzira zikigendwa kuko ishyamba atari ryeru.

Imbanziriza mushinga w'Ubwongereza wo guhatira Kagame gushyikirana na FDLR yanze akunze

Mu baturage b'u Rwanda kugera ku italiki 07 Mata 2014 ubwo Jane Colbin yari kuri sitadi Amahoro i Remera mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 abatutsi bonyine, nta wigeze atekereza ko hashobora gukorwa filimi nk'iriya. Kuba yarabaye ni ikimenyetso ko n'ibindi bishoboka kubaho.

Icyababaje cyane Kagame ntabwo ari filimi ubwayo ahubwo nk'umuntu uzwiho ko yaminuje mu iperereza no kwica ni ukuntu abakoze iyo filimu bamwinjiranye bakagera mu kirambi iwe bagakora filimu bakagenda bikagera ku munsi isohoka atarabutswe. Iyi ni gihamya ko n'ibindi bazabimukorera ntarabukwe.

Mu isesengura rya politiki ni uku imbeba igenda iguguna umuhini buhoro buhoro ihuhaho bikazarangira isatiriye n'isuka. Iyo bigenze bitya, umutegetsi wari igitangaza kuko imbaraga ziba zigenda zimushirana ashiduka bamusabye kwitabira imishyikirano kandi ntabwo yayanga kuko intare ishaje irushwa imbaraga n'uruyuki rukiguruka.

Abongereza bagiye gukorera amafaranga menshi mu gutoza ingabo za Malawi babeshya Kagame ko bagiye kurimbura FDLR

Amakuru yatangajwe n'ikinyamakuru The Belfast Telegraph akangarukwaho n'ikindi kinyamakuru cyitwa THE NEWS LETTER biravuga ko Leta y'Ubwongereza igiye kohereza abasirikari 20 kabuhariwe bazaba bayobowe na Major Alasdair Hempen Stall kujya gutoza ingabo za Malawi kugira ngo zitegure kuzajya kurimbura FDLR.

Icyo ibi binyamakuru bitavuze ni uwafashe iki cyemezo kuko atagaragara ndetse ntibanerekana ishingiro ry'uyu mushinga uretse gusa kuvuga ko aba basirikari 20 ngo barwanye ahantu hagoranye nko muri Afghanistan, Bosnia no muri Irak.

Ibi bikaba bidashobora gutera impungenge na nkeya ko ahubwo birimo gushyira Kagame mu rungabangabo kurushaho kuko uko asunika avuga ngo nimurase muhereye ruhande umuryango mpuzamahanga urimo kumwereka ko yibeshya cyane kuko bitazakorwa.

Ahubwo uwakurikira neza akagera ku isoko yafatiwemo iki cyemezo ashobora gusanga abagifashe ari ba rwiyemezamirimo bageze mu za bukuru barambiwe kwirirwa baryamye bagahitamo kujya guhembwa akayabo ariko mu by'ukuri bazi neza ko ibyo bagiye gukora ntacyo bizageraho.

Ikibazo cya FDLR kimaze gucamo ibice byinshi umuryango mpuzamahanga

Abanyapolitiki baravuga ibyabo, abashakashatsi baravuga ibyabo, umuryango w'abibumbye uravuga ibyawo, Paul Kagame arashaka kurimbura impunzi ahereye ruhande, Jacob Zuma ntakiryama kuko abona ikirunga gishobora kurukira ibiyaga bigari.

Dos Santos yakiriye Kagame, yakira Zuma none kuri uyu wa mbere taliki 19 Mutarama 2015 nawe ategerejwe i Kinshassa kwa Kabila nawe umeze nk'utumva neza ikigomba gukorwa kuko nk'uko mperutse kubibabwira FDLR ibana n'abaturage ba Kongo ku buryo kuyirasa byahitana abasiviri.

Ntabwo ari aba gusa, Ban Ki Moon aravuga ko yahamagaye Kabila akamwemerera ko agiye kurasa FDLR, Charles Bambara umuvugizi wa MONUSCO aravuga ko kugira ngo FDLR izaraswe bizaba ngombwa gushyira igitutu kuri perezida Joseph Kabila KABANGE umuntu akaba yakwibaza uwashyira igitutu kiremereye kuri Kabila kurusha umunyamabanga mukuru w'umuryango w'abibumbye.

Ibi byose ni ibimenyetso simusiga byerekana ko nta muntu runaka cyangwa urwego runaka ruhari rwiteguye gutanga amabwiriza ya nyuma yo kurasa impunzi ari nayo mpamvu mu nyandiko iheruka nababwiye ko ibyo Kigali irimo byose bizahinduka zeru ku mugani wa MAGAYANE.

Kigali nikureyo amaso itere umugongo ba rugigana ahubwo iyoboke inzira yo kurangiza ikibazo cy'u Rwanda mu mahoro kuko bishoboka

Politiki irarushya, iravuna, itesha umutwe ariko ikanabamo ibintu bisa n'amayobera. Iyo Kagame n'abo mu gatsiko i Kigali bavuga ko FDLR ari umutwe w'iterabwoba usanga bitumvikana kuko ku isi yose nta mutwe w'iterabwoba wemera kurambika intwaro hasi ngo usabe ibiganiro n'abo utavuga rumwe nabo.

Izi mvugo n'ubwo abanyakigali bakomera amashyi Kagame iyo avuze atya we aba azi neza ko ababeshye kandi ko inyungu ziri ahandi. Abazungu iyo babona abirabura dukomeza gucagagurana birabanezeza kuko batubonamo isoko ryiza ryo kugurishirizaho politiki yabo yo kuducamo ibice.

Niba u Rwanda ruyobowe n'abashaka amahoro, nibemere kuganira n'abavandimwe babo kuko n'ubwo Kagame w'umututsi yaba atiyumva muri FDLR yiganjemo abahutu, akwiye kuganira n'abo bakorana bakibukiranya ko u Rwanda rw'abatutsi bonyine yubatse guhera mu 1994 mu by'ukuri rudashoboka kimwe n'uko u Rwanda rw'abahutu cyangwa abatwa bonyine rudashoboka.

UDAHEMUKA Eric
www.shikamaye.blogspot.com/
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355