Pageviews all the time

Umudepite w'igipfayongo ku Kimihurura: "Umunsi ingoma ya Paul Kagame yahirimye, Hon. Depite Edouard BAMPORIKI azamera nka Charles Blé Goudé. wabaye inkomamashyi yanambye kuri Laurent Gbagbo bikarangira ahigwa bukware n’urukiko-mpuzamahanga"/ UDAHEMUKA Eric

Depite BAMPORIKI Edouard wivugira ibyo abonye byose atitaye kubo abwira, igihe avugira n'aho avugira

Bwana BAMPORIKI Edouard uvuka i Cyangugu, umugabo w'igisunzu cy'umusatsi ugaragaramo gutukura cyane nk'ikimenyetso ko ashobora kuba yaragize imirire mibi akiri umwana, umugabo uvuga ibimujemo byose nta gushungura, umugabo wamamaye mu ikinamico urunana kuri BBC, umugabo wagambaniye abahutu, umugabo wataranze nyina ku karubanda akavugirizwa induru muri Kigali; ubu noneho yigize umuhanuzi ku buryo mu minsi mikeya ashobora guhinduka akabarore.

Ku isi nta gishya byose byahozeho

Mu kinyamakuru ISIMBI nabereye umwanditsi mukuru mu Rwanda, mu nimero yacyo ya 29, Vol 1 Mutarama 2011 nanditsemo inkuru ebyiri ziri bumfashe kumvikanisha uko Depite BAMPORIKI ari igipfayongo ariko mbanze nisegure ku basoma SHIKAMA mbamenyesha ko kwita umuntu igipfayongo atari ukumutuka ahubwo bisobanura umuntu udashyira mu gaciro(more stupid person).

Muri icyo kinyamakuru, ku mpapuro za 2 na 3 nanditseho inkuru ndende yari ifite umutwe ugira uti: KUBERA IGITUGU CYA PEREZIDA Paul KAGAME, MU RWANDA BAMWE BASHOBORA KUZABA ABATAGATIFU ABANDI BAKABA IBIKURI MURI POLITIKI.

Ku rupapuro rwa 14 muri icyo kinyamakuru nanditseho inkuru ndende nayo yasobanuraga ukuntu nta ngoma ibura abayoboke nerekana ko Charles Blé Goude yanambye ku bitekerezo bifutamye bya Gbagbo ku buryo icyo gihe nabonaga bizarangira bombi bahigwa bukware kandi koko niko byagenze.

Nibutse ko icyo gihe muri Côté d'Ivoire hari amatora ya perezida wa Repubulika yabaye ku italiki 20 Ugushyingo 2010, Dr Alassane Dramane Ouatara akayatsinda ariko Laurent Gbagbo akanga kuva muri perezidansi ahubwo agahitamo gukoresha Blé Goude mu kugumura urubyiruko.

Umudepite w'igipfayongo ku Kimihurura mu nteko ishinga amategeko

Si ubwa mbere nanditse kuri depite BAMPORIKI Edouard kubera imyifatire ye itarangwamo ikinyabupfura haba mu byo avuga no mu byo akora. Nigeze kumugarukaho mvuga uko yagambaniye abahutu muri NDI UMUNYARWANDA, mperuka na none kumwandikaho hano kuri SHIKAMA nerekana ko nta burenganzira afite bwo gusuzugura no gucyocyora intwari zaharaniye Repubulika zikavana ba sogokuru ku buretwa, ubucakara, ikiboko, shiku n'umujishi.

Ubu noneho aherutse kwihandagaza mu mashengesho y'abarokore ubwo itsinda ry'abaririmbyi ryari muri KIGALI SERENA HOTEL ni uko ajya imbere gushima Imana ngo abonereho gutanga n'ituro ni ko gusaba ko n'umugore we yigira imbere maze mu ijwi rye bwite yemeza ko IMANA YARI YARAMUBWIYE CYERA KO KIZITO AZAMUGAMBANIRA.

Byaba byo cyangwa bitaba byo njye mu isesengura ryanjye nk'umunyamakuru sicyo kibazo mfite kuko Imana ibimubwira ntari mpari, ahubwo ikibazo cyanjye ni impamvu yabivugiye mu ruhame kandi yari azi neza ko uwo arimo gushinyagurira n'ubundi ari mu y'abagabo kuko gufungwa na KAGAME ari ukubambwa ku musaraba nk'umwe Yezu yamanitsweho.

Umudepite udafite ikinyabupfura wihinduye bavugirije akwiye gukurwa mu nteko ishinga amategeko

Mu by'ukuri nta kibazo na kimwe mfitanye na Hon. Depite BAMPORIKI Edouard kandi mukunda nk'uko nkunda abanyarwanda bose ntarobanuye ariko akwiye guhindura imyitwarire kandi agatanga ibisobanuro imbere y'abadepite bagenzi be bitaba ibyo akeguzwa kuko bigaragara ko afite umurengwe nk'umwe w'abatindi.

Umuntu w'umudepite utinyuka kuvugira mu ruhame ko yakundaga Kizito Mihigo kurusha uko akunda umugore we bahanye isakaramentu ryo gushyingirwa, ubwo mu nteko haje umushinga w'itegeko mbonezamubano yatanga musanzu ki?

Abategetsi b'ibipfayongo nka Bamporiki nibo Kagame aba yishakira ngo abaturage bakomeze barindagire

Ubu ikibazo abanyarwanda benshi barimo kwibaza kuri Hon. BAMPORIKI ni impamvu yashyizwe muri uriya mwanya no kumenya niba koko yari awukwiye. Abibaza batya ni abatazi uko FPR ikora. Buriya Kagame ajya kugena Bamporiki ngo abe depite yari azi neza ko nta kinyabupfura n'uburere yufitemo ariko ko yabashije gupfukamisha abahutu bityo kuri Kagame bikaba bihagije nta bindi bigambo.

Ariko ahubwo muri SHIKAMA ntitwajya guta igihe cyane ku byarangiye ahubwo twagerageza gusesengura ingaruka zishobora kuzaba kuri Bamporiki haba ku ngoma ya Paul KAGAME mu gihe ikiri ku butegetsi ndetse na nyuma ku ngoma zizayisimbura mu gihe Imana yazaba ikimutije ubugingo(ubuzima).

Ingaruka mbi kuri Bamporiki n'umuryango we ni ishyano ryose

Mperuka kubandikira inkuru hano kuri SHIKAMA mbatekerereza iby'IMBEBA YAGUYE MU KIMURI(amavuta y'inka). Buriya politiki iraryoha cyane kandi ikaba inzira y'ibusamo yo kugera ku bukire bw'amafaranga menshi. Ikibazo kiba ku bantu b'ibipfayongo ni uko iyo barenzwe babona ibyo bifaranga byisukiranya bumva isi bayifite mu biganza ntibatekereze ko iby'isi ari gatebe gatoki kandi ikaba BIHEZA NDE!

Bamporiki umugereranije n'ibihangange Kagame yacyinduye, yirukanye, yatutse cyangwa yafunze, Bamporiki ntacyo aricyo haba na mba ku buryo namugira inama yo gucisha make mu byo avuga kandi akariro gake na feri kuko Kagame nta muntu yizera kimwe n'uko nta nshuti imutonaho ngo bimare iminsi.

Impamvu akwiye kugenza make ni uko atazi uko Kizito azaba ameze ejo, ikindi ni uko abo FPR ikoresha mu kubeshyera inzirakarengane, bashobora no kubeshyera Bamporiki akaba yakwisanga ahashobora gushyirwa umunyarwanda wese mu gihe Kagame na FPR bakiri ku butegetsi.

Bamporiki wa Kagame mu Rwanda nka Charles Blé Goudé wa Laurent Gbagbo muri Côté d'Ivoire?

Birashoboka cyane rwose, impamvu abanyakigali mubona Bamporiki akora ibyo ashatse byose akavuga ibyo ashatse ntibimugireho ingaruka ni uko ahagarikiwe n'ingwe. Uwo umureka akidegembya buriya aracyamubonamo igikoresho kizamufasha kunoza imigambi ye.

Umunsi Kagame byamukomeranye abaturage bamwigaragambijeho mu myivumbagatanyo itarimo urubura, ashobora kuzabwira Bamporiki ati dore ndasumbirijwe none mbwirira uribyiruko mufatanye mubacubye bityo bikazarangira Bamporiki ahigwa bukware nk'uko Charles Blé Goudé yumviye Laurent Gbagbo kugera ku munota wa nyuma ubu umwe akaba arimo kubiryozwa mu rukiko mpuzamahanga undi arimo guhigwa buhongo.

UDAHEMUKA Eric
Political Sciences Analyst (P.S.A)
shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355