Pageviews all the time

Itangazo: PETISIYO Yanyu yaka ko hakorwa amatohoza ku mirambo iboneka mu kiyaga cya Rweru iri mu mifuka, yageze ku barebwa n'iki kibazo/NKUSI Yozefu

Iyangire nk'Ingagi
Turashimira bene data bose UMUSONGA W'ABANDI UBUZA GUSINZIRA, bakaba baritabiriye gusinya Petisiyo twagiye tubagezaho. Ndakeka ko aho ibintu biriho  bigana mukwiye kwirya icyara kuko mutavomera mu rutete, bityo ejo n'ejobundi mukarushaho kwitabira gusinya petisiyo nk'izi aho zaba ziri hose n'uzitanze wese.

Tukaba twishimiye kubamenyesha ko nyuma y'aho petisiyo yaka ko LONI  itarasa ku mpunzi z'Abanyarwanda ziri muri RDCongo- nkuko Kagame Pawulo n'Agtasiko ke kavuye UGANDA babishakaga- ishyikikirizwa umunyamabanga mukuru wa LONI n'abandi bakuru b'ibihugu bifite umwanya uhoraho mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano ku isi, nanone petisiyo yanyu ya 2 yashyikirijwe Umunyamabanga mukuru wa LONI Ban Ki Moon,  bimenyeshwa n'abahagarariye ibihugu byabo bose mu Rwanda.

Ntimwibwire rero ko twatinze kuyohereza kuko hari ibyakorwaga bijyana nayo birimo n'amatohoza arebana n'iki kibazo twashyize ku mbuga za Shikama mu ndimi 3: ikinyarwanda, igifransa n'icyongereza.Ntibavuga se ko inkono ihira igihe!
Tubazirikane mu masengesho yacu

Mukomeze mwihangane kandi munasengere abamaze guhitanwa n'inkota y'Agatsiko n'abarara badasinziriye bikanga ko aribo batahiwe.

Icyitonderwa: Petisiyo iraguma ku rubuga, abashaka gukomeza gusinya bakomeze, kuko abo yashyikirijwe nabo bashobora kuzaza kureba ko mukiyisinyaho.


NKUSI Yozefu
Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355