Pageviews all the time

Ubuhamya ku bwicanyi bwakozwe n’ingabo za FPR Inkotanyi muri perefegitura ya Kibungo (Akarere ka Kirehe) muri Gicurasi 1994 bwemezwa n’uwabuhagazeho (igice cya kabiri) / S/C de l’anonymat


Bose nta n’umwe warokotse uko bari umunani. Umusaza Sekaziga n’umugore we wari ukiri umugeni. Umukecuru Bizirema bishe yambaye igikote kirekire cyumukara. Hiyongeraho abagabo nabagore babo bagera kuri 15 bari baturutse mu turere twegereye Nyamugari baje kwambukira mu byambu byAkagera.

Ngarutse gato kuri uriya mukecuru Bizirema, ndibuka ko yageze aho akicara akavuga ngo ntaho mwongera kunjyana dore igihe mwanzengurukaniye. Mwanzengurukanye muri yeri (Peyizana R) mu ishyamba ryegereye uruzi mumbaza ubusa ngo nihehe abantu bambukira bajya muri Tanzaniya? Ati none niba hari ibyo mutaramenya muze kumbaza muransanga hano ntahandi ndi bujye.

Yavugaga mu rugo rwuwitwaga Ferederiko nawe wari warahunze. Byaje kuba ngombwa ko bamutwara bamuteruye muri cya gikote bamugeza mu rugo Kwa Samuel. Izi nkotanyi zishe aba bantu zari zirindwi. Harimo umwe nibuka waje no kungira umukozi akankunda cyane witwaga Kajuga Innocent (bagenzi be bamwitaga Afande Ino).

Ubwo twahise tujya kuba Bukora tukajya tuzana baje guhiga abantu bambuka bahunga. Aho bukora bari bayobowe numufande witwaga Emmanuel Gatembe. Uyu mugabo wari mugufi unanutse yari atinyitse mugisirikare kuko iyo yabahamagaraga barihutaga cyane kandi birindaga gukora ibyo atababwiye. Twahuriye Bukora nabandi bana babacikacumu harimo nabaturutaga cyane.

Icyo gihe nari mfite imyaka 11 ariko harimo nibisore bifite nk imyaka 15 na 16. Abo rero natwe baradutegekaga kandi bakambara nimyenda yigisirikare. Dutozwa gukundana no kumvikana muri byose utabikoze agahanwa numuhungu witwaga Kagibwami (bamwitaga Kagi). Njyewe nakoraga umurimo wo guteka no kubaga inkoko nihene. Twajyaga mu giturage kuzihiga turi kumwe n abasirikare baturinze barimo na Kagi.

Batubujije kwiga imbunda ngo tutazarasana ndetse bakatubwira ko nihagira uzabona mugenzi we ayegereye azabivuga. Batubuzaga kurya inyama z ingurube ngo kuko zariye bene wacu interahamwe zishe. Mukwezi kwa munani twahinduriwe imirimo kandi turatandukanwa. Aha niho nongeye kubona uko inkotanyi zari zikomeje kubaga abantu mwibanga rikomeye.

Iyo twabaga turi i Bukora twajyaga kumva tukumva amasasu aravuze tukavuga ngo hadui anapigwaaaaaa. Tukiyamira. Twabonaga inkotanyi zigenda mugitondo izindi zitashye ntidusobanukirwe. Ubwo bankuye Bukora banjyana i Kameya kumashuri. Nasanzeyo impunzi nyinshi zigera nko kwijana. Babaga mu mashuri hafi ya yose ariko nashishoza nkabona ziganjemo abanyagisaka.

Kandi abenshi bari abagore nabana. Uti ese wabimenyaga ute? Bari bafite inkovu z imyotso miremire ishoreye mugahanga no kumatama yabo. Banyuzagamo bakavuga ibintu ntumva nkagira ngo ni abagande. Naje kubasha kuganira na Afande Ino wari warasigaye i Kagasa ku Yacumi nkumuyobozi kandi wankundaga.

Nza kumuganiriza nsa numushimira kuko yankijije interahamwe. Arangije arambwira ati ujye ugira ubwenge kuko ziracyahari. Ati niyo mpamvu iyo zibeshye zigashaka gukora ikosa, turazihana. Nahise nibuka icyo guhana bisobanura mu gikotanyi. Noneho nza no kumubaza abantu baba mumashuri y i Kameya icyo bahakora ambwira ko ari nkibyo byose noneho aricecekera.

Arambwira ati nijye wagutumyeho ngo uve Bukora uze hafi hano. Nti ese kuki wankuye mubandi bana? Ati niwowe nabonye uzi ubwenjye kandi ndashaka kuzakugira umugabo ugakura dore uri wenyine. Nti gute? (mbibaza nseka). Ati ndashakako bakwigisha kuroba ukajya undobera amafi yo kurya. Nahise ntanguranwa nti ndabizi. Ati noneho ejo uzatangira kuroba uzajyana n umuhungu witwa Kanyandekwe. Uyu Kandekwe yari yaraturutse muri peyizana D muri segiteri Gisenyi. Yarobaga amafi akayajyana muri D kugisirikare aho bitaga Kigongi. Noneho Afande Ino we akabura umurobera.

Kanyandekwe yaje kwimurirwa muri pyizana E aho yaroberaga aho bitaga kurutare rwa Muzungu. Ariko nawe nae kumva ko ngo yakoze ikosa bagashaka kumwica ngo agacikira muri Tanzaniya mubiyaga bya Kaberenge ho mubanyambo. Nyuma Afande Kajuga Innocent arushaho kunkunda kuko namubereye umurobyi naba mvuye no kuroba abasirikare bashaka kuzinyaka nababwirako ari iza Afande Ino bagatinya. Uyu mugabo kandi yantumaga abakobwa n abadamu babaga basa neza bakajya kumureba iwe ku Yacumi i Kagasa.

Nyuma haje kuza umusirikare w umugome witwaga Afande Pio (bitaga Peace) ahindagura ibintu nanjye angurana na Kanyandekwe  (waje gusubizwa muri E aranahunga) nkajya ndoba amafi nkayashyira kwigare nkayajyana i Kigongi muri D. Afande Ino ngo yahise ajya mumujyi i Kigali.

Umunsi umwe ubwo namanukaga ngiye kuroba nk’uko bisanzwe hari mukwezi kwa cyenda; abana bo muri za mpunzi z’i Kameya twari tumaze no kumenyerana twarahuye bavuye kuvoma ku ruzi bambwira uko byabagendekeye bagira bati: «Abagabo bose nabasore nabakobwa bakuru barabatwaye ntituzi aho babajyanye».

Harimo umuhungu wasaga naho yari mu kigero cyimyaka 15 witwaga Budandi. Yahise yiyama bagenzi be ngo nimuzibe ahongaho. Uwo mubwira ibyo muramuzi? Ndamusaba nti nimumbwire ninsanga ari ibintu bikomeye ndabafasha kuva hariya. Undi mwana witwaga Ndoyiro ati: « Ni inkotanyi zabishe zibata mu kigega cy’amazi bukeye ziragaruka zidutegeka kubakuramo babajugunya mu musarani wishuri.

Narababwiye nti nimwihangane mwebwe ntacyo muzaba kuko hari umusirikare mushyashya waje udashaka ko abantu bazongera gupfa. Tukiri kuganira mfite umutego (twawitaga inyavu ya inchimbili kuko hapfaga amafi twitaga ngo ni isaradini) ningashya y ubwato muntoki, inkotanyi zahise zimanuka zishoreye umugabo witwaga Kanyarwanda ngo wari utuye Mahama muri peyizana M.

Uwo mugabo mubonye ndamumenya kuko nari narigeze guhura nawe njyanye amafi muri D i Kigongi yikoreye ibitoki hafi yaho bita ku Cyanika ugisohoka neza mu ishyamba ryo muri yeri (peyizana R). Bari abasirikare batanu bashoreye abagabo 3 numusore umwe witwaga Mugenga nawe wari umurobyi.

Bari bajyanye abo bagabo ku ruzi kuvoma amazi bafite nibijerekani. Kanyarwanda yarambonye aranyibuka ashaka no kunsuhuza bahita bamujomba imbunda ifunguye icyuma mu mugongo ngo hoshi, muziranye hehe? Bati kandi muze, ufite agasuzuguro nyamara turabonana. Umusaza bakimujomba urwo rwuma rw imbunda mu mugongo yaratatse yitura hasi atangira kuvirirana amaraso mw’ishati yari yambaye.

Bamukubise imigeri arangije arihangana areka gukomeza gutaka atora ikijerekani akomeza ajyana nabandi kuvoma. Babana b abanyagisaka barataha nanjye nkomeza njya kuroba. Icyo gihe hari mu kwezi kwa cumi na kumwe ‘94. Nageze imbere nsanga Kanyarwanda wo muri peyizana M bamwiciye munsi y’umuhanda hafi yahantu hari akayaga (dump) kitwaga kwa Yakobo munsi y’agasanteri ko Kumbuga hafi yurugo rwumudive witwaga Enoki wari ufite uruhara ariko wari warahunze.

Uyu Kanyarwanda yatewe icyuma mu mugongo nuwitwaga Bwena wari ubajyanye kuvoma amazi ku ruzi ngo bayazane Ku yacumi aho Afande Pio (Peace) yari atuye nabasirikare bari barinze impunzi zari zaraturutse ibugande ninka zabo. Uyu Bwena yari umututsi wumudozi wadoderaga ku gasanteri ko Kumbuga aza guhungira Tanzaniya nyuma aza guhunguka ndetse yinjira no mu nkotanyi akajya yitwara nk umusirikare.

Narakomeje njya ku ruzi nkimara gufata ubwato hepfo yanjye numva amasasu menshi aravuze. Numva induru yabasirikare narinzi bahamagarana. Abo basirikare uko bari batanu ni: Mahoro, Ndagano, Jules, Munyamukore, hakiyongeraho na Bwena. Ngiye kubona hagati mu ruzi hepfo yanjye mbona wa musore Mugenga arimo koga bamurasa ariko arakomeza aroga kugeza ubwo asatiriye inkombe ya Tanzaniya.

Agira ngo akuke yinjire mw’ishyamba rya Tanzaniya ahunge nubwo byabonekaga ko yarashwe, ingona yahise izamuka yogera hejuru iramufata imugarura mu mazi iramwibiza Mugenga apfa atyo. Narinzi ko birangiriye aho ubwo ndaroba ndanazibona nyinshi ku buryo butari busanzwe. Ntashye ku mugoroba nahise mpura n ikirongo kirekire cyabantu bagenda bazengurutwe n inkotanyi nyinshi.

Abana bagendaga barira banyina babahoza. Nshishoje mu bantu bancagaho, nabonye mo na ba Ndoyiro na Budandi twajyaga dukina umupira ku kibuga i Kameya. Nahise nibaza ibintu bibiri: Wenda abo bana bamenye urupfu rwa Kanyarwanda na Mugenga bityo bakaba bazabibwira ababyeyi bikaba byateza ibibazo nti ni yo mpamvu babimuye babajyanye ahandi;

Nti cyangwa se babonye tuganira bakeka ko bari kumbwira uko ababyeyi nabavandimwe babo bagiye bicwa. Bakaba banze ko bazagira uwo bereka cyangwa bakamubwira wa musarani utabyemo ba bantu bakuwe mu kigega cyamazi. Nazamutse umutima utari mu gitereko kuko nanakekaga ko bashobora no kwicwa nka ba bantu bambere nagiye mbona.

Mu basirikare bari babamanukanye harimo Afande mukuru Gatembe Emmanuel, Afande Peace noneho ntangazwa no kubona Afande Ino nawe wari wiyiziye kandi yari yarimukiye i Kigali. Naragiye ntanga imboga kwa Afande Peace, izindi zijya i Bukora kwa Afande Emmanuel. Bukeye nsubira kuroba nsanga ba bantu babishe bose babajugunya mu ruzi rw Akagera ahitwa kuri Managana.

Managana iyi naje gusanga yariciweho abahutu benshi kuko nahasanze imitwaro yimpunzi itandukanye nk’imyenda iri mu bikapu, imisambi izingiye hamwe ari myinshi, ingofero nyinshi zabasaza nizabasore, ibitenge n ibitambaro byo mu mitwe.Managana iyi iteye itya: Iyo uri kuri Managana ureba hakurya gato ni mu isumo ryuruzi rw Akagera.

Ni impanga itagira icyatsi cyangwa igifunzo kandi ndende ku buryo ishobora kuba ifite nkuburebure bwa 40m. Iyo uyihagaze hejuru, ushobora gusunika nikirenge akabuye kakamanuka kakagwa mu mazi. Ni ahantu umuntu atanyura ngo arangare kuko yaruhukira mu ruzi.

Mbere yo gusoza reka mbwire abaturage ba Kagasa muri peyizana G urupfu rwumugabo witwaga Jyaruwa n umurobyi warobeye inkotanyi amafi menshi zikamuhemba kumubaga nyakubaga. Uyu Jyaruwa niwe wahoze ari resiponsabure wa serire Kagasa. Akimara guhunguka hari mu 1996 avuye mu nkambi muri Tanzaniya, inkotanyi zaramwifashishije mu kumubaza amakuru y abantu bari bakenewe.

Ariko iwe murugo ku tubari two ku Yacumi hari harabohojwe numusirikare ufite umuryango munini wari waravuye i Bugande. Ndetse baza no kumuhenda ubwenjye iyo nzu barayimugurira bamwishyura ibihumbi 150. Amaze guhinga amasambu ye, nibwo inkotanyi zamufashe zimufungira mu mwobo zimufungana n uwitwaga Gisubi Ndindabahizi wakomokaga i Bugesera ariko akagira nimiryango aho muri Kagasa ari naho yakoreraga umurimo wo kuroba.

Babakuye mu mwobo bari bafungiyemo mpari kuko nari nazindutse nshona umutego mushya (inyavu). Babajyanye muri peyizana A aho bita Nyarwamura munsi yo ku Rusozi maze njyana nabo kuko bantumye imishipiri yari yasagutse ntinda kuyibona. Aho nyiboneye Afande Peace abandi bayobozi bitaga JM (cyangwa Jean Marie) arambwira ngo ninkurikire Munyamukore na Jules kandi nihute ndabafatira mu nzira bataragera i Bukora.

Narirukanse ndinda ndenga Bukora ntarababona. Narakomeje ndiruka cyane ariko ngeze mw’ikoni ryaho bita muri Kabiri mbona bo bari guterera agahanda kagana aho bita ku cyarabu hari nikibumbiro inka zanyweragamo aho bakahita muri gatatu. Icyo gihe hari mu gitondo nka saa kumi nimwe nigice. Hari hatangiye kubona.

Ubwo narihuse ngeze kuri cya kibumbiro mbona bamanutse agahanda kajya Kurusozi kanyuze mw’ishyamba. Naramanutse ndakurikira ngiye kubona mbona umuhanda ugana ku Rusozi barawuretse bakase iyishyamba basa nabagaruka Nyarwamura munsi neza yo Kumurama. Bageze munsi yigisozi gihari bicaza Jyaruwa na Gisubi nanjye mba mbagezeho.

Nahise nsangayo abandi basirikare barimo uwitwa Murefu, Nsaguye, na Rudakubana.  Jules arambwira ngo kandi shahu ibi bintu uba wiha kureba Imana nitazabikubaza nabantu bazabikubaza. Mu by’ukuri nari nsigaye kubona aho bica umuntu nkabona ari ibintu bisanzwe kabone niyo nabaga nsanzwe muzi. Nabahaye ya mishipiri yakoreshwaga dushona imitego yamafi mbabwira ko ari Afande Peace untumye (Pio).

Ubwo bafashe babagabo bose n’ubundi bari baboshye amaboko bababoha amaguru namaboko babafatanije umwe areba ukwe nundi ukwe. Jyaruwa na Gisubi baboshywe ukwabo hanyuma nabandi bagenda bababoba babiri babiri. Babategekaga gupfukama babikora bagahenuka bakongera bakababyutsa. Barababwiraga ngo banze gupfukama ngo basabe imbabazi zibyaha bakoze ariko barabikora banze bakunze.

Harimo ababashije guhita bapfukama ariko abandi byakomeje kubangira bitewe nuko wasangaga hari umuntu muremure wabohanywe numugufi; cyangwa umuntu munini cyane wabohanywe n umuntu unanutse bikabije. Aba bantu bose hamwe bari cumi na babiri kuko bari amakipe atandatu ikipe igizwe n imbohe ebyiri. Ubwo ni nako babateraga imigeri mugatuza.

Gisubi na Jyaruwa byari byabagoye cyane kuko Gisubi yari umusore ubyibushye kandi muremure. Naho Jyaruwa yari agasaza gato gato kananutse kandi kagufi ariko bidakabije. Bageze aho ariko basobekeranya amaguru birakunda nuko Jule aturuka imbere ya Gisubi naho Munyankore aturuka imbere ya Jyaruwa. Bari bacometse ibyuma byimbunda kuminwa yazo maze barajombagura kugeza ubwo abo bagabo bombi bahengamiye iruhande rumwe.

Ariko uretse jyaruwa byabonekaga ko yahise apfa, Gisubi witwaga Ndindabahizi we yari agihirita dore ko yari anabyibushye cyane. Noneho Munyamukore akura pistolet kuri porteur ya Rudakubana hanyuma arasa Gisubi kabiri mu mutwe ahita aceceka na Jyaruwa bamurasa isasu rimwe mu mutwe we ryanapfuye ubusa kuko byari byarangiye.

Twatashye dusubiramo inkuru yukuntu Mugenga yariwe ningona tugeze Bukora Munyamukore arasigara ngerana Kuyacumi na Jules twenyine icyo gihe Afande Pio ngo yari yagiye mu nama aho bita Rushonga. Abo basirikare bandi bose babaga i Bukora kwa Afande Gatembe.

Mbere kandi yo gusezera reka ngereranye ubushobozi namazina yaba bagome nkurikije uko bubahwaga cyangwa batinywaga nabasirikare bato. Impamvu nshaka kuvuga ibi ni uko ntari bwasobanukirwe n amapeti yo mu gisirikare. Afande Gatembe Emmanuel yari imibiri yombi kandi akavuga yitonze. Yari muremure bidakabije afite ubwanwa bwo hejuru yumunwa bucye cyane.
Ashobora kuba yari nka capiteni kuko iyo yazaga yabaga ari kumwe n abasirikare benshi. Afande Pio (bitaga peace) yari inzobe itukura neza. Munini wamaso manini ariko wasaga nutinywa nabantu benshi bishoboka ko yari afite nkipeti rya Liyetona kuko yageraga buri munsi aho abasirikare bose babaga bakorera. Nabonaga acisha macye cyane iyo Gatare yazaga kandi ukabona akenshi asubiza ibyo abazwa.

Afande Ino (Innocent) wankundaga cyane yari muremure birenze urugero. Akaba yari ananutse ariko agakunda guseka no kuganira nabantu bose nyamara akagaragara buri gihe mu gikorwa cyo kwica abantu nta mbabazi na nkeya kabone niyo babaga ari abana bato. Uyu niwe wiyiciye umucyecuru Bizirema ndetse anategeka ko bamuterura mu gikote yambaraga yanze gukomeza kugenda.

Narangiza mbabwira ko imirambo yabicwaga nkiyo nasubiraga kunyura aho biciwe, sinongeraga kuyihasanga. Gusa ndahamya ko abantu biciwe ku mashuri i Kameya bo babajyanye Nyakarambi kuko bataburuwe nabaturage babashinja ko ari abatutsi bishe muri jenoside.

Hari byinshi ntagiye mvuga kuko mu myaka igera hafi kuri ibiri, ibyo nabonye birenze ibyo inyamaswa zikora kandi sinabona aho mbyandika. Njya nkurikirana kandi nkabaririza iherezo ryibi bisurere (aba basirikare) byari byarigabije Nyamugari simenye iyo barengeye. Ubutaha nzabagezaho uko navuye muri Rusumo nkajya kuba i Mayange mu Bugesera n’uko ninjijwe mugisirikare cya RDF. Uko nagiye Congo nuko nahunze igihugu.

S/C de l’Anonymat
Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355